Pageviews all the time

IJISHO RYA Bihehe / Indirimbo ya Makoki Mugisha


      Kanda kuri iyi foto iri hejuru wiyumvire!

Ngo umugani ugana akariho! Intare yahamagaye Bihehe , Nyarupyisi ngo igabanye inyama. Bihehe ishaka kuzana ibya Demukarasi maze iti <umuntu ni nkundi, nintera umurwi iwawe, ndatera undi iwanjye>. Intare yahise iyikuramo ijisho ihamagara Bakame iti gabanya neza! Bakame iti twara uruhande, abandi baragabana izisigaye! Intare iti < ko uzi kugabanya neza, ukamenya no gukemura impaka, ibi wabyigiye hehe?> Nayo iti:<Ni ijisho rya Bihehe>!

Makoki ngo hari igice cya kabiri azasohora vuba cy'iyi ndirimbo ye, ariko hagati aho twaba twibaza, dusanishije iyi ndirimbo n'ibibera mu Rwanda, Bihehe ninde? Bakame ninde? Naho se Intare ni nde?
Mushyire ibisubizo byanyu hasi y'iyi nyandiko ahagenewe Komanteri.

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.comn
Ntawe uzaguha demukarasi ku isahani, ugomba kuyiharanira

Ya ntambara Kagame yahanuye ishobora kuba iri hafi: Itemwa ry'inka z'abaturage nka bumwe mu buryo bwo gutegura abaturage kuri iyi ntambara. Kurikira Shikama/NKUSI Yozefu

Inka bayitemye bikomeye amaguru no ku ijosi
Iyi nyandiko Shikama yayishyize ahagaragara kuri 2/5/2016. Amagambo umvugizi wa Kaberebe, minisitri w'igisoda cya Kagame aherutse gutangaza mu minsi ibiri ishize, arerekana ko ibyo Shikama yatangaje icyo gihe byari ukuri, yagize ati: " Niba nta gikozwe cyo kurandura FDLR, tugomba kujya muri Congo kubyikorera nkuko twabikoze muri 2009". Aya magambo ya Gashozantambara, nanone Kagame Pawulo yavuze asa nayo igihe abana b'indobanure harimo n'abe biga mu mahanga na bake bava mu Rwanda , bari barangije ingando mu cyumweru gishize.


 Kagame yavuze ko uru rubyiruko, ubutaha rutazakomezanya n'ibipindi bya Rucagu, ahubwo rugatozwa ibya gisirikare. Kuri 4/7/2016 Kagame uyu akaba yari yavuze ko ngo hari abashaka gutera u Rwanda babifashijwe mo na bimwe mu bihugu by'abaturanyi ariko ngo baramutindiye ngo maze akwereke, asoza avuga rwose ko ARIBWARIBWA!

Nkusi Yozefu arunganira Manzi ku gitekerezo cye yatanze ku nyandiko"Urukiko rwa Mozambique ruherutse kwanzura ko umukozi wa DMI ya Pawulo Kagame na FPR wiyitaga pasiteri yirukanwa mu itorero agahita anafungwa / Matabaro A."



Komanteri ya Manzi ijyanye n'iyi nyandiko murayisanga hano


Komera Manzi,

Ibyo uvuga ni ukuri kwambaye ubusa!Ikibazo ntabwo ari DMI, ikibazo ni Abahutu ubwabo batazi ikibirukamo mba nkurahaiye!! Ibi  nabivuze kuva Inyenzi nako inkotanyi zatera muri 1990! Wibuke Bihwahwa Bizimungu ahunga amaze gusahura  banki BACAR akagenda atwaje ikoti umututsi kajeguhakwa Valensi, ngo yashakaga guhorera umuvandimwe we Mayuya ngo waba yarishwe n'Akazu, nyumvira! Ibi Bizimungu yakoze nibyo byatumye Nduga yari yarazengereje Karinga Mibambwe, itsindwa ahagana 1554. Igihe mwene se wa Mashira , Munyanya agambana n'umwami wa karinga bagafatanya kwica umwami w'abahutu Mashira wari wazimaniye Mibambwe n'umukwe we na bamwana!

Urukiko rwa Mozambique ruherutse kwanzura ko umukozi wa DMI ya Pawulo Kagame na FPR wiyitaga pasiteri yirukanwa mu itorero agahita anafungwa / Matabaro A.

