Pageviews all the time

UDUSAJYA TWA KABIRI."Kuki twibagirwa vuba? Kuki tutigira ku mateka?" Kofi Anan avugira kuri Perezida Petero Nkurunziza. Dg Antoni Mugesera avuye kuzenguruka i Buraya asobanurira abazungu n'abana b'indobanure bo mu Gatsiko bariyo ibikubiye mu gitabo cye kivuga ngo ukuntu Abatutsi bahejwe mu burezi no mu buyobozi mu Rwanda kuva muri 1959 kugeza muri 1990. Aho impanuro ya Kofi Anan we ntimureba?/NKUSI Yozefu


Kuva aho umwicanyi jenrali Karenzi Karake afashwe agafungirwa mu Bwongereza, Agatsiko kariho karasamba gasaza imigeri hirya no hino ngo karebe ko kakomeza kurangaza amahanga n'abanyarwanda ngo boye kwita kuri jenoside n'ubwicanyi ndengakamere bakoreye ABAHUTU mu Rwnada no muri RDCongo kuva muri 1994 kugeza muri 2003 bivugwa mu cyegeranyo cy'umucamanza wa Espanye Dg FERNANDO Andru Melles. Ni muri urwo rwego Dg Antoni Mugesera avuye kuzenguruka i Buraya asobanura ibikubiye mu gitabo cye ubundi cyari mu kinyarwanda ariko kiza gushyirwa mu gifaransa igitaraganya nyuma y'ifatwa ry'umwicanyi ruharwa jenerali Karenzi Karake kuri 20/6/2015 wafatiwe kandi akaba agifungiye mu Bwongereza. Muri icyo gitabo, Dg Mugesera avuga ko yifashishije ibimenyetso bifatika byerekana ko Abatutsi bari barahejwe mu mashuri no mu buyobozi mu Rwanda kuva muri 1959 kugeza FPR ije kubabohora muri 1990.


Umunyagana Bwana Kofi Anan wayoboye LONI igihe kinini aherutse kwifata ku gahanga yamagana abantu batekereza nka  Dg Mugesera Antoni bibagirwa amabi igihugu cyabo cyaciyemo,ntibigire ku mateka ahubwo bagakomeza kwatsa umuriro usenya ntiwubake. Amagambo asa n'ayo yo hejuru yayavuze yamagana perezida Nkuruniza w'u Burundi ushaka manda ya 3 haba mu mahoro cyangwa mu maraso akirengagiza ibihe bibi igihugu cye cyaciyemo kugirango habeho amasezerano y'Arusha yahagaritse intambara n'umutekano muke byashegehse u Burundi imyaka myinshi. Dg Mugesera nawe iyo avuga ko Abatutsi bahejwe mu mashuri no mu buyobozi yiyibagiza  ibyabaye ku Bahutu mbere ya 1959 ku byerekeranye n'ubwo burezi n'ubuyobozi avuga. Kuri Dg Mugesera Antoni, amateka y'Abahutu n'Abatutsi atangira muri 1959 kuko ariko abishaka, kuri we mbere y'aho u Rwanda ntirwabayeho!! Ngaba  abajyanama ba Kagame Pawulo batekereza nkawe bakaba batumye u Rwanda rugana mu rwobo.

Shikama irashaka gufasha Dg Mugesera Antoni n'abandi bahezanguni batekereza nkawe ibereka imbonerahamwe ebyiri: imwe yerekeye uburezi n'indi yerekeranye n'ubuyobozi kuva -muri 1932  kugeza muri 1959. Izi mbonerahamwe zavuye mu bitabo byanditswe n'abapadiri bayoboraga ishuri ry'Indatwa rya Butare ubu ryitwa Gurupe sikolere ya Butare. Shikama iributsa Mugesera ko abarimu bo muri Kaminuza ya Butare, Abatutsi nkawe aribo bongeye gukusanyiriza izi mbonerahamwe muri 2008  mu gitabo cyabo cyashyikirijwe Afurika yiyunze(AU) berekana imbarutso y'umwiryane uri hagati y'Abahutu n'Abatutsi mu Rwanda. Dg Antoni Mugesera niba afite ubumuntu muri we, arumirwa nasanga ko kuva muri 1900 kugeza muri 1946 nta Muhutu wo mu Rwanda cyangwa i Burundi wari wakandagira muri ririya shuri ryateguraga abazafatanya n'abazungu gutegeka igihugu, mu gihe hari Abatutsi bo muri ibi bihugu byombi bagera kuri 179 bari bamaze gusoka muri ririya shuri!Nyuma ya 1946, umubare w'Abahutu bavuye i Burundi wariyongereye ariko mu Rwanda bisa naho ntacyigeze gihinduka.

