Pageviews all the time

AGATENDO MU DUTENDO. "Abo bavantara, mu minsi yabo ya nyuma bazarya akaribwa n'akataribwa."Magayane. Wari uzi ko imyaka y'amavuko y'umuntu isigaye igurishwa mu Rwanda ? Waba se uzi ko Agatsiko kagiye kubyaza inoti ubwiza bw'abanyarwandakazi?/Nkusi Yozefu

Ni agatendo mu dutendo
Magayane burya yari umuhanuzi ukomeye; ibyo yahanuriye Ikinani kitananiye abanzi n'abagamabanyi  uwavuga ko bigeze ku musozo ntiyaba yibeshye. Bimwe mubyo yavuze harimo ko abo bavantara bazarya akaribwa n'akataribwa mu minsi yabo ya nyuma. None se niba unyarwanda asigaye yakwa amaturo na FPR bikageza noneho ko asorera n'imyaka ye y'amavuko igisigaye ni iki? Niba se u Rwanda rugeze aho rucuruza abana rwibyariye, aho Magayane yabeshye ni hehe?


Imyaka yawe umaze ku isi iragurishwa mu Rwanda
Amategeko ashyirwaho n'Agatsiko kakayahindura buri munsi bitewe  n'inyungu runaka. Itegeko riheruka gushyirwaho ubu ryakijije abategetsi b'ibanze ni Itegeko rigenga abantu ku giti cyabo, umuryango n'imibanire hagati yabo. Iri tegeko  mu ngingo yaryo ya 162 mu mutwe waryo wa kabiri w'ishyingirwa, ivuga ko umuhungu n'umukobwa kugirango bemererwe kurushinga bagomba kuba bafite byibura imyaka 21 y'amavuko; ni ukuvuga ko abatayigejejeho batemerewe gushyingirwa.

Iri tegeko niryo ryahereweho polisi ya Kagame Pawulo yica wa musore wariho wiyubakira inzu ngo arushinge wo ku Kibuye, Se umubyara nawe agakomeretswa bikabije,abaturanyi benshi bahuruye batabaye nabo bagakomereka. Iri tegeko  rero ubu ryavuyemo agakiza ku bategetsi b'ibanze kuko abasore n'inkumi kugirango bemererwe kurushinga babanza guha ruswa aba bategetsi bakakongerera aimyaka iyo batarageza kuri 21!!!!

Ubwiza bw'abanyarwandakazi  bugiye kujya  bubyazwa umusaruro
Muri Shikama tukimara kubona iyi nyandiko ya IGIHE ejo kuri 11/3/2016 twariyamiriye tuti aka ni akaga turakaba akazanye Bazibamo na Rucagu! Twasomye neza twitonze iyo nyandiko maze dusangamo ko aba bakobwa ngo bafite ubwiza kurusha abandi ku isi, ntawakwihanganira kutabyaza ubu bwiza inoti; ngo niyo mpamvu bagiye kujya bakinishwa za filimu, hahagazwe!! Ariko uwanditse iyi nkuru ntiyasobanuye ubwoko bwa filimu aba bashiki bacu gagiye kujya bakinishwa ngo buzuze agaseke ka FPR! Zaba se ari filimu z'injyanishabitsina, zaba se ari filimu z'.ubwicanyi, iz'urukundo se?  

N'akataraza kari inyuma! Aho bigeze n'umwuka duhumeka ushobora kuzajya utangirwa imisoro kugirango tubone impamba ya Giselansi mu rugendo rwe rwo kuduhahira rutagira iherezo!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355