                                   ikarita yerekana aho Mozambique iherereye muri Afurika

Urubuga rwanyu Shikama ntiruhwema kugenda rutegura imitego mibisha Agatsiko ka Kagame Pawulo na FPR bagenda batega impunzi ziri hirya no hino ku isi tutibagiwe n'abavandimwe bacu bari mu gihhugu imbere. Ni muri urwo rwego Shikama iherutse kubageza ho amajwi (audio)y'umukozi wa DMI uri muri Mozambique wiyita Jenerali, yigamba ubugambanyi n'ubwicanyi we na DMI akorera bagiye bapanga bagamije guhitana inzirakarengane z'abanyarwanda ziriyo, abenshi bakaba ari impunzi z'Abahutu. Mu ijwi ( audio) rya jenerali mwumvise ko akorana n'abiyita Abapasitoro, ndetse  tukaba twaragiye tubagezaho amajwi ya bamwe. Urukiko rw'i Maputo muri Mozambique ruherutse kwanzura ko bamwe mu bakozi ba DMI bari bihishe mu mwambaro w'ubupasiteri birukanwa mu itorero kubera kurivangamo politike ndetse rutegeka ko bamwe bahita bafungwa. Umunyamakuru wa Shikama uri muri Mozambique wari wakurikiranye iby'iki kibazo, yabateguriye inyanndiko iri hasi aha.

Dg Nkusi Yozefu
--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Mugire Amahoro y'Usumbabyose, Nyirigira.

Nkuko ikinyamakuru shikamaye.blogspots.com kitahwemye gutabariza abanyarwanda barengana haba mugihugu haba no hanze yacyo[urwanda],dore ko  abambari ba Kalinga baba bapanga umunsi ku wundi uburyo bakwica,bapyinagaza cg se batesha umutwe ba rubanda rugufi aho bari hose.

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru zacu zatambutse, hano muri Mozambike rero hagabwe ibitero na DIMI ariko nyine baza bajijishije biyoberanyije ku buryo udashishoje wabanyereraho ukagwa mu rwobo rukakumira rukifunga abandi bagakomeza bakagenda bisa nkaho ntacyabaye batarabutswe!

Impunzi z’abanyarwanda muri Mozambique zaricaye ziratuza zikorera amafaranga Leta ya FPR ibibonye biyirya ahantu kuko burya ntibifuza ko hari impunzi by’umwihariko y’UMUHUTU yatera imbere,nibwo rero yohereje za DMI kuza kubasopanyiriza no kubangisha Leta ya Mozambique n’abaturage bayo.

Zimwe muri DMI zaciye mu matorero ya gikirisito zibaraba ivu rurazurungutana hasi hejuru rubura gica, izindi zica mu bacuruzi basanzwe barabatongoza barababeshya beshya ngo nibafate za passeport z’urwanda ibyangombwa by’impunzi babisubize HCR na Leta y’ino aha maze bakore nk’abanyarwanda bakorera mu mahanga bagendera kuri gahunda n’amabwiriza bya Leta ya Kigali ! Ubwo erega ba mutima muke bene Ntibazirikana baba babyemeye rugikubita ! Ni akumiro!!!!!.

Tukiri aho ,niho abacuruzi bamwe biyemeje gukorera Leta ya Kigali,abaje mu ikubitiro ni abarimo BAZIGA LOUIS wahise atorerwa kuyobora Diaspora nyarwanda muri Mozambique,VITAL alias JENERAL n‘umugore we,SAMUEL,VIANNEY ukorera ahitwa Liberdade n‘abandi benshi, !!!!
Dg Turatsinze Tewojeni DMI yamutsinze muri Mozambique

Mu ruhande rw’amatorero ya Gikirisito nkuko nabivuze hejuru naho ntibatanzwe,ahaboneka ifaranga FPR ntihatangwa,abanyantege nke bemeye gukorana na Kigali bubahiriza amabwiriza ahishe ubugome bwayo;ariko icyo nabizeza ni uko hariho abemeye kunamba bakaba bapfira impunzi nyakuri ku munsi uwo ariwo wose: Nibo rero batumye ibibazo bigera no muri Leta.Ni abo gushimirwa .Abo ni Pasiteri John Hakizimana na Bagenzi be banze ko DMI, inyuze mu itorero,yagaraguza agati  impunzi zo muri Mozamique.

