Pageviews all the time

Ntare Ali arakangurira abayisilamu kutagwa mu mutego wa Musa Fazil n'Agatsiko ke bibasiye gusenya Isilamu yo mu Rwanda kubwo inyungo zabo na FPR


Umunyarwanda yarihoreye ati: Akabaye icwende ntikoga, niyo koze ntigacya, niyo gakeye ntigashira umunuko. Bavugaga akarengane ukumva ari amakabyankuru ariko ubu itekinika rivuye ku gipinga, ku ngengabitekerezo, ku guhishira amakuru,kugambanira umukuru w’igihugu n’ibindi bitindi gasani….none kubera amaco y`inda amwe adashira igorora abanafiki bo mu busilamu babonye ko harimo abanyakuri banze kurahirira ku nkota nyabyo, ko kibla yabo iri mu Rugwiro ndavuga abo banafiki bavuze ko bazagwa imbere y`umwami w`abami uhora yigurutsa ko ibiba atabizi kandi ariwe Rutwitsi mukuru ubundi akagaruka yigize nyoninyinshi kuzimya umuriro. Hari abibwira ko idini ya Islamu iri ku ibere siko bimeze abari ku ibere ni abari mu gatsiko naho abandi basenga gatanu, bubahiriza imigenzo y`intumwa bafite imyemerere yo kudatinya umuntu uwo ariwe wese n`urwego arimo rwose bagatinya Imana  hejuru y`ibigirwamana ntibamere nka Musa Fazili mu nama y`umushyikirano wivugiye ati nari nabuze aho nkwirwa imbere y`umukuru w`igihugu. Habyarimana yaririmbwe imyaka makumyabiri akorerwa animation karahava ariko ingoma zose zirasaza, iya Kadhafi, Mubarak, Saddam Husein nàbandi zavuyeho. Ibyo muhimba nimwe bizahindukirira. Nasaba abasilamu bakwiye iryo zina kubyuka saa cyenda za buri joro bakaririra Imana ikadukiza abagizi ba nabi bashimuta abantu , bica abantu urubozo kugeza igihe bishinje n`ibyo batakoze, bahimba ibimenyetso, barusha ubugome ingoma ya Faraon, Hitler, Nero n`abandi bavushije imivu y`amaraso inzirakarengane.

Mbabwize ukuri nta munyarwanda utekereza wibona mu bikorwa bya Etat islamique. Wowe Fazil waba wibuka abashinzwe umutekano baje kukubaza mu myaka icumi ishize na Leta islamique batarayirota no mu nzozi ugatanga amazina y`ibyihebe kabuhariwe mu basore b`inyangamugayo bari no mu cyama gusa kubera ko batacanaga uwaka n`umufatanyabikorwa wawe Salehe. Umwe muri abo wahaye iyo liste yaje kuba umuyislamu, akajya areba abo basore akababwira ati iyo ntashishoza ubu mba mbazwa amaraso yanyu imbere y`Imana.  Burya koko ngo nta murozi wabuze umukarabya gusa hagati yanyu sinamenya umurozi ninde? Umukarabya ni inde kuri jye mumbabarire ngiye gushira isoni nta mazirantoki nta kibuno. Mwembi muri bamwe, babatoraguye mu iyarara, ntacyo mwaricyo mbere y`uko icyama kibagira icyo muricyo gusa nimwigire mu by`isi iby`ijuru mubirekere abarishaka kandi barifitiye inyota bakura abanyarwanda mu icuraburindi ryo gushinjanya ibinyoma, gupangira bagenzi babo, gutekinika, kugira ishyari n`ibindi naho ibya ISIS nta bihari muve ku giti dore umuntu.
Musa Fazili( iburyo , yambaye indorerwamo)
URwanda ntirurusha umubare munini w`abayislamu ibindi bihugu byo mu karere. Reba Tanzaniya, Uganda, Kenya. Ko tutarumva havugwayo ISIS kandi ariho ubuyislamu bwo mu Rwanda bukomoka? Aho kohereza abantu muri Syria cyangwa Irak kuki batabohereza muri Al Shabab ndetse na Boko Haram? Nyamara niho hafi. Murimo guhimba ama CD ngo n`ibitabo bikangurira abantu kujya muri ISIS? Ubwo ibi ntibigaragarira abanyarwanda bose ko ibi bifite aho bihuriye n`akaduruvayo kabaye akarande mu buyobozi bw`umuryango w`abayislamu (AMUR)? Kuki hashize igihe gito Kayitare Ibrahim atangaje ko ajya ahimba imibare y`abo ajyana i Makka kugirango atamburwa uburenganzira bwo kubajyana? Uretse ko ibi ari no kubeshya kuko leta ya Saudia Arabia ireba umubare wa visa yahaye abanyarwanda, ntabwo yareba ikigo cyabajyanye (FAHICO cyangwa AMUR). Ibyo biri mu bihugu byose. Kuba uwo Kayitare Ibrahim yiyemerera ko abeshya abanyamahanga, bimuvanaho ikizere burundu imbere y`abanyarwanda kuko noneho nabo arimo ababeshya iterabwoba agamije kuvana mu nzira abatavuga rumwe nawe mu miyoborere ya AMUR.


Mbega uwakwibariza abayislamu bo mu Rwanda uko biyumva mu buyobozi bwa AMUR? Kweli Kayitare niwe ukwiriye gufata ibendera ry`abayislamu mu Rwanda? Ahagarariye Mussa Fazili, Saleh Habimana n`abandi bagamije gusahura imitungo n`imfashanyo by`abayislamu. Ibaze ko ubu bashyizeho itegeko ritegeka umuntu wese ushaka gukora ibwirizabutumwa(Daawa) gusaba ikibari muri iyo AMURU, ndetse akishyura 15.000 FRW.

Ndangije rero mbisabira ikintu kimwe, nimugumishe ako kaduruvayo muri Islamu(AMUR), mureke gukura abanyarwanda umutima mubabeshya ko bahanganye na ISIS.

Umugande yarivugiye atilelo muwalimpye egirikiti”, muzambwire icyo bivuga mu kinyarwanda.

Harakabaho Shikama n`irindi tangazamakuru rituvana mw`icuraburindi..


Ntare Ali
shikamaye.blogspot.no
Shikama Uhranire ko Ukuri gusimbura ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355