Pageviews all the time

"Mu minsi ya nyuma ya Rwabujindiri Rurya ntiruhage hazabaho agahiri n'agahinda; abiyicaje ku ngoma bazarya akaribwa n'akataribwa." Magayane. Wakwemera ko muka Pawulo Kagame ariwe wafugishije ibigo impfubyi zarererwagamo ngo yigarurire imfahsanyo ibyo bigo byahabwaga n'amahanga ?/NKUSI Yozefu

Abana bakuwe mu bigo byabareraga barasabiriza
Tumaze iminsi dusoma ku mbuga z'Agatsiko igihe.com cyangwa izindi zinyuranye ko benshi mu bana bakuwe mu bigo birera impfubyi bagahabwa imiryango birirwa basabiriza ku mihanda abandi bakaba barabaye indaya. Bamwe mu bana barebwa n'iki kibazo bishoye mu buraya no gusabiriza bavuganye n'izi mbuga, bemeje ko ibyo Leta yemereye imiryango yakira aba bana itabyubahirije, ndetse n'aba bana imfashanyo bari bemerewe ngo ntibayibonye biba ngombwa ko bashakisha ubuzima muri ziriya nzira tuvuze hejuru. Shikama ikimara kumenya iki kibazo, yahise ikora amatohoza  dore ko yabaye no mu ba mbere  bawamaganye iki gikorwa kigayitse cyo gukura aba bana mu maboko y'ababareraga bakabshyira mu  gihirahiro kigitangira.

Bimwe mu bigo by'impfubyi byarwanaga ku bana b'impfubyi byarafunzwe.
Aba bana bari mu bigo bigera kuri 33 nkuko byemezwa na Dg  Claudine( soma kolodine) Uwera Kanyamanza  wo muri komisiyo y'igihugu y'abana, ubu ngo bimwe bikaba bimaze gufungwa kuko ku bana 3,323 bafashwaga n'ibi bigo 1920 bamaze ngo kugezwa mu miryango yemeye kubarera.Ibi akaba yarabitangarije imbere y'intumwa zivuye mu bihugu 44 byo ku isi zari zaje kwiga kuri iki kibazo cy'abana bakuwe mu bigo bibarera.
intumwa zivuye mu bihugu 44 zije kwiga ku kibazo cy'impfubyi zikurwa
 mu bigo byazireraga
Ubusanzwe abana babaga muri biriya bigo byabitagaho kugeza babaye abagabo n'abagore ndetse abakuriye muri ibi bigo abenshi bakomeza kubifata nk'umubyeyi wabo, nabo iyo bishoboye bakaza bagafasha ibi bigo kwita kuri barumuna babo baba  basize inyuma. Ibi bigo akenshi wansagaga bicungwa n'abihaye Imana ariko dusangamo n'abandi bagiraneza basanzwe ( abalayiki) uwamenkanye cyane akaba ari Gisimba wa hariya i Nyamirambo, ikigo cye abantu benshi bakaba bakizi nko kwa Gisimba.

Amafranga Agatsiko kemereye imiryango yakiriye impfubyi ntibayabonye 
Abantu benshi bakubiswe n'inkuba mu minshi ishize aho baboneye inkuru mu itangazamakuru ry 'Agatsiko ivuga ko abana benshi mu bamaze gukurwa mu bigo babaye indaya ndetse bamwe bamaze no kubyara ibinyendaro, abandi ubu bakaba birirwa basabiriza ku mihanda.

Abo imitima ikomeye   baravuze  baravuze bati:" Ngaho re, tutabivuga! Ibi  ntitwabyamaganiye kure rugikubita " Ab'imitima yoroshye bo bararize barayahora!  Intandaro y'iki kibazo ni uko ngo amafranga Leta yemereye imiryango yakiriye aba bana itigeze iyabaha. Bihumira ku mirari noneho iyo bigeze ku bakuru bari barijejwe kuzajya bahabwa ayo gukodesha inzu. Ingaruka ni ziriya twabonye hejuru. Aba nibo bavuyemo babandi barara bagenda bukabakera ho i Kigali duherutse gusoma mu itangazamakuru ry'Agatsiko.

Zainah Nyiramatama na Nyiramongi Janeti mu mugambi mubisha
Kugirango usobanukirwe  neza n'uruhare rwa muka Kagame Nyiramongi Janeti, Shikama iragusobanurira isano iri hagati ya Imbuto Foundation iyoborwa n'uyu mugore n'ikigo cy'igihugu gishinzwe abana.

Ni kesnhi byavuzwe ko Nyiramongi agaba akananyaga kurusha umugabo we Pawulo Kagame, nyamara hari abantu bagiye bafata runono ibyo bumvaga. Ikindi cyakunze kugarukwaho mu biganiro mu Rwanda ni uko mu bigo byose hari iritubutse, uyu mugore na FPR amaboko yabo ahatera amajanja.