Nkuko byasohotse muri bimwe mu binyamakuru bya hano nka”www.jornalnoticias.co.mz”{soma iyo nyandiko kuri aka gasomerwaho}Leta ya hano ntabwo yatereye agati  mu ryinyo ahubwo yaratabaye;umucamanza witwa" Elisa Samuel wo murukiko rwa 2 rw’iremezo rwa distrit ya Machava|"juíza Elisa Samuel, da 2.ª Secção Cível do Tribunal Judicial do Distrito da Machava, na província de Maputo aca urubanza  yanzura ko Pasiteri Kanyarushoke Jean yirukanwa mu itorero rya Reavivamento;Impamvu umucamanza yatanze ni 2 z’ingenzi:

·         1-Guhungabanya ibikorwa n‘imikorere y’itorero,no
·         2-Gushyikira ibikorwa bya Politike Bizana akajagari mu itorero.

Reka nibutse ko uwo Kanyarushoke John ari igikoresho cya DMI mu itorero hano [niwe ubakuriye]akaba afatanya bya hafi na Pasiteri HABUFITE ANTEL,Pasiteri FIACRE,Pasiteri SAMUEL,….

Nkuko kandi icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga, bamwe mu bacuruzi bakomeye banze kuyoboka kalinga n’uburiganya bwayo ntibarara mu ngo zabo batinya ko abakozi bayo babagwa gitumo bakabarahira aho twinikaga ! Ibyo mwarabyiyumviye aho bamwe mu babahiga [Jeneral]babyigamba badategwa nta n’igihunga cyangwa ubwoba!

Ikinyamakuru cyavuzwe hajuru giherutse gutangaza inkuru yerekeye aba bakozi ba DMI muri Mozambique biyita abapasiteri cyibagiwe kuvuga ko pasiteri kanyarushoki Jean yahise afungwa ndetse kugeza ubu nandika iyi nkuru akaba agifunze; amahanga agenda atahura buhoro buhoro ikinyoma, ubugome n’ubwicanyi bya FPR. Ikindi ni uko Pasitori Tuganeyezu Diomede nawe agifunze ngo kubera iperereza ryimbitse rigikorwa. Nibutse ko uyu Diomede yafunzwe mu nkubiri ya cya kinyoma cya DMI, igihe  Baziga Louis yiburishaga( mwiyumviye mu ijwi rya Jenerali wa DMI ko yari yigaramiye muri Hoteli) ngo DMI ikunde ibigereke ku mpunzi ziri muri Mozambique.

Ambasaderi Vicent Karega uhagarariye Urwanda muri ibi bihugu by’Afurika y’amajyepfo nawe yabajijwe kuri iki kibazo asubiza yigize nyoni nyinshi ati:«Birabaje kuberako ari ikibazo kiri hagati y’abavandimwe bavuye mugihugu kimwe bakaba baba hano bakora kandi bateza imbere aho bari.»
Uyu Karega kandi yemeje ko ngo hariho impunzi zashakaga kwica Louis Baziga uhagarariye Diaspora.
Ambasaderi wa Kagame na DMI , Karega Visenti niwe ushinzwe iterabwoba rya DMI
 muri Afurika y'amajyepfo Mozambique iherereyemo
Tubibutse ko mu minsi yashize DMI yapanze itekinika ryo mu rwego rwo hejuru,uyu Louis baziga akiburisha mu minsi nk’itatu cyangwa ine nyuma y’aho akagaragara agatangaza ko hariho impunzi zari zifite gahunda yo kumwica Police ikaburizamo iyo gahunda! Kimwe mu byari bigambiriwe ni Ugushyira icyasha ku mpunzi z’abahutu ngo ni abicanyi maze Leta yazakiriye itangire izishushubikanye.

Bavandimwe,ibyo byose nta na kimwe cyaciye DMI intege,kugeza ubu nandika ruracyageretse!

Imana ishobora byose, Uhoraho, Nyirububasha akomeze arinde intama ze.

