Pageviews all the time

L’argent des Africains : Pascal, prof de maths et informaticien en RD Congo – 780 euros par mois

Pascal

30 mars 2016 à 15h18 — Mis à jour le 31 mars 2016 à 09h42

Pascal, 28 ans, est professeur de mathématiques et informaticien à Lubumbashi, ville du sud-est de la RD Congo dont il est originaire. Grâce à ses deux activités, il gagne environ 780 euros par mois. Pour ce nouvel épisode de notre série, le jeune Congolais a accepté de nous ouvrir son porte-monnaie.

Ni iki cyihishe inyuma y'igihembo Abanyamerika baheruka guha mwene HABINEZA Yozefu?/NKUSI Yozefu



" Iyaba isi yayoborwaga n'UKURI, abo twita ba MAYIBOBO birirwa ku mihanda,  nibo baba bicaye ku ntebe z'UBUTEGETSI". Umwe mu nzobere mu mibanire y'abantu na politike.

Abanyarwanda benshi bamaze kumva ko mwene Habineza Yozefu yahawe  igihembo n'Abanyamerika bandikiye Shikama bayisaba kugira icyo yavuga kuri kiriya gihembo ariko ntibyadushobokeye kubera ibintu byinshi tuba tugomba kuvugaho akenshi byihutirwa. 

Komanteri ku nyandiko:"Ibaruwa Simbikangwa Ngomaziragwira mwene Segahinda yandikiye Pawulo Kagame"




Icyitonderwa: Nta komanteri n'imwe  SHIKAMA ibuza gutambuka! Jya munsi ya buri nyandiko ahanditse POST A COMMENT ukandeho, wandike komanteri yawe, uhite uyishyira ku rubuga. Abafite ibyo bashima n'abafite ibyo bagaya, mwese urubuga ni urwanyu.

Ubuyobozi bwa SHIKAMA




Ndabizi ko ushobora kutareka iyi comment igaragara ariko birakwiye ko niba waranize ugira gutekereza bitagarukira ku munwa aho winjiriza ibyo kurya gusa. none se abandi twese ko twize ibyo twize sibyo bidutunze. none se His Excellency yajyaga kuguha amahirwe yo kwiga akanakwigira.?

Rwose Umukuru w'igihugu cyacu ntawe atamika, aguha amahirwe yo kwirobera ifi yo kurya. ntacyo rero urusha so utarize kuko we wasanga atanambara ipantalo icitse ariko wowe warinaniwe witunga agatoki Prezida. uzabaze Africa yose umuprezida bazakugereranyiriza na #Kagame ntaho uzamukura. ni uwa mbere akanikurikira.
Hanyuma turemeranya ko abana bagwingiye bagabanutse kugera kuri 38% ariko se waba uzi aho byahereye bimanuka cyangwa uko byanganaga ubwo #Kinani wikundira yari akijujubya abanyarwanda?
ntawuvuka sha ngo yuzure ingobyi, none se wowe waba prezida ejo abana bose ejo bwacya baretse kugwingira bazingutse? kdi niba uzi iby'ubuzima abana bafite ikibazo cyo kuba bari Stunted sicyo gikomeye kurenza wasted 38% kdi bo ubu hasigaye 2% gusa.
Nuko rero musore ukennye ubwenge ntabwo ukennye  ubuyobozi bwiza kuko bwo mu Rwanda turabufite mu Rwanda. Niba wirirwa uha impamvu zumvikana abatifuriza ubumwe n'ubwiyunge n'amahoro. iterambere ntiryakugeraho kuko wowe rwose usa nutifuza kubaho reka ababyifuza babeho kandi neza.
18 hours ago  -  Shared publicly


Iyo nsomye izi nyandiko za segahinda nshobora guhita mbona ibintu uko bimeze ntagombye amashusho mpamya,usibyeko abanyarwanda basa naboze igishuhe ngo kuko burya ngo gihora mu mazi .Gusa iyi myandikire ntacyo yasize ariko hari kimwe nasabaga cyashoboka ko mwazadukorera,ndavuga ku ngendo z'umwami wo mu rugwiro bavugako buriya bwoko b'indege agendamo ku isaha imwe $8,600.00 biba bigiye none nkibaza kuva muri afurika y'epfo ukagera kwa kirintoni honyine ubwo hari amasaha angahe?Ese niba idorari rimwe riri hafi amafaranga y'urwanda 800 ngaho ni munshyirire mu mibare mumbwire ukuntu umuntu ku isaha imwe ABA atwaye 7.280.000Frw noneho Bantu mwagowe amasaha uyu mwami amaze gukora mu minsi itageze kuri mirongocyenda akaba agenda mu nyungu ze bwite abana bakaba baburara abandi ntibakiga ,kubera gusesagura kwa mwene Rutagambwa .

