Pageviews all the time

Isesenguramvugo, Politiki n'Ikinyabupfura : Metere Evodi Uwizeyimana ati : «Amashyaka ya opozisiyo(arwanya Kigali) akorera mu buhungiro ni nka butiki zo muri karitiye nazo zahombye kandi u Rwanda rutegekwa n'agatsiko k'amabandi kitwaje intwaro»/ UDAHEMUKA Eric

Metere Evode Uwizeyimana
Metere Evode UWIZEYIMANA uvuka mu BYIMANA ku Ntenyo ku bilometero 3 uvuye i Kirengeri umanuka ugana mu Ruhango werekeza i Butare ubu yaciye abantu ururondogoro. Bamwe baremeza ko yahunze u Rwanda abandi barahamya ko ari mu kiruhuko cy'akazi yemererwa n'amategeko. 
Nta n'ubwo bigarukira aha gusa kuko abemeza ko atahunze banahamya ko indege imusubiza i Kigali igomba kumushyitsa ku kibuga cy'indege i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki 18 Kanama 2015.


Mu isesengura ryanjye kuri SHIKAMA muri iyi nyandiko, iby'uko Evode yahunze cyangwa atahunze ntacyo bimbwiye cyane, yasubira i Kigali cyangwa atasubirayo ibyo ntibinshishikaje ahubwo uyu munsi ndagira ngo nsesengure imvugo ze zihenura kuri rubanda ndangize nerekana ingaruka zikaze iyi myitwarire imeze nk'iy'abashumba ishobora kuzamugiraho.

«Amashyaka ya opozisiyo ameze nka butiki zo muri karitiye nazo zahombye» Evode U.
Muri politiki, ikintu cyambere kigira imbaraga ni ijambo, icya kabiri ni ifaranga, icya gatatu ni ubushobozi bwo guhigika cyangwa kubirandura abo muhanganye ukoresheje amayeri. Ibi kandi iyo bikorwa muri politiki buri wese amariramo nta mbabazi, nta mpuhwe,... Ahanini bitewe n'uko politiki ari inzira ya bugufi yo kugera ku bukire bw'amafaranga.

Ijambo muri politiki kuba rifata umwanya wa mbere binasobanuye ko rigomba kuvuganwa ikinyabupfura gikwiye wenda abantu ukasbasetsa nka Rukokoma wigeze kuvuga ko Kagame atamurusha kumenya abanyarwanda cyangwa Metere NTAGANDA Bernarudo wigeze kuvuga ko PS IMBERAKURI atari ishyirahamwe rihinga amateke ko ahuwo bashaka ubutegetsi,...ariko ukagiramo ubumuntu kandi ukibuka umugani wa NYAMUTEGERA AKAZAZA EJO.

Kuri iyi ngingo, UWIZEYIMANA Evode aratsindwa cyane. Impamvu ni uko ayo mashyaka ya opozisiyo avuga ko yahombye yibeshya cyane kuko ayazi yayabayemo imyaka n'imyaka. Evode uvuga ko ibi bitangazamakuru byacu ari iby'inkorabusa,... Uwamubwira uko kwandika inkuru imwe bivuna nibwo yamenya ko tutari inkorabusa!

Evode hamwe n'ibi hari ikiruta byinshi yiyibagiza. Niba koko atari amayeri ya politiki ngo Evode abe akorana n'abarwanya Kigali, akwiye kumenya ko nta ngoma idahirima kandi nta gahora gahanze. Niyo mpamvu FPR niva ku butegetsi, ntabwo ubutegetsi buzahabwa abasazi na za mayibobo. Oya, ubutegetsi buzahabwa abazima bo muri iyo opozisiyo kandi bakeneye kubaka igihugu. Umuntu yakwibaza aho Evode azaba ari muri ibyo bihe???

«FPR ni agatsiko k'amabandi kitwaje intwaro» Evode U.
Umunyarwanda Evode UWIZEYIMANA agomba kuba koko aheruka mu Rwanda hambere atazi inkotanyi. Arazibarirwa nabe aretse gato zizamwereka uko zikora. Ibi yavuze bigaragarira buri wese. Nyamara nawe(ndavuga Evode), arabizi ariko igitangaje ni uko yemeye kujya gukorana nabo.

«Muhamagare ya nyombya Evode yirirwa isakuza kuri B.B.C muyihe akazi» Perezida Kagame.
Burya hari ukuntu abantu bibagirwa. Ubwo umupangu wo gutwara Evode i Kigali warimo unozwa, Perezida Kagame yavuze amagambo akomeye aho yise Evode inyombya. Inyombya bisobanura uvuga ibikwiye n'ibidakwiriye. Evode rero yagombye guhera hano akiyumvisha ko ntacyo aricyo i Kigali kuko hari n'abandi benshi bahasebeye kandi baramusumbyaga icyubahiro.

Uko mbibona, yasubira i Kigali, yarorera; ikihutirwa kuri we ni ukunoza imvugo naho ubundi ashobora kuzabura byose nk'ingata imennye kuko muri FPR nibamara kumukamuramo ibyo bamukeneyemo bazamushyira aho bashyize abandi.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355