Pageviews all the time

Itekinika F PR yadukuriye muri Uganda muri 1990 ikaba imaze imyaka 20 irikoresha nk'intwaro yo kwimakaza ubutegetsi bwayo ritangiye kuyigaruka! /Nkusi Yozefu

Iyi banki yo mu Bugesera, abakozi bayo baba bayisahuye
 barangije barayitwika
Ubajije umuturage nyarucari mu Rwanda niba yarigeze atora kuva Inkotanyi zafatata ubutegetsi mu Rwanda muri 1994 yakubwira ko yageze aho batorera inshuro nyinshi ariko agasanga FPR yarangije kumutorera kera. Ni muri urwo rwego ubu hari ijambo rishya ryinjiye mu rutonde rw'amagambo y'ururimi rwacu, "gutekenika" kuva muri 1994. Uku gutekinika bikaba bisobanura kwiba amatora, gufifika  ibyavuye mu matora bitari byo ugaha umwanya utawutsindiye. Bisobanura kandi kwandika nk'imibare y'abahitanywe n'urupfu uru n'uru ugakuba inshuro cumi umubare nyawo, amayeri akoreshwa kwerekana ko u Rwanda rwakataje mu iterambere byahe byo kajya, n'ibindi byinshi.


Iri tekinika akenshi ryagiye ryigishwa abayobozi b'imirenge n'uturere dore ko bose ari n'abasoda ba RDF bityo bakaba bashinzwe gukora ibishoboka byose ngo ingoma ya Kagame Pawulo isagambe mu baturage. Iri tekinika bamazemo hafi imyaka 20 ryabagize utumana mu mirenge n 'uturere bategekamo bibagirwa ko hari n'ubundi butegetsi buri hejuru bushobora kubaryoza amakosa bakora! Ntushobora gutema igiti witereye, nibo batwikisha amakara bakabazisha imbaho mu bukonde bwabo. Ntiwemerewe kwahura inka mu isambu yawe, nyamara usanga izabo zandagaye imihana yose nkuko Kagame, Kabarebe, Kayonga n'abandi bigaruriye Umutara, ukaba warabaye urwuri rwabo nyuma yo kuwirukanamo abaturage, urubuga rwanyu Shiikama rukaba rwaraditse kenshi kuri ibi bikorwa bigayitse rubyamgana. Nyamara ngo imbwa yigannye inka kunnya mu rugo irabizira, aba bakada babonye Kagame Pawulo na Kabarebe n'abandi bakada bakuru bizamuriye imiturirwa i Kigali, nabo bumvise ko bagomba gukora nkabo nabo maze udufaranga abaturage bari batanze mu rwego rw'ubwisungane mu kwivuza (mitiweli) baraturigisa, ubu hafi ya bose bakaba bari mu munyururu!

Iri tekinika kandi ntabwo ryahereze mu bakada ba FPR gusa kuko ubu rimaze no gukwira no mu rubyiruko: duherutse kumva inkuru y'umunyeshurikazi w' i Ngoma h'i Butare uherutse gukoresha telefone ye akiyoherezaho ubutumwa buvuga ko bagenzi be bazamwica akabujyana kuri polisi kugirango afungishe bagenzi be babiri. Polisi imaze kubafunga yakoze iperereza isanga uyu mukobwa niwe watekinikaga ubu butumwa maze ifungura bagenzi be ashyikirizwa inkiko ubu yakatiwe gufungwa imyaka ibiri. Indi nkuru y'itekinika n'iyo umukobwa wabaye Nyampinga wa Uganda waje guhabwa akazi muri banki  y'ubucuruzi y'u Rwanda(BCR) aratekinika asahura umutungo maze ahembwa kuba umukontabure mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali naho ahiba amafranga yisubirira iwabo muri Uganda. Hari na none inkuru y'abagabo babiri duherutse kumva ku gihe.com babeshyaga ko bafite kampuni batekinika Leta amafranga ari hafi miriyari y'amanyarwanda. Reba indi nkuru ya igihe.com y'abakozi ba banki batekinitse iyibwa ryayo mu Bugesera : bayisahuye barangije barayitwika.

Ngayo nguko, iri tekinika FPR yadukuriye muri Uganda rigiye kuyibera nka ya nkota bavuga y'ubugi bubiri, ushobora kwicisha umwanzi wawe ariko nawe ikaba yaguhitana. Umuntu arebye ibiriho biba mu Rwanda nta washidikanya ko iri tekinika riri muri bimwe mu bizatuma FPR izinga akarago ikisubirira aho yateye iturutse, iwabo w'itekinika!

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)












No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355