-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Ndabizi ko ushobora kutareka iyi comment igaragara ariko birakwiye ko niba waranize ugira gutekereza bitagarukira ku munwa aho winjiriza ibyo kurya gusa. none se abandi twese ko twize ibyo twize sibyo bidutunze. none se His Excellency yajyaga kuguha amahirwe yo kwiga akanakwigira.?
Rwose Umukuru w'igihugu cyacu ntawe atamika, aguha amahirwe yo kwirobera ifi yo kurya. ntacyo rero urusha so utarize kuko we wasanga atanambara ipantalo icitse ariko wowe warinaniwe witunga agatoki Prezida. uzabaze Africa yose umuprezida bazakugereranyiriza na #Kagame ntaho uzamukura. ni uwa mbere akanikurikira.
Hanyuma turemeranya ko abana bagwingiye bagabanutse kugera kuri 38% ariko se waba uzi aho byahereye bimanuka cyangwa uko byanganaga ubwo #Kinani wikundira yari akijujubya abanyarwanda?
ntawuvuka sha ngo yuzure ingobyi, none se wowe waba prezida ejo abana bose ejo bwacya baretse kugwingira bazingutse? kdi niba uzi iby'ubuzima abana bafite ikibazo cyo kuba bari Stunted sicyo gikomeye kurenza wasted 38% kdi bo ubu hasigaye 2% gusa.

www.shikamaye.blogspot.com

INTASHYO: Ibaruwa Simbikangwa Ngomaziragwira mwene Segahinda yandikiye Pawulo Kagame/NKUSI Yozefu


Ingendo za Kagame kuva muri Mutarama kugeza werurwe 2016/ Dg Dawidi Himbara
wahoze ari umujyanama muby'ubukungu wa Pawulo Kagame
Umujinya wari wose mu baturage bo mu majyaruguru bahatiwe kujya kureba Pawulo Kagame
ubwo aheruka gusura u Rwanda akanyarukira iwabo.
INTASHYO: ubu ni ubwoko bushya bw'inyandiko za SHIKAMA, intashyo ikazajya itegurwa na Dr NKUSI Yozefu ikaba iteguwe mu buryo bwo gutebya. Mu NTASHYO, Shikama izajya igerageza gusesengura ibibazo by'ingutu byugarije u Rwanda mu gihe ushinzwe kubikemura yibera mu mudendezo muri Amerika (USA)  n'ahandi akaba ahaba iminsi igera kuri 200 mu mwaka mu Rwanda akahaza asa n'uje kuhasura!

Ubuyobozu bwa SHIKAMA

_________________________________________________________________________
                                                                   Gahenerezo, tariki ya 30 Werurwe 2016
Kuri Giselensi Pawulo Kagame
Rugwiro
Kigali
_________________


Giselansi,

Nyuma y'aho data Segahinda akwandikiye amabarwa abiri nkaba mbona biriho bitanga umusaruro dore ko icyo yasabaga  cy'ibanze ari uko waza ugasura u Rwanda ukareba akaga warushyizemo ukareba uko wabigenza ngo uramire abiturage, ukaba uherutse gusura u Rwanda ndetse ukanyarukira mu majyaruguru yarwo ngo abaturage baho bagucinyire akadiho, nanjye nishimiye kukwandikira ngo nkugezeho ibyo umubyeyi wanjye atashoboye kukubwira kubera amashuri make yize.

ITANGAZO: Shikamaho.com yahagaritswe/NKUSI Joseph




Turamenyesha abasomeraga Shikama kuri www.shikamaho.com ko nabo baza bakayisomera hano kuri www.shikamaye.blogspot.com. Nkuko twabibabwiye dushyiraho ruriya rugereko,  kwari ukugirango abari basabye ko babona ahantu batanga komanteri zabo bahabwa rugari. Mu gihe izo komanteri zitabonetse, twasanze bitari ngombwa gukomeza gupfusha amafranga ubusa ya Hosting n'ibindi bijyana n'urubuga; ruriya rugereko rukaba rwahagaritswe. Twiseguye kubo biri bubangamire.

Dg NKUSI Yozefu
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

UBUREZI BWA GICUNGUZI MURI CAMP BAUMA KISANGANI: ISOZWA RY’IGIHEMBWE CYA MBERE KU ITALIKI YA 25/03/2016

IMYAKA IBAYE MYINSHI NTAYINDI MANA Y’INYAMBARAGA YIGEZE IBA HAFI Y’UBU BWOKO UWITEKA NIWE WENYINE WAKOMEJE KUBUBERA UMUYOBORO: GUTEGEKA KWA 2 32 11-12.
Iyo umukirisitu ari gusenga agira umwanya wo gusaba ibyo yifuza ko Imana yamukorera. Iyo ibyo yasabye atabibonye kubera intege nke za muntu agira ati: Imana yaranyibagiwe. Nyamara mbere yuko dusaba, Uwiteka Imana iba izi ibyo dukeneye mbere tutaranayisaba. Ikiruta byose ariko nuko Imana iba ifite ibyo yaguteganyirije bitakumirwa n’uwo ari we wese. N’ubwo bishobora gutinda ariko ntibishobora guhera kuko ntawe uvuma uwo Imana itavumye, bivugako abanyamugisha batavumika.

UDUSAJYA. Uko Umutekinitsi Pawulo Kagame yatekinikiwe mu Gakenke byanyibukije ibyabaye kuri Perezida Moamar Kadhafi wayoboraga Libya kuva muri 1969 kugeza muri 2011/NKUSI Yozefu

Pawulo Kagame mu Gakenke kuri 24/3/2016
“1. Bavanye abantu mu byabo cyane aho amashanyarazi yagombaga kunyura, ariko ntibishyurwa bimara imyaka ine yose. Ariko numvise ko bamenye ko ndi buze hano ayo mafaranga barayazana. 2. Imihanda bazajya bakora ari uko ngiye kujya ahantu, ntabwo bishoboka.”.Pawulo Kagame mu Gakenke, 24/3/2016 ( kanda aha usome iby'uru ruzinduko ku Gihe)

Pawulo Kagame yatekinikiwe mu Gakenke!
Aya magambo ari aha hejuru yavuzwe na Pawulo Kagame ubwo yari yasuye  Akarere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru. Shikama imaze iminsi icisha ku rubuga rwayo intashyo za Segahinda kuri Kagame. Mu nyandiko ebyiri uyu muvandimwe amaze kwandikira Pawulo Kagame ababazwa  n’uko uyu mutegetsi ataba mu Rwanda ibintu bikaba byaradogereye kugeza aho ubwe nk’umuntu ukunda u Rwanda nka Kagame(!?) yiyemeza kumuhanura nk’umuntu mukuru w’inararibonye ngo ahame hamwe aramire abaturage yabohoje n’ibyabo byose muri 1994 akaba yarabajugunye mu menyo y’ibirura bye.

