Pageviews all the time

Nubwo abarimu ba za kaminuza zo mu Rwanda batambara ubusa ngo bigaragambye nka bagenzi babo bo muri Uganda, bashengurwa n'ihonyorwa bakorerwa na FPR/Nkusi Yozefu

Umwiherero w'Agatsiko FPR-Kagame wa 13

" Wowe mwarimu( mukozi) wa kaminuza nkuru y'u Rwanda, ndakumenyesha ko umushahara wawe w'uku kwezi uzakurwaho kimwe cya cumi cyawo kizajya guteza imbere gahunda ya GIRINKA, niba utabyemeye, ufite iminsi 3 yo kwandikira umuyobozi mukuru wa kaminuza (Rector) usobanura impmvu utabyemeye".
Urwandiko rukunda guhabwa abarimu ba kaminuza nkuru y'u Rwanda giturumbuka ukwezi gushigaje iminsi 5 ngo gushire ruvuye mu biro by'umuyobozi mukuru w'iyo kaminuza (Rector).

Abasirikare bariho basahura hirya no hino mu gihugu: ikimenyetso cy'ibihe bya nyuma bya FPR/ NKUSI Yozefu

Abasoda ba FPR

Maze gusoma bimwe mu bitekerezo byari byatanzwe ku nyandiko iherutse gusoka ku rubuga rwamamaza amahame ry'Agatsiko IGIHE musanga aha yari yerekeranye n'inyerezwa rya miliyoni 9 z'amafranga y'u Rwanda ryakozwe n'umuyobozi wungirije ushinzwe imari (VRAF) wa kaminuza ya UNIK yahoze ari INATEK,  Dg Hafashimana Manweli(Emmanuel) akaba ari umusorikare mukuru mu ngabo za FPR-Kagame, ibi akaba yarabikoze afatanyije n'umuyobozi ushinzwe imari n'ubutegetsi(DAF) muri iyo kaminuza Kayumba Patirike(Patrick),  nasanze abanyarwanda  benshi batazi ibibera iwabo.  Nyamara nta gihe Shikama itabagejejeho inyandiko zibereka ko kuva mu mudugudu kugeza mu Rugwiro mu biro bya Pawulo Kagame, igihugu kiyoborwa nako gitegekwa n'abasirikare. Byaradutangaje rero tumaze gusoma ibi bitekerezo bikurikira byaherekeje iyo nyandiko:

  • Harya abasirikare bemerewe kuyobora kaminuza bakiri mu kazi?
  • Ibyo bintu kubyumva biraruhije pe! Ubwo INATEK yitwa ko yamutiye Minadef niyo igomba gusobanura niba bari barabuze umusiviri washobora ako kazi! 

IBINSHENGURA: Rucyahana Jyoni yasabye amafaranga yo kujya kugambanira no kwicisha impunzi muri Zambiya atazi ko Jenerali GACINYA n'ibindi binywamaraso byarangije guhabwa kera ako kayabo ngo bijye gukora ako kazi/NKUSI Yozefu


Jenerali Gacinya ugiye kumara abanyarwanda kuva muri 1994
Mu nyandiko ya Shikama musanga hano  yo kuri 9/4/2016 yari ifite umutwe ugira uti: " Ese koko abatutsi barasumbana imbere ya FPR?" twavuzemo akabaro umuvandimwe w'umututsi uba mu Bushinwa afite amaze kubona ibyakorewe Bihozagara Yakobo uheruka gupfira muri gereza ya Mpimba i Burundi, nyamara hakaba hari umunyarwanda wishe umushinwa Agatsiko kakoze uko gashoboye kakamukuza muri gereza y'icyo gihugu kugeza kamugejeje mu Rwanda. Twakomeje kwerekana ko Abatutsi basumbana imbere ya FPR twamagana ukuntu Umututsi umwe aherutse kugirana ibibazo n'abanyarwanda baba muri Zambiya Agatsiko kagahaguruka kagahagarara ndetse Musenyeri Rucyahana Jyoni we akaka za Nkomamashyi zo ku Kimihurura amafranga ahagije ngo yo kujya gukora akazi kugirango ibibazo byabaye ku banyarwanda bamwe na bamwe muri Afrika y'Amajyepfo bihagarare. Akazi yashakaga kujya gukora ntabwo yamenye ko kashinzwe Ibinywamaraso ruharwa kera, twese tukaba twarabyiboneye n'amaso yacu mu minsi mike ishize: Abicanyi ba FPR-Kagame biraye mu baturage babica urubozo, ari nako bagenda bakwiza ibihuha mu baturage ko bariho bicwa n'impunzi z'Abahutu ziba muri icyo gihugu!Impunzi zarasahuwe, izindi ziricwa!

