Pageviews all the time

Ari abagabo bakubita abagore babo mu ngo cyangwa leta isahura ibyateje abagore imbere, ninde uhohotera abagore kurusha undi? Kubera kubura amikoro: Abagore ubu barigurisha mu mashuri, mu bihugu bidukikije, ndetse bamwe batangiye kugurisha amafoto yabo bambaye ubusa ku mbuga z’Agatsiko!/NKUSI Yozefu


Ngiyi kirazira Rucagu na FPR bigisha urubyiruko!
Bayirengaho bagacuruza ubwambure bwabo!

Ibigo byitwa Isange muri buri karere byo gushyiramo abagore bahohotewe n’abagabo babo.
Hari umwe mu bayobozi ba LONI uherutse kugenderara u Rwanda maze abategetsi b’iki gihugu bajya kumwereka ibigo byakira abagore bahohotewe biri muri mu ntara y’amajyepfo. Uyu muyobozi ngo yasabye abategetsi bacu ko ngo bakongera ibi bigo. Ni muri uru rwego ejobundi Minisitiri w’intebe w’Agatsiko ka FPR na Kagame yiyemeje gushyira muri buri karere ibi bigo bita Isange. Ariko se ko bita ku bagirana ibibazo n’abagabo babo, abahohoterwa n’Agatsiko bo bazaba abande?
Minisitiri w'intebe w'agatsiko atangiza umushinga wo kugeza Isange muri buri karere
uwo bavugana ni Oda Gasinzigwa minsitiri w'agatsiko ngo ushinzwe iterambere ry'umuryango

Hazajyaho ryari ibigo byo gushyiramo abagore hohoterwa na Leta y’Agatsiko?
Hirya no hino mu Rwanda, abagore b’abahutukazi hafi ya bose abagabo babo barafunze kubera imanza z’urukozasoni za Gacaca; aba bagore usibye kugemurira abagabo babo buri munsi, bagerekaho no kurera urubyaro bonyine ku buryo bamwe batagangara bagahitamo kwiyahura. Uwitegereza  neza abona ko iyi ari imwe muri za gahunda z’agatsiko zo kubuza abahutu kororoka, none se aba bagore bahohotewe n’Agatsiko bo bazubakirwa ibihe bigo kandi bizitwa ngo iki?

Mu gihe Kagame n’umuryango we birirwa mu ngendo zidafitiye akamaro igihugu ibiri amambu zikaba zikosha akayabo; tukaba twibuka ako kayabo gasigaye kajugunywa mu kwangatwa mucyo Agatsiko kita Rwanda day, andi agakoreshwa mu gutemembereza abana b’Agatsiko muri USA na za kaminuza zaho igihe cy’iminsi 60 nkuko biriho bikorerwa abana b’Indobanure bayobowe na mwene Habineza Yozefu,  abakobwa hirya no hino mu gihugu babuze uko bifata mu bibazo by’ubukungu bibugarije maze biroha nako ba Rushimusi barabashoka!

Ngabo muri za kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Butare, ngabo mu mazu arinzwe cyane mu mujyi wa Kigali nkuko Shikama iheruka kubibageza ho aho yagereranyaga u Rwanda na Sodomu na Gomora mu minsi ishize.Ubu aba ba Rushimusi b’igitsina noneho bageze no muri kaminuza y’u Rwanda ahahoze hitwa KIST aho umukobwa atanga igitsina agahabwa amanota y’agatsi cyangwa inzu yo kubamo!

Aba ba Rushimusi bari mu Gatsiko ntibatinya no kujyana bashiki bacu guhohoterwa mu bihugu duturanye nkuko byemezwa n’icyigeranyo cya Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga ya USA cyo muri 2014 kirebana n’uburengenzira bwa muntu.

«There were reports that Rwandan girls were trafficked to Uganda to work in prostitution and as domestic workers

Tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye ngo: 
"Hari ibyegeranyo bivuga ko abakobwa bo mu Rwanda bacurujwe muri Uganda mu buraya cyangwa nk’abakozi bo mu rugo."soma icyo cyegeranyo cyose hano

Nyuma ya Primus Guma Guma, Agatsiko kashinze imbuga z’urukozasoni zo kurangaza urubyiruko
Aba ba Rushimusi b’igitsina kandi ntibahagararira muri za kaminuza gusa kuko no mu byaro ubu bateyeyo amatako. Bariho barashinga imbuga hirya no hino zo kurangaza urubyiruko rw’abashomeri. Umuntu akaba yavuga ko izi mbuga zigisha uburaya n’ubwomanzi zije kunganira za Primus Guma Guma, aho urubyiruko rumara amezi rwiruka inyuma y’abiyita abahanzi rukibagirwa burundu ibibazo birwugarije ngo rubishakire umuti.

