Pageviews all the time

Kugira ngo u Rwanda rugire amahoro asesuye nyuma y'ingoma ya FPR kandi na Paul KAGAME azabeho neza n'umuryango we; uwakura Minisitiri Cheikh Musa Fazil Harelimana muri guverinoma akamujyana kotsa capati no guteka amandazi iwabo mu Biryogo i Nyamirambo kuko akomeje guhembera imigambi igamije gushoza intambara no kumena amaraso y'abanyarwanda/ UDAHEMUKA Eric

Cheikh Musa Fazil HARELIMANA minisitiri ushinzwe umutekano mu Rwanda

Ndasaba abantu mwese mukunda ukuri mukaba n'abasomyi badacikwa ba SHIKAMA ko mwasoma iyi nkuru mwitonze nta birangaza mukumva neza icyo nshaka kuvuga kuko iyi ari inyandiko ya munani(8) njyewe ubwanjye nanditse kuri minisitiri Cheikh Musa Fazil Harelimana kandi ntagamije kumwibasira ahubwo muhendahenda, musaba kutabangamira demukarasi n'ubundi idandabirana mu Rwanda rwa Kagame.

Ndasaba Nyakubahwa perezida Paul KAGAME kwisomera iyi nyandiko yarangiza akirukana minisitiri Cheikh Fazil muri Guverinoma

Nta n'icyumweru gishize hano nanditse inkuru ya 7 kuri minisitiri Fazil aho nasobanuraga ko ishyaka rye rya balinga ngo ryitwa PDI ryifuza ko Kagame azaribera umukandida ku mwanya wa perezida muri 2017 nk'aho PDI bihwanye FPR. Minisitiri Fazil avuga ko kuba ngo Perezida Kagame akwiye indi manda, ngo atari uko nta bandi banyarwanda bahari, ahubwo ngo niwe ubarusha.

Hano muri SHIKAMA twiyemeje kuvugisha ukuri no gukangurira abanyarwanda bose kwimenyereza kukuvugisha. Fazil arimo gushuka perezida agakabya. Ibyo avuga Kagame arusha abanyarwanda twese ni ibiki?  Ni ukwica abenegihugu avuga? Kagame afite dipolomu akademiki zingahe? Kagame yize muri Kaminuza y'ahagana he? Gihe ki? Perezida Paul Kagame avuga indimi zingahe? Ko n’Ikinyarwanda cy’abakurambere akivangavanga n’ibyongereza akagitesha agaciro.

Ariko mbaze, ubundi ayo majyambere birirwa baririmba Kagame yazanye i Rwanda ni ayahe ko ntayo mbona mu by'ukuri? Hazagire umuntu unyereka igikorwa gifatika cy'amajyambere cyubatswe na FPR mu myaka 20 imaze ku butegetsi uretse ibitaro bya KINAZI kuko iby'i Burera ari ibya Clinton atari iby'u Rwanda. Ubwo hari abambwira ngo INYANGE Industries ku Mulindi wa Kanombe!

Ese Fazil aragira ngo Kagame arushe abatarakora ngo tubagereranye noneho dutange amanota? Kagame azi neza ko nta majyambere FPR yazaniye u Rwanda uretse kurusahura no kururimburira abana barwo kandi na Fazil arabizi neza. Minisitiri Madamu enjeniyeri Linda BIHIRE akiri muri MININFRA yigeze kuvugira kuri Radiyo Rwanda na Televiziyo by’u Rwanda ko barimo kubaka umuhanda wa Kigali-Gisenyi kandi twese tuzi neza ko uyu muhanda wubatswe na HABYALIMANA bikaba bitangaje kubona minisitiri w'ibikorwa-remezo utazi itandukaniro riri hagati yo kubaka umuhanda no kuwusana. Akumiro ni amavunja koko! Ayo niyo majyambere Fazil avuga!

Fazil, minisitiri w'umuswa wananiwe kubumbatira umutekano w'igihugu ahubwo akirirwa asabira Kagame manda ya 3

Mu Rwanda hashize iminsi hari ibibazo by'umutekano muke cyane. Hari za gerenade, hari imiriro yayogoje igihugu itwika amazu, inganda n'amamodoka by'abaturage. Hari ibibazo by'abangavu n'amasugi y'u Rwanda(niba akihaba) bacuruzwa mu mahanga banyijijwe muri Uganda. Hari ibibazo bya KANYANGA cyangwa WARAGI zengwa zigacuruzwa rwihishwa mu gihugu bikangiza ubuzima bw'abaturage.

Hari ibisasu birimo gutoragurwa henshi mu gihugu ibiheruka 2 byatoraguwe mu Rubirizi i Kigali ukatiye ku Kabeza ukamanuka hepfo gato. Hari ruswa mu muhanda, hari urumogi rwigize ndanze mu gihugu kandi Fazil azi neza uko abo iwabo mu Biryogo rwabahinduye koronike, hari impinja zijandika mu buraya i Kigali,... Ibi bibazo nibyo ashinzwe gucyemura no gusubiza mu buryo nka minisitiri w'umutekano mu gihugu. Nta wigeze amuha akazi ko kwamamaza Kagame no kumusabira manda ya 3.