AGATENDO MU DUTENDO: nyuma y'aho abenshi mu bategetsi bakuru b'Agatsiko bamaze guhungishiriza imiryango yabo mu mahanga, ubu noneho n'abasirikare ba FPR-Kagame batangiye kubishyiramo imbaraga!/NKUSI Yozefu


Ikibuga cya Entebbe cyafatiweho umugore w'umusirikare wa FPR-Kagame

Urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho umwaka ushize urutonde rw'abategetsi bamaze guhungishiriza imiryango yabo mu mahanga, muribo twavuzemo uriya mugore uyobora za Nkomamashyi zo ku Kimihurura, tuvugamo Habimana Saleh, tuvugamo Inkomamashyi  Abdulkarimu, Mutsindashyaka, n'abandi benshi tutaronodoye. Muri aba bose ntawigeze yamagana iyi nyandiko ya Shikama. Kuba twariyemeje gukora itangazamakuru ry'umwuga, buri gihe twirinda gusebanya cyangwa gutangaza ibintu bitagira gihamya; ni muri urwo rwego kuri aba bose twagendaga tuvuga amazina y'ababo bahungishije n'ibihugu baherereyemo.

Umushakashatsi akaba n'umwarimu wa Kaminuza ya Makerere muri Uganda Stella NYANZI yigaragambirije muri kaminuza yambaye ubusa, ashyira amashusho y'iyi myigaragambyo ye hanze kuri Fesibuku, yamagana akarengane kari muri iyo kaminuza no muri Uganda muri rusange./Nkusi Yozefu


Mu gitondo cy'ejo ku wa mbere tariki ya 18/4/2016 niho Abanya Uganda bazindukiye ku nkuru ibabaje aho umushakashatsikazi akaba n'umwarimukazi wa Kaminuza ya Makerere muri Uganda yigaragambije yambaye ubusa imbere y'abanyeshuri n'abakozi b'iyi kaminuza ndetse na za Televiziyo z'iki gihugu zikahatera amajanja ku buryo iyi myigaragambyo abenshi bayikurikiye  ku nsakazamashusho zabo iriho iba(live). Uyu mugore yamaganaga akarengane gakorerwa ba rubanda rugufi rukabura gitabara nkuko muri buze kumwiyumvira. Bamwe mu banyeshuri n'abakozi nabo bahise bafata ibyapa byanditseho ko bashyigikiye uwigaragambyaga, babwira itangazamakuru akarengane gakorerwa abarimu n'abanyeshuri muri iyi kaminuza. 

Umushakashatsi akaba n'umwarimu muri Kaminuza ya Makerere Stella NYANZI yigaragambije yambaye ubusa maze ashyira videwo musanga hano ku rukuta rwe rwa Fesibuku(Facebook) yandika impamvu yakoze ibyo muri aya magambo:

Agatendo mu dutendo: "Abatera u Rwanda badasonga mbele bizabagora"Rukokoma


“Abatera uRwanda BATIVUGA izina nkuko FPR yabikoze, ntibavuge n’impamvu, kandi ngo “basonge mbere” bizabagora. Nta ntambara y’ikinyumanyuma! “

Iyi mvugo iri hejuru ni iya Rukokoma yerekeranye n'igitero FPR- Kagame n'Agatsiko kabo baherutse gutangariza isi n'abanyarwanda ko FDLR yateye ku Gisenyi aho Agatsiko kita muri Rubavu. Ntabwo muri Shikama turi bugire icyo tuvuga kuri aya magambo ya Rukokoma kuko ku rubuga Intabaza bayasesenguye ku buryo burambuye ku nyandiko musanga aha.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Ukuri gusimbure ikinyoma.