Kuri izi mbuga, Abakobwa bashishikarizwa kwambara ubusa, bagafotorwa amaze ubwambure bwabo bugakwirakwizwa ku mbuga za interineti. Ngiyi ya kirazira Intore Nkuru Rucagu Bonifasi na FPR bigisha urubyiruko rw’u Rwanda amanywa n’ijoro!!

Ubundi imbuga icyo ziba zigamije hafi ya zose ni ukwigisha rubanda mu kwiteza imbere haba mu bukungu, umuco, ururimi, imibanire cyangwa Politike. Kuri izi mbuga z’Agatsiko, nta na kimwe usanga mo muri ibi turondoye hejuru. Ururimi zikoresha wibaza niba ari ikinyarwanda  cyangwa igisajya bikakuyobera! Kuri izi mbuga huzuyeho andi mafoto menshi y’urukozasoni ku buryo ntayashyira hano kuri shikama.  Muri aka kandare, Rwanda Paparazzi, rumwe mu mbuga zikora uru rukozasoni ntizitinya kwerekana ko zikorana na bimwe mu bigo bya leta nk’abafatanyabikorwa nka:

T1, Sango Star, Voice of Africa, Air Uganda, 88.3 FM; Radio 10, Rwanda Air, Air Uganda, TV10, na Family TV.

Igiteye agahinda rero nkuko mubibona, abenshi muri aba bafatanyabikorwa, nibo bagombye mu gufata iya mbere mu kwamgana imbuga zikora nka Rwanda Paparazzi.

Imbuga nka Rwanda Paparazzi zagombye gukora nk’imbuga z’abakuze( Adults) hagakingirwa abana
Nagerageje kureba niba hari ahandi hari imbuga nk’izi muri Afrika, nsanga nta na hamwe! Mu bindi bihugu byo ku isi, imbuga zitambutsa amafoto na gahunda nk’iza Rwanda Paparazzi, zitwa «Adult» zigakora ku buryo bwihariye ku buryo nta bantu bari mu nsi y’imyaka 18 bazigeraho. Ibi bikorwa mu rwego rwo gukingira abakiri bato kwishora mu buraya , ubusambanyi n’ubwomanzi bakiri bato kandi bagakurana kirazira itari iyo kwa Rucagu na FPR. Muri iki gihe, abana bakerebuka bakiri bato ku buryo hari besnhi bamenya gukoresha telefoni zigendananwa z’ababyeyi babo bakiri bato cyane. Ibaze umwana abatuye telefoni y’umubyeyi we agasangaho urukozasoni ruri ku mbuga nka Rwanda Paparazzi?!
Abakobwa bifotora bambaye ubusa bakagurisha amafoto yabo ku mbuga z'Agatsiko.
Batanga kandi aderesi y'aho babarizwa mu Rwanda

Ku isi hose haba amategeko ahana umuntu wese wandaritse hanze ubwambure bwe bwose, no mu Rwanda aya mategeko akaba ahari. Muri Shikama tukaba twibaza impamvu adakurikizwa maze ba Rushimusi bashora abari muri uyu mwanda bagahanwa. Amakosa ntabwo ari aya bariya bakobwa bambara ubusa ngo bafotorwe babone icyo kurya, amakosa ni ababasaba kwambara ubusa ngo bacuruze amafoto yabo. Ibi ndabivuga mpereye ku bibera hano mu Buraya bw’amajyaruguru, aho uburaya bubujijwe bukaba bukorwa ariko mu ibanga. Iyo ufashwe uteleta indaya ku muhanda, polisi ifata umugabo ikajya kumufunga. Ufashwe nanone usambana mu nzu y’indaya, hahanwa umugabo gusa.
Mu gusoza iyi nyandiko tukaba twasaba Leta y’Agatsiko ibisa n’ibyo Dg Mugesera aheruka kuvugira mu rukiko yaka ko Leta yamuha umwunganira mu mategeko nkuko yabikoreye Ikinywamaraso Karake mu Bwongereza. « Leta niyo ifite umugati, ku mugati yahaye Karake, nimpeho ubuvungukira nanjye mpabwe ubutabera». Leta mu bikorwa byayo bya buri munsi irahohotera abagore kurusha abagabo babakubitira mu ngo zabo. 
Agatsiko nikareke gusesagura mu bintu bitagira umumaro nka Kagame Day, mu ngendo za buri munsi za Kagame n’umuryango we, ireke kwiharira amasoko mu bucuruzi kugirango urubyiruko rubone akazi karubeshaho. Nireke kubeshya urubyiruko ngo iraruha za Kaminuza uruhuri rusokamo rutazi kwandika no gusoma ahubwo amafranga azijugunywaho ashorwe mu mishinga itanga akazi. Ni kenshi shikama yanenze ireme ry'uburezi mu Rwanda, reba ukuntu Agatsiko kiyemerera ko abasoka muri kaminuza zako ari inka.

 Nguko uko tubona ihohoterwa abagore bakorerwa n’Agatsiko ryahagarara.

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355