Pageviews all the time

Hari inzira nyinshi Abaturage twabishatse twanyuramo tukarara duhiritse Agatsiko katubuza amahwemo!/Rutungaboro Petero

Abicanyi bashya ba Kagame : DASSO, ibi ni bimwe mu byiza
FPR na Kagame bavuga ko badukuriye muri Uganda
Muvandimwe Nkusi muraho neza murakomeye aho i Bwotamasimbi?Natwe hano mu Rwanda ndabona tugikanyakanya.

Maze iminsi nsoma inyandiko zanyu kuri Shikama; rwose zimwe zikanyura pe! Nk'inyandiko  yahise ejo ku cyumweru yaranyuze ndetse na mugenzi wayo yari ifite umutwe ugira ngo Revolisiyo y'ikaramu.

Igitumye rero nandika ubu butumwa ni ukugira ngo mbereke ubundi buryo bwiza bushobora kwifashishwa mu rwego rwo kumvisha ubutegetsi ko abo buyoboye batakibukeneye bitewe n'ibibi bubakorera.


Umugabo w'umuhanga w' Umunyamerika witwa Dr Gene Sharp ubu uyobora icyitwa ALBERT EINSTEIN INSTITUTION yagaragaje uburyo cyangwa intwaro 198 zo guhangana mu mahoro kandi ukagera ku ntsinzi. U  Rwanda rero nk'igihugu gikennye kandi gitunzwe ahanini n'imisoro iva ku bicuruzwa hari uburyo bwinshi abaturage bakoresha bakivuna ubuyobozi bubakandamiza.

Nkusi, u Rwanda uraruzi pe.  None rero reka nkubaze, Waba uzi imisoro Leta yinjiza iyivanye mu mabyeri n'amayoga akaze binyobwa mu Rwanda? Binyobwa na bande? Si abo birirwa bavuga ko bakandamijwe?Bifashe igihe runaka  byagenda gute?
Basenye inzu yabagamo i Kigali baranamuvunagura!

Tureke izo nzoga, jya kuri telefoni zigendanwa, abagurira amamodoka ibikomoka kuri peteroli, abanywi b'itabi, abasambanya izo nkumi nziza, abigishiriza abana babo mu bishuri bihenze bya...., Ngaho muvandimwe abo bose bifashe igihe runaka ko batapfa, leta yakura he uburyo bwo kubica, kubavutsa umudendezo wabo, n’ibindi ntarondoye.

 Byose se si amafaranga abikora? Nk'ibyo byose bibananiza iki?Hari mu by'ukuri uburyo bwinshi bwo guhangana  na Leta mu mahorooooo kandi igatsindwa uruhenu mu gihe gito; ushaka kwibohora rero ntazavuge ko yabuze icyo akora kandi mu mutuzoooooo.

DASSO niyo yasimbuye LOKODEFENSI yambaye 
ikijuju hejuru aha

Iki gitekerezo nanze kugisesengura nkana kugira ngo namwe abakunzi b'igihugu mushyireho akanyu. Ariko urabona neza ko hafi ijana ku ijana ari twe twikandamiza  kuko ari twe duha ubushobozi bwose abatugira ayo ifundi igira ibivuzo.

DASSO bahembwa amapeti yo kwica abaturage

Wigeze wibaza ingaruka zagera ku gihugu abatifuza ubutegetsi baramutse babikuje amafaranga yabo bakayabitsa mu banki yo hanze y'igihugu?
Ibyo kuvuga  ni byinshi ndetse n'ibyo gukora bidateje akaga ubikora kandi bikumvisha ubuyobozi ni byinshi ahubwo mudufashe.
 Aba technocrates, penseurs turahari ahubwo twaratereranywe. UTAZI UMUTI ARAWUNERA!


RUTUNGABORO  Pawulo
Kigali-Rwanda
www.shikamaye.blogspot.no
_______________________________________________________________
Gushimira:
Shikama irashimira uyu muvandimwe Rutungaboro Petero kubw'iki gitekerezo cye. Turamusaba kandi gukomeza kutwoherereza ibitekerezo bye ndetse tunakangurira n'abandi batabikora kandi babishoboye kwikubita agashyi.

Dg Nkusi Yozefu.
Muzamenya ukuri maze kubabohore

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355