Ese ubutegetsi buraryoha?/ NKUSI Yozefu




Karikatire ya www.lepotentielonline.com
Abana uko bagenda bakura niko bagenda bibaza ku bintubyinshi rimwe na rimwe bakitabaza bagenzi babo babaruta mu myaka cyangwa se ababyeyi babo ngo babafashe gusobanukirwa. Ni muri urwo rwego umwana yitabaje se ngo amusobanurire iby'ubutegetsi!

Umwana: Papa, ubutegetsi buraryoha?
Papa: Buraryoha nyine, ntiwabonye ko uwaburiye yiyongeza!
Umwana: buryoha nk'iki?
Papa : Buryoha nka wa muti ukunda witwa SIROPU!
Umwana: nibyo koko uraryohera, ariko se kuki njye umbuza kwiyongeza?
Papa: Burya uriya muti ugira akamaro iyo uwufashe ukurikije inama za muganga. Ariko iyo        wiyongeje ku giti cyawe, uragusema ukaba wakwica!

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°004/PS.IMB/2016 : «ISHYAKA FPR INKOTANYI NTIRIRASUBIZA INKOTA MU BWUBATI !»




Rishingiye ku makuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko urugo rwa Me NTAGANDA Bernard ;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI rwagombaga guterwa none kuwa 17 Mata 2016 ;
Rimaze kumenya ko iki gitero cyari kuba mu gihe cy’Inama Nkuru y’Igihugu yagombaga kuba none  kuwa 17 Mata 2016 mu rugo kwa Me NTAGANDA Bernard ;
Rigarutse kandi ku makuru afite gihamya yemeza ko imbarutso yari gukomwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PS IMBERAKURI ;Bwana MWIZERWA Sylvère  wari gukubita urushyi Me NTAGANDA Bernard maze rugahana inkoyoyo ;

TUBATUMIKIRE. IKIBAZO CY’ UBURUNDI KIRENZE IMBIBI ZABWO N’UBWO BENSHI BABYIRENGAGIZA/Kayitare James na Uwimana Jean de Dieu


Mu itangazamakuru ryo mu karere u Burundi buherereyemo, ndetse no mu itangazamakuru mpuzamahanga, muri iyi minsi ibibazo biri mu Burundi nibyo byihariye igice kinini. Abayobozi b’ibihugu, imiryango mpuzamahanga n’ibitangazamakuru binyuranye bavuga kuri ibyo bibazo, usanga buri ruhande rubogamiye ku nyungu runaka zaba ziva mu bibazo u Burundi burimo.
Ababa badafite ukubogama muri ibyo bibazo wababarira ku mitwe y’intoki. Ariko se mu by’ukuri impamvu nyamukuru yabyo irazwi? Cyangwa haba habaho kuzihimba no kuzicura kugirango inyungu z’aba na bariya zigerweho! Twe turagerageza kwerekana umuzi w’ibyo bibazo n’uburyo abayobora kiriya gihugu babikemura mu buryo burambye.

Mu by’ukuri tubifata nk’aho ari ikibazo cy’abarundi gusa kandi ari ikibazo kireba akarere k’ibiyaga bigari by’umwihariko ndetse ahubwo n’akarere k’Afurika y’abirabura muri rusange. Abari guteza ibibazo mu Burundi si abandi ni abateye ibibazo i Bugande mu myaka ya za 1980, bagakomereza mu Rwanda, Congo yahoze yitwa Zayire, none bakaba baradukiriye n’u Burundi. Birazwi ko i Burundi nibirangira bazakomereza muri Tanzaniya, gukomeza no mu bihugu bya Afurika y’amajyepfo SADEC. Ubwo wenda bazakomereza muri Afurika y’uburengerazuba, iyo hagati, ndetse n’ibihugu by’abarabu babigeze ku buce.