Matabaro A.
Umunyamakuru wa Shikama muri Mozambique
Ntawe uzaguha uburengenzira bwawe ku isahani, ugomba kubuharanira

Ingoma ya Kagame igiye gusiga u Rwanda rugabanutseho ubuso bwarwo aho kwanda nkuko byagenze ku ngoma ya Rwabugiri: RDCongo yahawe metero 30 k'ubutaka bw'u Rwanda!/Nkusi Yozefu


Pawulo Kagame ariho abwira amagambo abanyeshuri biga muri za kaminuza zo mu Rwanda n'abana b'indobanure biga muzo hanze mu gusoza ingando yabo ejo tariki ya 19/7/2016 ko bagiye kujya noneho batozwa igisirikare ku buryo butaziguye, ibi bikaba byerekana ko u Rwanda rwasubiye mu bihe byo muri 1996. Mbere y'uko Kagame Pawulo afatanyije na ba Mpatsibihugu bayobowe n'Ubwongereza, USA, na Israel batera RDCongo icyo gihe yari Zaire, yasuye kaminuza ya Butare, maze abwira abanyeshuri bari bamushagaye amagambo nk'ariya yabwiye bariya tuvuze hejuru abateguza ko bagomba gufata intwaro bakajya kwica impunzi z'abahutu muri Zaire; dore uko yabivuze:

" Numvise umunuko wansanze hano aho nari nicaye, mbajije bambwira ko ari abantu biciwe hano hirya(arboretum), mwitegure, mureke ibyo murimo mureke amakaramu magufi muze mbahe amaremare(imbunda), murye n'impungure"

TUBATUMIKIRE: UKURI CYAGWA GUHANA IMBABAZI. ICYO ABANYARWANDA BAKENEYE NI IKI?/ Manzi



Muraho bavandimwe,

Muri make igitumye nandika iyi nyandiko nta kindi, ni ukubera ibitekerezo (commentaires) bimaze iminsi binyuranyuranamo ku nkuru bwana Nkusi Yozefu yanditse asubiza igitekerezo cyanjye nari natanze mu nkuru  yayibanzirizaga yitwa KALINGA, KALINGA, KALINGA!
Muri make mu muco mwiza wo kuganira mu bwubahane wagaragaye mu bitekerezo byatanzwe (nishimiye cyane), hari abagagaragaje gushima bwana Rudasingwa Tabujeni bavuga ko we atandukanye n’abatutsi bandi bagenzi be bahoranye mu buyobozi bwa RNC, kuko we byibura YASABYE IMBABAZI ku mabi yose umuryango wa FPR inkotanyi bahozemo wakoreye abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, ko ngo n’ubwo atavuze byose ariko byibura ari mu “nzira nziza”!

Ndasubiza Manzi ku gitekerezo cye mu nyandiko: KARINGA, KARINGA, KARINGA/Nkusi Yozefu

Dg NKUSI Yozefu
Hasi aha murahasanga igitekerezo cyanjye  nsubiza umuvandimwe Manzi ku nyandiko KARINGA, KARINGA, KARINGA musanga hano. Iki gitekerezo cyabaye kirekire cyane ku buryo nabonye byaba ngombwa ngishyize aha. Ndashima abavandimwe bakomeje gutanga ibitekerezo byabo nsanga birimo ubunararibonye n'ubushishozi byinshi umuntu yaheraho yubaka u Rwanda rushya; ntimugasaze !!!! 

Mwihanganire amakosa y'icyandikwa muri busangemo. Ni igitekerezo = komanteri si inyandiko!

KARINGA, KARINGA, KARINGA!/NKUSI Yozefu

Image result for traditional drum, tambour

KARINGA ya cyami

Amateka y'u Rwanda agaragaramo amahano akenshi yagiye akorwa mu rwego rw'imigenzo yo gukomeza kwereka abaturage ko ubutegetsi bw'Abanyiginya ari ntayegayezwa kubera ko buva ku mana y'i Rwanda kandi ko nta cyabuhangara. Kugirango babibereke ni uko abami b'ahandi( abahutu) babaga batsinze akenshi hakoreshejwe ubutiriganya nko kubashyingira abakobwa babo barangiza bakabatera nyuma y'icyo gihango; barabicaga barangiza  bakabashahura( gukata amabya ) bakajya kuyambika ingoma yabo Karinga. Ubu bugome tubusanga mu bisigo byinshi  byagiye bihimbwa n'abiru b'iyi ngoma bikandukurwa na padiri Alegisi KAGAME.  Muri ibi bisigo amabya bayita IBINYITA.  Iyi Karinga yapyinagaje Abahutu, ibaheza mu byiza byose by'igihugu kugeza habaye Impinduramatwara(Revolisiyo) yo muri 1959  iyobowe n'abahutu nka Gerigori Kayibanda, Mbonyumutwa Dominiko, Bicamumpaka Balitazari, Anasitazi Makuza, Habamenshi Kalisita, n'abandi. Aba barwanashyaka b'Imena, banze ingoma ya Cyami n'ibindera ryayo = Ingoma Karinga batangaza ko u Rwanda rubaye Repubulika maze ku itariki ya 1 Nyakanga 1962 u Rwanda rubona ubwigenge, Ababiligi barukolonizaga  nabo berekwa inzira y'umuryango, bataha iwabo.