Mu buyobozi naho ivangura ryari agahomamunwa nkuko imbonerahamwe ya kabiri ibitwereka: Muri 1959 ku mwanya wa Shefu hari Umuhutu 1 ku batutsi 81( uyu muhutu yari uwo i Burundi kuko mu Rwanda nta Muhutu w'umushefu wari uhari icyo gihe); umwanya wa sushefu: Abahutu 50 ku basushefu b'Abatutsi  1050! Inama Nkuru y'igihugu: Abahutu 2 ku batutsi 31 mu Rwanda naho mu Burundi Abahutu 3 kur Batutsi 30!( soma inkuru irambuye kuri izi mbonerahamwe zombi hano)

 Imbonerahamwe1: abana bigaga muri Groupe Scolaire d’Astrida kuva muri 1932 kugeza 1954
Ushingiye ku moko: Hutu na Tutsi ba Ruanda-Urundi
  
umwaka
Tutsi( Rwanda na Burundi)
Hutu bo mu Rwanda
Hutu b’i Burundi
1932
45
-
-
1933
21
-
-
1934
26
-
-
1935
41
-
-
1945
46
-
3
1946
44
1
8
1947
44
2
10
1948
85
2
11
1949
85
5
9
1953
68
3
16
1954
63
3
16

Imbonerahamwe 2:Imyanya y’ubuyobozi  hagati y’abahutu n’abatutsi muri 1959
Umwanya(umurimo)
Tutsi
Hutu
bose
Shefu
81
1
82
Sushefu
1050
50
1100
Inama Nkuru y’igihugu mu Rwanda
31
2
33
Inama Nkuru y’igihugu mu Burundi
30
3
33
Inama Nkuru y’Intara
( Province)/Rwanda
                     Burundi
125
30
155
112
26
138
Abayobozi bungirije
284
122
406

Kagame Pawulo n'abahezanguni bakorana nawe mu Rugwiro cyangwa ku Kimihurura, bemere ko byabananiye kugoreka amateka bicare batuze duturane; ibyanditswe byaranditswe wa mugani wa Pilato abwira Abayahudi igihe yari yanditse ku musaraba wa Yezu ati : "Uyu ni umwami w'Abayahudi" nabo bati :" Andika ngo yiyise umwami w'Abayahudi". Kwibagirwa aka karengane kakorewe Abahutu kakaza kubyara politike y'iringaniza haba mu mashuri no mu buyobozi, abana benshi bikabagiraho ingaruka ku cyaha batakoze, nibyo biriho biba ubu bikaba bizagira izindi ngaruka mbi ku bana bazavuka ejo. Abana b'Abahutu bamaze imyaka 21 barahejwe mu byiza by'igihugu no mu burezi bufite ireme( bwo mu mahanga), Abatutsi nabo batavuye muri Uganda abo mu Rwanda bita Abasajya, ibibakorerwaho muri iyi myaka 5 ishize bijya gusa n'ibikorerwa Abahutu.

Nibire akabanga Mugesera Antoni na Kagame Pawulo: niba dushaka kuba mu Rwanda ruyobowe mu butabera, buri wese yumva ko ari igihugu cye koko, abana bariho bapfunyikirwa amazi mu ngirwakaminuza zivuka buri munsi nk'imegeri, mu Rwanda rushya turota ubu, ntabwo bagomba kuzafatwa kimwe ku isoko ry'akazi n'abana Agatsiko kariho kohereza kwiga nyakuri muri za kaminuza zo hanze (USA, Canada, Uburaya, Ubuhinde , n'ahandi), hagomba kuzaba iringaniza hitawe ku burezi abana bahawe mu Rwanda n'ubutangwa muri kaminuza zo hanze. Nibitaba gutyo, nta mwana warangije muri Kaminuza yo mu Rwanda uzabona akazi mu gihe azaba apiganwa n'abahawe ubumenyi nyabwo  muri za kaminuza Agatsiko koherezamo abana bako. Mu gihe abize mu Rwanda bazaba bahejwe mu kazi kubera ubumenyi bucagase bahawe kubera gahunda mbi ya Leta, hashobora kuzavuka imidugararo yazabuza bariya bana b'indobanure gukora, ku buryo babamenesha no mu gihugu. Dg Mugesera na Kagame rero, ntitugomba kwita ku byabaye kuva muri 1959 kugeza muri 1994 ngo twiyibagize ibyabaye mbere yaho. Ibi bihe bibiri bitandukanye byari bikwiye kutwibutsa ko gusaranganya ari ngombwa haba mu burezi no mu kazi kose, ariko siko bimeze. Nguko kwibagirwa vuba no kutigira ku mateka bwana Kofi Anan avuga.

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarsi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355