Pageviews all the time

Mwatunganyirijwe uburyo bushya bwo gutanga ibitekerezo(KOMANTERI) byanyu kuri SHIKAMA!!!/Nkusi Yozefu

kanda kuri iyi foto uyigire nini maze usome neza ibiriho
Abamaze iminsi mubaza ibyerekeranye n'aho mushyira komanteri hatafungukaga neza kuri benshi mwashyizwe igorora! Hasi aha murahasanga  uburyo burambuye bw'ukuntu mwatanga komanteri byihuse kandi bworoshye:

  1. Uko watanga komanteri ukoresheje email yawe yo muri GOOGLE 
  2. Uko watanga komanteri ukoresheje izina ubonye
  3. Uko watanga komanteri nk'umuntu utazwi( anonymous)
Muri Shikama rero turizera ko mugiye gutambutsa ibitekerezo byanyu byubaka muri benshi.

kanda kuri iyi foto uyigire nini maze usome neza ibiriho

Komeza hasi aha 

kanda kuri iyi foto uyigire nini maze usome neza ibiriho
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya ukuri maze kubabohore

17 comments:

  1. Urakoze cyane kubw'uru rubuga rw'ibitekerezo uduhaye Nkusi we.
    Nirambe Shikama

    ReplyDelete
    Replies
    1. Nari narayobewe uko byagendekeye SHIKAMA. ! Aba bagabo bo muri Shikama ko bahoraga batubwira ko hari aho dutangira komanteri, twabikora ntizigende.
      ariko baravuga ngo vaut mieux tard que jamais!
      Long live Shikama!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

      Delete
  2. Ni byiza gutanga aho abantu batangira ibitekerezo.
    Mercu Nkusi

    ReplyDelete
  3. Nkusi, ebwana nabonye uzi guperereza, uzatubwire ku byerekeye ibitwaro bya rutura u Burundi briho burunda ku mupaka wabwo n'u Rwanda icyo bihatse!

    ReplyDelete
  4. Inzara iranuma hano mu Rwagasabo

    ReplyDelete
    Replies
    1. Gasamunyiga, ko iyo nzara ntayo mbona kandi nanjye ndi mu Rwanda?? Mutangiranye komanteri kuri Shikama n'amatiku?

      Delete
  5. Kuva shikama natangira kuyisoma sinigeze mbura uko ntanga igitekerezo ariko biranshimishije ko abo bitashobokeye nabo bagiye kwinigura.

    ReplyDelete
  6. Kuva shikama natangira kuyisoma sinigeze mbura uko ntanga igitekerezo ariko biranshimishije ko abo bitashobokeye nabo bagiye kwinigura.

    ReplyDelete
  7. Murakoze abo muri shikama. Ndabakunda cyane muri aba mbere kabisa

    ReplyDelete
  8. Muvandimwe Makoki,

    Nibyo koko nta nyandiko n'imwe utatatanzeho igitekerezo kandi Shikama irabigushimira cyane kuko burya ibitekerezo byanyu hari icyo bitwungura muri uyu murimo w'itangazamakuru.

    Abantu benshi ntabwo byabashobokeye gutanga ibitekerezo byabo kuko uko urubuga rwari rukoze byabasaga kubanza kugira imeli muri Google ndetse bakaba Followers ba Shikama kuri G+ ubu rero ntabwo bikiri ngombwa nkuko wabibonye hejuru.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Thank you Nkusi, uri uwa mbere kabisa

      Delete
  9. Murakoze cyane nge haricyo mbasaba kuko ikinyamakuru I.irasire Cyambeshye abantu kuburyo buteye agahinda harinkuru igira iti (aba President bishe abantu benshi)mudukorere kurubwo bushakashatsi .murakoze.

    ReplyDelete
  10. Komera cyane Nkusi weeeeeee

    ReplyDelete
  11. muraho banditsi ba shikama,njye ndifuzako mwazaduha ikigereranyo cy'ubuhanuzi bwa magayane. mugereranya ndetse mukanasanisha ibimaze kuba nibyavuzwe bitwo tukarebera hamwe ibisigaye. murakoze

    ReplyDelete
  12. eric udahemuka yagiye He?njye nabonaga byari byiza kurushaho blog yanyu ifite abanyamakuru batandakunye bandika. none ubu inkuru hafi ya zose zisigaye ari izumuntu umwe

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355