NDIBARIZA: Uwaha u Rwanda izina rishya :"MBARUBUKEYE" yabizira?/NKUSI Yozefu

Brig Gen Joseph Nzabamwita! wagizwe umukuru wa NISS
asimbuye jenerali KARENZI KARAKE 
Uwashaka yahindura izina ry'u Rwanda akarwita MBARUBUKEYE. Ibi Shikama tibivugishwa n'inzara iriho ica ibintu mu gihugu, abanyarwanda benshi bakaba bariho basuhukira muri Uganda, kbakaba ari ba Mbarubukeye na ba Sinzibiramuka! N'abafite ibya Mirenge ku Ntenyo akenshi bakuye mu cyuya n'amaraso by'Abanyarwanda n'Abakongomani nabo ntiborohewe, ugira utya ukumva ko nyiranaka wari umutoni mu Gatsiko bamutambikanye, cyangwa se Kanaka wategekaga aha n'aha bamuhitanye.

Abasirikare n’abapolisi bo kwa Kagame nabo ni ba Sinzibiramuka,ugira utya ukumva kanaka wari warigize akari aha kajyahe nka Jack Nziza, mwene Rutagambwa yamukubise hasi. Wabaza impamvu byagenze gutyo bati : “ Ni ibanga ry’akazi”! Ni uko abari abofisiye bakuru mu gisoda n’igipolisi bya kagame bamufashije koreka u Rwanda bagiye bagenda urusorongo abari basigaye mbarwa nabo bakaba bariho bigizwayo gahoro mbere yo kubirukana burundu. Umwicanyi ruharwa Jack Nziza ubu mwambwira aba hehe? Umwicanyi ruharwa Karenzi Karake wagizwe none  umujyanama wa Kagame ngo mu bya gisirikare yamanuwe cyangwa yazamuwe? Shikama irabibutsa ko uyu mugabo yari umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza(NISS) byagabiwe Brig Gen Joseph Nzabamwita

Uko bimeze kose, biragaragara ko Pawulo Kagame adagadwa akaba nta muntu akizera akaba akeka ko mu gihe yikoreye ingendo ze zitagira imipaka hari uwamuvangira agakora nkuko Jenerali Niyombare yakoreye Petero Nkurunziza umwaka ushize!

Dg NKUSI Yozefu
Muzamenya ukuri maze kubabohore

MU MAFOTO, Uko byari bimeze i Buruseli nyuma y'ibitero by'ubwiyahuzi .


Nyuma y'igitero cy'iterabwoba cyibasiye Buruseli kuri uyu wa kabiri 22/3/2016, umutekano wakajijwe hirya no hino ku isi



 
ALERT AROUND THE GLOBE AFTER BELGIAN ATTACKS
Extra armed police on the streets, sniffer dogs and increased security checks at airports were just some of the measures brought in as the world reacted to this morning's attacks in Belgium.
NEW YORK:  Elite counter-terrorism reinforcements deployed to crowded areas and train stations. 
WASHINGTON DC: Additional K9 sweeps and patrols carried out as a 'precaution'. 
UK: Airports, including Heathrow, Gatwick, Glasgow and Manchester, are increasing security and Prime Minister David Cameron is convening the government's emergency COBRA committee. Eurostar trains between London and Brussels-Midi have been suspended.

Ibitero by'ubwiyahuzi i Buruseli mu Bubiligi byahitanye abantu babarirwa muri mirongo/NKUSI YOZEFU


Mu gitondo cy'uyu munsi kuri 22/3/2016, Ububiligi bwibasiwe n'ibitero byahitanye abantu ubu bamaze kubarirwa muri za mirongo.  Iri terabwoba ryatangiriye ku kibuga cy'indege cya Buruseli igihe cy'isaa mbili ku isaha yaho ( saa moya ku isaha mpuzamahanga), kuri iki kibuga haturikiye ibintu bikekwa ko ari igitero cy'umwiyahuzi. 

IBINSHENGURA: FPR isigaye itera inda abagore ikabakoresha mu kwica abo idashaka! Janete Nyiramongi ngo asigaye ajya gukubita abakozi be bamucururiza lisansi!/NKUSI Yozefu

                                                    Turashimira Radiyo Itahuka n'urubuga 
                                                           Rugali bateguye aka kavidewo


Ni kenshi  Shikama yagiye ibagezaho inyandiko zamagana akarengane gakorerwa mu Rwanda. Zimwe muri izo nyandiko zababwiraga ukuntu FPR yakoresheje abagore mbere y'intambara yo muri 1990 mu gutata no gushegesha ingoma ya Kinani bayiba amabanga y'igihugu; muribuka akazi gakomeye kakozwe n'abitwaga ibiro bya kabiri.

