Pageviews all the time

POLITIBALL: Abanyamakuru Shinani na Kalinda baganiriye na Blair na Clinton kuri 20/12/2015( Igice cya mbere)/NKUSI Yozefu


Muri iyi minsi mu Rwanda hariho harabera ibintu byinshi bidasanzwe: ukwiyimika kwa Pawulo Kagame nk'umwami w'U Rwanda abinyujije muri referendum itekinitse, isahurwa ry'umutungo w'igihugu, abategetsi bahungishiriza imiryango yabo hanze y'u Rwanda, ukwiyongera kw'ibiyobyabwenge mu gihugu, abajura bamereye nabi abaturage hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu karere ka Huye. Kubera ibi bibazo byose Shikama TV yashatse uko yagirana ikiganiro na Tony Bulere(Blair) na Bill Clinton ba manaja b'ikipe Agatsiko FC. Iki kiganiro cyabereye i Londoni, aho abanyamakuru bacu Shinani na Kalinda bahuriye n'aba bamanaja bombi kuri 20/12/2015.

Icyitonderwa: Politiball itegurwa na Dg Nkusi Yozefu. Umuntu akaba yayigereranya n'ikinamico. Hatoranywa abakinnyi, bakambikwa imyenda, bagatsindirirwa interuro zinyuranye. Bityo, Politiball ni igitekerezo, ntigomba gufatwa nk'ibintu byabayeho, bigakorwa n'uyu, bikabera i Bunaka! Ariko turavuga mu kinyarwanda ngo ukuri gushirira mu biganiro!


Kawera: Kalinda mwatubwira muri make ibyo mwaganiriye n'aba bamanaja bombi? Ubwo twaganiraga mu kanya, wambwiye ko Shinani byagoye Shinani gukora Makanaki;ndetse ubu akaba ari mu buriri. Mbere yuko dutangira wabwira inshuti zitureba iby'iyo Makanki, mu magambo make cyane ashoboka ariko.

Kalinda: Urakoze Kawera. Hano i Buraya cyane cyane aha i Londoni turi, hariho haragwa ibyo bita Sinowu(Snow), ni urubura ariko rutameze nka rumwe rw'iwacu; ni ibintu by'umweru bimeze nk'umushongi w'ifu y'imyumbati, bimanuka kandi nta mvura iriho! Ibi bikaba byatumye imihanda n'inzira byose binyerera; bikaba byabaye ngobwa ko ejo tujya kugura inkweto zabugenewe.Kuva twagera hano, Shinani amaze kwikubita hasi inshura eshatu zose, kubera kutamenyera ubu bunyerere, akaba yahinyagaye akaguru k'iburyo ariko umuganga yatubwiye ko bidakanganye mu minsi mike aba yakize nakoresha neza umuti yamuhaye! 

Kawera: Wowe se ni ubuhoro?

Kalinda: Ntabwo ndagwa kuko ni inshuro ya gatatu nza hano i Buraya mu gihe cy'ubukonje, ubu nzi gukora MAKANAKI. Ni ukuvuga kugenda akaguru kamwe wagateye hirya akandi hino nka wa mukinnyi w'umupira w'ikipe ya Cameroun Makanaki, ariko ukagenda nanone nk'ugenda ku magi! Gukora Makanaki bikaba byaravuye ku mpunzi z'abanyarwanda zari muri Zaire muri 1995, wiyandikishaga mu nkambi ya hano , bwacya ugakora ibindi bilometero ukajya kwiyandikisha mu yindi nkambi ya kabiri ngo ubone ibiryo bitubutse!!!

Kawera: Mbese naho gukora Makanaki byavuye!!!!Abatureba ubwo ndizera ko bahita bazirikana ko umwaka utaha wa 2016 tuzaba tumaze imyaka 20 FPR yiraye mu mpunzi z'Abahutu  zari muri Zaire ikazitwikira, ikazica, yewe n'izashoboye kuyihungira mu mashyamba ikazisangayo ikazica cyangwa igakoresha ubundi bugome yifashishije imiryango y'abagiraneza ngo bahamagare impunzi zize zihabwe ibiryo, zahagera igahita izica zose!  Reka noneho twigarukiye ku cyatuzinduye; mumaze icyumweru i Londoni kandi mwaragombaga kumarayo iminsi itatu gusa, ni ikihe kibazo mwagize?

Kalinda: Twasanze Bulere yaragiye mu bihugu by'Abarabu, gahunda twari dufitanye ntiyayubahiriza. Muri ibi bihugu naho akamayo amafranga byitwa ko agira inama abategetsi baho nkuko abikora mu Rwanda; yabwiye abashinzwe ibiro bye ko azaza ejo hashize, biba ngombwa rero ko tumutegereza. Tugira n'amahirwe ejo tuhahurira na Bill Clinton wari waje kurebera hamwe nawe uko bategura inama ya PAC izabera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA) vuba aha kugirango barebere hamwe ukuntu byanze bikunze Kagame Pawulo yagera ku mugambi we wo gutegeka u Rwanda kugeza apfuye akazasimurwa n'umwe mu bana be.

