Pageviews all the time

Imwe muri ya mazu Shikama imaze iminsi ibabwira ko FPR iriho igura i Buraya yo kuzajya iteguriramo kwica abatavuga rumwe nayo niyo Umwicanyi Karenzi Karake afungiyemo. Kagame yahize kuri 26/6/2015 kuzarimbura abatavuga rumwe nawe bakidegembya, ubu uri ku isonga akaba ari Dg David HIMBARA/Nkusi Yozefu

Inzogera itava ku kaguru k'umwicanyi Karenzi Karake
Tubanje kwisegura ku basomyi ba SHIKAMA kubera ko badashobora ubu gusoma SHIKAMA ku rubuga rushya www.shikamaye.net. Impamvu nta yindi ni ukubera ko uru rubuga ruriho ruganwa n'abantu benshi cyane kandi bakarukoreraho ibintu  binyuranye harimo gupakurura nk'amadosiye tuba twometse ku nyandiko( urugero: dosiye ya Adreu Melles yapakuruwe n'abantu barega 240 mu gihe cy'umunsi umwe gusa), birasaba rero ko uru rubuga rwongererwa ingufu kurusha izo rufite ubu, dore ko no mu gihe gito kiri imbere Abasomyi ba Shikama bazanisanzuraho mu bindi bikorwa bigatinda. Tukaba duteganya ko mbere y'iminsi 14 ibi byose bizaba byatunganye. Tubashimiye kwihangana kwanyu.


Tugarutse ku kintu cyatuzinduye nyamukuru kiri ku mutwe w'iyi nyandiko; mu mezi 2 ashize urubuga rwanyu Shikama rwagiye rubagezaho inyandiko nyinshi zerekeranye n'iterabwoba rya FPR, ariko cyane cyane tukaba twarabagejejeho amakuru twari dukuye ahantu hizewe yuko FPR iriho igura amazu hirya no hino i Buraya yo kuzajya iteguriramo ibikorwa by'ubwicanyi ku bantu bose bayirwanya bari ku mugabane w'i Buraya, n'Amerika ya ruguru.  Umuntu wari ushinzwe kugura aya mazu twababwiye ko ari Shehi HABIMANA Saleh wamaze amezi 2 i Buraya muri iki gikorwa cy'urukozasoni, kirangiye, Jenerali Jack Nziza amusabira kuba ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri aho azajya akurikiranira hafi iby'uyu mushinga w'ubwicanyi.


Nkuko tubitangarizwa n'umuyobozi wa Radiyo Ijwi rya Rubanda ku rubuga rwe, Radiyo BBC Gahuza, na Radiyo Ijwi ry'Amerika mu kinyarwanda no mu kirundi,  Ikinywamaraso Jenerali Karenzi Karake aherutse kugezwa imbere y'ubucamaza bw'Ubwongereza bumubaza niba yemera cyangwa ahakana kujya kuburanira muri Esipanye ibyaha aregwa bya Jenoside n'ubwicanyi bwibasiye inyoko muntu yakoreye mu Rwanda na RDCongo. Uko abunganiraga uyu mwicanyi ruharwa n'ubushinjacyaha banzuye kugirango hemezwe ko atanga ingwate irenga miliyari y'amafranga y'u Rwanda murabisanga ku rubuga rw'Ijwi rya Rubanda.  Icyo twe twibanda ho ni inzu aba bombi bemeye ko afungirwamo.

Akenshi iyo itangazamakuru ryo hanze risohoye inyandiko inenga Agatsiko, abakariraho bahita bavuza induru ngo ni ugusebanya. Ariko ibyinshi mubyo Shikama yatangaje ubushize mubishidikanya ho cyane muriho murabirebesha amaso yanyu, urugero rutari kure ikaba ari intambara yo gutera u Burundi twatangiye kuvuga ho kuva muri 2013. Urundi rugero akaba ari aya mazu twavuze ko FPR iriho igura i Buraya, nyuma Agatsiko kagatangaza ko kariho gashinga hirya no hino ku isi ibiro bya IBUKA byo guhonyora abahakana Jenoside.Ibi ariko bikaba kwari ukuyobya uburari nyuma y'aho Shikama itangarije iby'aya mazu! Muri uru rubanza rwa Karenzi Karake rero hahishuwe ko hari amazu 2 ambasade y'u Rwanda ikodesha nta bantu bayabamo!!!! Ikibazo umuntu yakwibaza: aya mazu 2 yakodeshwaga na Leta ya Kagame nta bantu bayabamo yari agenewe ibihe bikorwa?? Shikama irabibutsa ko gukodesha amazu i Buraya bihenda rwose cyane cyane mu Bwongereza. 

