Pageviews all the time

AGATENDO MU DUTENDO(14): Padiri NAHIMANA Tomasi ari mu yahe mayobera?/Nkusi Yozefu

                                                                                    Padiri Nahimana Tomasi
"Turasaba umwe mu bataripfana kugira icyo avuga ku nyandiko naciye kurihttp://shikamaye.blogspot.com/ (Agatendo mu Dutendo 12 Ese aho padiri Tomas Nahimana ntiyaba yarakoze nka Uwizeyimana Evode! PADIRIOUTAI?/NKUSI Yozefu). Njyewe nicyo nkomeje gusaba.Ntitubasabye ko muduha détails zose, niba nabyo ari strategie z’imikorere y’abataripfana, nabyo tubimenye.Ndabibutsa ko kenshi uru rubuga rwagiraga ibibazo mukabitumenyesha mubicishije ku zindi mbuga noneho tukamenya ko cyari ikibazo runaka bityo tugategereza. Guceceka siwo muti. Abasenye u Rwanda bahisemo IKINYOMA, GUHISHAHISHA(aribyo abantu bitiranya no kugira ibanga)TWAJYA KUBONA TUKABONA IBINTU BITARI BYIZA BITWITUYEHO, nko kurimbura agasozi cyangwa URUSISIRO RWOSE kandi ababiteguye babihishahishe ariko bitabujije ko bamenyesheje ababo tubana mu nsisiro bo bakirinda kugerwaho cyangwa kwitiranwa n’ababaga bakatiwe urwo gupfa. Iyo mikorere yaranze abo bose ntacyo nyivugaho kinini ariko MUMENYE KO GUHISHAHISHA BIJYANA N’UBUGOME KANDI UBUGOME BUTURUKA KU MUBI. None mwe kuki mutakomeza guhitamo UMUCYO? UKURI? CYANGWA MU RUFARANSA TRANSPARENCE? Ubwo se musanze guhishahisha aribyo byiza? Mwanze umucyo ku mugaragaro rero! Muhisemo IKIBI CYARANZE INGOMA ZICA!  Murakoze. Ukuri/ komanteri yo kuri www.leprophete.fr.novembre 17, 2015 at 9:17"
 Tomasi yananiwe kubeshyuza inyandiko ya shikama 
Mu nyandiko ya shikama iheruka, Agatendo mu dutendo (12) musanga aha, twibazaga uko byagendekeye umuvandimwe wacu Padiri Nahimana Tomasi umuyobozi w'urubuga rwabimburiye izindi zigenga, Loporofete ( Le Prophete) -Umuhanuzi. Mu gusoza inyandiko yacu twarangije dukeka ko uyu mupadiri wiyuburuyemo umunyapolitike yaba yaragiye kubohoza umwanya i Kigali mu Ngoma y'Agatsiko nkuko Uwizeyimana Evode yabikoze, tukongera tugakeka ko niba ibyo tuvuze hejuru atari byo, Nahimana Tomasi yaba ariho ategura mu ibanga urugendo rwe rumuganisha i Kigali ngo ajye guhangana na Pawulo Kagame mu ngirwamatora yo muri 2017 nkuko yabyemereye abanyarwanda ko azasesekara i Kigali muri Mutarama 2016 kubera impamvu tuvuze hejuru.

Nyuma y'umunsi umwe gusa dusohoye inyandiko yacu twavuze hejuru, hahise havuka urubuga rwiyita www.leprophete.fr iyi ikaba ariyo yari URL y'urubuga rwa Tomasi Nahimana UMUHANUZI.  Kuri uru rubuga nita ko ari rushya kubera impamvu nza kubaha hasi aha, hasoweho inyandiko yigeze guca kuri LEPROPHETE ifite umutwe ugira uti: "ITEGEKO- GASHOZAMVURURU » mu Rwanda" . Abari abasomyi ba Le Prophete bahise bishimira izuka ry'urubuga rwabo ariko banabaza Padiri Nahimana Tomasi ibyo arimo. Imwe muri izi komanteri yanditwe n'umuntu wiyise Ukuri murayisanga ku ntangiriro z'iyi nyandiko. Kugeza ubu, Padiri Nahimana Tomasi cyangwa se umwe mu bambari be,nta wari wagira icyo avuga ku nyandiko yaciye kuri Shikama cyangwa se ngo asubize ibyagiye bibazwa n'abasomyi ku nyandiko yacishije kuri ruriya rubuga rushya.