Agatendo mu dutendo: Mu Rwanda hari ibitsina bingahe, bibiri cyangwa bitatu?/NKUSI Yozefu


Umusazi yarakugendeye yitegereza ibibera mu isoko ariyamira araseka ati:" Ngaho re, sibwo ibyari inama bibaye isoko"!
Nanjye ibyo ngiye kubaza hari benshi bazamfata nk'uriya musazi nyamara ikibazo cya Shikama gifite ishingiro nkuko gutangara k'uriya musazi kwari gufite ishingiro usesenguye neza ukareba ibibera mu isoko n'inama byo mu Rwanda!

Shikama yiyamye urubuga rwitwa RUGALI n'abandi bose bakiyitirira inyandiko zayo ziba zavunnye abazitegura/Dg NKUSI Yozefu

Dg NKUSI Yozefu
Ni kenshi abantu banyuranye bagiye bafata inyandiko za Shikama bakaziyitirira, bakazishyira ku mbuga zabo. Hariho n'uwo Shikama yigeze kubereka mu myaka ishize washinze urubuga kugirango ajye acishaho inyandiko zacu azita ize. Ibi rero mu itangazamakuru bifatwa nabi kurusha ubwicanyi n'ubujura bwitwaje intwaro. Hasi aha murahasanga inyandiko ya Shikama urubuga rwitwa wwww.rugali.com  rwafashe rukayihindura mo bimwe maze rukayisohora ruyitirira abantu batabaho muri FACEBOOK!! Hasi aha twabashyiriyeho inyandiko yacu  duheruka kubashyirira kuri Shikama hasi yaho dushyiraho inyandiko yashyizwe kuri www.rugali.com imaze guhindurwa.

Umuhanzi Ben RUTABANA aheruka kurusimbuka!/NKUSI Yozefu

Umuhanzi Ben Rutabana


Hari amakuru amaze kugera kuri Shikama avuga ko mu minsi ishize umuhanzi Ben Rutabana yagabweho igitero arakomeretswa biba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro. Ben Rutabana ngo yavuye mu bitaro mu minsi ishize akaba ameze neza ndetse ngo akomeje imirimo ye nkuko bisanzwe.

IMFUBYI Z’IMPUNZI ZIBA MU MASHYAMBA YA CONGO RDC, ZIKOMEJE GUSHIMIRA ABAGIRANEZA.

2345 

Ku italiki ya 19 ukuboza n’ibwo abanyarwanda banyuranye batuye i Bruxelles mu Bubiligi, bakoranye maze batekereza ku cyakorwa ngo bibuke imfubyi zabigizwe na FPR Inkotanyi ziba mu mashyamba ya CONGO RDC. Ku ikubitiro icyo gitekerezo cyagizwe n’amashyirahamwe nyarwanda yo mu Bubiligi, agizwe ahanini n’abarokotse ubwicanyi bwa FPR, bakagira Imana yo kuba bo batakiri mu mashyamba, ahubwo bakaba barabashije kugera mu Bubiligi. Ntakiza nk’icyo kwibuka aho wavuye ukazirikana abo wasize inyuma mu magorwa, bitanga ikizere cy’ejo hazaza heza kuri buri munyarwanda. Kuko iyo utakiri Ntibazirikana, uba ufite umutima n’ubumuntu, aribyo ubu bibura mu banyarwanda benshi ngo bongere bashyire hamwe, bungure u Rwanda n’abarwo mu bumwe mu mahoro n’amajyambere arambye.

umusirikare wafatiwe i Burundi ni umusirikare mukuru ufite ipeti rya Kapiteni cyangwa rirenzeho si kaporali nkuko uwafashwe abyivugira si n'igisambo kiba ibishyimbo nkuko Agatsiko kabivuga/NKUSI Yozefu

                                
       Umva Major Tewojeni Rutayomba(ibumoso) wakoranye akanayobora maneko i Kigali                                               bariho babeshya ko ari igisambo kiba ibishyimbo(iburyo)

Mu kinyarwanda duca imigani ivuga ngo: "N'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye", " Kamenyero yenze nyina". Turongera kandi tukavuga ko umugani ugana akariho. Uyu mugani wa mbere urashaka kutwigisha ko umuntu wigira inyaryenge kurusha abandi agakora amarorerwa yibwira ko atazavumburwa aba yibeshya kuko atinda agafatwa. Uriya mugani wa kabiri nawo uratwigisha ko ukora amakosa rimwe kabiri, gatatu ukazageza aho ya makosa uyikorera ubwawe akakugiraho ingaruka mbi. Kuba tuvuga ko umugani ugana akariho, ni uko ibikubiye muri iriya migani yombi turiho tubibona mu buzima bwa buri munsi bw'abanyarwanda.

INTASHYO: Intashyo ya SEGAHINDA NGEZAHABAGABO kuri Pawulo Kagame( Igice cya kabiri)/ Nkusi Yozefu


photo kagame
                                   Pawulo Kagame n'umukobwa we Anje(Ange) mu mwiherero w'i Gabiro
                                                                                      muri Werurwe 2016

INTASHYO: ubu ni ubwoko bushya bw'inyandiko za SHIKAMA, intashyo ikazajya itegurwa na Dr NKUSI Yozefu ikaba iteguwe mu buryo bwo gutebya. Mu NTASHYO, Shikama izajya igerageza gusesengura ibibazo by'ingutu byugarije u Rwanda mu gihe ushinzwe kubikemura yibera mu mudendezo muri Amerika (USA)  n'ahandi akaba ahaba iminsi igera kuri 200 mu mwaka mu Rwanda akahaza asa n'uje kuhasura!