Imwe muri aya mazu yateguwe n'umwicanyi Karenzi Karake n'ikinywamaraso Jack nziza niyo Jenerali Karenzi Karake agiye kuba mo yambaye inzongera itamuva ku kaguru kugeza kuri 29/10/2015
Mu bintu byinshi urukiko rwategetse ikinywamaraso Karenzi Karake gukora harimo ko yaba muri iyi nzu, akajya yitaba polisi buri munsi,kandi akaba ari muri iyi nzu kuva sa mbili za ninjoro kugeza sa mbili za mu gitondo. Telefoni ye igomba guhora icanye itabura umuriro. Ikintu kindi yategetswe kitoroshye ni uguhora yambaye inzogera bambika abicanyi ruharwa nkawe ngo batarenga aho bihanangirijwe kutarenga. Iyi nzogera mubona hasi aha ni yo n'umherwe AYABATWA Rujugiro Tiriberi yambitswe igihe yari yafatiwe mu Bwongereza, Kagame yajyayo abanyamakuru babimubaza akamunnyega akavuga ko atamuzi atari mu rwego rwe. Mu kinyarwanda turabuga ngo "umugabo mbwa aseka imbohe" tukongera ngo "urucira muka so rugatwara nyoko"
Inzogera itava ku kaguru k'umwicanyi Karenzi Karake


Kuva umwicanyi Karenzi yafatwa, Kagame yahindutse umusazi burundu ku buryo avuga n'amazina y'abo ateganya kwica ku mugaragaro
Mu nama ya guverinema idasanzwe Kagame aheruka kugira n'abaminisitiri be anarahiza Minisitiri mushya w'uburezi wari usimbuye Pr Lwakabamba, Pawulo Kagame yifatiye ku gahanga Dogoteri(Dg) Dawidi HIMBARA wahoze ari umujyana we waje kumuhungira mu gihugu cya Canada n'umusore bafatanya ibikorwa byo gutsinsura Kagame n'Agatsiko ke witwa RENE MUGENZI uba mu Bwongereza. Pawulo Kagame yabwiye abamwumvaga ko aba bagabo babiri ari bo batumye Ikinywamaraso Karenzi Karake gifatirwa mu Bwongereza.  Mu muhango uheruka kubera i Gako mu Bugesera wo guha ipeti rya suliyetena abasoda ba Pawulo Kagame barenga 500 bari bamaze umwaka mu mahugurwa, yarongeye agaruka ku kaga abantu bavuye muri FPR bagiye kubona aho bari hose ku isi akaba yaravugaga aba bagabo nanone n'abandi bakora nkabo, ngo ni igihe gusa. 

Shikama irabibutsa ko Kagame Pawulo yigeze kuvuga amagambo asa n'aya muri Hoteli Serena imbere y'abategetsi b'igihugu be n'abanyamadini ngo bishimira ko barangije neza umwaka wa 2013 ariko banishinira urupfu rwa nyakwigendera Patirike Karegeya Kagame Pawulo yari amaze kutsinda muri afurika y'Epfo. Kagame yagize ati: "Ntawe uzahemukira u Rwanda ngo abikire, ni igihe gusa; hari uburyo bwinshi bwo kubikora, igisigaye ni ukureba ni ubuhe" Iyi mvugo niyo yasubiyemo ejobundi mu Bugesera aho yagize ati: " Abatatiye igihugu(igihango) bose, abahoze mu ngabo z'igihugu n'abatari mu ngabo bari hanze y'u Rwanda, akaboko k'ubutabera kazabagera ho aho bari hose ku isi, ni igihe gusa" Ubutabera Kagame Pawulo avuga turabuzi: amasasu, amarozi(utuzi twa Nziza na Munyuza), indaya zifite icyorezo cya SIDA cyo gukwirakwiza mu bo ashaka guhitana. Ngubwo butabera yageneye abantu nka Rwisereka (+), Koloneli Patirike Karegeya(+), Dg Gasakure Emanweli(+), Rwigara Asinapolo(+), Lizinde Tewonsesiti(+), Koloneli Cyiza(+), Seti Sendashonga(+) , n'abandi barenga miliyoni 10(+) Kagame n'Agatsiko ke batangiye kubarizwa amaraso.

