Pageviews all the time

Musa Fazil ntazitege rugondihene nkuko byagendekeye majoro Tewonesiti Lizinde!/Nkusi Yozefu

Musa Fazili arasaba ko ibikorwa byo kubaka igice kidasanzwe ( sipesiyali) ku nyubako
nshya ya Gereza ya Mageragere kizafungirwamo abo
yita ko bakora iterabwoba

 Mu mukino wo gukirana habamo amacenga menshi ugomba gukoresha kugirango ukubite uwo muhanganye hasi. Amwe muri ayo macenga ni ukumutega; imitego nayo ikaba iri ukwinshi ariko izwi cyane ni ibiri: hari ukumukubita ikirenge cyawe ku gatsinsino ko ku  kaguru ke k'iburyo arinako uzamura akandi ke k'ibumoso ukamujugunya ku itaka. Muri Shikama, dukeka ko akenshi aha ariho havuye inshinga GUTSINSURA . Undi mutego wa kabiri bivugwa ko ukunda gukoreshwa n'igitsina gore ni ugufata uwo mukirana ugasobeka akaguru kawe inyuma y'amaguru ye yombi ugasunika igihimba cye uganisha inyuma; abakoresha ubu buryo bwa kabiri akenshi nibo bagwa hasi mbere y'uwo bahanganye cyangwa bakagwa miswi!


Kuki tuvuga ko majoro Lizinde Tewonesiti yiteze rugondihene ? Mu mpera ya za 1970s havuzwe ko hari abantu bashatse gukora kudeta, ni ukuvuga bashatse guhirika ingoma ya Kinani-kitananiye abanzi n'abagambanyi. Muri abo harimo Tewonesiti Lizinde wari ushinzwe iperereza mu Rwanda( SCR= Service central de Renseignements). Dusubiye inyuma gato, Shikama irakumenyesha ko uyu Lizinde yari mu bantu bakoreye kudeta perezida Kayibanda Geerigori, intwari y'ibihe byose, ku itariki ya 5/7/1973. Uyu Lizinde wayoboraga iperereza ku ngoma ya Kinani, yategetse ko benshi mu bari abategetsi ku ngoma ya Kayibanda  bajyanwa gufungirwa muri gereza ya Ruhengeri, ndetse hubakwa igice kidasanzwe cyo gufungiramo abo tuvuze hejuru. Infungwa nyinshi zarahiciwe, izindi zirahamugarira kubera kutabona urumuri ruhagije ruva ku mirasire y'izuba n'indyo yuzuye ifite intungamubiri zihagije.

Nkuko twabivuze hejuru, Lizinde ari mu bahamijwe n'inkiko ko bashatse guhirika ingoma ya Kinani kitananiye abanzi n'abagambanyi maze bajya gufungirwa muri gereza ya Ruhenegri( SIPESIYALI).Akimara kuhagera, yahamagaye mu ijwi riranguruye SEMBAGARE wayoboraga  iriya gereza ya Ruhengeri atabaza ngo bamushakire ahantu azabona urumuri :

" Niko sha , Semabagare we, aha hantu munshyize ko nta rumuri ruhari?" 

 Sembagare yaramurebye aramuseka maze amusubiza amukwena muri aya magambo: 

" Si uko wahampaye hameze?Ntacyo nahinduyeho!"

Musa Fazili ushinzwe amagereza yo mu Rwanda ubu nawe ariho arashyashyana ngo abanyururu bari bafungiye muri gereza nkuru ya Kigali yitwa 1930 bajye gufungirwa muri gereza ya Mageragere. umenya aho 1930 yari iri Agatsiko gashaka kuhubaka amahoteli agezweho!Muri kwa gushaka kumvisha uwo utishimiye nkuko Liiznde yabikoze ku bari abategetsi bo ku ngoma y'intwari Kayibanda Gerigori, abavutsa urumuri n'indyo yuzuye nkuko Shikama yabibabwiye hejuru, Muza Fazili nawe ubu niwo mugambi afite kuko gereza ya Mageragere ubu yagombaga kuba yararangije kwakira abanyururu bari muri 1930, ariko uyu mugabo wenda abisabwe n'Ibinywamaraso bya FPR  yategetse ko bomeka kuri iyi gereza, inyubako izakira abo bita ba Ruharwa; bazafungwa mu buryo bwihariye nka kuriya byari bimeze kuri Sipasiyali yo mu Ruhengeri.
Abanyururu ba gereza nkuru ya Kigali nibo bubaka gereza ya Mageragere aho bazimurirwa!

Ibi rero ngo Agatsiko kabitewe n'uko ngo mu Rwanda ngo hamaze iminsi hagaragara abantu bakora ibikorwa by'iterabwoba! Nyamara amakuru Shikama ifite ni avuga ko ku rutonde rw'ibihugu bimaze kugaragaramo ibikorwa by'iterabwoba mu myaka 15 ishize, u Rwanda rutagaragaraho! Ese abo Musa Fazili avuga si babandi Agatsiko kamaze iminsi karasira mu mihanda no muri za kasho? Aho si ba bandi bahoze ari abasirikare bakuru bo mu gisoda cya Kagame Pawulo, RDF bariho baborera muri za gereza z'Agatsiko bazira ubusa? Aho si ba banyamakuru  bafunze bazira amaherere? Aho si ba Vigitoriya Ingabire Umuhoza, ufungiwe ko yashatse kwiyamamariza kuba perezida wa repubulika, icyaha Dg Niyitegeka afungiye tutibagiwe na Metere Berinarudo Ntaganda ufungiye iwe i Nyamirambo?
Gereza ya Mageragere
Ibyo aribyo byose, ibyabaye kuri majoro Lizinde Tewonesiti byagombye kubera isomo Musa Fazili na Kagame Pawulo, Sipesiyali bariho bubaka i Mageragere bakayishyiramo ibyagombwa bihagije bashobora gukenera baramutse bajyanyweyo nkuko byagendekeye Lizinde! Aha ndavuga amazi meza, ibitanda bigezweho dore ko bo bazemererwa no gukora injyanishabitsina nkuko byigeze gutangazwa na jenerali Rwarakabije ku Gihe, bashyiremo imisigiti , ibibuga bya tenisi umukino Kagame ngo akunda, televiziyo igezweho yo kureba ikipe ye Arsenal, n'ibindi! Aha, Musa Fazili azaba atiteze wa mutego wa Rugondihene! Ese mu kinyarwanda ntituvuga ngo agakoni uzicumba mu busaza ugaca kare ukakabika kure?

Mwindi akawa Mwindwa. Musa Fazili akunda igiswahili, azasome iki gitabo umuntu yasigura mu kinyarwanda ngo: " Iyo umuhigi ahindutse umuhigwa"!

Yewe abumva, niba wumva mvuze ngo iki?

Dg Nkusi yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore.


1 comment:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. Urakoze.
    SHIKAMA

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355