Urupfu abanyarwanda basigaye barufata nk'ibisanzwe: kuki ntawigeze yamagana iyicwa rya Majoro Rugerindinda Jyoni(John)?/ Nkusi Yozefu

Nyakwigendera majoro RUGERINDINDA 

Ejo ku itariki ya 7 Nyakanga 2016 , itangazamakuru ry'Agatsiko ka Kagame Pawulo ryahitishije inyandiko idasobanutse yerekeye urupfu rw'uwari umusirikare mukuru mu gisoda cya Pawulo Kagame , RDF. Nkuko iri tangazamakuru ryakomeje ribitangaza, Majoro RUGERINDINDA Jyoni(John) ngo yapfuye ku itariki ya 6Nyakanga 2016 ngo imodoka ya Benz yari atwaye ikaba yaragonze ikamyo sa saba n'igice z'ijoro, maze uyu mumajoro agahita apfa. Ikindi ngo ni uko uyu mumajoro ngo yavaga muri Gatsibo yerekeza i Kigali ari kumwe n'abandi bantu 3 mu modoka ariko bo ngo barakomeretse bakaba bari bari mu bitaro by'i Gatsibo.


Urupfu rwateguwe 

Urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho inshuro nyinshi impfu zidasobanutse zagiye zikorerwa abasirikare n'abapolisi ba Pawulo Kagame. Abasesengurira ibibera mu Rwanda hafi, bakaba bemeza ko izi mpfu zitegurwa n'inzego z'ubutasi za Kagame mu rwego rwo kwirenza abasirikare n'abapolisi aba yaketseho gukorana n'abari hanze y'u Rwanda bamurwanya. Muribuka mu myaka 4 ishize, umusirikare mukuru wari mu zabukuru akaba yari afite ibirombe acukuramo amabuye y'agaciro muri Gitarama, yaje gusangwa mu modoka yabaye amakara hariya i KAYENZI umuntu ava i Gitarama yerekeza i Kigali, uyu akaba yaragaragaye mu gitondo. Urundi rupfu rudasonutse Shikama ikwibutsa ni urwo umupolisi mukuru wari uvuye mu butumwa bw'amahoro i Darfur, agahabwa amarozi ku kibuga cy'indege cya Entebbe i Kampala, agahita agwa aho, abo bari kumwe bavanye i Dar Fur bagacyura umurambo!

Tugarutse kuri uyu wishwe kuri 6 Nyakanga 2016, hari ibimenyetso bishobora kwerekana nta shiti ko uyu muntu yishwe , dore bimwe muri byo:

  1. Uyu muntu yishwe ku itariki ya 6/7/2016 mu gihe abanyarwanda n'amahanga bari barangariye uruzinduko rwa minisitiri w'intebe wa Israel  Ben Yamin Netanyahou. Si ubwa mbere Kagame akora gutya kuko yagerageje kwica jenerali Kayumba Nyamwasa igihe isi yose yariho ireba Mundial (ihatanira igikombe cy'isi , umupira w'amaguru ) yaberaga muri Afrika y'Epfo. Koloneli Karegeya nawe yishwe mu gihe isi yose yari irangariye mu kwizihiza umwaka mushya wa 2013, amutsinda muri Afrika y'epfo kuri 31/12/2013
  2. Ni ubwa mbere haba impanuka ntihagire abanyamakuru b'Agatsiko cyangwa bigenga bajya kureba aho iyo mpanuka yabereye, ngo hafatwe amafoto bereke abanyarwanda n'amahanga koko ko habaye impanuka!
  3. Umuntu yakwibaza impamvu uriya majoro yagendaga ninjoro kuriya(sa saba n'igice z'ijoro).
  4. Biratangaje kubona uriya majoro yarapfuye abo bari kumwe bose abakarokoka ntitubwirwe ko harimo uwakomeretse cyane.
  5. Biteye amakenga kubona itangazamakuru ry'Agatsiko ritaragiye mu Bitaro by'i gatsibo ngo  rifate amafoto y'abakomeretse ndetse hafatwe n'amajwi ngo bavuge uko bagize iyo mpanuka kugirango n'abandi bayigireho.
  6. Biteye kwibaza, ukuntu umuvugizi wa polisi yahise avuga ko abanyarwanda bagomba kwirinda umuvuduko ukabije, ibi bikaba bishatse kuvuga mu buryo buziguye ko uyu majoro yazize umuvuduko ukabije, akaba atagomba kubabaza benshi, kuko uwiyishe ataririrwa. Ibintu nk'ibi twabyumvise nanone igihe nyakwigendera Kolonali Karegeya yicwaga,Kabarebe na Mushikiwabo bavuga ko ntawe agomba kubabaza, Kabarebe ati: "Karegeya yari imbwa igomba gupfa ikajugunywa kure "
  7. Biteye kwibaza impamvu tutabwirwa( twebwe abanyarwanda) izina ry'umushoferi wa kamyo yagonze imodoka ya majoro; ntitubwirwe niba nawe yapfuye, yakomeretse cyangwa ari mutaraga , nta kintu cyamubayeho. Umuntu akaba yagira urwikekwe yibutse ibyabaye kuri nyakwigendera Rwigara Assinapolo; kugeza ubu Agatsiko ntikaratubwira ikamyo yamugonze n'icyo uwamugonze yagenewe!
Nyakwigendera majoro RUGERINDINDA
Ni byinshi umuntu yakomeza kwibaza bikaba byatuma abantu benshi bari bazi ko koko uriya nyakwigendera yishwe n'imodoka, barushaho kugira amakenga. 

Muri Shikama rero tukaba twaratangajwe no kubona nta munyarwanda wamaganye uru rupfu nkuko bisanzwe bigenda iyo Kagame ahitanye umuntu. Tukaba twibaza rero tuti: 

 Twibaze
" Ese kubera impfu ziba mu Rwanda buri munsi zikozwe n'Agatsiko , abanyarwanda barambiwe kwamagana no kuzibara ubu bakaba bazifata nk'ibisnzwe, TWIBANIRE!"

Nyamara twagombye guhaguruka amazi  atararenga inkombe kuko uyu munsi ni majoro RUGERINDINDA Jyoni(John), ejo ni njye cyangwa wowe!


Akicwa kaburiwe ni impongo!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore.




"Abategetsi bo muri Afurika ni ibirumirahabiri"- B. Netanyahou. Bimwe kubyo utabwiwe ku ruzinduko rwa Minisitiri w'intebe wa Israel Netanyahou./Nkusi Yozefu

Netanyahou B.
Minisitiri w'intebe wa Israel  wasuye u rwanda amasaha 7

Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahou ejo ku itariki ya 6 Nyakanga 2016 niho yanyarukiye i Kigali , turavuga kuhanyarukira kuko yahageze saa yine za mugitondo akahava mbere ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba yerekeza mu gihugu cya Etiyopiya.

Ni gute wacunga umutekano wa email yawe/ Nkusi Yozefu



Jya muri konti yawe (Email account) yo muri Google. Jya ahagana hasi, urebe ahanditse details. Mu ruhande rw'iburyo ahagana hasi niho usanga handitse details n'utunyuguti duto cyane.

WARI UZI KO?Impamvu inzara NZARAMBA ivuza ubuhuha mu Rwanda: " U Rwanda twaruhariye perezida Kagame wenyine"- Ingabire Immaculée wa Transparency / NKUSI Yozefu


"U Rwanda twaruhariye perezida  Kagame wenyine"
Ingabire Imakulata( Immaculee)- Transparency Rwanda 
Babavandimwe nshuti, nali maze iminsi naliyemeje gusoma ibyo abandi bandika no gutega amatwi ibyo bavuga. Nsanze nifuza kuvuga ibintu 2:

1. Nikihe kibazo gituma u Rwanda rufite abagororwa benshi kandi rutabereye ubwigenge kwa benshi mu barutuye? Kuki icyo kibazo kitabonerwa umuti?

