Pageviews all the time

ITANGAZO N°007/PS.IMB/2015:ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANA KAMARAMPAKA IFIFITSE!



 Rishingiye ku Nama y’Abaministri yemeje  shishitabona amatora ya Kamarampaka azaba mu Rwanda ku italiki ya 18 Ukuboza 2015;

Rimaze kubona ko iyo Kamarampaka igamije gushimuta Itegeka Nshinga  ry’u Rwanda;
Bimaze kugaragara ko iyo Kamarampaka ari umuhango kuko FPR yamaze kwimika mu Rwanda ubwami muri Repubulika;


Rigarutse ku cyemezo cya FPR INKOTANYI cyo kwanga imyigaragambyo y’amashyaka atavugarumwe na Leta ya Kigali ahuriye mu Mpuzamashyaka CCP yari igamije kwamagana iyi Kamparampaka;

Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abarwanashyaka baryo,Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

Ingingo ya mbere :
Ishyaka PS IMBERAKURI riramagana icyemezo cya FPR INKOTANYI cyo guhindura Itegeko Nshinga biciye muri Kamarampaka ififitse yatumijwe shishitabona mu rwego rwo gusisibiranya Abanyarwanda n’amahanga.Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko Abanyarwanda bahatirwa kujya muri Kamarampaka gutora ibyo batazi dore ko nta mwanya wabaye wo kubasobanurira ibikubiye mu Itegeko Nshinga bazatora.

Ingingo ya 2 :
Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamagarira Abanyarwanda kutitabira iriya Kamarampaka ififitse cyane cyane ko ibizavamo  bizwi.Aha Ishyaka PS  IMBERAKURI  riributsa Abanyarwanda ko iyi Kamarampaka ari umuhango kuko FPR INKOTANYI yamaze gufata icyemezo cyo kwimika mu Rwanda ubwami muri Repubulika !

Ingingo ya 3:
Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamagarira amahanga cyane cyane ibihugu by’inshuti z’uRwanda kwamagana no kudahagaciro ibizava muri ariya matora ya Kamarampaka yo kuwa 17 na 18 Ukuboza  2015 kuko atazitabirwa  n’abatavugarumwe na Leta ya Kigali  kandi aribo bahagarariye imbaga  nyamwishi y’Abanyarwanda.Aha kandi Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko iyi Kamarampaka yateguriwe mu mwijima ikazanabera  mu gihu dore ko nta n’idorerezi z’amahanga zizayitabira ! Gukomeza kwinumira bifatwa nko gushyigikira no gutiza umurindi Leta ya Kigali mu kudadira urubuga rwa politiki.Ibi bikaba bishobora kuganisha u Rwanda mu kaga nk’uko tubibona i Burundi n’ahandi!Birabe ibyuya ntibibe amaraso!

Bikorewe i Kigali,kuwa 16 Ukuboza 2015
Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI (Sé)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355