Pageviews all the time

«URUKUNDO RUTARYARYA KANDI RUDACOGORA NICYO KINTU CYONYINE KURI IYI SI GIHESHA UMUTIMA W'UMUNTU GUTURIZA IMBERE Y'IMANA»: Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya gatanu cya PASIKA mu mwaka wa Liturujiya-B, taliki 03 Gicurasi 2015: Isomo rya mbere. Ibyakozwe n'intumwa: 9,26-31 Isomo rya kabiri: Ibaruwa ya mbere ya Yohani: 3, 18-24. Ivanjili: Yohani: 15,1-8./ Padiri Tabaro

                                          Yezu avuma igiti cy'umutini kiteraga imbuto
                                                 Igishushanyo cyo mu Misiri muri 1684

Amasomo liturujiya yatugeneye uyu munsi arasa n'asubiza ikibazo kigoye isi yose kukibonera umuti uhamye:«KUKI URUKUNDO RWABUZE MU BANTU RWAGIYE HE???» Kubera ko tubirebera mu gihe cyacu, haba ubwo tugwa mu mutego tukibwira ko ababayeho mu bisekuru n'ibinyejana byabayeho mbere yacu bari muri paradizo.


Uwatekereza atya yaba akabije kureba hafi no kwikunda. N'ubwo nzi ko(nkeka ko) ibinyejana bya 20 na 21 bifite inzitizi uruhuri zabibereye inzitizi mu kwera imbuto muri rusange ariko na kera na kare niko byari biri. Impamvu ikaba ko abo Yezu yaciraga umugani w'umuzabibu n'amashami yawo yabonaga ko urukundo muri bo rwakonje cyane; none natwe turasoma aya magambo tukumva ari twe tubwirwa!

Yezu mu buhanga buhanitse bwo gusobanura imigani aragaragaza ko ishami ryose ritera imbuto ritemwa rigatwikwa naho ishami ryera imbuto rikicirwa kugira ngo rirusheho kwera, ndetse yageze n'aho yemeza ko ariwe Muzabibu naho twe tukaba amashami yawo bisobanuye ko twunze ubumwe nawe.

Mu gusoza iyi nyigisho dukwiye kwiyumvisha ko ishami ryera imbuto rikunda guhura n'ibizazane n'ibigeragezo ari nayo mpamvu Yezu avuga ko agomba kwicira iyo mbuto nziza. Dusabe Imana ubwenge bwo gusobanukirwa icyanditswe kiri mu kindi cyanditswe!

ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA:

Kuwa mbere, taliki 4 Gicurasi 2015 ni Sylvain. Kuwa kabiri ni Judith. Kuwa gatatu ni Prudencienne. Kuwa kane ni Domitila. Kuwa gatanu ni Deziderata. Kuwa gatandatu ni Isaïe, naho ku cyumweru gitaha taliki 10 Gicurasi 2015 ni icyumweru cya gatandatu cya Pasika na mutagatifu Solange.

Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no/

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355