2. Ingabire Immaculée wa Transparency ati: "Twaruhariye Perezida ... (Kagame) wenyine", ukagirango niwe ushinzwe u Rwanda ... wenyine, warubyariyemo, ... urutuyemo (wenyine).
Ngizo impanvu ntekereza 2 zituma imiyoborere yigihigu yarayoberanye./Eugene Rwamucyo‎- Facebook.

Aya magambo ari hejuru n'ayo Shikama yakuye kuri rubuga nkoranyambaga Fesibuku(Facebook) ku rukuta rwa Rwamucyo Bujeni(Eugene). Mu kiganiro cya mbere Jenerali Kayumba Nyamwasa na nyakwigendera Koloneli Patirike Karegeya bagiranye na BBC mu kiganiro cyitwa Imvo n'Imvano muri 2010 aba bagabo bombi batangaje impamvu bashwanye n'uwahoze ari shebuja wabo Pawulo Kagame. Ni byinshi bagiye bamushinja ariko icyo ngarukaho none ni ukuba yaragize u Rwanda akarima ke. Kayumba ati yarugize akarima ke kugeza n'aho afata abasirikare b'igihugu akabita abe; yabivuze muri aya magambo:
" Indege zanjye, asikari wangu, ---"!
Ibi byatangajwe n'aba bagabo bakoranye na Kagame nta munyarwanda byatunguye kuko twese twari dusanzwe tubizi. Abakurambere bacu bakaba baraciye umugani bati: " intero nyiri urugo ateye niyo wikiriza", " ingoma yimana ibyayo", " uko zivuze niko zitambirwa"

IBIMBABAZA. Agatsiko kongeye kugaragaza ko kamunzwe n'ivangura : " Abantu bumva abafata ibiyobyabwenge ari abantu baciriritse ariko hari n’abandi basobanutse"/minisitiri Busingye


"Nahoze ndeba ikiganiro kuri televiziyo hari urubyiruko ruri I Wawa rwize rwatangaga ubuhamya, ati nigaga muri Afurika y’Epfo ibiyobyabwenge binkurayo none ubu ni byo binzaye aha, uretse n’ibyo mperutse kujya I Gikondo nsangayo umwana wa Minisitiri, abantu bumva abafata ibiyobyabwenge ari abantu baciriritse ariko hari nabandi basobanutse." Minisitiri Busingye/ Inteko Ishinga Amategeko/ Makuruki . 30-6-2016

UDUSAJYA(5): IHAME: Buri butegetsi bwose bwo mu Rwanda, nyuma y'imyaka 10 buba bumaze kwigwizaho imitungo n'ubukire benebwo bagasigara bashaka kwishimisha mu njyanishabitsina/NKUSI Yozefu

Bimwe mubyo FPR yita byiza yakuriye abanyarwanda muri Uganda: Ikimansuro i Kigali
Photo: igihe.com

Urubuga rwanyu Shikama nta gihe rwahwemye kwamagana ihutazwa ry'umuco nyarwanda rikorwa n'Agatsiko akenshi kawuvangira n'imico y'ahandi kakuye hirya no hino cyane cyane muri Uganda usanga ihabanye nawo. Bimwe mubyo Shikama yagiye yamagana yivuye inyuma mu nyandiko zinyuranye ni IKIMANSURO= uburyo bwo kubyina abakobwa basa n'abambaye uko bavutse nkuko mubyimonera ku mafoto aha.  Iyi nyandiko yasotse kuri Shikama bwa mbere kuri 2/12/2015 tukaba twongeye kuyibashyiriraho kubera impamvu ikurikira: Abategetsi banyuranye bo mu Gatsiko ngo baherutse guteranira muri kimwe bita Inteko ishinga Amategeko ku Kimihurura, ngo bige ukuntu baca ikimansuro gihabanye n'umuco nyarwanda! Ese kuva muri 4/7/1994 ubu niho aka Gatsiko k'Amabandi yitwaje intwaro nkuko kiyita, kabonye ko iki kimansuro ari uburozi kazanye mu Banyarwanda?