Pageviews all the time

Shikama irihanganisha Kagame Pawulo wabuze umubyeyi we yakundaga ariko hari ibyo inamukeburaho/NKUSI Yozefu

Shikama irihanganisha Pawulo Kagame wabuze umubyeyi
we ariko iranamukebura

Mu izina ry'abavandimwe bamfasha hano muri SHIKAMA, nihanganishije Pawulo Kagame wabuze umubyeyi we. Imana yakire roho ye mu ijuru ryayo kandi imuhe iruhuko ridashira.

Nyuma yo kwihanganisha Kagame, mboneye ho n'umwanya wo kwamagana ubunyamaswa busigaye buranga abanyarwanda benshi, uyu muco mubi FPR yadukuriye muri Uganda tukaba tugomba kuwipakurua niba dushaka koko kuba ho muri iyi si y'abantu.


Ibi ndabivugira ku nyandiko nyinshi ziriho zicicikana ku mbuga zinyuranye na komanteri ziziherekeje zisa n'izikina ku mubyimba Pawulo Kagame aho kumwihanganisha. Mu muco nyarwanda iyo umuntu yapfushije, aratabarwa, agahozwa, abadashoboye kumukorera ibyo baricecekera rwose, bakazavuga iribari ku mutima ikiriyo kirangiye. Kagame Pawulo yaratwiciye, atugira impfubyi, abapfakazi, aradukenesha, aratumenesha, atanya imiryango; ibi byose ntaho bihuriye n'uriya mukecuru witahiye. Umuco mubi nk'uyu twarawumvise igihe nyakwigendera Koloneli Patirike Karegeya yari amaze kwicwa na Kagame, Jenerali jyemusi Kabarebe yavugiye ku Gisenyi imbere y'imbaga y'abantu ko batagomba kubabazwa na Karegeya upfuye kuko ngo yari umwanda ugomba kujugunywa, uyu si umuco nyarwanda, abawuzanye bazawusubize aho bawukuye!

Baca umugani mu kinyarwanda ngo umwera uturutse i Bukuru bucya wakwiriye hose. Mu Rwanda rwa Kagame, iyo FPR yakwijunditse nta muntu wongera kugera iwawe,  ndetse n'uwagusuhuzaga araguhunga!Yewe niyo waba wapfushije, nta muntu ugera iwawe ngo agutabare. Ibi byabaye kuri Jenerali Kayumba Nyamwasa ubwo yapfushaga umukecuru we, Koloneli Tom Byabagamba wari ushinzwe abasirikare barinda Pawulo kagame nawe ubarizwa muri  Gereza ya Kigali(1930) aherutse kubura umukecuru we, ntiyigeze ahabwa uruhushya rwo kujya kumushyingura. Ndakeka ko ibiriho biba kuri Kagame none namaganye hejuru aha, ari umusaruro w'imbuto mbi yabibye mu banyarwanda!

Umuturagekazi wari wigiriye ku isoko yikoreye igitebo cy'ibijumba yakugereye hariya mu Matyazo( umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye), asanga umuzungukazi ariho aronsa umwana ari nako amusekera. Igitebo yagishyize hasi ahagarika abahisi n'abagenzi ati :" Nimuze murebe, disi burya n'abazungu bakunda abana babo!"

Kagame agomba kuba atekereza nk'uyu muturagekazi kubera impamvu zikurikira:
1. Ntiyari kumara kutwicira ababyeyi  mu mashyamba ya RDCongo twakundaga nkuko nawe yakundaga uwe ariho aririra none, akatubuza kubaririra; akongera agafatanya na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'Ubwongereza kubuza ko habaho anketi ku iyicwa rya Kinani utari perezida wa Repubulika gusa, kuko yari n'umubyeyi w'abana barindwi, abana be bakundaga nkuko abe bamukunda, nawe akaba yakundaga uwe.

2. Kagame afatanyije na ba mpatsibihugu mvuze hejuru, bakoze uko bashoboye ngo icyegeranyo cya LONI (Mapping Report)ku gishobora kwitwa jenoside yakorewe abahutu kijye mu tubati. Mu bishwe harimo ba mama twakundaga cyane nkuko yakundaga uwe; harimo bashiki bacu bari kuba bitwa none ba nyina b'abantu. Kubera ko Kagame atekereza nk'uriya muturagekazi, yumva ko urukundo yakundaga umubyeyi we tutarufite kubera impamvu ze bwite yiyiziye.Niyo mpamvu avuga ko tumukunda ijana ku ijana nyuma yo kutugira impfubyi n'abapafakazi tukaba dushaka ko adutegeka kugeza apfiriye ku ntebe y'ikinyoma yicajweho na bariya ba mpatsibihugu mu Rugwiro!

3. Kagame Pawulo afatanyije na USA n'Ubwongereza bahejeje mu mashyamba ya RDCongo abahutu barenga 350,000. Muri aba harimo ababyeyi bahetse, bonsa cyangwa bacukije bakeneye kuba muri sosiyete y'abantu ngo bariya bana babo bahabwe urukundo babeho nk'abantu, bacike umusonga n'urusaku rw'amasasu. Muri aba bana nabo harimo abari kuzitwa ejo ba Nyina w'abantu bahawe amahirwe yo kubaho, ariko kuko Pawulo Kagame atekereza nk'uriya muturagekazi, abona ko abahutu badakunda abana babo, nkuko abana nabo badakunda ababyeyi babo nkuko yakundaga uwe!

Ni byinshi mfite byo kwibutsa Pawulo Kagame, ariko kubera ibihe bibi arimo reka mpinire aha. Nava mu kiriyo, azongere asome ibarwa namwandikiye kuri 31/10/2012(Ibarwa bwite izajya ahagaragara vuba aha) yerekeranye n'ubwicanyi bwakozwe n'abasoda be kuri 10/7/1994  mu Kagari ka Kibingo mu Murenge wa Karama ho muri Butare, bugatsemba icyitwa umuhutu wese na data Burasanzwe Yohani arimo. Aba babyeyi twarabakundaga nkuko yakundaga nyakwigendera umubyeyi we, ariko twabujijwe  kubona aho bahambwe, kubaririra nabyo biba icyaha kuko  Kagame yizera ko Abahutu badakunda abayeyi babo nkuko yakundaga uwe!


Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore





No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355