Pageviews all the time

Uzamukunda Mariya Kalara wari warashimuswe n'inzego z'ubutasi za Pawulo Kagame, nyuma y'amezi atanu yabonetse yarataye ibiro yaranategetswe kuba ikiragi ntavuge ibyamubayeho!'Nkusi Yozefu




Ku itariki ya 10 Werurwe, Shikama yabagejejeho inyandiko yari ifite umutwe ugira uti: 

"Uburyo bushya bwo kubohoza imyanya y'akazi mu Rwanda: Umuhutu arashimutwa agafungirwa ahantu hatazwi naho Umututsi akoherezwa kwiga mu mahanga"


Muri iyi nyandiko mwongera gusanga aha, twabagejejeho akarengane bamwe mu Batutsi bagiye bahura nako aho bagiye bahatirwa kujya kwiga mu mahanga kugirango imyanya bari bafite mu Gatsiko ihabwe abandi; naho Abahutu bo ntibagira aya mahirwe kuko bo bafungwa kugirango iyi myanya barimo ihabwe abandi. Urugero twatanze rwa hafi ni urw'umubyeyi witwa Uzamukunda Mariya Kalara( Marie-Claire) washimutiwe kuri Nyabugogo kuri 27 Gashyantare 2016 avuye gusura umuryango we akaba yarafashwe yerekeje i Rwamagana aho yakoraga mu bitaro byaho aho yari ashinzwe  ubutegetsi n'imiyoborere.

Ntako umugabo w'uyu mubyeyi atakoze ngo aboneke ariko biba iby'ubusa kuko  Polisi yagombye kurinda umutekano w'abanyarwanda ariyo ibashimuta, iyi polisi rero ikaba yararahiye igatsemba ko itazi aho ari! Nyuma y'amezi atanu, ejobundi kuri 10/5/2016 umugabo we yarumiwe abonye umugore we ageze mu rugo!Uyu mubyeyi yarananutse ku buryo ngo yataye ibiro bigera kuri bitatu! Nkuko bigendekera abantu bose banyerejwe n'inzego z'umutekano wa Kagame nkuko Shikama idasiba kubibagezaho, Uzamukunda ngo yabahaye nk'ikiragi ndetse n'umugabo we yasabwe kuba nkacyo bakaruca bakarumira ntibavuge ibyababayeho. Iyi ikaba ari gihamya ko rwose uyu mudamu yari yashimuswe n'inzego z'ubutasi za Kagame, ikindi kibishimangira ni uko ari ibitaro ari na nyiri ubwite- Uzamukunda- bombi bemeje ko uzamukunda azasubira ku kazi ke mu minsi itarambiranye; ibi bikaba byumvikana ko inzego zari zamushimuse arizo zategetse ko asubizwa ku kazi, ikitaramenyekana neza ni uko azasubizwa mu mwanya we w'ubuyobozi yazize cyangwa se warangije kubohozwa kera!

Mu kinyarwanda duca umugani ngo umugabo  bwira atanyoye ntibwira atabonye! Abashimutiwe ababo bakaba barabuze irengero ryabo Shikama ikomeje kubasabira ku Mana ariko igihe kirageze  ko twereka Imana ko kwihangana bigira umupaka. Ibi twabikora duhagurukana n'iyonka tukajya kwirukana mu Rugwiro kariya Gatsiko katubuza amahwemo.

Dg NKUSI Yozefu
www. shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355