Fazil agomba kwibuka ko nta muntu kamara ubaho kimwe n'uko nta gahora gahanze

Hari igihu kiba mu mitwe y'abanyarwanda banyuranye cyo kwiyumvisha ko kanaka adahari nta cyashoboka. Ibi ntabwo aribyo! Ikibyemeza ni uko iyo atagihari ubuzima bukomeza. Fazil nawe rero agomba kwiyumvisha ko u Rwanda rutarangirira kuri Kagame ndetse ko umunsi Kagame azaba atagihari u Rwanda tutazarumuhamba hejuru ahubwo ruzasigara imusozi.

Fazil aranyomeka abanyarwanda ngo Kagame yayoboye abanyarwanda ubumwe bwabo buragaruka!!! Minisitiri Fazil ubwe azi neza ko nta mahoro ari mu Rwanda ndetse ko abonye aho anyura yahunga yagera imahanga akavuga uwo arimo gushuka ayica inka! Wagarura ubumwe bw’abenegihugu uha akazi abavuye i Bugande gusa,

Kandi batagatsindiye abagatsindiye kandi bagakwiye ukabohereza muri gereza ukavuga ngo urimo kunga abenegihugu? Ibi se FAzil nabyo ntabizi. Abarangije Kaminuza bimwa akazi bajya kurega bakabakangisha kubafunga no kubica bakajya kumuregera bamutakambira ngo abarengere ntabazi??? Ntibirirwa batonze imirongo ku muryango we???

Ingingo y'193 mu itegeko nshinga ihindutse urwitwazo mu gihe igihugu kigeze aharindimuka

Mu ngingo y'193 mu Itegeko-Nshinga ry'u Rwanda nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu bavuga ko kugira ngo manda za perezida zongerwe bisaba KAMARAMPAKA. Iyi KAMARAMPAKA nta muntu ku giti cye cyangwa ishyaka rya politiki nka Fazil bemerewe kuyisaba ahubwo bikorwa n'inteko ishinga amategeko.

Iyi nteko ishinga amategeko nayo ariko ku bw'inyungu z'abaturage, igomba kubanza kugisha umutima inama igahitamo icyiza kurusha ikindi. Ni ukuvuga ko bareba niba koko ari ngombwa kongera Kagame manda cyangwa kutayimwongera aho igihugu cyahombera n'aho cyakungukira.

Ikibazo ubu kirigaragaza: Kagame niyiyongeza manda u Rwanda ruzatemba amaraso mbaye mbivuze hakiri kare

Ubu u Rwanda ruhanganye n'ikibazo cya RYARI? Ntabwo ari icy'IMPAMVU! Ibibazo biri mu Rwanda nta muntu utabibona uretse Minisitiri Fazil wenyine. Kagame ahanganye n'umuryango mpuzamahanga umushyira ku rutonde rw'abashobora kuziyongeza manda bigatuma umureba ikijisho. Hari ikibazo cya FDLR, hari ikibazo cya RNC, hari ikibazo cya RWANDA'S UNTOLD STORY, hari urutonde rw'abicanyi 40 barimo na Kagame rwakozwe na Fernandez Milerez w'umwesipanyoru, hari urutonde rw'abicanyi 10 barimo na Kagame na none rwakozwe na Bourguiere w’umufaransa, hari imfungwa za politiki zizira ubusa mu by'ukuri.

Si ibyo gusa, hari inzara ivuza ubuhuha mu cyaro, hari ikibazo gikomeye kuruta byose cy'urubyiruko rwarangije amashuri rudafite akazi, hari ikibazo cy'ikimenyane kirengeje urugero mu itangwa ry'akazi n'itangwa ry'amasoko ya Leta, hari ibibazo byo kutumva ibintu kimwe mu gisirikari bigaragazwa no guhunga kwa bamwe mu bari bagikomeyemo.

Ibi bibazo byose ndondoye n'ibindi ntavuze, Paul KAGAME nta burenganzira na bucyeya bimuha bwo kwiyongeza indi manda y'imyaka 7 kandi nawe arabizi kuko ntabimurusha cyane ko buri munsi, buri munota aba ahanganye nabyo. Inteko ishinga amategeko niramuka yemeje umwanzuro wo gutorera KAMARAMPAKA izaba ishoye igihugu mu rwobo kuko abashavuye i Kigali ari benshi n'ubwo batavuga bityo umunsi bavuze bakazavugira rimwe!

Niyo mpamvu nasabye ko Fazil wirirwa aduhira mu matwi ya Kagame amusabira manda mu by'ukuri arimo kumushuka ndetse njye mbona amwanga urunuka, igisumbyeho akwiye kwirukanwa muri guverinoma akoherezwa iwabo mu Biryogo gukaranga amandazi no kotsa capati kuko nta bunararibonye bwa politiki yigiramo, nta rukundo akunda abanyarwanda kuko avuga ibyo guhakwa no gucinya inkoro gusa ngo akomeze akingirwe ikibaba ku bwicanyi yakoreye mu Biryogo mu 1994 nk'uko abamwiboneye badasiba kumushinja!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355