Ubuyobozu bwa SHIKAMA


Segahinda Ngezahabagabo
Akarere k'Amajyepfo, intara ya Gisagara
Letariki ya 15 werurwe mu mwaka wa 2016.  Kuri Giselansi Kijana Muzehe,

Giselansi, ni Segahinda Ngezahabagabo wa Maburakindi na Nyirabaravuga wa hariya mu Gahenerezo wongeye kubasuhuza. Urwandiko rwanjye rw’ubushize ngo rwabagezeho rutinze kuko uwo naruhaye yageze muri USA asanga wavuyeyo werekeje Dubai arwoherejeyo rusanga wagannye muri Singapour barwoherejeyo basanga werekeje  I Hong Kong mu Bushinwa. Ntabwo nakurenganya ni akazi kenshi!! None se ko mu banyarwanda miliyoni 12 zose ntawe wabona ukubera minisitiri w’ububanyi n’amahanga uzi gukora, hari uwakurenganya kuba wigira aho hose?! Ariko se aho kugushimira ubwo bwitange, abenshi ntibirirwa bagusebya ngo uba wagiye guhisha amafaranga yawe!

GUSHIMA
Giselansi, ni ukuri mperuka kugushimira igikorwa uheruka gukora ubwo wari wagiye kwitemberera muri Senegal mu minsi ishize. Kugirango ufunge umunwa babandi birirwa basakuza ngo usesa umutungo w’igihugu mu ngendo zawe muri Shikama basigaye bavuga ko ziruta iz’umwarabu Ibn Batouta, warangije kwiryohera I Dakar maze werekeza muri Guinnee mucyo wise uruzinduko rw’akazi kandi uhasinyira n’amasezerano atanu ya baringa! Naritegereje maze ndavuga nti ntureba se ahubwo, biriya byari byaramucikiye he koko?! Kuki atigiye ku mugore we Nyiramongi ujya kwisurira abana be muri USA agahitira muri zimwe muri za kaminuza zaho gutanga ngo amasomo, maze ibyari ugusura abana bikitwa uruzinduko rw’akazi, amafaranga yakoreshejwe mu kwishimisha k’umuryango wanyu akaba akubiswe  icyuhagiro. Ni ukuri kiriya gikorwa nagikuriye ingofero pe.

Si ibyo gusa ariko, nakunze ni uko uherutse kubigenza muri bwa bwiherero bwa 13.Nakunze ukuntu utongeye gucanshamira abagaragu wagabiye. Nari nagize ubwoba ko uri bukore nko muri 2015 kandi uzi akazi k’indashyikirwa bagukoreye ko kugukanira ikoti uzasaziramo mu Rugwiro; nagushimiye rwose uko wabyitwayemo kuko uzongera kubakenera umwaka utaha wa 2017 mu gutekinika amatora yo kukugira umwami muri Repubulika; Yozefu Habineza aherutse kubivuga neza  ubwo yagiraga ati: “ aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye”.
U Rwanda rwabaye akarima k'umuryango wa Kagame
Kagame n'umugore we mu Mwiherero wo muri Werurwe 2016

 Giselansi, ndongera kugushimira nanone uko uheruka kubigenza muri wa mwiherero wa 13. Sinzi ko ndi bubone impapuro zo kwandikaho ibyo ngushimira uyu munsi. Giselansi, ni byiza kubona uzana umugore wawe nako mu gisirimu ngo muvuga madamu, ndetse n’umukobwa wawe Ange nawe namubonyemo, ni byiza rwose. Ba bandi birirwa basakuza ngo Agatsiko, Agatsiko bazahekenye amenyo bayamarire mu nda. Waberetse ko atari indobanure zigize Agatsiko zigiye kubayobora nako kubategeka mu myaka iri imbere, ahubwo ari umuryango wawe nyiri zina, nibahekenye amenyo bayamarire mu nda; cyane cyane za nyangabirama zo muri SHIKAMA.

Muzehe, Kijana wacu, ndongera kugushimira ko wagize utya mumaze kwiyakira iminsi itatu yose hariya I Gabiro, ugategeka ko abagaragu bawe batongera kwiha amenyo y’abasetsi bandika imyanzuro ya buriya bwiherero. None se ko ibibazo biba bikubiye mu mwanzuro w’umwaka uheruka mwongera kujya mu mwiherero ukurikiyeho nta kibazo na kimwe mukemuye, ubwo ntikuba ari ukwiha amenyo y’abasetsi? Ikibazo cy’amashanyarazi cyavuzwe kenshi, noneho bigeze n’aho Kigali irara mu kizima rimwe na rimwe, na sitade Huye ikabura amashanyarazi mu mukino wa CAF!Inzara mu gihugu yavuzwe kenshi noneho bigeze n’aho 50% by’abana bari munsi y’imyaka 15 bagwingiye nkuko bitangazwa na LONI, ibi byose bikaba bituruka ku mirire mibi!

Uburaya bwavuzweho kenshi mu myiherero ariko noneho si uburaya gusa kuko hari n’ubupfubuzi ndetse n’ababikora byombi, iki kibazo se kireba ba Ngofero hari aho gihuriye n’Agatsiko?!Sinibagiwe kandi n’abana bo ku mihanda, batwanduriza imihanda kuko ubu abenshi bayigendamo nta n’inkweto bambaye, ndetse bamwe ubu bakaba barara muri za ruhurura batwanduriza imiyoboro ijyana umwanda; ndakeka ko bitari ngombwa kongera kwanzura dushyira aba bose kuri gahunda ziri imbere; ndakwizera rwose, ugiye gutegeka ko aba bose bafatwa bakajugunywa muri za gereza kugirango badakomeza kwanduza isura y’u Rwanda no kunukira abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda buri munsi.