Tomasi  ashobora kuba ari mu manyanga n'Agatsiko
Tukimara kubona urubuga rushya rwiyita ko ari urubuga rwa Tomasi Nahimana twabazaga aho rwazimiriye, twakoresheje uko dushoboye ngo tumenye niba iyi URL y'urubuga rushya ari iy'urubuga Nahimana Tomasi yakoreragaho; umwannzuro rero wabaye: yego, iyi URL ni iy'urubuga rwa Nahimana Tomasi rwabimburiye izindi zigenga, rukaba rwaratanze umuganda wo guhindura ibintu mu Rwanda ku buryo bugaragara. Kugirango umenye ko ibyo tuvuga ko atari amakabyankuru ni uko mu cyegeranyo cya USA cyo muri 2014 cyerekeranye n'uburenganzira bwa muntu, uru rubuga ruvugwa mu mbuga n'ibinyamakuru byibasiwe n'Agatsiko muri uriya mwaka.
Tukimara gusuzuma uru rubuga rwitwa ko ari urwa Leprophete, twarusanzemo ibintu bidasanzwe bihita bitwemeza ko Tomasi Nahimana ashobora kuba yarageze i Kigali kubohoza umwanya nka Evode Uwizeyimana cyangwa se akaba ari mu manyanga na Kagame Pawulo ngo azaze yiyamamaze bya Nyirarureshwa yita ko ahanganye nawe mu ngirwamatora yo muri 2017 kugirango amahanga azerekwe koko ko habaye amatora yigenga kandi na opozisiyo itavuga rumwe n'Agatsiko ikaba yayagizemo uruhare.Ibi umuntu akaba yabigereranya n'ibyabaye mu matora yo muri 2003 ubwo Rukokoma yajyaga mu matora, abamushyigikiye batazi umukino yarimo na Kagame bagasigara bicwa abandi bafungwa naho Rukokoma yarisubiriye i Buraya amaze kwemeza ko Pawulo Kagame yatsinze amatora!
Impamvu rero zidutera kuvuga ibi tuvuze hejuru aha zikaba ari izi:
1. Le Prophete Tomasi Nahimana yakoreragaho yari yarubatswe n'abantu b'abanyamwuga mu kubaka imbuga, rwari urubuga rwubatse neza kandi rushobora guhinduka hakurikijwe ibyo benerwo bashaka kugeraho, bikaba binagaragara ko uru rubuga rwahenze cyane nyirarwo. Urubuga rushya ni urubuga buri wese yakubaka mu minota hagati ya 10 na 15 akoresheje urubuga rwa WORDPRESS. Niyo mpamvu rero dusanga ku rubuga rushya handitseho ngo  Copyright © 2015. All Rights Reserved. Designed by WordPress Themes. Mu gihe ku rubuga rushaje dusanga hhanditseho ngo Copyright © 2015. All Rights Reserved. Designed by Leprophete.
2. Twahise kandi twihutira kureba ku rubuga rushya inyandiko zo mu bubiko( Archives). Twasanze muri ubu bubiko nta nyandiko n'imwe irimo, ibi bikaba byerekana ko uru rubuga rushya ntaho ruhuriye n'urushaje. Mu magambo make, Tomasi Nahimana yashwanyaguje ( yasenye) burundu urubuga rwa Le Prophete!!!. 
3. Ikindi cyerekana ko Tomasi Nahimana ashobora kuba ari mu Rwanda mu manyanga na Kagame ni uko kuva inyandiko ya shikama yasoka, Nahimana Tomasi yahise ashaka iriya nyandiko ishaje ayishyira kuri ruriya rubuga rushya rwashyizweho hutihuti ngo yereke abantu ko agihari kandi ibintu bikomeje, ku buryo  atashoboye no gutegura indi nyandiko cyangwa ngo arangize bimwe mu bice by'urubuga atarangije nka TURI BANDE ngo yandikemo bene rwo abo aribo nkuko byari bimeze mu rubuga rushaje. Ibi byose rero akaba yarabikoze ahushura kandi amaze no kugisha inama abanyagatsiko bashobora kuba bariho bamushyira ku murongo wa Ntibavuga gutya, ahubwo bavuga ngo.
