Pageviews all the time

AGATENDO MU DUTENDO(13):Abatekinisiye ba FPR bashinzwe guhimbira ibyaha uwo bashaka guca umutwe umenya akazi kabananiye, Umwidishyi mukuru agomba kubasimbuza abashya. Menya agatendo kabaye mu ifungwa, ifungurwa n'ifungwa bya Kapiteni Dawudi Kabuye/ NKUSI Yozefu

kapiteni Dawudi kabuye
                                   
Kapiteni Dawudi Kabuye ni muntu ki?
Dawudi Kabuye ni umugabo wa Roza Kabuye wa wundi wigeze koherezwa gufatirwa i Burayi ku bwumvikane bwa Pawulo Kagame n'uwari Perezida w'Ubufransa Nicholas Sarkozi kugirango Agatsiko kamenye neza ibikubiye mu idosiye y'umucamanza Jean Louis Bruguere ku cyaha cyo guhanura indege ya Kinani abenshi bemeza ko yabaye imbarutso y'amarorerwa yagwiriye u Rwanda( aha muribuka ka gatendo ka : " Turashaka Roza wacu"!) Umuryango wa Kabuye, uri mu bantu bubatse ubutegetsi bw'indobanure buyobowe na Pwulo Kagame uriho uwutoteza amanywa n'ijoro.


Ifungwa rya mbere:
Nyuma yo kwicaza mukawe Lt Col. Roza Kabuye wari ufite imirimo ikomeye yo kwakira abantu no gutegura ingendo za Kagame Pawulo zisigaye ziruta iz'umwarabu Ibn Batouta; uyu mudamu yahise ashyirwa ku gatebe yibagirana burundu mu ruhando rw'abagashize bahuriye mu Gatsiko ka FPR n'abagaragu n'abaja babo. Ntibyateye kabiri, inkuru isesekara hose ko Roza Kabuye yafunganywe n'umugabo we nawe wagiye ashingwa imirimo ikomeye muri leta y'Agatsiko. Icyo ngo baziraga cyatumye umugore arekurwa naho umugabo akerekezwa muri gereza nkuru ya Kigali, 1930  ngo ni imbunda yo mu bwoko bwa masotera basanze mu rugo rwabo. Ubwo icyaha cyo gutunga imbunda ngo batabifitiye uruhushya kiba gifungishije Kapiteni Dawudi Kabuye amezi atandatu yose. Iki gihe yakatiwe kirangiye , Agatsiko karongeye kamufungira muri 1930 nyuma y'iminsi itatu gusa arekuwe, menya icyo yaziraga !

Ifungurwa n'ifungwa n'agatendo mu rubanza rwa Kabuye
Kuri 16/11/2015 niho urukiko rukuru rwasashe ku rubanza rwa Kabuye.Ubutegetsi bw'Agatsiko bwemeza ko uyu mugabo yari afite abamuneka muri gereza. Ni muri urwo rwego ngo ari muri 1930 ngo yakoze icyaha cya rurangiza ubwo yemezaga ko ngo filimu mbarankuru ya BBC yiswe Rwanda Untold story yemeza uruhare rwa Pawulo Kagame ku ihanurwa ry'indege ya Kinani . Icyaha rero ngo Kabuye yakoze ngo ni uko yabwiye abandi banyururu ko ibyo iyi filimu ivuga ari ukuri. Ibi Kagame n'Agatsiko ke bakaba babifata nk'isebanya no gukwirakwiza ibihuha ngo bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi; ibi kandi ngo bikaba bisa no kugambirira guteza imvururu mu gihugu.

Mu rubanza rwa kabuye rwo kuwa 16/11/2015 twavuze hejuru, uwunganira mu mategeko Kapiteni Kabuye yabajije impamvu uwo yunganira atahanwe akiri muri 1930 nkuko amategeko abiteganya kandi bikaba biba ku bandi banyururu. Agatendo rero kaje kuva mu kanwa k'umushinjacyaha asubiza iki kibazo ni aka: Kabuye ngo agiye gutaha hari umunyururu wamutumye kuri Kigeli kandi Kabuye nawe akamwizeza ko azamutumikira. Ikindi ngo ni uko Kabuye hari umucungagereza ufite ipeti rya Sitafu serijenti( staff sergeant) yatutse ageze ku marembo ya gereza!

Kapiteni Dawudi Kabuye ari mu nzira y'umusaraba nk'iyo Rwigara  Asinapolo yaciyemo
Ari mu ifungwa rya mbere n'irya kabiri, usesenguye neza usanga uyu mugabo ari mu bihe bya nyuma nk'ibya Rwigara Asinapolo. Nta kuntu wasobanura ukuntu umuryango urimo abasirikare 2 bakuru mu ngabo z'igihugu, umugabo ari kapitenie  naho umugore akaba liyetena koloneli, bafungwa bazira imbunda ya masotera! Byaba bitangaje abofisiye ba Kagame babaho batagira ka masotera mu ngo zabo nkuko bigenda mu bindi bihugu, aho umusirikare mukuru aba afite uruhusa rwo gutunga imbunda yo kwitabara ndetse n'izindi nke z'abamurinda.

Akandi gatendo muri shikama dusanga mu itotezwa rya Kabuye ni ukuntu Agatsiko kamenye ko ariho asebanya kakamureka ndetse kakamuha n'icyemezo ko yagororotse , yagera iwe kakemeza ko Kabuye ngo atigeze agororoka kakamusubiza kugororwa muri 1930!! Muri Shikama tukaba dusanga mu busesenguzi bwacu Kabuye atarigeze akora icyaha cy'isebanya bamushinja dore ko yari  azi n'uko Agatsiko gakora kuko ari mu bakubatse; icyo yaziraga rero kikaba ari nacyo cyatume acishwa mu nzira y'umusaraba arimo, ni icyo Rwigara Asinapolo wishwe kuri 4/2/2015 , na Padiri Karekezi Dominiko wari umuyobozi wa INATEK wishwe kuri 12/8/2015 bazize. Aba bagabo bombi bakaba baragiye batumizwa kenshi mu nzego z'ubutasi za Kagame ngo basobanure imikoranire yabo na KigaliV. Agatsiko kandi kasobanuriye Kabuye icyo azira mu rukiko kamubwira ko yakiriye ubutumwa muri gereza bwo gushyikiriza uwo bita umwami KigeliV.

Uko bigaragara ni uko Kabuye nta makiriro(kurokoka urupfu)) afite imbere ye: imyaka 15 y'igifungo cy'agatsi yasabiwe n'umushinjacyaha niyo yonyine yahungiramo urupfu rumugera amajanja usibye ko nayo yayihererwamo twa tuzi utwa Munyuza na Nziza. Narenga amarembo ya gereza nkuru ntazamara kabiri nkuko byandekeye abagabo bandi babiri twavuze hejuru baheruka kwisasirwa na FPR bashinjwa gukorana na Kigeli nka Kabuye.


Ariko Mana!!!

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355