Pageviews all the time

Ni gute kandi ni ryari u Rwanda ruzatanga uburezi aho gutanga uburozi kuri rubanda rwa giseseka?/NKUSI Yozefu

Barigishwa gukanisha imodoka nyuma y'uko barangije kaminuza bakabura akazi/foto IGIHE
Maze gusoma inkuru y'uurubuga rw'Agatsiko IGIHE yerekeranye n'abarangije kaminuza babuze akazi bikaba ngombwa ko bajya kwiga imyuga ngo babone imibereho, numvise ngomba kugira icyo mvuga ku burezi bw'u Rwanda uko bwifashe ubu n'uko mburota nyuma y'ingoma y'Agatsiko. Ni kenshi nagiye mvuga kuri ubu burezi mbicishije mu bitangazamakuru binyuranye, haba kuri BBC Gahuza, Umuvugizi, Le Prophete n'aha kuri SHIKAMA. Ubu burezi mbuvuga nk'ubuzi nk'uko umutangabuhamya mu rukiko asobanura ibyo yahagazeho. Ndibutsa abasomyi ba Shikama ko nabaye umwarimu muri kaminuza nkuru y'u Rwanda kuva muri Werurwe 2007 kugeza muri Nzeri 2009, ndetse nkaba narabaye umukuru w'agashami(Head of Department) kuva mu Gushyingo 2008 kugeza muri Nzeri 2009. Ikindi ni uko nigishije ( Visiteur) no muri kaminuza ya ULK na UCK hagati ya 2007 na 2009.

Kaminuza zitanga uburozi aho gutanga uburezi
Ni kenshi byagiye bivugwa ko nta bumenyi kaminuza z'u Rwanda zitanga. Biragoye kubyemera ariko  utarazigezemo ngo urebe amarorerwa abamo. Njye wigishije muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, ULK, Universite Catholique de Kabgayi reka nkunyuriremo muri make ibyo izi ngirwa kaminuza zihuriyeho:
  • Ubucucike: muri buri kaminuza, usanga muri buri shuri hari abanyeshuri biga bicaye n'abandi biga bahagaze bakaba aribo benshi.
  • Kubera ko ikigamijwe atari ugutanga uburezi bufite ireme ahubwo ari ugushaka inoti, nta munyeshuri utsindwa, kuko kudakora ibishoboka byose ngo uyu munyeshuri atsinde bifatwa nko gufata umukiliriya nabi muri Banki akaba yakwigira ahandi afatwa neza!
  • Ni kenshi twagiye twumva ko ruswa ivuza ubuhuha muri izi ngirwa kaminuza ariko ishingiye ku gitsina ikaba ariyo iri hejuru. 
  • Ikibazo cy'ururimi: Abanyeshuri batazi ikinyarwanda ntibamenye Igifransa cyangwa Icyongereza. Iki kibazo ugisanga no mu barimu benshi aho usanga biyiziye Igifransa gusa kandi amasomo agomba gutambutswa mu  cyongereza.
  • Imfashanyigisho zitabaho
  • Abanyeshuri biga bashonje
Kubera izi mpamvu Shikama ivuze hejuru n'izindi tutarondoye, ni kenshi wumva abenyeshuri binuba bavuga ko barozwe mu isomo iri n'iri.


Si muri kaminuza gusa kuko no mu yisumbuye n'abanza ari ko bimeze
Mu mashuri yisumbuye n'abanza naho usanga ibibazo tuvuze hejuru byose bihaganje.
  • Ikibazo cy'ururimi: abarimu benshi bazi igifaransa batazi n'akongereza na gake kandi aricyo bagomba kwigishamo! Hari inkuru yigeze gusoka mu itangazamkuru ry'Agatsiko ivuga ko umwarimu wahuguwe mu cyongereza akaba azi akongereza gake ahugura abandi ku kigo yigishamo mbere y'uko amasomo atangira mu gitondo!
  • Imfashanyigisho naho zisa n'izitabaho
  • Ubucucike.
  • Abanyeshuri biga bashonje

Uburezi bw'Agatsiko n'uburozi kuri ba Ngofero kuva muri 1994
FPR igifata ubutegetsi muri 1994 yashyizeho imvugo yerekana ko ije kurangiza ikibazo cy'uburezi mu Rwanda, abana bose bakagira amahirwe angana mu burezi. Nyamara bayari ikinyoma kuko FPR  rugikubita muri 1994, yashyizeho uburezi bw'ubwoko bubiri: Ubw'abana b'Agatsiko  biga mu mashuri akomeye afite byose yashinzwe na muka Kagame Pawulo Nyiramongi Janete afatanyije na muka Kayumba Nyamwasa. Muri aya mashuri usangamo imfashanyigisho nk'izo usanga mu mashuri yo muri Amerika n'Uburaya n' abarimu bavuye hirya no hino bahembwa akayabo mu mutungo wa Leta.