IBIMBABAZA
1.      U Rwanda rwaragwingiye rukaba rugomba kujyanwa mu kigo mbonezamirire.
Giselansi, ibyo ngiye kukubwira ntubifate nk’urwenya; ni ukuri ndakwigize ubitekerezeho cyane. Mperutse kureba kuri TEZIYO, umwe mu bakozi bawe asobanura iby’ubukungu bwo mu Rwanda maze bimbera nka ya mayobera yo kwa Padiri avuga ko Imana Data n’umuhungu we Yezu Kirisito n’undi mugabo ngo witwa Roho mutagatafu ngo aba bagabo batatu bose ari Imana; ariko ngo hariho igihe bakora Imana imwe! Niko, byarancanze, baba umwe bageze mu mwiherero nk’umwe muherukamo, cyangwa buri gihe? Najajwe, umbabarire ni ayo abasaza muvandi. 

Twigarukire ku bukungu bwacu. Uriya mugabo wari kuri Teleziyo yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwakuze mu kigero cya 7 %  umwaka ushize wa 2015 naho ng’uyu mwaka rukazakura 6%!!!!Ibi byarancanze rwose, ese dukurikije iyi mibare ubukungu bw’u Rwanda burakura cyangwa buragwingira? Nubwo nta mashuri nize nkaba narirangirije atatu abanza, ndabona njyewe  ubu bukungu ibyarwo bimeze nk’ibya ba bana bo mu Rwanda bari munsi y’imyaka 15 hafi ya bose bagwingiye bakaba bagomba kujyanwa mu bigo mbonezamirire; ubu bukungu bwagombye kujyanwa nabwo mu kigo mbonezamirire naho ubundi bwaki irabuhitana aho bukera!!

2.      Kuki Giselansi wigisha muri kaminuza zo mu mahanga mu zacu ntukandagizemo ikirenge?
Nkimara kumva iyi mibare ivuzwe hejuru, negereye ka gahungu k’iwanjye kamaze imyaka itanu mu rugo kandi kararangije kaminuza kakaba karize iby’ubukungu. Nakabajije   niba iyi nyamaswa yitwa ubukungu bayipimisha ya metero dukoresha cyangwa hari ikindi gipimo bakoresha. Yaraye ansobanurira budukeraho ariko sinasobanukiwe na busa; natoyemo ijambo rimwe gusa: “GOROWUSU(growth)”!Naravuze nti singaye na mwene Rutagambwa  ubima akazi, ubwo se wize iki!Yararakaye, arazenga, azenguruka inzu yose akubita inzugi, ngize Imana agana iy’uburiri. Reka nongere nterere akajisho kuri TEZIYO maze nkubona wowe giselansi kuri TEZIYO ngo wasobanuraga iby’ubukungu muri kaminuza ngo ya Havadi(Harvard)! 

Nishimiye kubona uwatubohoje muri 1994 yigisha muri imwe  muri za kaminuza za mbere ku isi kandi bavuga ko wowe utarangije n’ayisumbuye! Umunyamakuru wasobanuraga ibyawe, yavuze ko ari inshuro nyinshi Giselansi yigisha muri za kaminuza hirya no hino ku isi, ngo wakoze nk’ibi muri za kaminuza zo muri USA nyinshi, mu Bwongereza, ndetse na Singapur!!!

Nkimara kumva aya magambo, nahise nshoberwa nifata ku munwa! Giselansi, ni gute wasiga iby’iwanyu bita imitemeri maze ukajya gupfundikira iby’ahandi? Niba atari ibanga, uku niko gukunda igihugu muhora mutwigisha?Ni gute umwana wanjye yarangiza kaminuza atazi uko ubukungu bukura cyangwa bugwingira kandi uhari ukajya kubyigisha abo muri za kaminuza z’ahandi utaye iz’iwacu? Giselansi, ni ukuri ntibikubabaze cyangwa ngo uvuge ko ngusuzuguye, ugomba kugororwa ukigishwa gukunda igihugu, maze ubwo buzobere bwawe abana b’u Rwanda nabo bakabusoromaho.

3.      Kuki muvuga ko amafaranga yabuze kandi hari inganda zikora impapuro?
Giselansi, tukiri kuri iki kibazo cy’ubukungu, ko wumva amafaranga yashize mu bubiko kandi mukaba mumaze iminsi mucuruza impampuro, ikibazo mwahuye nacyo ni ikihe koko?Kuki mudakora impapuro nyinshi ngo munatwubakire amasoko hirya no hino mu midugudu, ngo muziduhe natwe twibonere urumiya? Ese rwa ruganda rwa Zaza rwakoraga impaporo kera rwarahagaze?Niba rwarahagaze se kuki mutubaka izindi?Giselansi, mwikwikubira ibyiza n’Abanyakigali mwenyine, nimudushakire uburyo natwe ducuruza impapuro kuko inzara itwugarije nkuko nabikwandikiye mu ibarwa y’ubushize.Hari umudepite wo muri Repubulika ya mbere ya Bwengenyakuri witwaga Rutabagisha wigeze kubaza ikibazo nk’iki muri 1967; birababaje kubona kitarabonerwa umuti kugeza  n’ubu.; ni impapuro zibura cyangwa n’ubushake bubura?