Ya ntambara Pawulo Kagame aherutse gutangariza abanyamakuru kuri Sitade Amahoro umenya yayitangirije i Rubavu! ( yavuguruwe none 17/4/206 saa 13:46 GMT)/NKUSI Yozefu

"Mpora ndibwaribwa; ntegereje abavuga ngo barashaka gutera u Rwanda ngo maze nkwereke." Pawulo Kagame kuri Sitade Amahoro tariki ya9/4/2016
Pawulo Kagame aherutse gutangariza abanyamakuru ko hari abariho bategura intambara yo gutera u Rwanda ngo ariko baramutindiye ku buryo bituma ahora aribwaribwa, bikaba bivuze ko ashyugumbwa ku buryo ashobora gutera mbere y'abo abeshya ko bashaka kumutera!

Mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa gatandatu 16/4/2016 ngo hari abantu bateye baturutse muri RDCongo maze bagaba igitero kuri sitasiyo ya polisi iri mu kagari ka Kabumba, umurenge wa Bugeshi , akarere ka Rubavu ariko ngo basubijwe muri RDCongo nkuko itangazo rya minisiteri y'ingabo za FPR ribivuga hasi aha.

Icyihishe inyuma y'ibyiswe igitero
Iyo Kagame Pawulo ashaka kugaba ibitero hanze buri gihe agira urwitwazo runaka: FPR igaba igitero ku Rwanda muri 1990 yavuze ko icyuye impunzi, nyamara hari inama yo gucyura izo mpunzi yagombaga guhuza Perezida Habyarimna, Yoweri Kaguta utegeka Uganda na Hashiseli(HCR) mu Gushyingo 1990. Muri 1996, naho FPR yaragiye irunda abasoda i Mulenge muri RDCongo yari Zaire icyo gihe, igihe cyo gutera kigeze, byitwa ko ari Abanyamulenge bagumutse kuri Mobutu.Ubu naho rero nyuma yo kuvuga ko abashaka gutera bamutindiye , nta washidikanya ko yakoze ikinamico akaba ari ingabo ze zateye i Rubavu, zikaba zishaka urwitwazo rwo gutera RDCongo hitwajwe ko bakurikiyeyo ababateye! 

Igitangaje muri iri kinamico
Biravugwa ko ngo abagabye igitero bari hagati ya 20 na 30; umuntu akaba yakwibaza aho baba bameneye mu gihe bizwi ko kuri buri metero 10 mu Rwanda cyane cyane ku mupaka uhasanga umusirikare wa FPR!Ikindi ni uko Pawulo Kagame we ubwe aherutse kwivugira ko nta muntu watinyuka kumutera! Igitangaje kindi ni uko Agatsiko katavuga umubare w'abapfuye cyangwa bakomeretse ku mpande zombi.Turibuka nanone amagambo yavuzwe na Minisitiri w'ingabo za FPR na Kagame Jyemusi Kabarebe aho yigambaga ko FDLR idashobora gutera ngo imare isaha ku butaka bw'u Rwanda; none se niba abasoda ba FDLR 20 gusa bamaze isaha ku butaka bw'u Rwanda, FDLR niyohereza ibihumbi cumi(10,000) ntibazarara mu Rugwiro!!!!

Abaturage ba Rubavu bariho barakorerwa ibyakorewe abo mu Ruhengeri
Abaturage ba Gisenyi bakoresheje uburyo bwose bushoboka ngo batabaze; amakuru yageze kuri Shikama kuri uyu mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 16/4/2016 akaba avuga ko igisoda, igipolisi n'inzego z'ubutasi za Kagame Pawulo biraye mu baturage, barakubita, abandi babajyana ahantu hatazwi, bazira ko ngo bahishe FDLR yateye. Ibi bikaba byarakorerwaga abaturage ba Ruhengeri mu cyiswe Intambara y'Abacengezi; imiryango myinshi ikaba yarazimye .

