Pageviews all the time

Urubuga rw'abasomyi: Umuvandimwe wacu wiyita Mark Muhire aramagana SHIKAMA!



from:
Mark Muhire <muhiremark07@gmail.com>
to:
"ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com" <ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com>,
tubehotwese <infotubeho@yahoo.fr>

bcc:
mahoriwacu@gmail.com

date:
Thu, Mar 5, 2015 at 9:01 AM
subject:
Mumenye ukuri kose
mailed-by:
gmail.com
signed-by:
gmail.com

Mumenye ukuri kose
Inbox
x
https://ssl.gstatic.com/ui/v1/icons/mail/profile_mask2.png
Mark Muhire <muhiremark07@gmail.com>
9:01 AM (2 hours ago)
https://mail.google.com/mail/u/0/images/cleardot.gif
https://mail.google.com/mail/u/0/images/cleardot.gif
https://mail.google.com/mail/u/0/images/cleardot.gif
to ijwiryarubanda, tubehotwese, bcc: me
https://mail.google.com/mail/u/0/images/cleardot.gif
Banyarwanda banyarwanda kazi, musome izinkuru zombie mwitonze, ahasigaye Mumbwire 
 itandukaniro riri hagati ya: Wilson, Mupenzi na Nkusi; dore ko abavugira impunzi twabaye 
benshi, tel yanjye ngiyo nayitanze uzashaka amakuru azampamagare, ariko mumenyeko 
umugambanyi wese azapfa vuba
Mfitanye igihango na FDLR kandi « Amakoma ava ahakomeye
 » (Colonel Wilson IRATEGEKA) 2.      http://shikamaye.blogspot.com/2015/02




Musome izonkuru zose mumenye ukuri kuri abo bagabo batatu.
Maze mumenye ukuri kwibintu, mumenye niba koko Wilson Atari kujya Kigali, 
niba adafatanije n uyu Mupenzi, niba uyu ari mubutumwa bwa FDLR 
kuko itamutumye, Impamvu ikiganiro yakigiranye na VERITASINFO 
kandi Ikaze Iwacu nk ikinyamakuru k ivugira impunzi gihari? 
 Murahita mubona uburyo ubu amakuru avugwako Wilson ubu
 ari kujya muri wa mugambi wa Mupenzi kuko biganye I Lubumbashi, 
ndetse bakaba bafite ngo gahunda yo kuvana abasaza munzira? 
Muramenya niba ubwumvikana buke hagati ya Byilingiro na 
Twagiramungu budakomoka kuri aba bagabo;

Impamvu rero nanditse ibi maze kubona inkuru kuri Shikama,
 mpita mbona ko FPR amayeri yo gutekinika yayirangiranye, 
Shikama ngo ivuga ukuri, ariko kandi kuki ishaka kujijisha, 
mwabonye iriya nyandiko bataka uriya mugabo Mupenzi, 
reba rero izo nyandiko ebyili zinyura mukinyamakuru kimwe 
zihabanye kandi zivuga umuntu umwe? Nkusi na udahemuka
barajijisha ngo abantu bakunde babizere babahe amakuru ariko 
mubyukuri bari mugatebo kamwe na Mupenzi kumugaragaro,
 kuki atinya kumuvuga mu izina kandi muri iyo nyandiko mureba  yaramutatse?

Dore ukuri Nyako Impunzi zirinde iby inzaduka, ushaka kubatandukanya na FDLR
 ntawundi Atari abakozi ba ba yamashyaka ngo adashobora gufatanya na FDLR
 kuko ngo dawe politike na Ideology bidahuye.  Ubonye iyo Wilson aba nibura
 yahakanye ko ubu atavuye mumashyamba ya Kongo. Tuvuge ko ubu aribwo
 noneho Nkusi amenye ukuri? None yakwanditse inkuru Ivuguruza izo 
yatangaje zose? Murebe nawe ukujijisha gukomeye Itangazo ridafite
 n Imirongo icumi, nyamara yajya gutaka bakamara ibitabo?
Mpunzi muri mumashyamba, muzi ukuri, imyaka mumaze ubu
 ntawababeshya, ahasigaye ukuri kubari kugambanira Impunzi ka tugutegereze.
Nziko Twagiramungu na Byilingiro bareba kure, ubwo ikikibazo tuzamenya iherezo ryacyo?

