Pageviews all the time

POLITIBALL. Inzozi  zigira nkana: Petero Nkurunziza  yarose ajya kwigira ku Rwanda ITEKINIKA rifasha beneryo gupfira ku butegetsi!( igice cya mbere)/NKUSI Yozefu



Burya ngo umuntu arota icyo asanganywe; Nkurunziza ahora yibaza byinshi kuri mugenzi we wo hakurya y’Akanyaru: Kuki Kagame yica abantu ndetse bamwe akabahambira mu magunira y’abapfuye bakiri bazima ntihagire ukopfora, hagira uwicirwa  mu kabari cyangwa mu mahanda i Bujumbura amahanga akavuza induru? Kuki Kagame yica abantu akabajugunya muri Rweru, Nkurunziza yakwaka amatohoza Kagame akabyanga kandi akaba ariwe wumvwa n’amahanga? Kuki Nkurunziza yiyongeza manda ya gatatu y’imyaka 5 gusa Paul Kagame akiha manda ya gatatu y’imyaka 34 ntihagire ukopfora, mu gihe Nkurunziza we nta kitarakozwe ngo bamukubite hasi? Muri ibi bibazo biri hejuru n’ibindi byinshi ahora yibaza, bihora bimubuza gusinzira cyangwa akarara ashikagurika ijoro ryose; akabona amashusho y’abaturage bamaze kwicwa mu Burundi bazira manda ye ya gatatu, Kagame Pawulo yamuteye cyangwa yamuteje abamenja, cyangwa ba Mpatsibihugu bamuviriyeho inda imwe mucyo bita LONI. Ariko uza muri izo nzozi ze cyane ni Pawulo Kagame; ni muri urwo rwego aherutse kurota ari imbere ye amusaba ko bagirana IMIMARO nk’imwe ya Mutaga III Nyamubi umwami w’u Burundi yagiranye n’umwami w’u Rwanda  Mutara I Semugeshi mu Twicarabami twa Nyaruteja hariya i Butare mu Rwanda bakanzura ko ibi bihugu byombi bizabana akaramata mu mahoro n’ubusabane. Nguko uko aba bagabo bombi bakunda ubutegetsi nkuko ifi ikunda amazi, banzuye ko Nkurunziza yaha Pawulo Kagame inzira yo gutera muri RDCongo akajya gutsemba impunzi z’Abahutu ziriyo maze nawe akamuhemba kuza kwigira ku Rwanda ITEKINIKA ryazatuma agwa ku butegetsi akazasimburwa n’umwana we nkuko bimeze mu Rwanda Kagame yita urwe!


Icyitonderwa: Politiball itegurwa na Dg Nkusi Yozefu. Umuntu akaba yayigereranya n’ikinamico. Hatoranywa abakinnyi, bakambikwa imyenda, bagatsindirirwa interuro zinyuranye. Bityo, Politiball ni igitekerezo, ntigomba gufatwa nk’ibintu byabayeho, bigakorwa n’uyu, bikabera i Bunaka! Ariko turavuga mu kinyarwanda ngo ukuri gushirira mu biganiro!

