Pageviews all the time

ISESENGURAMPAMVU-POLITIKI N'IYOBOKAMANA : «ICYEMEZO CYA MINEDUC CYO KWEMERERA ABIGA MU MASHURI YISUMBUYE GUTUNGA TEREFONI ZIGENDANWA GISHOBORA KUBA IMBARUTSO Y'INTAMBARA Y'UBUTITA HAGATI YA F.P.R NA KILIZIYA GATULIKA MU RWANDA IGIKANYAKANYA MU KUBUMBATIRA IREME RY'UBUREZI KANDI IKABA ARIYO IFITE IBIRENGA 50% BY'AMASHURI AFATIKA MU GIHUGU»/ UDAHEMUKA Eric



Mu nyandiko mperuka kubandikira hano kuri SHIKAMA navuze ku kibazo ubu gihangayikishije ababyeyi cy'uko leta ya FPR irimo kwitegura guha abana biga mu mashuri yisumbuye uburenganzira bwo gutunga terefoni zigendanwa kandi uzatwitira ku ishuri ntazongere kwirukanwa.


Iki kibazo kikaba cyayobeye ababyeyi bifashe impungenge kuko batazi ikiza gukurikiraho. Ntabwo kandi bafite ubushobozi bwo kuburizamo uyu mugambi ruvumwa kuko abitwa ko ari abadepite babahagarariye ku Kimihurura aribo birirwa bakomera amashyi Kagame n'agatsiko ke ubu tutagishidikanya ko kagiye koreka u Rwanda mu nzego zose.

Umwimerere wa Kiliziya Gatolika ya Roma : Ipfundo ry'uburezi n'uburere bifatika
Kiliziya Gatulika imaze imyaka 2015 ibayeho. Muri iyo myaka 2015 imaze, yihariyemo imyaka 115 yose isesekaye i SAVE, MIBILIZI, KABGAYI, ZAZA, NYUNDO n'ahandi hose mu Rwanda ku buryo ubu udashobora kugenda ibilometero 30 utarabona inyubako za paruwasi.

Mu bikorwa Kiliziya ifite mu Rwanda ibiza ku mwanya wa mbere ni ibirebana n'uburezi. Mu mashuri afatika ari mu Rwanda arenga 50% byayo ni umutungo bwite wa Kiliziya Gatulika hakabamo amwe leta y'u Rwanda ifitemo imigabane(subsidiary secondary schools). Iyo mvuze amashuri afatika mba nshaka kwerekana ibigo bitanga uburere bufatika ureke bimwe FPR yadukanye mu Rwanda ngo buri wese agomba kwiga.


Ibi ntabwo aribyo kuko abantu bose badafite ubushobozi bwo gufata mu mutwe ibyo bigishwa. Uhereye i Kigali mu murwa mukuru w'u Rwanda ukajya muri LYCEE DE KIGALI, ukanyura muri NOTRE DAME DE CITEAUX kwa Soeur HELENE NAYITURIKI, ukamanuka mu Byimana muri GROUPE SCOLAIRE NOTRE DAME DE LOURDES, ECOLE DES SCIENCES/FRERES MARIXTES BUKOMERO, SEMINARI KABGAYI, KARUBANDA MU BAKOBWA,... n'andi mashuri akomeye namwe muzi ndetse bamwe muri mwe mwizemo, aya yose ni aya Kiliziya Gatulika.

Ko ntekereza ko ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika butazemera iki cyemezo kandi itegeko rya MINEDUC rigomba kubahirizwa mu mashuri yose mu Rwanda ukuyemo NYAKIBANDA bizagenda bite?
Ya mashuri navugaga mu kanya y'abapadiri, abafurere, ababikira, agendera ku mategeko ashyirwaho na minisiteri y'uburezi. Mu Rwanda ishuri ritagendera kuri MINEDUC ni rimwe gusa : Ni Iseminari nkuru ya Nyakibanda ahategurirwa ABASASERIDOTI kuko yo igendera ku mategeko ya VATICAN AGENA UKO UZABA PADIRI ATEGURWA ndetse n'iyo barangijeyo bakora ikizamini kivuye i Roma ariko iyo kigutsinze ntibikubuza guhabwa Ubusaseridoti.

Mu bantu bize mu bigo by'abapadiri murabyumva cyane. Ntabwo Padiri yakwirukana burundu umwana yafashe yiba icunga rimwe mu busitani bwa Kiliziya ngo yihanganire utunze mobile ndabarahiye. Ibi kandi si mu magambo gusa kuko mu nzego za Kiliziya mu Rwanda harimo urwihariye rushinzwe uburezi.



Musenyeri RUTAGANDA Alphonse umunyamabanga mukuru wa SNEC ashobora kuba agiye guhura n'ikigeragezo mu nshingano ze zo kubumbatira uburezi n'uburere mu bana b'u Rwanda
SNEC(Secrétariat National pour l'Enseignement Catholique) ni urwego rumwe mu zikomeye Kiliziya Gatulika ifite mu Rwanda. Ubuyobozi bw'uru rwego bukorera mu mazu agaragara nk'akuze cyane aherereye hagati ya Notre Dame de Citeaux n'ibitaro bya CHK. Umuyobozi mukuru w'uru rwego ni Musenyeri RUTAGANDA Alphonse, umusaseridoti wa Diyosezi ya Kabgayi.

Nari nagerageje kwibaza ikibazo hejuru ntasubije aho nibazaga uko bizagenda hagati ya FPR na Kiliziya mu gihe abapadiri batazemera ko abanyeshuri bazana mobile. FPR izakora ibishoboka byose kugira ngo icyemezo cyubahirizwe hose mu mashuri, abasenyeri ba Kiliziya bo nta mahitamo bafite yatuma bata umwanya wabo babiganiraho kuko bagendera ku mategeko yanditse ya Kiliziya. Bizagenda bite?

Kagame arashaka manda ya 3 ku kiguzi icyo aricyo cyose ku buryo FPR ishobora guteza akavuyo mu maseminari ababyeyi bagashwana na Kiliziya ibarerera
Iki kibazo cya terefoni igendanwa ku munyeshuri gifite uburemere cyane kandi n'imyitwarire y'ababyeyi bamwe muri iki gihe nayo usanga iteye icyo n'iki kubera kudohoka, gushoberwa n'ubuzima, gutwarwa n'akazi n'izindi nshingano, kureresha abana babo ababoyi n'abayaya,.

..
Uko FPR ikora izabanza itegeke ababyeyi bakora muri leta ibumvishe ko nta kibazo abana babo batunze mobile. Aba babyeyi ntibazabirwanya kuko ayo FPR ibahemba ariyo bakuramo arihira urubyaro rwabo. Aba babyeyi bazumvisha abayobozi b'amashuri abana babo bigaho ko ari ngombwa ko bazitunga.

Ntabwo nshidikanya ko mu byo Kagame yaba yaravuganye n'abasenyeri baheruka kumusura n'iki cyaba cyari ku murongo w'ibyigwa(ibiganirwaho). Nyamara kubyumva kimwe bisa n'ibidashoboka, icyo leta igamije ni inyungu z'umuntu umwe kandi z'igihe kigufi cyane kireshya n'aho watera ibuye. Kiliziya mu burere itanga ireba ejo hazaza kandi ikabikora ibisanisha n'iyobokanana rigenda ribangikanye n'umuco w'abakurambere. Amateka niyo azaca urubanza.

Eric UDAHEMUKA
Shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355