------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

IGISUBIZO CYA SHIKAMA
Icyitonderwa: ikoranabuhanga ryacu riratubwira ko uyu wiyita  Mark MUHIRE ari umwe 
Shikama iheruka kwamagana ikinyoma cye yemezagamo ko yatangije umutwe w'ingabo muri RDcongo!
Kuvuga ko ari butange nimero ze za telefoni ntazitange hari icyo bibabwira mubyo avuga n'uwo
ariwe. Ariko ntibimbuza kumusubiza. 
  

Komera muvandimwe Muhire,

Wakoze kuri iyi nyandiko yawe. Nibyo koko inyandiko 2 zivuguruzanya zica mu kinyamakuru kimwe zitera urujijo. Ariko ibi biranakwereka ubwisanzure buba mu kinyamakuru cyacu SHIKAMA. Inyandiko ya mbere yahitishijwe n'umunyamakuru wacu Udahemuka Eric twizera mu mwuga we w'itangazamakuru, ariko ntabwo inkuru zisoka ngo turekere aho kuko tunakira inyandiko z'abasomyi nk'iyi yawe, bigatuma twongera tukareba ukuri ku byanditswe. Ni muri urwo rwego wabonye nyuma y'iyo nyandiko uvuga yatakaga Mupenzi, yanditswe na Udahemuka, nanditse indi ivuga ngo "Agatsiko karashaka ko Dr NKUSI Yozefu yishyira ku rutonde rw'abibeshyera ko bafite ingabo." Muri iyo nyandiko nasabye imbabazi nk'umuyobozi wa Shikama kubona iriya nyandiko itaka Mupenzi ubeshya ko afite ingabo ntazo afite isoka mu kinyamakuru cyacu, ikindi ni uko nasabye ko inyandiko nk'iriya zitakongera kunyura muri Shikama kandi hari ingamba zafashwe koko kugirango ibyo bitazongera.

Kuba ntaravuze Mupenzi si ukumutinya cyangwa ikindi, ni uko kumuvuga kenshi ku rubuga umwamagana ari UKUMWAMAMAZA! Kuki se ahubwo utambajije impamvu ntahitishije icyo kinyoma cye ku rubuga? Impamvu ni uko kugihtisha aha nabwo kwari ukuba kucyamamaza ku buryo butaziguye, mu bari kugisoma ntihari kubura abagishakamo ukuri! 

Gutara amakuru, kuyatanga no gukurikirana ingaruka yagize,  ibi bisaba kwitanga cyane kandi no kwitondera akantu kose( ibi nibyo bita communication skills). Ndangije nkwizeza ko intego ya Shikama ikiri ya yindi: " UKURI NIGUSIMBURE IKINYOMA"
Ndasoza rero ngusaba kudatekereza kwica kuko aribyo bigejeje Kagame Pawulo aharindimuka. Umuntu yaremwe n’Imana mu ishusho ryayo kandi niyo yonyine igomba kumwihamagarira.  Ikindi ni uko wavuze ko utanga nimero ya telephone ngo abashaka amakuru bajye bagucaho ariko ntayo mbona; uze kwibuka uyitugezeho. Inyandiko yawe irushaho kugira agaciro iyo uyishyizeho amazina yawe nyakuri, aho ubarizwa(aderesi) na nimero yawe ya Telefoni, iyo bitameze gutyo ibyo uvuga byose bibonwamo: ishyari, igihuha, inzangano, uburyarya, isebanya n'ubundi bugome.

Imana ikomeze ibane nawe kandi igukuremo igitekerezo cyo KWICA!

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355