Pageviews all the time

IBYAHISHUWE BYA 17 (Igice cya kabiri): "Murambwira ngo muranshyigikiye muriho munjomba ibikwasi mu mugongo?!"Ikinani muri Kongere ya 5 ya MRND. Soma urutonde rurerure rw'imiryango y'inkomamashyi imaze guhungishirizwa hanze; nyamara ziyakoma cyane zikanaseka zishishura iyo Kagame avuze ko azica impunzi kugeza ku yonka!/NKUSI Yozefu


Hari muri Kongere ya 5 ya Muvoma(MRND) imwe twajyaga turirimba tubeshya Ikinani kitananaiye abanzi n'abagambanyi tukibwira ngo izahoraho igihe cyose. Abo twagereranya n'intore ku ngoma ya Kagame Pawulo barahagurutse barataraka barisakuma bati: Habyarimana, sugira sagamba turagushyikiye na Muvoma yacu muzahoraho igihe cyose" Habyarimana yarabarebye maze avugana agahinda ati: " Murambwira ngo muranshyigikiye muriho munjomba ibikwasi mu mugongo?"Aya magambo ntaho ataniye n'ayo Kagame aheruka kuvugira mucyo Agatsiko kita umwiherero uheruka ukaba wari uwa 12 ukaba waraberaga i Gabiro hamwe aheruka gutwikira imirambo y'Abahutu 5000 biciwe i Kibeho muri 1995. Kagame Pawulo yabwiye intore ze ko zizana utugambo twiza gusa tudaherekezwa n'ibikorwa maze niko kuzihwitura ati:"Nimutege amatwi ababanenga aho kumva ababashimagiza babaryarya"  Ngo uruvuga undi ntirugorama, kuki we atiheraho mbere yo guhwitura abandi? Urubuga rwanyu Shikama rugiye kubagezaho urutonde rurerure cyane rw'ibyegera bya hafi cyane bya Kagame Pawulo bimaze guhungisha imiryanbo yabyo kubera ko bizi ko mu Rwanda nta mutekano uhari, isaha yose rwakwambikana. Nyamara aba nibo bamuryarya bamubwira ko ari IGITANGAZA adakwiye kugirana ibiganiro n'IBIHUTU cyangwa Abatutsi bise IBIGARASHA. Uru rutonde  ntiruzahera mu kabati kuko tugomba kurugeza mu bihugu byose byo ku isi yewe no muri LONI tubereka ko abakora urutonde rwo gutsemba impunzi ku isi hose aribo bagaruka bagahungishiriza ababo mu bihugu byabo.

Icyitonderwa: Ni uburenganzira bwa buri muntu uzibona hano kutwandikira akoresheje email iri ku rubuga, akatubwira ko tumubeshyera, agatangumua n'ibimeneyetso bibeshyuza. Inyandiko ye tuzayicisha ku rubuga, nituramuka kandi tubonye ko afite ukuri tuzacisha ku rubuga indi nyandiko yo kumusaba imbabazi.

8. Sheh Habimana Saleh/ Umukozi ukomeye muri komisiyo y’igihugu yiswe iy’ubumwe n’ubwiyunge

Sheh Saleh Habimana yahungishirije umuryango we mu Bubiligi(Belgique) nyamara ari mu gaco ko kwicira mu buhungiro Abahutu n’Abatutsi bahunze inkota ya Pawulo Kagame!Uyu mugabo yagiye agaragara nk’umuntu ukunda Pawulo Kagame byasaze kurusha na Sheh musa Fazil uvuga ko azamugwa imbere mu gihe abandi bazaba bariho bamugwa inyuma!Hari inyandiko Shikama yigeze kugenera uyu Habimana Saleh ku buryo bitari ngombwa kumutindaho uyu munsi wa none. Nkimara gusohora iriya nyandiko ivuga ko yahungishirije umuryango we I Buraya, yihutiye gusobanurira abo mu Gatsiko n'nshuti ze ko ngo yatandukanye n’umugore we, nyamara sibyo kuko uyu mugabo abanye neza cyane n’umugore n’abana babyaranye. N'ikimenyi menyi ni uko kuva yakohereza umuryango we I Buraya nta mugore wundi yashatse.

Yahungishirije umuryango we mu Bubiligi none arabeshya ko yatandukanye n'uwo bashakanye
kugirango Agatsikoko gakomeze kamwizere mu bufatanyacyaha
 bwo kumena amaraso y'inzirakarengane
Ikibabaje ni uko mu gihe bariho bahungisha imiryango yabo ari nako bacura imigambi yo kugarika ingogo; mu bacura iyo migambi na Habimana Saleh akaba arimo. FPR imaze iminsi yarashyizeho uburyo bwo gutsemba abantu bari hanze, nyuma yo kwibasira Abahutu imyaka 20 yose ubu hakaba hagezweho Abatutsi. Ni muri urwo rwego FPR ubu igenda igura amazu hirya no hino ku isi, iki gikorwa kikaba kimaze imyaka myinshi kibera mu bihugu biri muri Afrika y’Ubumanuko( Zambiya, Mozambique, Malawi, Botswana, Afrika y’epfo, Namibiya , Zimbabwe na Lesotho.). Aya mazu niyo abicanyi ba Pawulo Kagame na  FPR babamo ariko bakaba biyoberanya biyita abapasitoro cyangwa abatwara amatagisi.