Ishuri rizwi cyane rikaba ari Green Hill College, abana b'Agatsiko bigamo kuva  ari incuke kugeza barangije ayisumbuye bagahita boherezwa kwiga kaminuza muri za kaminuza zikomeye ku isi muri Amerika, Canada, Ubwongereza, Ubuhinde, Ubushinwa, Israel na Turikiya. Aba bana biga bafite buruse za Leta bahembwa habiri: u Rwanda no mu bihugu bigamo mu gihe abiga muri kaminuza zo  Rwanda biga bashonje abandi bakazivamo kubera inzara. Abafite ibigango bafata isuka bakajya gupagasa kenshi bakiga gake, abakobwa bagakora uburaya mu mahoteli nkuko Shikama n'ibindi binyamakuru byagiye bibibagezaho; murabona rero ko muby'ukuri abana b'Agatsiko bahabwa uburezi naho aba Ngofero bagahabwa uburozi.
Barangije amashanyarazi muri kaminuza batazi amashanyarazi icyo aricyo ubu bariho
barahugurwa n'abatararangije abanza/Foto IGIHE

Ingaruka z'uburezi bw'inyabibiri
Abari mu Rwanda barebe hirya no hino barasanga ingaruka zararangije kwigaragaza ariko Shikama ibagezeho zimwe murizo:
  • Igihiriri cy'abasore n'inkumi bafite ibipapuro bita impamyabumenyi badafite ubumenyi na buke, yewe batazi no kwandika ururimi rwabo gakondo ikinyarwanda nkuko Shikama yabibagejejeho hejuru, urugero rutari kure ni abarangiza amashanyarazi muri kaminuza nkuko twabibonye bariho bahugurwa n'abatararangije amashuri abanza muri gahunda Agatsiko kise NEP.
  • Ubuso buhinze bwaragabanutse cyane ugereranyije na mbere ya 1994 ku buryo usanga aho wari uzi kera hahingwaga ubu ari ibigunda, wabaza uti ibi ni iki bakagusibiza ko abana bari mu mashuri, abatari mu mashuri nabo barangije ayisumbuye na kaminuza ababyeyi babo bakakubwira ko batahinga kandi barize!!!
  • Iki kibazo cyo hejuru gishobora kuzateza inzara zitigeze ziba mu Rwanda mu myaka iri imbere igihe abahinga ubu abenshi bari hejuru y'imyaka 65 bazaba bamaze gusaza!
  • Uburaya, ubupfubuzi n'ubutinganyi bizakomeza kwiyongera mu Rwanda.
  • Ibisambo kabuhariwe biziyongera ku buryo bizateza umutekano muke mu Rwanda no mu karere nkuko bimeze muri Amerika Latiniya( Amerika y'Amajyepfo)
  • Abana b'Agatsiko ntibazashobora kurya mu mahoro imitungo ababyeyi babo bibye ba Ngofero.
Umuti
Biragoye kuvuga ko ingoma ya Pawulo Kagame ishobora kubonera umuti ikibazo cy'uburezi, kuko umuti  wose ugenwa n'Abacanshuro batazi ukuri kw'igihugu cyacu; urugero rutari kure ni iyi gahunda y'urukozasoni NEP  yo gufata abarangije kaminuza ukabajyana kwigishwa imyuga n'abatararangije abanza kandi ukavuga ko mu gihe cy'amezi ane gusa bazaba bamaze kumenya umwuga! Dore uko muri Shikama tubona iki kibazo cyarangira:

  • Mu gihe iyi ngoma y'Agatsiko izaba imaze kuba amateka, hagomba gukorwa ivugururwa mu burezi ryimbitse kandi ryateguwe rikanajyenwa n'Abanyarwanda ubwabo, barahari benshi barusha ubwenge n'ubunararibonye abacanshuro Kagame Pawulo ashyira imbere. Muri iri vugururwa umwana agomba guhabwa uburezi bukomeye buzamufasha guhangana n'abandi bo muri Afrika no ku isi ku isoko ry'akazi; ni ukuvuga ko uburezi bushya bugomba kujyana n'isoko ry'Akazi mpuzamahanga atari isoko ry'akazi ryo mu Rwanda gusa.
  • Gukwirakwiza ikoranabuhanga mu cyaro n'iterambere rishamikiyeho. Imishinga izitabwaho kurusha iyindi igomba kuba irebana n'icyaro ikaba ariyo inahabwa inkunga yaba iya Leta cyangwa amahanga.
  • Gufunga ingirwakaminuza zose ziri mu Rwanda hagasigara izitarenze  eshatu gusa.
  • Gushyiraho itegeko ko buri mwana wese agomba kurangiza imyaka icumi y'uburezi bw'ibanze  10 YBE( Ten years Basic Education) nyuma ababishaka bagakomeza mu  bigo by'imyuga bizaba ari byinshi kandi bifite ibikoresho bihagije, abandi bafite amanota ari hejuru cyane bakayoboka kaminuza.
Mu kinyarwanda duca imigani ibiri ivuga ngo umwana apfa mu iterura kandi ngo akabuze basiza ntikaboneka mu isakara. Uburezi bwazambye kuva muri 1994 ntibuteze kuzanzamuka mu gihe cyose ingoma ya FPR izaba ikiri ku butegetsi kubera impamvu twavuze hejuru, ingaruka nazo ni nyinshi kandi twese zizadushegesha  twabishaka tutabishaka. Umuti rero urambye ni uko abanyarwanda bahaguruka bagahagarara bagasezerera ingoma y'Agatsiko itanga uburezi ku bana bayo igaha uburozi ba rubanda nyamwishi.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Ntawe uzaguha Demukarasi ku isahani, iraharanirwa!



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355