NKURUNZIZA PETERO( Arota): Kwa jina la Yesu , ndakwirukanye, toka Satani, mva imbere!!!!
KAGAME: Sindi Satani cyangwa ya Mana yawe wirirwa uririmba, ninjye Pawulo Kagame.
NKURUNZIZA: Pawulo Kagame wo mu Rwanda?!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
KAGAME: Yes, ninjye!
NKURUNZIZA: Ariko Mutama undonderera iki? Kuki undondera rwose ijoro n’umutaga?
KAGAME: Umva sha, aya ni amahirwe ya nyuma nguhaye ntuyiteshe. Mbere ya byose wibuke ko Kikwete wakoshyaga atagihari, ubu hari Magufuli John Pombe, sinzi imibano ufitanye nawe, ariko nakugira inama yo kunyumva ntukomeze kwishinga bariya baswayile, kabisa.Uranyumva?
NKURUNZIZA: Bandanya umbarire ndakumviriza mutama.
KAGAME: Ndashaka ko umpa inzira nkajya gucucuma twa Duterahamwe dusigaye muri RDCongo.
NKURUNZIZA: Ariko ubanza Interahamwe zaraguhahamuye Mutama, ko Amakungu n’amashirahamwe bavuga ko abenshi ari abakenyezi n’ibibondo, hakabamo n’urwaruka rwavukiye nyene mu mashamba hariya, abo bose ni Interahamwe? Hewe, na vya binyamakuru vy’iwanyu nka Shikama n’ibindi navyo niko vyohora vyandika!
KAGAME: Ntiwumva, ngicyo icyo abazungu baguhora! Ntiwumva!None se urwo rubyiruko uvuga n’abana ntibabyawe n’ Interahamwe, nako mwe muzita ngo ni Ex-FAR da!
NKURUNZIZA: None ga icaha si gatozi mutama? Umwana azozira icaha se yoba yarakoze we ataravuka?Mugabo, ibi na wa mushingantahe w’iwanyu Makuza Berinarudo yarabikubariye igihe womusaba gusaba imbabazi mu izina rya se Makuza Anasitazi muri ya gahunda yawe wise Ndi Umunyarwanda! None ko amakungu akwagiriza ubwicanyi ndengakamere kuva muri 1990 kugeza n’uyu munsi ukica, igihe uzopfira utakiri kuri iyi si, abana bawe bozashikirizwe sentare bishure kuri ivyo vyose wogirizwa?
KAGAME:  Ndumva nta gihe mfite cyo kujya impaka nawe, iyi dilu ( deal) urayemera cyangwa ntuyemera? Kandi ugomba kubivuga ubikuye ku mutima, ntungire nka kurya twumvikanaga warangiza ukabibwira Kikwete.
NKURUNZIZA: None mutama ko ivy’ubu ari mpa nguhe, nje ndaronka iki muri iyi Mimaro?
KAGAME: Urashaka gutegeka kugeza ushaje ukazasimburwa n’umwana wawe, kandi amahanga akabiha umugisha?
NKURUNZIZA: None ko n’utwaka 5 niyongeje tungeze kure Mutama , nozosazira mu ngoro gute?
KAGAME : Kuri iyi si byose birashoboka, icya ngombwa ni ukumenya GUTEKINIKA!!! Ikibazo ufite ni kimwe wowe ntumeze nkanjye kuko ushyigikiwe na rubanda nyamwinshi ariko ntabwo uzi GUTEKINIKA.
NKURUNZIZA: None nobimenya nte mutama ata muntu anyigishije?
KAGAME: Ugomba kuza kwigira ku Rwanda. Ngiki icyo ugiye kungukira muri iyi dilu. Urampa inzira, ndetse nshobora no kuzongera gukenera indi yo gutera muri Tanzania mu minsi iri imbere, maze nawe uraza tukwigishe ITEKINIKA rizagufasha gupfira ku butegetsi ukazasimburwa n’umwana wawe nkuko bimeze iwanjye mu Rwanda rwanjye.
NKURUNZIZA: None  muri Tanzania naho hoba hari interahamwe Mutama?
KAGAME: Ibyo tuzabivugaho turangije ibyo muri RDCongo.
NKURUNZIZA: Hewe Mutama, ndiyumvira ngasanga izo nyigisho z’iryo tekinika zitangwa nabi, niyo zomfasha gusa gusoza neza imirimo natorewe kurangura muri iki kiringo c’imayaka itanu
KAGAME: Nzakwigisha byose: Uko wifatira abazungu, uko urunda ubutunzi ukarusha umwami Salomoni bavuga muri bya bitabo byanyu bitunganye, uko ba nyamuke batsikamira ba nyamwinshi bakabahindura abagaragu n’abaja babo, n’ibindi byinshi.
NKURUNZIZA: Tuzotangira ryari izo nyigisho Mutama?
KAGAME: Ushatse twahita tugenda aka kanya. Imwe mu ndege zanjye iri hano ku irembo!
NKURUNZIZA: Hewe Mutama, ihangane gatonya ndebe ingene novugana na Nyamitwe ( Yiherere mu cyumba ahamagare Wili (Willy) Nyamitwe.)
NKURUNZIZA: Hewe ga Nyamitwe,  nturivyura?
NYAMITWE: Mbe Sebarundi, vyabagendekeye gute? Ko mbona hakiri kare cane rwose?!
NKURUNZIZA: Nje vyanze rwose, ibintu bimeze nabi! Wa mugesera wo mu Rwanda yanteye ambuza itiro! Ubu avyagiye ngaha !
NYAMITWE: Kagame! Ngo arashaka iki uwo mumenja?
NKURUNZIZA: Mugabo, ngo arashaka ko twoja kwigira ku Rwanda, ndiyumvira ngasanga igitekerezo atari cibi kuko twohungukira vyinshi, tukareba ingene twoheza iki kiringo twihaye!  Ivyure vuba uze twigire kwigira kuri aba Bagesera.(Nyamitwe abyuke yitegure)
Biracyaza,-------
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaho.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyo

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355