Iri kinamico rero nta kindi rigamije kitari ugutera ubwoba abaturage, ngo ejo haramutse hari umugiraneza ushaka kubohora Abanyarwanda batazamushyigikira ku buryo ubwo aribwo bwose.
Mu kinyaranda turavuga ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru. Mu gihe wica uwo ushaka, ugaheza igice cy'abaturage mu mashyamba, ukiharira ibyiza by'igihugu n'umuryango wawe; iherezo buri gihe riba ribi ku gihugu cyose byaba mahire rikaba ribi kuri wowe gusa.

Icyitonderwa: Hasi aha murahasanga itangazo rya minsiteri y'ingabo za FPR na Kagame Pawulo

Byongeweho none ku cyumweru, tariki ya 17/4/2016
Amakuru aturuka mu Rugwiro, aravuga ko mucyo Agatsiko kise igiteroc yo muri Rubavu, haguyemo abapolisi 8  ba FPR  ndetse ngo hanatwikwa imodoka imwe. Niba iki gitero cyarabayeho koko atari ikinamico nkuko shikama yabivuze hejuru, Kagame Pawulo uheruka kuvuga ko yiteguye igitero bikanatuma aribwaribwa, iki gitero kirerekana ko Kagame abeshya atiteguye kuko iyo bitaba ibyo ntiyari gupfusha abantu bangana kuriya ntanafate byibura abantu 10 mu bamuteye!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.comgiter
Muzamenya Ukuri maze kubabohore


-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

PRESS RELEASE

 Kigali, 16 April 2016
During the night of 15-16 April 2016, suspected FDLR terrorists elements infiltrated Rwanda from the Democratic Republic of Congo and attacked a Police Station in Rubavu District, Bugeshi Sector, Kabumba Cell.
The attackers were repelled by National Defence and Security Forces to DRC. The situation on the ground is under full control.
Any development related to the incident will be communicated later.
End.
René Ngendahimana
Lt Col
Deputy MoD/RDF Spokesperson

IMIBURO: Kalisita arashyira hanze amwe mu manyanga yakoreshaga afatanyije n'indaya mu kwambura abazisambanyaga!/ NKUSI Yozefu

Yabuze amafranga yo kwishyura indaya yasambanyije
yamburwa ishati n'inkweto ataha agendesha amakanya!/Foto igihe.com

Tukimara gusoma inkuru iri ku rubuga IGIHE musanga hano yerekeye umusore wambuwe n'indaya imyenda yari yambaye bitewe n'uko ngo yari yabuze ayo kuyishyura, SHIKAMA yihutiye gusohora iyi nyandiko ngo iburire abajya mu ndaya mu Rwanda no muri Uganda amanyanga akoreshwa n'indaya zambura abagabo nkuko byagendekeye uyu musore i Kigali.

Umwihariko w'iki cyunamo 22 / Radio Itahuka

Radio Itahuka's profile photo
Radio Itahuka

1. Nibwo bwambere umunyamabanga wa loni avuga ko kutohereza ingabo mu Rwanda guhagarika jenoside byatewe nuko FPR yabyanze ahubwo ivuga ko atari ngombwa.

Kuki Kagame Pawulo ahora aribwaribwa no kumena amaraso?/NKUSI Yozefu

MPORA NDIBWARIBWA
Abashaka gufasha Interahamwe  gutera u Rwanda , uwampa ngo
babigire vuba maze nkwereke

Pawulo Kagame  aherutse kugirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri sitade Amahoro abemeza ko ngo hari imitwe yitwaje intwaro ishaka gutera  u Rwanda iturutse  muri bimwe mu bihugu duturanye kandi ibifashijwemo n’ibyo bihugu. Kagame yavuze ko aribwaribwa ngo icyamuha abo bashaka gutera bakamugirira vuba ngo maze abereke!