Aya mazu niyo ategurirwamo imigambi mibisha y’abo FPR ihitana mu gace  aherereyemo. Niho habikwa kandi amarozi FPR ikoresha mu kurimbura imbaga; akaba ari naho abagiye kwica bakorera amanama barangiza no kwica bakaba ariho bahungira.  Ubu hari gahunda yo gukwirakwiza ayo mazu mu Bubwongereza, Ubudage, Ububiligi, Ubuholandi n’Ubufransa. Uyu Habimana Saleh aherutse kumara ukwezi kwose I Buraya ari mu butumwa bwa FPR bwo kunononsora igurwa ry’ayo mazu hashakwa n’abo agenda yandikwaho; Shikama izatura inyandiko yihariye ibasobanurire ku buryo bwimbitse uko aya marorerwa akorwa.

9. Donatila Mukabalisa/ Perezida w’Inteko ishinga amategeko
Uyu nawe yamaze kohereza abana be mu buhungiro mu Bubiligi(Belgique).Uyu mutegetsi mukuru yagombye kuba intangarugero muri byose kuko byitwa ko avugira rubanda, nyamara siko biri: mwabonye ko iriya nteko ariyo Kagame Pawulo ajyamo akivovota atukana yigamba ko azatsemba imbaga bakamukomera amashyi, reka gushishura byo sinakubwira! Uba ari imbere muri icyo gikorwa cyo gushimisha umwami w’Abidishyi ni uyu Mukabalisa Donatila. Nyamara niwe wagombye gufata iya mbere akabwira Kagame ko kwica abanyarwanda ntacyo bizamugezaho kandi ko igihe kigeze ngo yumvikane n’abanyarwanda bose kugirango amahoro agaruke mu Rwannda n’akarere kose ruherereyemo. Ariko se ibi bimubwiye iki ko akuka amamiliyoni y’agatsi buri kwezi, abana be bose barimo umukobwa we bahimbye DUDU akaba yaramaze kubahungishiriza mu Buligi(Belgique), ejo hagize ikiba LONI ntizohereza indege yo kumwandurukana we n’umugabo we Bucyana bakajya kwirira ako gashendeburo n’abana babo mu Bubiligi (belgique) bene NGOFERO bariho bayacekwa, baryozwa ibyo batariye. Erega n’ubundi ngo umugani ugana akariho,ntituvuga se ko ABAGABO BARYA IMBWA ZIKISHYURA!!
Mama shenge! Abana bawe abazungu babarindiye umutekano nawe ikukire ibifaranga
ubundi ukomere amashyi Kagame: ntiwibagirwe kumushuka ko uzamugwa imbere
kugirango azakongeze indi manda
Burya Kagame iyo ajya hariya akaganya akavuga ko yabuze umugira inama ntimukamuseke. None se iri hunga si ikimenyetso gifatika ko abamukomera amashyi baba bamuhema bavuga bati yaba Gatindi yamuhitanaga ngo twibanire n’imiryango yacu mu mahoro. Ndakeka  ariko ko nawe yabivumbuye nkuko imvugo ye mucyo Agatsiko kise umwiherero w’abayobozi nako Abategetsi wa 12 ibigaragaza: “ nimwumve ababanenga aho kumva ababashimagiza bababeshya” . Ndibuka ariko ko Kagame Pawulo igihe yavugaga ibi yari atunze urutoki rwa mukubitarukoko abagererwa be nyamara intoki zindi 4 zisigaye niwe zari zerekejeho!!!

 Biracyaza,----

Reba hasi Urutonde rw'ubushize

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
___________________________________________________________

1.  SENATERI GASAMAGERA WELLARS
Afite abakobwa babiri bahungiye mu gihugu cya Noruveje aribo: Simbi Axelle na Saro Ines, ibiro ntaramakuru bya SHIKAMA biratangaza ko aba baje baka ubuhungiro bavuga ko bahunze GACACA! Undi mukobwa w’uyu mugabo witwa BAZAYIRWA nanone bita NANETTE aba mu gihugu cy’Ububiligi nawe yaje aherekeje nyina aje kwivuza, umubyeyi we atashye asigara mu Bubiligi ahita yakayo ubuhungiro.

2.       MUTSINDASHYAKA THEONESTE
Yohereje umukobwa we tugishakisha amazina kwaka ubuhungiro muri Noruveje, igihe yari MEYA abica bigacika abwira abanyarwanda ko batuye mu byari by’inyoni azabibasenyeraho. Abatuye mu Gitega baramwibuka neza!

3.  DEPITE KALISA EVARISTE
Nawe afite umwana wahungiye muri Noruveje Shikama igishakisha amazina ye.
  4. GATETE akiri DEPITE
Yohereje umukobwa we kwaka ubuhungiro muri Noruveje.

     5.DEPITE MUKAMA ABAS
Uyu mugabo kera ngo bamwitaga Ntambwayumuhutu, akomoka I Cyangugu. Akaba yaragiye agira imyanya ikomeye mu butegetsi bwa FPR. Inyenzi nako Inkotanyi zitaratera yarakinjaga hariya kuri Nyabugogo. Umugore we n’abana ni impunzi mu Bubiligi.

 6. JENERALI GATSINZI MARCEL
Umugore we IRENE mwene Barnaba ubu ni impunzi mu Bubiligi.
  7. JENERALI NYAMVUMBA Patrick
Umugore we ni impunzi muri Canada

Biracyaza;-----

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355