Pageviews all the time

Inyandiko itaha yo kuwa kabiri tariki ya 11/8/2015 ya MBANGURUNUKA:Tunyuzemo tuve mu mukino mubisha wa Politiki, twinjire mu mukino nyakuri w’umupira w’amaguru tugereranya ibihangange biwurangwamo.

Paul Mbangurunuka 
Umuvandimwe wacu Mbangurunuka yaravuze ati: " Nje nje, abafite ikibazo cy'amaso nimuyavuze cyangwa mugure amataratara". Nanjye nti: " Mu nyandiko ye y'ubutaha, ifite umutwe uri hejuru aha, buri wese azabe afite uruho( urukebano, urukiza) rw'amazi iruhande rwe kuko muzaseka imihogo ikagwa umwuma bikaba ngombwa ko ibobezwa!". Si ngombwa kuba usobanukiwe cyane n'ibya RUHAHGO iyi bakinisha amaguru, hari aho agera akorohereza abatayizi akabanyurizamo RUHAGO bakinisha umunwa. Inkuru irangira buri wese asobanukiwe ariko yifuza ko Mbangurunuka yayiha igice cya kabiri!

Ni kuwa kabiri tariki ya 11/8/2015

Icyitonderwa: Abacikanywe n'inyandiko ya Mbangurunuka yo kuwa gatanu w'igishize, murayisanga kuri uru rubuga.

Ubwanditsi bwa SHIKAMA
Muzamenya ukuri kandi niko kuzababohora

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355