Amagambo ya gashozantambara adakwiye umukuru w’igihugu
Kugirango buri musomyi wese wa shikama yumve uburemere bw’aya magambo Kagame avuga n’ingaruka agira kuri buri munyarwanda, ndifashisha ibibera mu rugo rwa buri muturage. Buri rugo rugizwe n’umugabo, umugore n’abana; buri wese muri aba tuvuze aba yifuza ko urugo rwabo ruba mu mahoro rukagira n’ibirutunga bihagije. Niyo mpamvu buri wese azinduka akajya mu murimo we, mbere yo kugenda ariko bifurizanya amahoro muri aya magambo: « Mwirirweho», iyo bagarutse mu rugo, barongera bakareba niba ya mahoro bifurizanyije nta kidobya yaba yajemo maze amahoro y’umwe muribo agahungabana, barongera bagasuhuzanya bati: « Mwiriho?».

IBINSHENGURA. Ese koko Abatutsi barasumbana imbere ya FPR?/NKUSI Yozefu

Nyakwigendera Bihozagara Yakobo
Umuvandimwe uba mu Bushinwa aherutse guhamagara Shikama ngo ayigezeho agahinda aterwa no kubona FPR ubu isigaye isumbanisha Abatutsi. Uyu mututsi uba mu Bushinwa tutari buvuge izina rye kubera impamvu zumvikana z'umutekano we, ubwo yahamagaraga Shikama yari afite igishyika cyinshi ku mutima yatewe n'urupfu rwa Bihozagara uherutse kugwa muri Gereza nkuru ya Mpimba mu Burundi; uyu muntu akaba yarabwiye Shikama ko bari baziranye, turakomeza kwirinda kuvuga menshi ku mubano wabo kubera za mpamvu twavuze ruguru z'umutekano.

Kagame Pawulo yabajije abajyanama b'uturere ibibazo yagombye kubazwa we ubwe: " ibyaha cyo gucuza abakene no gukingira ikibaba abanyamakosa muzabikirira hehe?"/Nkusi Yozefu










1. "Ko mujyaho mukabeshya ngo muri abantu b’Imana. Njya mbona mwese mwirirwa mwarimbye mujya mu misa abandi mujya mu biterane, mwaririmbye mwatwawe. Iyo ubabonye uravuga uti ’hano dufite abamarayika ariko mwarangiza mukajya kwambura umuntu udafite n’inzara zo kwishima?’Ukajya kumutwarira ibyamugenewe kugira ngo abone uko abaho? Icyo ni ikinyoma.” Pawulo Kagame abwira icyo Agatsiko kise  itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa ryari rimaze iminsi ribera i Gabiro

2. “Ntabwo umunyarwanda biri mu muco we wo gushyigikira ikibi, bagira n’umugayo. Kwanga umugayo, kwaga ikigayitse ariko hari umuco wadutse wo kuvuga ngo reka batangira ngo -------ndarengana.Pawulo Kagame abwira icyo Agatsiko kise  itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa ryari rimaze iminsi ribera i Gabiro

TUBATUMIKIRE: Ubutumwa bwa Shekinah Josephine


Shikama ikomeje gushimira byimazeyo abavandimwe bari hirya no hino mu gihugu bakomeje gukora uko bashoboye ngo bageze ku banyarwanda aho bari hose akaga barimo muri Gereza nkuru ya RWANDA rwa Pawulo Kagame. Burya amakuru y'imvaho, y'ukuri kandi y'umwimerere ni atanzwe namwe Abasomyi. Si byiza ko muri Shikama duhora tubapakiramo ibitekerezo byacu, amakuru twitariye; nimushyireho akanyu mwandike mu rurimi mushoboye: Ikinyarwanda, ikiswahili, icyongereza, igifransa n'icyarabu. Tuzajya dukosora inyandiko zanyu nkuko mubibona hano( kanda hano urebe uko iyi nyandiko yo hasi yari imeze muri komanteri itarakosorwa). Ntugire ipfunwe rero ukeka ko utazi kwandika. Niba wararangije 2 abanza ushobora gukora inyandiko yawe ukayitwoherereza, tuzayisukura wumirwe! Dore uko mwatanga ibitekerezo byanyu: 
  • Email: mahoriwacu@gmail.com
  • Tel: 004794232191
  • Hasi ya buri nyandiko ya Shikama urahasanga ahanditse : Post a Comment, kandaho uhite ugera aho utangira komanteri yawe cyangwa usubize abatanze komateri zabo. Niba udafite imeli muri Google, mbere yo gutanga komanteri, fungura email(imeli) muri Google kuko bayikubaza ; koresha amazina y'amahimbano ariko ufate mu mutwe email yawe na Pasiwodu(Password).Urugero: Nitwa NKUSI Yozefu , ariko mfungura imeli ya Shikama  muri Google, navuze ko nitwa Mahoro Iwacu, imeli ikaba : mahoriwacu@gmail.com.    Turabategereje.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya ukuri maze kubabohore
_________________________________________________________________________________