Kawera: wakwibutsa abatureba PAC icyo aricyo?

Kalinda: PAC bivuga Presidential Advisory Council (PAC), mu kinyarwanda tukaba twavuga ko ari nk'ikipe y'abacanshuro itegeka u Rwanda, ikaba igizwe n'Abanyamerika, Abongereza, Abagande, na bamwe mu Batutsi b'indobanure(Reba hano iby'iyi PAC).

Kawera: mwavuganye iki rero na Bulere?

Kalinda: Yewe, twavuze kuri byinshi cyane sinzi niba igihe dufite naba nabirangije! Ariko muri make dore iby'ingenzi:

  •  Ku kibazo nari mubajije cyerekeranye n'umukozi wabo Kagame Pawulo ushaka kwiyimika nk'umwami ngo azapfire ku butegetsi, Bulere yasubije ko nta kibi abibonamo kuko ari abaturage bashaka Kagame! Clinton yahise amwenyura areba hasi. Tumubaza niba atazi ko ibyo mu Rwanda byose ari itekinika, asubiza ko nta kibazo abibonamo niba Pawulo Kagame atekinika bikamuhira, abanyarwanda bakakira neza itekinika rye.
  • Ibyerekeye ubukungu, Bulere yavuze ko atari mu Rwanda hari iki kibazo kuko ngo n'i Buraya gihari kubera ihanantuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga.
  • Ibyerekeye akazi gahabwa abacanshuro b'abanyamahanga kandi mu Rwanda hari abagashoboye ntibahabwe amahirwe, Bulere yasubije ko icyo kibazo twakibaza Pawulo Kagame. Ati niba yarashishoje akabona abanyarwanda baminuza ariko bagakomeza kuba incompetent(badasoboye akazi)  nka perezida Nkurunziza Petero ni byiza ko yitabaza abashoboye! Yaduhaye urugero rwa PAC avuga ko igizwe n'abantu bazobereye mu bintu binyuranye, yongeraho kandi ko amafranga ahembwa aba bacanshuro yose ava mu nkunga ziba zatanzwe n'u Buraya cyane cyane Ubwongereza, ati rero guhemba aba benegihugu b'Ubwongereza agatubutse, bituma iki gihugu gikomeza kureba neza Pawulo Kagame kuko agabanya ubushomeli muri USA no mu Bwongereza! Yaduhaye urundi rugero rwa za kaminuza za Leta y' Rwanda zitegekwa n'Abongereza kandi hari abanyarwanda bafite ubushobozi kubarusha; aha yavuze ko biriya Kagame Pawulo abikora nyine mu rwego rwo kwishakira amaboko i Bukuru mu Bwongereza, ati ndongera gusubiramo ko Pawulo arwanya ubushomeri mu Bwongereza kandi agomba kubishimirwa.
  • Ku byerekeye ibitero Kagame Pawulo agaba ku Burundi, Bulere yavuze ko Pawulo Kagame afite umugambi mwiza wo kubona ibihugu byose byo mu karere u Rwanda ruherereyemo biyobowe n'indobanure z'Abatutsi.Ati ni muri urwo rwego dukora uko dushoboye ngo dutsinsure Nkurunziza Petero twimike Umututsi. Ibi kandi natwe Abongereza na USA tubyungukira mo kuko iyo ari ba nyamuke bari ku butegetsi, bahorana ubwoba, ibyo tubabwiye gukora byose bakabikora vuba na bwangu kugirango dukomeze turinde ubutegetsi bwabo; aha yampaye urugero rw'ingabo z'u Rwanda ziri hirya no hino ku isi zicunga umutekano, aka kazi kagombaga gukorwa na USA cyangwa UK twabonye abakadukorera, nta mwenegihugu wacu uhatakariza ubuzima nkuko byagenze muri Somaliya muri za 1990s!Urundi rugero yaduhaye ni BUGESERA aho USA yahereye kera yaka u Rwanda ngo ihashinge ibyuma bya rutura byo guhangana na Leta zunze Ubumwe z'Abasoviyeti igihe cy'intambara y'ubutita;KAGAME Pawulo yatanze Bugesera atajuyaje mu gihe Kayibanda na Kinani bari barayimanye.
Kawera: Urakoze kalinda. Igihe kiturangiriyeho, tukaba tumenyesha inshuti zitureba ko tuzahamagara vuba umuyobozi wa Shikama Dg Nkusi Yozefu kugirango agire icyo avuga kuri iyi myumvire ya Bulere. Mukomeze mugire ibihe byiza i Londoni, twifurije kandi mugenzi wacu Shinani gukira vuba.

Kanda kuri aka gasomerwaho utange igitekerezo cyawe.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355