Pageviews all the time

IBYAHISHUWE bya 24: Ibyahishuwe , uko byanditswe na Dogiteri Rudasingwa Tewojene mu gitabo cye "Healing a nation". Iki gitabo cyamurikira abanyarwanda mu guhirika Agatsiko ka FPR nkuko igitabo "Mein Kampf" cya Adolphe Hitler cyamurikiye Abanyaburaya n'Abanyamerika mu guhirika ingoma y'Abanazi ya Adolphe Hitler/NKUSI Yozefu










Inama ya Biro politike ya RNC ya ba Dg Rudasingwa Teowojene na jenerali  Kayumba Nyamwasa yateranye ku itariki ya 20/12/2015 irebera hamwe intambwe imaze gutera muri iyi myaka itanu ishize iri shayaka rishinzwe ariko yiga no ku kibazo cya Pawulo Kagame ushaka gutegeka kugeza aguye mu Rugwiro. Kuri iki kibazo , inama yasohoye itangazo ryamagana iyi myifatire ya Pawulo Kagame  musanga hano, iyi mpuruza yerekana ko Kagame Pawulo n'Agatsiko k'Abasirikare babarirwa ku rushyi bariho baganisha igihugu ku manga! Shikama yatangajwe no kumva ko Agatsiko k'Abasirikare ariko gategeka u Rwanda mu gihe twe twari tuzi ko ari FPR! Shikama yihutiye gucukumbura kugirango dusobanukirwe neza  iby'aka gatsiko, dusanga Abanyarwanda bazi nabi ibibera mu gihugu cyabo. Ibi twabigezeho tumaze gusoma igitabo giheruka kwandikwa na Dg Rudasingwa Tewojene yise "Healing a nation";twavuga ko mu kinyarwanda ko ari"Ukuvura igihugu" Twasanze ubuhamya bukubiye muri iki gitabo koko bushobora gutuma igihugu cyacu kivurwa ibisebe gifite kuko iyo umaze kugisoma uhita umenya neza igitera ibyo bisebe n'uko bimwe bitangira ari udukomere bikaza kuvamo imifunzo! Uku niko igitabo cya Adolphe Hitler "Mein Kampf " mu kinyarwanda bikaba bivuga " urugamba rwanjye"kifashishijwe mu gukiza ibisebe Uburaya bwari bwatewe n'intambara za NAZI ya Adolphe Hitler kuva muri 1940 kugeza muri 1945.


Dg Rudasingwa ni muntu ki?
Mbere yuko dukomeza ngo twerekane ko abanyarwanda bazi nabi ababicira ku rwara, reka tubanze turebere hamwe umwanditsi w'iki gitabo shikama ivuze hejuru uwo ariwe. Dg Rudasingwa Tewojene ni umunyarwanda, yaminuje mu buvuzi bw'abantu muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda,anaminuza mu bya politike na dipolomasi muri Kaminuza ya Fletcher muri Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika(USA). Uwavuga ko uyu mugabo ariwe wagize FPR icyo iricyo ntiyaba yibeshye; yagiye muri FPR ku itariki ya 2/10/1990, ni ukuvuga umunsi jenerali Fred Rwigema wari umaze umunsi umwe ateye Kagitumba na  FPR/APR yivuganyweho na bagenzi be barimo ba majoro Munyenyezi na Bayingana.

Dg Rudasingwa Tewojene yaretse umwuga we w'ubuvuzi mu bitaro bya Mulago muri Uganda aza  kuvura inkomere za APR/FPR ku itariki twavuze hejuru ariko uyu murimo ntiyawumazemo igihe kuko yahise atangira undi wicaje FPR mu Rugwiro: IKINYOMA. Dg Rudasingwa yagiye gukwiza iki kinyoma mu muryango wa Afrika yiyunze (AU), i Buraya, Arusha, ndetse ajya no kucyamamaza muri Amerika aho yari ahagarariye u Rwanda nako FPR na Kagame i Washington, no muri Loni i New York tutibagiwe Argentine, Bresil na bimwe mu bindi bihugu by'Amerika y'Amajyepfo. Dg Rudasingwa Tewojene kandi yabaye n'umuyobozi wa FPR, aba n'umuyobozi mukuru mu biro byo kwa Kagame mu Rugwiro; ni ukuvuga ko ibyahakorerwaga byose niwe wabipangaga, Pawulo Kagame agasinya kuri bimwe gusa ubundi ibindi byinshi ni Dg Rudasingwa wabisinyaga ho. Uyu mugabo akaba ari umuvandimwe wa GAHIMA Jeralidi, wabaye umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda. Uyu mwirondoro rero urerekana ko Dg Rudasingwa azi neza mu mbere ha FPR ndetse n'igisirikare cyayo APR ubu kiyuburuyemo RDF kuko ari majoro muricyo.

Ni gute Mein Kampf ya Adolph Hitler yafashije Abamurwanyaga kumutsinda?
Igihe intambara ya kabiri y'isi yariho ica ibintu, Aba Nazi bayobowe na Adolphe Hitler bamaze kwigarurira ibihugu hafi ya byose b'Uburaya, Abanyamerika na bamwe mu bategetsi b'i Buraya bari barahunze bibutse ko hari igitabo Adoplphe Hitler yari yaranditse muri 1929 igihe yari muri gereza. Muri 1942  niho iki gitabo cyasomwe n'aba bamurwanyaga maze bafata icyemezo cyo kugicapa mo ibitabo byinshi bishoboka bakabikwirakwiza mu baturage, cyane cyane bo muri Amerika ngo bamenye uwo barwana uwo ari we. Muri 1943, iki gitabo cyaraguzwe cyane muri biriya bihugu ndetse no mu Budage bwa Hitler.