Muvandimwe Nkusi, Shikama nicyo dusigaranye cyonyine none jya uduha amakuru ahamye. Ngusabye amakuru nyayo y’ifungwa ry’ibinyamakuru Ikaze  na Info kuko ikinyamakuru Inyange cyemeza ko Ikaze ryari fpr,  ese nibyo koko? Murakoze burya nibutse akantu nabonye muri 1993: nari mfite inshuti nyinshi z’abatutsi, mumbabarire si ingengabitekerezo kuvuguga ubwoko.  

ITANGAZO RIJYANYE N'ICYUNAMO/ Ihuriro ry'Inyabutatu(RPRK)

     Final Final logo Inyabutatu RPRK
Twibuke abacu bose babuze ubuzima bwabo muri jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda muri 1994. Tuvume ibikorwa by’umwicanyi ruharwa Paul Kagame watangije jenoside abigambiriye yohereza ingabo ze gucengera no gufatanya n'Interahamwe gutsemba abatutsi akananga ko batabarwa kubera ubwibone n'ubugome bwe ndengakamere dore ko yari azi neza ko nyina, abana be, umugore we n’inkoramutima ze za hafi batari mu Rwanda.

Ikubita riteye ubwoba muri RUTSIRO/ Mateso Kasiyani


Iyi niyo miyoborere myiza  yazanywe na FPR n'abacanshuro bayo bibumbiye muri PAC

Abanyarwanda bakomeje kwakura Shikama bayigezaho akababaro, imivu y'amaraso n'imiborogo biri muri GEREZA nkuru yitwa RWANDA. Ubwo Intwari Ingabire Vigitoriya yakandagizaga ikirenge  cye i Kigali avuye i Buraya agiye kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika, yavuze amagambo akomeye menshi ariko Shikama ikuramo atatu y'ingenzi: 

" MUGOMBA GUSHIRIKA UBWOBA"

Ubwoba ni ikintu kibi cyane kuko butuma uhishira umurozi ejo akakumara ku rubyaro. Ukanga gupfa gitwari none, ejo ugapfa bubwa. Mu buhamya buri hasi aha, murasangamo aho umuvandimwe Mateso atubwira ukuntu abanyamahanga basigaye bica abantu uko bishakiye kubera kwa guhishira ;basigaye noneho ngo bakubita n'Abategetsi bahagarariye Pawulo Kagame muri gereza ye!!

Ni byiza rero ko abanyarwanda aho bari hose bashirika ubwoba, bagakomeza gutanga amakuru kuri iri hohoterwa ririho ribakorerwa kuko ari imwe mu nzira yo KWIBOHORA. Shikama ikomeje gukurira ingofero bariya bose bakora uko bashoboye ngo aka kandare k'akarengane gashire mu bana b'u Rwanda.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya ukuri maze kubabohore.
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Komera Nkusi, muzi gutohoza pe. Niba n'uriya munya Rubengera we polisi yarahageze naho mu karere ka Rutsiro ho gukubita umunya Rutsiro nta cyaha kirimo cyane iyo ari umuhutu dore ko aribo biganjeyo. 