Giselansi, reka noye kubarambira kuko nzi ko ubu uriho witegura kujya mu mahanga cyangwa utekereza igihugu cyo kujya kuruhukiramo; reka ndekere aha nzakomeze ubutaha.  Ariko ni ukuri abo wabohoje muri 1994 ubukene butugeze kure, nusubira mu mahanga ejo cyangwa none nimugoroba, uzatuzanire impapuro nyinshi natwe tuzazicuruze turamire ibibondo.

Umwe mu baturage wabohoje muri 1994, 

Segahinda Ngezahabagabo. Akarere k'Amajyepfo, intara ya Gisagara, umuturage wo mu Gahenerezo

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot,no

Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma

Umusirikare w'u Rwanda yoherejwe gutata i Burundi afatirwayo, Kagame Pawulo ahita amwigarama kandi ariwe wamwohereje!/Nkusi Yozefu

Umusoda Rucyahintare wa RDF ya Kagame  wafatiwe i Burundi

Iby'u Rwanda n'u Burundi bimeze nka za ndyarya ebyiri zararanye ngo bugacya ntayenze indi! U Burundi buti u Rwanda nirwo ruhungabanya umutekano w'u Burundi, u Rwanda narwo ruti ahubwo u Burundi nibwo bucumbikiye FUDELERI(FDLR) yiteguye gutera u Rwanda iturutseyo. Muri uku kuryaryana kw'ibi bihugu byombi ni nako bikomeje kohererezanya intasi mu rwego rwo kwitegura intambara kuko buri cyose kiryamaiye amajanja.

IFOTO y'ICYUMWERU.Nsubize Pawulo Kagame ku bibazo yabarije mu mwiherero wa 13: Abategetsi ntibashishikajwe no gukemura ibibazo wabajije barajwe ishinga n'uko wakomeza gutegeka gusa imbehe yabo igahora yuzuye!/NKUSI Yozefu

Umwiherero wa 13. Kagame ari kumwe n'umugore we

Mu nama y'umwirero ubera i Gabiro kuva kuri 12/3/2016 kugeza ejo kuwa mbere tariki 14/3/2016, Pawulo Kagame mu ijambo yagejeje ku bakozi be bari muri uyu mwiherero abaza ibibazo byerekeranye n'abana n'icuruzwa ry'abantu, yagarutse cyane ku bivugwa n'ibinyamakuru.Ijambo " ibinyamakuru" yarivuze inshuro zirenga eshanu. Ni kenshi Shikama yagiye ibwira abasomyi bayo ko uyu mutegetsi asoma cyane kurusha abagererwa be; ariko se ibyo asoma bimumarira iki niba atabyifashisha ngo akemure ibibazo biba byazamuwe n'ibi binyamakuru?

AGATENDO MU DUTENDO. "Abo bavantara, mu minsi yabo ya nyuma bazarya akaribwa n'akataribwa."Magayane. Wari uzi ko imyaka y'amavuko y'umuntu isigaye igurishwa mu Rwanda ? Waba se uzi ko Agatsiko kagiye kubyaza inoti ubwiza bw'abanyarwandakazi?/Nkusi Yozefu

Ni agatendo mu dutendo
Magayane burya yari umuhanuzi ukomeye; ibyo yahanuriye Ikinani kitananiye abanzi n'abagamabanyi  uwavuga ko bigeze ku musozo ntiyaba yibeshye. Bimwe mubyo yavuze harimo ko abo bavantara bazarya akaribwa n'akataribwa mu minsi yabo ya nyuma. None se niba unyarwanda asigaye yakwa amaturo na FPR bikageza noneho ko asorera n'imyaka ye y'amavuko igisigaye ni iki? Niba se u Rwanda rugeze aho rucuruza abana rwibyariye, aho Magayane yabeshye ni hehe?

Uburyo bushya bwo kubohoza imyanya y'akazi mu Rwanda: Umuhutu arashimutwa agafungirwa ahantu hatazwi naho Umututsi akoherezwa kwiga mu mahanga/NKUSI Yozefu

Yashimuswe na DMI aburirwa irengero kubera umwanya w'akazi yari amaze
 igihe gito ahawe awusimbuyemo ihabara ry'umusirikare mukuru muri RDF

Nyuma y'inkuru nyinshi tumaze iminsi ducisha hano kuri Shikama zivuga ukuntu ruswa imaze guhindura u Rwanda nka Sodomu na Gomora, ubu noneho itangazamakuru ry'Agatsiko ririho rirahitisha inyandiko zivuga ukuntu abantu basigaye batsindira ibizame by'akazi ntibahabwe akazi batsindiye!

Nyuma y'aho Yoweri Museveni atsindiye amatora yamaganywe hirya no hino ku isi kubera amanyanga n'igitugu byayaranze, Abanya Uganda bamuteje ingurube , batangaza ko yapfuye ndetse banibasira igipolisi cye bacyambura imbunda/Nkusi Yozefu





Kuri 18 /2/2016 niho muri Uganda habaye amatora ya Perezida wa Repubulika. Ingingo ya 142  y'itegeko rigenga amatora muri Uganda ryo mu Kwakira 2000 ivuga ko uwiyamamariza kuba Perezida wa repubilika muri Uganda aba ari Umunya Uganda  kavukire kandi afite hagati y'imyaka 35 na 75 y'amavuko. Muri 2005 niho hakuweho umubare wa manda Perezida wa repubulika ashobora kuyobora Uganda. Ni ukuvuga ko Museveni ashobora kwiyamamariza gutegeka Uganda kugeza apfuye.

