Pageviews all the time

IMFUBYI Z’IMPUNZI ZIBA MU MASHYAMBA YA CONGO RDC, ZIKOMEJE GUSHIMIRA ABAGIRANEZA.

2345 

Ku italiki ya 19 ukuboza n’ibwo abanyarwanda banyuranye batuye i Bruxelles mu Bubiligi, bakoranye maze batekereza ku cyakorwa ngo bibuke imfubyi zabigizwe na FPR Inkotanyi ziba mu mashyamba ya CONGO RDC. Ku ikubitiro icyo gitekerezo cyagizwe n’amashyirahamwe nyarwanda yo mu Bubiligi, agizwe ahanini n’abarokotse ubwicanyi bwa FPR, bakagira Imana yo kuba bo batakiri mu mashyamba, ahubwo bakaba barabashije kugera mu Bubiligi. Ntakiza nk’icyo kwibuka aho wavuye ukazirikana abo wasize inyuma mu magorwa, bitanga ikizere cy’ejo hazaza heza kuri buri munyarwanda. Kuko iyo utakiri Ntibazirikana, uba ufite umutima n’ubumuntu, aribyo ubu bibura mu banyarwanda benshi ngo bongere bashyire hamwe, bungure u Rwanda n’abarwo mu bumwe mu mahoro n’amajyambere arambye.

Ayo mashyirahamwe yagize icyo gitekerezo akanagishishikariza abanyarwanda bo mu bubiligi, yikusanyirije mu muryango umwe wiswe SOS réfugiés kugirango igikorwa cy’ubwo butabazi kigende neza. ayo ni CORWABEL, Les Petites mains asbl, CLIIR, RifDP, SISTEM asbl, INYANGE asbl  na SYNERGIE AFRICAINE  abo bose bakaba baritabiriye ubutumire bwa Jambo asbl mu guhuza no gutegura icyo gikorwa.
IMG-20151209-WA0003

Umugambi umaze gutunganywa washyizwe mu bikorwa, kuko abana bo mumashyamba, yaba abatagira ababyeyi, ababafite se, bose ubu habonetse umuryango ugizwe n’abategarugori bibumbiye mw’ishyirahamwe bise AFERWAR-DUTERIMBERE, aba babyeyi rero bakaba bariyemeje kuvugira ingorwa ziba mu mashyamba, bakageza akababaro kazo kubashobora kukumva aho bari hose kw’Isi.
ubuyobozi
Ni muri urwo rwego, aya mashyirahamwe, yakoranye n’iryo shyirahamwe rya AFERWAR-DUTERIMBERE, mu kureba icyakorwa cy’ibanze mu gufasha izo mbabare zatereranwe n’Isi yose ku kagambane ka FPR Inkotanyi ishaka kuzimarira ku icumu. Hifujwe rero ko igikorwa cyambere cyaherwaho ari ugutanga imfashanyo yagenerwa Bottes z’abana bambara, bityo bikabafasha kwiruka yaba mu byondo, mu mahwa, imifatangwe,ibihuru, bahunga ubwicanyi bw’ibitero akenshi biba biyobowe n’Inkotanyi za FPR  ziyoberenije mu baturage bamwe ba Zayire (RDC) bashinze imitwe y’iterabwoba(Mayi Mayi Candaila,Cheka, M23,..) n’ubugizi bwa nabi bagamije kwica impunzi kandi babifashijwemo na Leta y’u Rwanda.
Taliki 19/12/2015, igikorwa ny’irizina cyarabaye, ndetse gihuruza abanyarwanda benshi, banatanga n’inkunga igaragara, nubwo abo igomba gufasha ari benshi cyane ugereranije n’inkunga ikenewe, ariko ni ubwa mbere igikorwa nk’icyo kitabiriwe bigaragara, kandi ukabona abatanga inkunga bayitangana umutima muntu w’uje ubwuzu, ubugiraneza, impuhwe z’ivanze n’ubushake bwo gufasha koko, ndetse no kurwanira ishyaka abo banyarwanda batereranwe imyaka na rindi.
Ubu twandika iyi nkuru ijyanye n’iki gikorwa cyahuje abanyarwanda mu mugambi wo gufasha izo mfubyi zitagira kirengera, imfashanyo yageze kubo yari igenewe kera, ariko guhera ku italiki ya  15/02/2016 (Gushimira Abagiraneza) niho babonye uburyo  bwo kutugezaho no kugeza ubutumwa bw’ishimwe ku bantu bitanze, bakigomwa wenda ifunguro ryiza ry’uwo munsi batanzeho inkunga, ariko bakazirikana rubanda rukomeje gutereranwa n’amahanga ndetse nabamwe muri rubanda batariyumvisha kugeza ubu amakuba abanyarwanda bari mu mashyamba barimo.
IMG-20160312-WA0017

Untitled2

IMG-20160312-WA0005

IMG-20160312-WA0001

Abana na AFERWAR-DUTERIMBERE ibahora impande barishimye cyaneee, ngo Imana izabongerere aho mwakuye iyo nkunga kandi ngo
«  Imvura igwa ni isubira »
ngo mukomeze mugire amahoro n’ubumuntu maze Imana izabagaye ikindi, atari ukwikora munda, mutererana abo mwasangiye umubabaro, agahinda n’amagorwa, mwatewe na FPR Inkotanyi.
Muragahorana Imana bagira neza.
IMG-20160312-WA0024

Untitled1


IMG-20160312-WA0013

AFERWAR-DUTERIMBERE
Print Friendly
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355