Kuva u Rwanda rumaze kuba rubi kurusha Gereza ya MPIMBA yo mu Burundi, abanyarwanda bagomba guhagurukana n'iyonka bakirindira umutekano wabo abacungagereza yitwa u Rwanda batarabatsemba/NKUSI Yozefu



" Aho kunyohereza mu Rwanda mundekere hano muri gereza ya Mpimba"aya ni amagambo ngo yaba yaravuzwe na Yakobo Bihozagara uri mu bagejeje FPR mu Rugwiro akanamamaza ikinyoma cyayo i Buraya aho yari ayihagarariye; FPR ikaba yamwituye kumuhera marozi muri gereza ya Mpimba aho aherutse gupfira( Imana imuhe iruhuko ridashira). Aya magambo ngo yaba yarayabwiye Leta y'Uburundi yamufunze mu minsi ishize imushinja kunekera u Rwanda; hamaze gukorwa iperereza bagasanga nta cyaha afite biyemeje kumurekura akanga kuko kuri we gereza ya Mpimba Abarundi bavuga ko ari mbi cyane , yabonaga iruta kuba mu Rwanda!!

Aya magambo ya Bihozagara asa n'ayo abanyarwanda benshi Shikama yagiye yiyambaza ngo imenye ibibera mu Rwanda. Buri gihe iyo dushatse kugira icyo tubabaza ku bintu biba byabaye mu gihugu baratubwira bati: " Nyabuneka mujye mumenya ko iki gihugu cyose ubu cyabaye gereza, natwe twese tukirimo tukaba turi imfungwa"

Twabasuriye Facebook: Perezida Kagame yahuye na Perezida w'abanyonzi batanga urwenya!


Ubwo Prezida wa Repubulika yasuraga nyamasheke. umwe mu baturage yahagurutse ati: Nyakubahwa; burya abaperezida dusabwa gukora cyane kuko abaturage baba badutezeho byinshi. Perezida nawe ati: wowe se uri Perezida wa hehe? Undi ati ndi perezida wa koperative  y’abanyonzi nyakubahwa Perezida wa repubulika!!!! Hahahahaha !


www.shikamaye.blogspot.com

Ibiriho bibera ku bibuga by'imipira yo muri Uganda birerekana ko Afrika ifite inzira ndende yo kunyuramo ngo ibe nk'iyindi migabane!/Nkusi Yozefu.



Kubera ibibazo by'iterabwoba byugarije isi, ibihugu byose byafashe ingamba zo gukaza umutekano ahantu hose hahurira  abantu benshi: ku bibuga by'indege, ibibuga by'imipira, amasoko, utubyiniro , insengero, imisigiti, amasinagogi, n'ahandi.

Ni muri urwo rwego no muri Uganda , umuturanyi wacu wo mu majyaruguru, naho bakajije umutekano ku bibuga by'imipira dore ko iki gihugu kijya kibasirwa n'umutwe ugendera ku matwara akarishye ya kiyisilamu wo muri Somalia witwa Al Shabab( ijambo ry'icyarabu risobanuye  urubyiruko mu kinyarwanda). Shiakama irabibutsa ko ibihugu bya Uganda na Burundi byohereje muri Siomalia ingabo ziri mu butumwa bw'amahoro bwa LONI mucyo bise AMISOM.

Igitangaje rero ku ikazwa ry'umutekano muri Uganda ni uko mu gihe ibindi bihugu biriho bikoresha ikoranabuhanga mu gusaka abantu, muri Uganda ho wagirango bari mu kinyejana cya 10 aho nta koranabuhanga muri uru rwego ryabagaho. Barashora intoki mu mabere y'abagore ndetse ntibatinya no kubakora mu bitsina ku mugaragaro! Ibintu nk'ibi biramutse bikozwe hano i Buraya, polisi yajyanwa mu nkiko, ariko muri Afrika barumirwa bakarekera gusa! Abanyarwandakazi muri bujye kureba imipira muri Uganda ni ukugenda mwiteguye!!!!!(Reba urundi rukozasoni hasi aha!)