IBYAHISHUWE: Kwimurirwa mu mahanga kw'abiyita impunzi atarizo byabaye Imari ishyushye mu Rwanda!/Nkusi Yozefu

Inkambi y'impunzi z'Abarundi mu Rwanda i Mahama
Abafaransa baca umugani ngo ibyago bya bamwe niwo munezero w'abandi( le malheur des uns fait le bonheur des autres); tukaba dufite umugani mu kinyarwanda ujya gusa n'uyu uvuga ngo Umusonga w'undi ntukubuza gusinzira.Nashyizeho uriya w'igifaransa atari ukubera kugikunda kuko ntaho mpuriye nacyo kuko atari ururimi rwanjye; nkaba nabitewe n'uko uriya mugani usobanura wonyine ibikubiye muri iyi nyandiko kurusha uriya w'ikinyarwanda. Shikama imaze iminsi ibagezaho inyandiko zinyuranye zerekana ukuntu igihugu cyacu cyahindutse nka Sodomu na Gomora; nta kintu ushobora kugeraho byaba akazi cyangwa guhabwa serivisi iyo ariyo yose udatanze ruswa yaba iy'igitsina cyangwa amafranga.Abakobwa baragurishwa nk'ugurisha itungo rigufi kugirango bajye gucuruzwa mu buraya muri Aziya, Sudani y'epfo n'Uburaya.Ibiyobyabwenge  bitemberezwa mu gihugu ubu biraruta kure ibitemberezwa mu bihugu byari bizwiho ubu bucuruzi mu minsi ishize nka Colombia na Mexique. Ibi bibi byose biraterwa no gushakisha ifaranga mu kantu kose bikorwa na FPR- Inkotanyi kuva yafata ubutegetsi muri 1994; hejuru y'inzira mbi zinyuranye twavuze hejuru zikoreshwa mu gushaka urumiya, hari ubundi bucuruzi bwagiye bugirwa ibanga kugeza n'ubu kuko ari Abahutu cyangwa Abatutsi babuhuriramo ku bwinshi. Ubwo bucuruzi nta bundi atari ukuriganya impunzi zahungiye mu Rwanda, zikamburwa amahirwe yo kwimurirwa hanze agahabwa abanyarwanda bifite bo mu moko yose uko ari 3 atuye u Rwanda. Agatsiko kabonye ko ibyo gakora byamenyekanye none katangiye ikinamico ngo kayobye uburari. Kurikira Shikama ikubwire akari i Murori ku byerekeye ubu bucuruzi bw'impunzi.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°001/R.F.PS.IMB/20016 « ITERAMBERE RY’ABAGORE MU RWANDA NI AGATERERANZAMBA »





Rushingiye ku myanzuro ya Beijing yimakazaga iterambere ry’umugore ku isi ;
Rushingiye kandi ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rihamya uburinganire hagati y’umugabo n’umugore ;
Rugarutse kandi ku Itegeko Ngenga rishyiraho Inama Nkuru y’Igihugu y’abagore ;
Rumaze kubona ko iterambere ry’umugore mu Rwanda ritagaragarira mu bikorwa ahubwo riri mu mpapuro no mu magambo gusa ;
Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka PS IMBERAKURI ruramenyasha none ku italiki ya 8 Werurwe 2016  ku munsi w’umugore, Abarwanashyaka b’Ishyaka PS IMBERAKURI,Impirimbanyi zose za Demokarasi n’Inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

IFOTO Y'ICYUMWERU. Ibyo Perezida Habyarimana Yuvenali yimye Djibouti Kagame Pawulo yabibahaye nk'utanga mu isambu yarazwe na se!/ Nkusi Yozefu


Pawulo Kagame na Ismael Omar Gueleh
Ku itariki ya 5/3/2016 ubwo yari mu rugendo rwe rw'iminsi ibiri mu Rwanda perezida wa Djibouti Ismael Omar Gueleh yasinye amasezeranona Kagame asa n'ameze nko guhererekanya ubutaka ku mpande zombi. Pawulo Kagame akaba yaratanze hegitari icumi(10Ha) mu gace ngo kagenewe inganda mu karere ka Gasabo ku nyiturano ngo Djibouti yahaye u Rwanda hegitari makumyabiri(20Ha) muri 2013. Uwaba umwana ni uwavuga ko iri hererekanya butaka hari inyungu rifitiye rubanda nyamwinshi! Ubu buhendabana, Perezida Habyarimana Yuvenali ashobora kuba yari yarabuteye utwatsi muri 1983 ubwo mugenzi we Hassan Guled Aptidon yasuraga u Rwanda igitaraganya. Kurikira Shikama ikubwire impamvu yemeza ko ubu bwumvikane buri mu nyungu z'Agatsiko atari iz'abanyarwanda.

UBUCURUZI buragwira: Inzoka zisigaye zitabazwa muri masaje ngo zikurure abakiliya/NKUSI Yozefu

Inzoka ziriho zikorera umugore masaje muri ISRAEL
Abanyarwanda batuye Kigali bamenyereye iri jambo" MASAJE" ryavuzweho byinshi mu minsi ishize mu gihugu kubera ukuntu ikorwa abenshi bemeza ko bihwabanye n'umuco nyarwanda. Nyamara hari abandi basanga nta kibi kirimo cyane cyane ko ifasha uyikorewe kugubwa neza mu mubiri we. Ntabwo Shikama yazinduwe no kugira uruhande ibogamiraho muri izi ebyeri, ahubwo twe turibanda ku gashya kamaze iminsi kageze muri Masaje. Ubwo bimenyerewe ko ahenshi hakorerwa masaje ikorwa n'abakobwa akenshi bakiri inkumi, hirya no hino ku isi batangiye kubasimbuza inzoka!