                                                Dawidi HIMBARA ni muntu ki?
Dg Dawidi HIMBARA

Dogiteri(Dg) Dawidi HIMBARA ni umututsi,Inzobere mu by'ubukungu akaba yarabaye umujyanama wihariye wa Pawulo Kagame mbere y'uko ahungira muri Afurika y'Epfo. Mu gihe abanyarwanda bumvaga inkuru y'incamugongo ko Kagame Pawulo amaze kwivugana Koloneli Patirike Karegeya kuri 31/12/2013, Dg Himbara yari mu ruzinduko mu gihugu cya Canada. Akimara kumva iyi nkuru y'incamugongo, yumvise ko ari we utahiwe n'ikiziriko cyicishijwe Koloneli Patirike Karegeya maze ahita yigumira muri Canada aho aba kugeza n'ubu. Dg Dawidi Himbara aheruka gutanga ubuhamya imbere y'Itsinda ry'Inteko Ishinga amategeko ya Leta zunze Ubumwe bw'Amerika (USA) ku byerekeye akarengane abanyarwanda barimo ubu. Dg Dawidi Himbara akangurira umunyarwanda wese aho ari kumvikanisha ikibazo cy'u Rwanda anyuze ku badepite b'igihugu aherereyemo no gushinga imbuga (webusayite) zijijura abanyarwanda. Abazi icyongereza mwasura urubuga rwe kuri iyi linki. Dusabe Imana dushikamye ngo izambike Pawulo Kagame iriya nzogera ya Karenzi Karake ataragera ku mugambi we mubisha wo guhitana Dg Dawidi Himbara n'abakora nkawe.

Icyitonderwa : Iby'ijambo Pawulo Kagame yavugiye i Bugesera murabisanga hasi aha mu nyandiko y'Izuba rirashe

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


___________________________________________________________________________________________________________________________________________________________________________________________________________________________________________________


Kagame yongeye kuburira abatatiye igihango ko iminsi yabo ibaze
http://www.izuba-rirashe.com/m-13914-kagame-yongeye-kuburira-abatatiye-igihango-ko-iminsi-yabo-ibaze.html
Author : Habimana James
http://www.izuba-rirashe.com/fichiers_site/a2497net/contenu_pages/graphisme_global/ic_comment.jpg 0
http://www.izuba-rirashe.com/fichiers_site/a2497net/contenu_pages/graphisme_global/ic_view.jpg 1 119
 26/06/2015
Perezida Kagame mu muhango wo gusoza amahugurwa y'abasirikari bagizwe abaofisiye bato, i Gako (Ifoto/Perezidansi)

Perezida Paul Kagame yongeye kuvuga ko uwitwa ko yatatiye igihango cy’u Rwanda, aho yaba ari hose amategeko azamugeraho, igisigaye ari umunsi gusa.

Umukuru w’igihugu avuga ko n’abirirwa bihisha inyuma y’abatoteza u Rwanda kandi bica amategeko nkana, akaboko k’amategeko kagomba kubageraho aho bari hose.

Perezida Paul Kagame yavuze ibi ubwo yashyiraga mu rwego rw’abofisiye bato abasirikare 528, bashyizwe ku ipeti rya Sous Lieutenant, nyuma y’amasomo bari bamazemo umwaka mu ishuri rya Gisirikare i Gako mu karere ka Bugesera.

Abarangije aya masomo harimo abakobwa 60.

Mu ijambo umukuru w’igihugu yageneye aba basirikare nyuma y’aho barahiriye igihugu ko biteguye kugitabara aho biri ngombwa, bakanavuga ko barahiriye kutazatatira igihango cy’u Rwanda, yabibukije ko ijambo "Gutatira” ari ijambo rikomeye kandi bagomba kubaha.

"Iyo utatiye igihango uba unyuranyije na buri kintu cyose, nta kuntu bitagira ingaruka, hari abatatira u Rwanda, hari abarutatiye ndetse n’abavuye mu ngabo bahunga igihugu kubera gutatira igihugu, hari n’abandi batari bari mu ngabo ariko batatiye igihango.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko uwatatiye u Rwanda aho yaba ari hose, u Rwanda nk’igihugu kigendera ku mategeko yiteguye kumuhana, cyane ko amategeko agira akaboko karekare.

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati "Amategeko agera kure, n’abatatiye u Rwanda mujya mwumva buriya amaherezo uko kuboko kw’amategeko kuzabageraho, n’ikibazo cy’umunsi gusa, aho bazaba bari hose n’igihe bazaba bihishe inyuma y’abatoteza u Rwanda bica amategeko ni hahandi azabageraho.”

Muri iri jambo rye, Perezida Kagame yongeye kuvuga ko gutatira igihugu bidatanga amahoro, cyane cyane biturutse ku mateka y’u Rwanda.

Aba basirikare n’Abanyarwanda muri rusange, bongeye kwibutswa n’umukuru w’igihugu ko bagomba guhesha agaciro igihugu cyabo, aho yabibukije ko ngo utajya ku muhanda ngo ubone aho bacuruza agaciro.

Yagize ati "Agaciro k’igihugu karaharanirwa ntabwo kabonerwa ubusa, ntabwo agaciro k’igihugu ugasanga ku muhanda bagacuruza nk’uko bacuruza ibintu ku muhanda ngo ugure, agaciro k’igihugu nta we ukaguha kubera ko yakugiriye imbabazi.”

Yavuze ko Abanyarwanda bagomba guhora babizirikana kubera ko ari ngombwa.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355