Kuki Tomasi Nahimana yasenye urubuga ruhenze cyane kandi rwari rukunzwe
Ntabwo nirirwa mvuga byinshi aha kuko igisubizo cya mbere nkeka ko mu bwumvikane Nahimana Tomasi yaba yaragiranye n'Agatsiko, haba harimo no gusenya urubuga rwe kugirango yerekane koko ko yahindutse bityo akajya i Kigali akajya mu bandi baryi agahabwa umwanya agaherezwa imbehe yuzuyeho bya byinshi byotsa amatama! Impamvu ya kabiri murayisanga mu nyandiko ya Shikama yanditswe na Mbangurunuka igaca ku mbuga zacu kuri17/8/2015, ikaba yari ifite umutwe ugira uti: "Umwaka wa 2016 : Indya nkurye/ Paul MBANGURUNUKA" . Kanda aha ugere kuri iyi nyandiko. Mbangurunuka akaba yaraburiraga Tomasi Nahimana amubwira ko ahubuka nka Kagame kandi akaba atemera kugirwa inama. Ibi bintu ngo bikaba bigaragarira ku rubuga rwe aho abantu bandagaza abandi ndetse bagakinisha n'amagambo ya kirimbuzi Kagame akunda cyane kwifashisha mu gucubya abamurwanya.Ibi Mbangurunuka akaba abibonamo imbogamizi kuri Padiri Nahimana ushobora kwibona muri gereza ya 1930 aho kwicara mu Rugwiro.
"Uko kudaha agaciro inama z’abo mukorana uwo murimo wa politiki ukumva ko wamaze kuba Perezida, byatuma Kagame atsinda Nahimana byihuse mbere y’amatora kuko kagame aramutse afunze Nahimana, igihe cyo kwitaba urukiko,  Padiri Nahimana yatsindwa ataburanye kuko abunganizi ba Kagame basaba urukiko gufungura urubuga rwa Leprophete rwa Nahimana maze urukiko rukihera amaso. Nta kindi urukiko rwasanga mo usibye  gukubitana n’inyandiko, inkuru(akenshi binyuze muri Komanteri) z’abantu bivuga imyato ko nibataha bazamara abatutsi ko bamwe bazongera bagakora Jenoside, kwita abatutsi inzoka, gutuka umukuru w’igihugu kuri nyina, n’ibindi bibura Gasani, …. /Padiri Nahimana aramutse ahawe rugari mu kwiregura kuba yaratanze rugari mu gukangurira abantu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ihanirwa n’amategeko ari mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, yarya iminwa akaba atsinzwe atyo kubera ko politiki ye yo guhubuka arota kuba Perezida kandi ntaho ibintu biragera bikiri bibisi mu Ishyaka rye, ituma abo bafanyije uwo murimo biheza mu kumugira inama ko gushakisha abayoboke atari uguha urubuga abantu ngo baze muri mpangara nguhangare."
Tukaba rero twakwanzura iyi nyandiko tuvuga rwose nta shiti ko Padiri Nahimana ari mu manyanga n'Agatsiko mu nyungu zako n'ize bwite. Hari umunyarwanda uherutse kubaza Evode Uwizeyimana ati ariko ubwo ntugira ubwoba ko Agatsiko kazaguhitana kubera amagambo wakavuzeho, undi ngo yarasubije ati kambwiye ko kazandindira umutekano! Ndakeka ko ibi aribyo kari karanabwiye ba Lizinde Tewonesiti, Sendashonga Seti, Bizimungu Pasiteri, Koloneli Kanyarengwe na ba Munyanya bandi ntarondoye. Naho njye mbaye nka wa mukobwa w'i Hahandi bamubwiye gushyingirwa i Hariya, maze ariyamira ahakana mu ijwi rirenga ati: " Ashwi da, nzarya duke tw'i Hahandi noze akarenge"! Yewe abumva, niba wumva mvuze ngo iki?
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355