Pageviews all the time

Inyandiko 2 zitaha: Iya mbere:"Niba Kagame Pawulo amaze kwica miliyoni zisaga icumi z’inzirakarengane kuko ngo ingoma z’Abahutu zamuhejeje ishyanga imyaka 40, abo yatumye bavukira mu mashyamba akabatoteza kuva ari impinja umunsi abazarokoka bageze ku butegetsi nkuko yabugeze ho bizagenda bite?"/ NKUSI Yozefu /// Inyandiko ya 2: " Abasenga ni musenge, Ababyeyi mufatire iry’iburyo u Rwanda rwacu n’Abanyarwanda kuko imipango iri gukorerwa Igihugu cy’Uburundi ishobora gusinga iduhekuye twese"/Mbangurunuka Paul.

Ikarita yerekana u Rwanda n'u Burundi

-  Inyandiko ya mbere/ NKUSI Yozefu

I. Tumaze iminsi dusoma ku mbuga zimwe na zimwe abo muri FDLR batabaza bavuga ko abasoda bayo bashyize intwaro hasi bakajyanwa mu nkambi zirinzwe na LONI muri RDCongo bimwe ibibatunga! Abenshi muri twe babifashe nk'amakabyankuru kuko ntawiyumvishaga ko LONI yakora ibyo. Iyi LONI ejobundi niyo yitangarije ubwayo ko yahagaritse guha amafunguro aba FDLR ikavuga ko RDCongo ariyo igomba kubikora! Shikama irabibutsa ko abenshi mu bari muri izi nkambi ari abagore n'abana. 


Mu myaka 21 izi mpunzi zimaze mu mashyamba yo muri RDCongo zigera ku bihumbi magana ane (400,000)zabyaye abana, bose bakaba baravukiraga mu mvura n'imbeho nk'ingagi ariko icyo  ingagi zibarusha ni uko zo zirinzwe naho aba bana bo hejuru y'iyi mvura, imbeho n'inzara, FPR/APR/RDF yaboherejeho ubutaruhuka urubura rw'amasasu kugeza n'ubu ikibikora; bamwe mu barokotse nibo bagiye kwicwa n'inzara mu nkambi z'agateganyo za Kisangani n'ahandi ku kagambane ka Paul Kagame.

Aba bana bavukijwe ubushyuhe ku kiriri nk'abandi bana, bakavutswa guteta nk'abandi, bakavutswa inkingo 7 nk'abandi bana, bakavutswa kwiga gusoma no kwandika nk'abandi; aba bana batigeze bagira amahoro mu bugimbi no mu bwangavu, batamenye iraha ry'ubusore n'ubukumi nk'abangana nabo, nibo umusonga wabo wabujije SHIKAMA gusinzira ikaba yarateguye inyandiko yibaza uko bizagenda umunsi bageze mu Rwanda nkuko Kagame watsembye u Rwanda n'akarere k'ibiyaga bigari yihimura ko ngo Abahutu bamuhejeje hanze imyaka 40! Inyandiko ibanziriza izindi ziri imbere nyinshi zerekeye aba bana iragira iti :

"Niba Kagame Pawulo amaze kwica miliyoni zisaga icumi z’inzirakarengane kuko ngo ingoma z’Abahutu zamuhejeje ishyanga imyaka 40, abo yatumye bavukira mu mashyamba akabatoteza kuva ari impinja umunsi abazarokoka  bageze ku butegetsi nkuko yabugeze ho bizagenda bite?"

Iyi nyandiko ya Dg NKUSI Yozefu  izahita kuri Shikama ku cyumweru tariki ya 30/8/2015
__________________________________________________________________________________________________________________________________________________________________

 Inyandiko ya kabiri/ Paul Mbangurunuka

II. Muri Shikama ni gake cyane dukoresha ijambo "INTAMBARA" kuko tuzi ko imena amaraso kandi no kumva iri jambo ubwabyo bihungabanya imitima ya benshi. Ariko iyo bibaye ngombwa ko tumenyesha IBINYWAMARASO ko imigambi yabyo mibisha izwi bitarayishyira mu bikorwa, dukoresha ririya jambo ribi. 

Mbangurunuka Paul, niwe muntu wa mbere watangaje ko i Kigali harimo hategurirwa intambara yo gutera u Burundi muri 2013 ndasubiramo muri 2013, abenshi babifashe runono kuko Nkurunziza na Kagame berekanaga ko bakiri mu kwezi kwa Buki, nyamara ibyabaye muri uyu mwaka byerekanye ko ibyo Mbangurunuka yanditse byose byari ukuri; inyandiko ye twayigaruye kenshi mu nyandiko zo mu bubiko, mwarayisomye cyane kandi muri benshi.

Mu nyandiko y'ubutaha izahita kuri Shikama twise ibyahishuwe bya 20, Mbangurunuka Paul azabahishurira byinshi ku mugambi w'ibinywamaraso wo gutera u Burundi ubu ugeze kure. Abibazaga ku mpamvu yo gufunga imihanda muri Kigali biriho bikorwa huti huti n'Agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro, muzabona igisubizo ku buryo buziguye.

Iyi nyandiko ya Paul Mbangurunuka izahita kuri Shikama ku wa mbere tariki ya 31/8/2015

Imana ikomeze irinde Abaturage b'u Burundi, Rwanda na RDCongo

Dg NKUSI Yozefu
Muzamenya Ukuri kandi  ni ko kuzababohora

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355