Ahagana muri 1943, igurwa ry'iki gitabo ryahangayikishije Hitler maze yicuza impamvu yacyanditse kuko cyari gikubiyemo gahunda ye yo gukora icyo yitaga LEBENSRAUM!  Iyi Lebensraum yari gahunda y'ishyaka rya Hitler, NAZI ivuga ko UBWOKO bwe (Abadage)aribwo buruta andi moko yo ku isi( Herrenvolk). Herren= Nyakubahwa, Volk= abaturage. Kubera ko ubwoko bwe busumba ayandi bwagombaga gushaka uko bwagira ahantu bwisanzuramo maze icyaro cyo mu bihugu byo mu Buraya bw'i Burasirazuba: Pologne, Ukraine, Uburusiya n'abandi bavuga indimi ziri mu gatsiko kiswe SLAVE bakicwa  bagasimbuzwa abadage cyangwa se bamwe bakagirwa abaja n'abagaragu; iki nicyo Adolphe Hitler yise Generalplan Ost mu kinyarwanda umuntu yavuga ko ari Gahunda Rusange y'Uburasirazuba. Iki gitabo kimaze gusomwa cyane, niho abaturage bo hirya no hino ku isi, cyane cyane muri Amerika, Ubwongereza n'Uburusiya, biyemmeje guhagurukana n'iyonka ngo birwaneho uyu musazi Hitler atarabakura ku isi bose!
Adolphe Hitler
Dg Rudasingwa arahishura iki mu gitabo cye " Healing a Nation"
Muri Shikama turirinda kubaha ibikubiye muri iki gitabo byose kuko twifuza ko buri munyarwanda wese yakigira kandi akagisoma kuko bishoboka ko tumenye ibigikubiyemo turi benshi, byatuma dukora nk'Abanyaburaya n'Amerika tukihandura FPR burundu, tukava ku ngoyi yayo, tukabaho nk'abantu bigenga nkuko bimeze mu bihugu bindi byo ku isi. Mbere yo gusoma iki gitabo, tugomba kubanza kumenya kugitandukanya na  Mein Kampf yari ikubiyemo Gahunda ya Hitler yo kwigarurira Uburaya nyuma akazigarurira isi naho igitabo "Healing a Nation" gikubiyemo ubuhamya bw'umuntu wubatse umutwe w'iterabwoba(FPR), uzi uko wubatse, uko ukora, n'ibibi umaze gukora mu Rwanda no mu karere; muri ubu buhamya, akaba akangurira abakunda amahoro guhaguruka bagahagarara ngo bahagarike uyu mutwe utaramara abantu bo mu Rwanda n'abo mu karere rurimo.

Ingero nke cyane ziri muri "Healing a Nation". Dg Rudasingwa avuga ko mu Rwanda burya ngo hari Leta eshatu(3)!Iya mbere ngo ni iriya tubona yitwa guverinema irimo n'abahutu ikaba ntacyo imaze kuko nta byemezo na bike ifata, ikaba ari iyo kwereka amahanga gusa ko mu Rwanda hari isangira ry'ubutegetsi kandi twese ukuri turakuzi!Leta ya kabiri igizwe n'Abambari bakuru bo muri FPR, iyi ikaba ifata ibyemezo ariko bikaba atari byinshi. Hari Leta ya Gatatu igizwe n'abasirikare ba FPR batarenga icumi, nta Muhutu uyibarizwamo!Iyi rero ngo niyo itegeka igihugu muby'ukuri.Dg Rudasingwa akomeza yerekana ko Abahutu nta jambo bagira mu Rwanda na bariya tubona hejuru birirwa batuka bene wabo! Urugero atanga ni uko muri 1996 FPR-Inkotanyi zitera Zaire ubu yavuyemo RDCongo, ngo umugaba mukuru w'ingabo Bihwahwa wo ku ruzi rw'iwabo wa Kinani, Pasiteri Bizimungu  ntiyari abizi, kandi ubundi niwe wagombaga gusinyira iryo tera! Hahahahaha! Mu gihe Koloneli Kanyarengwe yari Perezida wa FPR bitaga ceyamani, nawe ngo yari agakingirizo burya ntacyo yari ashinzwe, Dg Rudasingwa wari umunyamabanga wa FPR ngo yafataga imyanzuro myinshi iyi ngirwa perezida itabizi!

Iki gitabo mushobora kukigurira kuri interineti ya AMAZON, cyangwa mukabaza nyiracyo niba hari ubundi buryo yakibagezaho; byaba byiza Dg Rudasingwa ashyize iki gitabo mu rurimi rw'ikinyarwanda kugirango na bene Ngofero bari mu Rwanda basobanukirwe kuurushaho n'ishyano ryabaguye hejuru kuri ya tariki y'umuvumo ya 1/10/1990.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya ukuri maze kubabohore


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355