Pageviews all the time

AGATENDO MU DUTENDO: nyuma y'aho abenshi mu bategetsi bakuru b'Agatsiko bamaze guhungishiriza imiryango yabo mu mahanga, ubu noneho n'abasirikare ba FPR-Kagame batangiye kubishyiramo imbaraga!/NKUSI Yozefu


Ikibuga cya Entebbe cyafatiweho umugore w'umusirikare wa FPR-Kagame

Urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho umwaka ushize urutonde rw'abategetsi bamaze guhungishiriza imiryango yabo mu mahanga, muribo twavuzemo uriya mugore uyobora za Nkomamashyi zo ku Kimihurura, tuvugamo Habimana Saleh, tuvugamo Inkomamashyi  Abdulkarimu, Mutsindashyaka, n'abandi benshi tutaronodoye. Muri aba bose ntawigeze yamagana iyi nyandiko ya Shikama. Kuba twariyemeje gukora itangazamakuru ry'umwuga, buri gihe twirinda gusebanya cyangwa gutangaza ibintu bitagira gihamya; ni muri urwo rwego kuri aba bose twagendaga tuvuga amazina y'ababo bahungishije n'ibihugu baherereyemo.


Tugarutse ku mutwe w'iyi nyandiko rero, mu gihe Pawulo Kagame amaze igihe kitarenze icyumweru atangaje ko hari abashaka gutera u Rwanda ariko ngo bakaba baramutindiye kuko ngo bagombaga kumugirira vuba akabereka, nyamara nyuma y'iminsi nk'itatu gusa avuze ibi, Gisenyi(Rubavu) yaratewe araruca ararumira! Imvugo nk'iyi ihahamura abaturage twayamaganye mu nyandiko yacu iheruka. Si abaturage bahahamuka gusa kuko n'abasirikare, abapolisi, Inkeragutabara, DASSO n'indi mitwe y'iterabwoba Kagame Pawulo ahagarariye, abayirimo bose barangije guhahamuka. Ubu buri wese ashaka uko yava muri gereza nkuru (u Rwanda) cyangwa se agasohoramo byibura umuryango we. Ni muri urwo rwego umwe mu basirikare ba FPR-Kagame aherutse guteka umutwe, agacikisha umugore n'umwana akabohereza muri Uganda, akabashakira ibyangombwa byo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ariko amahirwe ntiyamusekera kuko yafatiwe ku kibuga cy'indege cya Entebbe muri Uganda. Inkuru ya IGIHE ku ifatwa ry'uyu mugore na polisi mpuzamahanga ( Interpol) murayisanga aha.

ikibuga cy'indege cya Entebbe
Ibibazo umuntu yakwibaza kuri iri cika ry'uyu mugore:
1. Ese ko bavuga ngo yacikanye umwana, yaba yari umwana yareraga cyangwa yari umwana we? Niba se yari umwana we, ntabwo yari afite uburengenzira bwo kujya aho ashaka n'umwana we yibyariye, byari ngombwa ko ashakishwa na polisi mpuzamahanga nk'umwicanyi ruharwa?

2. Ese aho polisi ya FPR- Kagame ntiyaba yavumbuye umutwe w'uyu musirikare ikaba ariyo yatanze impapuro zo gufata uyu mugore, umugabo we wenda akaba yahise anatabwa muri yombi? Ibi Shikama irabivuga ihereye ko Polisi ya Uganda ikimara kumufata, yamushyikirije Uhagarariye FPR- Kagame Pawulo muri Uganda aho koherzwa muri gereza ya Uganda, ibiri amambu kandi iki gihugu kiyemereye ko gifite ububasha n'ubushobozi bwo kuburanisha uyu mugore; none se kizabikorera muri Ambasade ya FPR- Kagame iri i Kampala?

3. Ese kuki Agatsiko ka FPR-Kagame katavuga izina ry'uwo musirikare wari wibwe umwana?

Shikama irakomeza gukurikirana iyi nkuru ikazabagezaho akari i Murore mu minsi itaha. Ibi birimo biraba mu gihe Shikama ifite amakuru yizewe avuga ko muri cya gitero Agatsiko ka FPR- Kagame gaherutse gutangaza ko hari igitero giherutse kugabwa ku Gisenyi(Rubavu), cyaguyemo abasoda ba FPR-Kagame 19, umusirikare 1 wo mu rwego rwo hejuru ashimutwa n'abateye, hafatwa bya misile Kagame yari yarateguye gutera abatera ngo baturutse muri RDCongo, hafatwa imbunda zindi nyinshi, n'imodoka za gisirikare.

Umenya ibyari Inkotanyi bigiye kuba icyo ntazi! Iminsi iri imbere iduhishiye byinshi.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355