Njyewe ugutegurira iyi nyandiko ndakugezaho ibyo niboneye n'amaso yanjye muri kaminuza nkuru y'u Rwanda aho nigishije kuva muri 2007 kugeza muri 2009. Muri iyi kaminuza, hari bamwe bakorera Imbuto Foundation, ariko bagashaka ko n'ifaranga rya kaminuza ribageraho! Ubwo nageraga muri iyi kaminuza muri 2007, nasanze hari umugabo wazengereje abayobozi baho yitwaza gukorera muri Imbuto Foundation ariko akiyandikisha nk'umwarimu wa kaminuza, umwaka ukarangira yiyandikishije ku isomo rimwe abandi bigisha arenze arindwi kandi n'iri ntaryigishe uko bikwiye: ntiyigishe cyangwa ngo akosore n'ibizami nyamara ntibimubuze guhembwa buri kwezi nk'umwarimu uhoraho!

Umudamu witwa Zainah Nyiramatama wakunze kugaragara kuri Televiziyo y'u Rwanda avuga ko ari umuyobozi mukuru wa HAGURUKA, ikigo ngo gishinzwe kuvuganira abagore bo mu Rwanda, umujyanama mu Imbuto Foundation ngo  n'umwarimu muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda. Ibyerekeye kuba umwarimu wa kaminuza yakoze nka bariya navuze hejuru, uko byarangiye bizwi n'Imana n'umwuka utunganye; nayoboraga agashami yabarizwagamo!

Muri 2012, uwo yari abereye umujyanama, ni ukuvuga Nyiramongi, yaje kumugira umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe abana; ahita ahabwa n'inshingano zo gufunga ibi bigo ngo kugirango abana barererwe mu miryango ariko icyari kigamijwe muragisanga hasi aha.

Nyiramatama akazi ke yagakoze neza cyane, ariko aba bagore bombi baza kumwara aho itangazamakuru muri 2015 ritangiye gutangaza ko abana bakuwe mu bigo by'impfubyi batangiye kuba indaya n'abasabirizi! Ibi byatumye Nyiramongi akora uko ashoboye kose ngo we na Nyiramatama bikure mu kimwaro batewe n'iki kibazo, maze akora uko ashoboye ngo amukure mu Rwanda amushakira umwanya muri Afrika y'iyunze ( Afican Union, Union Africaine), ubu Nyiramatama akaba ahagarariye African Union mu gihugu cta Tchad.

Nyiramongi yifunze inkunga yahabwaga imfubyi
Amakuru Shikama ikesha abo mu mbere mu Gatsiko, atubwira ko icyari kigamijwe mu ifunga rya biriya bigo by'impfubyi ni ukugirango inkunga byahabwaga zigane mu kigo cya First Lady( soma Fasiti Ledi!) cyangwa se iyi nkunga ayigabirwe nk'impano byitwa ko kuba ari fasiti ledi azayigeza kubo  igenewe.

Ni muri urwo rwego, abagiraneza bo mu mahanga bafashaga biriya bigo bamaze kwegerwa na Imbuto Foundation na FPR basaba ko aya mafranga yahabwa Imbuto Foundation ikayashyikiriza imiryango yakira bariya bana. Aya mafranga ntawigeze amenya irengero ryayo, ibyakurikiyeho  bikaba ari biriya twabonye hejuru: uburaya n'ubusabirizi ku bana bakuwe huti huti mu bigo byabitagaho ntacyo babaye!

Si ubwa mbere uyu mugore yifunga inkunga zagenewe ba Ngofero kuko kuva Imbuto Foundation yashingwa yabaye nk'umuyoboro we na Kagame wo kwigwizaho imitungo tutibagiwe na musaza we Murefu. Aya mafranga ajya mu Mbuto ngo kwita ku burezi bw'abana b'abakobwa ubundi amenshi atangwa n'Ubudage; iyo amaze kugera mu kigega cya Nyiramongi ahita ashyirwa mu bucuruzi bwe, ubu akaba yaramaze kwigarura ahahingwa icyayi mu rwanda hose afatanyije na musaza we Murefu, ubucuruzi bwe ahantu hanyuranye, tutibagiwe no hirya no hino mu mahanga, ahazwi cyane hakaba ari i Boston muri USA aho acuruza ikawa y'u Rwanda ku biciro bihanitse kurusha ibyo aba yatanze mu Rwanda.



Dg Afred Ndahiro, umujyanama kwa Kagame ushinzwe Itangazamakuru
yari yaje mu nama kubonana na ziriya ntumwa 44 zavuzwe hejuru
Muri Shikama tukaba twamaganye ubu busambo butagira ubumuntu bukorerwa abana b'impfubyi, tukaba tuboneyeho aka kanya gusaba abanyarwanda bose b'umutima guhaguruka bagahagarara bakanga ko ibihumbi by'abana bitaravanwa mu bigo bibarera bijya gupfa urupfu bariya bagiye mbere bariho bapfa. Byongeye kandi dutekereza ko mu gihe ubukene bwugarije abari n'abagore bo mu Rwanda kugeza aho abenshi basigaye bata abana bamaze kubyara ku nzira iyo batabajugunye mu misarani, ibigo byakira abana b'impfubyi byagombye kwiyongera aho gufunga bike biriho. Buri mwana wese uvutse ni uburenganzira bwe bwo kubaho no kurerwa.

Abasenga rero nimusenge, kuko nta shiti twarangije kugera muri bya bihe bya nyuma byahanuwe na MAGAYANE: iyo mu gihugu runaka hari abarya iby'impfubyi n'abapafakazi, amaherezo yacyo aba yageze ku ndunduro.

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355