Pageviews all the time

IBYAHISHUWE: Nyiramongi Janete muka Pawulo Kagame yaguye mu mutego w'abacunnyi ba RPF/FPR!/NKUSI Yozefu


" Igihe nemeraga kuba perezida wa USA, nemeye no kuzajya mvugwa" Barack Obama perezida wa USA

Kagame Pawulo ari mu bayobozi b'isi bake bigize utumana muri iyi si ya Rurema. Mu mbwirwaruhame ze, nta na rimwe ashobora kurangiza atavuze ko azica abantu, wagirango niwe ufite urufunguzo rw'urupfu n'ubuzima ku banyarwanda! Ntatinya no kuburira abategetsi b'ibihugu duturanye ko nabo azabica nkuko yica abaturage be. Ibi byose akaba abikora yishingikirije Ibinywamaraso bafatanyije guconshomera amaraso y'inzirakarengane kuva muri 1990 n'intwaro zigezweho ahabwa na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA), Ubwongereza(UK), Ubudage na Israel.Nyamara ibye bishobora kuzaba nk'ibya Perezida wa Libya warunze ibitwaro agahiryi, akirya icyara kugeza ubwo atangarije kuri Televiziyo y'igihugu cye ko Afrika yiyunze kuva itazemetera umuntu wese uzafata ubutegetsi aciye muri kudeta, we azategeka kugeza apfuye ubutegetsi akabusigira uwo ashaka! Nyagucwa ntabwo yamenye ko umwanzi ava mu nzu nkuko tubivuga mu kinyarwanda. Ibi nibyo bitegereje Kagame uhereye ku kandare gaherutse kuba mu rugo rwe gakongejwe n'Inkoramutima ze zo muri RPF nkuko Shikama ibibagezaho hasi aha.

Amakuru Shikama yahawe n'umuntu wizewe akaba ari mu bikomerezwa bya RPF/FPR mu Rwanda yatwemeje ko akandare kari mu muryango wa Pawulo kagame kateguwe neza n'ibikomerezwa bya RPF mu rwego rwo kwihandura Pawulo Kagame wahereye kera yica ubu n'Abatutsi akaba ngo atabarebera izuba! Aba batutsi ngo bababazwa buri gihe na bene wabo bahoze mu ngabo za Kagame APR ubu zahindutse RDF yahaye ikiruhuko cy'izabukuru giturumbuka abenshi ngo bataruzuza imyaka y'icyo kiruhuko, abandi akabafungira inshuti zabo n' abandi akabica.

Uyu muvandimwe w'Umututsi wadusabye kutavuga amazina ye kubera impamvu z'umutekano we, ngo abambari ba RPF tuvuze hejuru bashatse uko bashuka Nyiramongi umugore wa Pawulo Kagame , yishyira hejuru mu buyobozi, afata byose ku buryo yifataga mu myaka 8 ishize nk'aho ariwe uyobora igihugu, dore ko Pawuulo Kagame yibera mu mahanga acunga ubucuruzi bwe! Uyu mugore rero akimara kwigira nawe ikigirwamana nk'umugabo we, ba bacunnyi ba RPF Shikama yavuze hejuru, babwiye Nyiramongi Janeti bati :
" Shaka uburyo abana bose nabo bajya mu itangazamakuru bamenyekane hakiri kare, abanyarwanda babamenyere"!!!

Uyu mugore ngo iki gitekerezo yagisamiye hejuru, umukobwa we atangira kugirana ibiganiro n'ibinyamakuru byo hanze cyane cyane muri USA tutibagiwe n'ibyo mu Rwanda n'imbuga rugeretse. Abahungu nabo bakina imipira (basketball, na Football) ari nako itangazamakuru ryo mu Rwanda ribavugaho rinaberekana cyane !!! Uyu muvandimwe yaciye umugani ati ese ntabwo uzi ko ushaka kureba ubwambure bw'inkende ayireka ikajya mu bushorishori bw'igiti?! Ati Abana bose bamaze kumenyekana, ba bacunnyi baciye ruhinganyuma bahamagara itangazamakuru berekana wa mwana wibanzweho cyane mu mipira, bati burya si uwa Pawulo Kagame ni uwa Gasana! Ngayo nguko, Abacunnyi baba binjije igitego mu izamu rya Pawulo Kagame !!

 Abana b'indobanure (USA Diaspora) bambaye ubururu barakina n'abana b'indobanure baba
mu Rwanda bambaye umuhondo. 
IAN Kagame wavuzwe mu itangazamakuru yambaye nimero 8(ubururu)


Umwe mu bana b'indobanure (USA Diaspora)aramutsa Nyiramongi nyuma y'umukino
wabahuje n'indobanure ziba mu Rwanda (U18)
                                                                IAN ni uwo ufite umupira

Hakurikiyeho iyahukana rya Nyiramongi Janeti ubundi ngo wajyaga yahukanira kera kwa Kayumba Nyamwasa atarashwana na Kagame, ubu ho ngo yagiye kwa nyina, abana bose kandi ngo bari ku ruhande rwe ndetse ngo baramukurikiye bose. Uyu wahaye amakuru Shikama yatubwiye ko ikibazo cyakomeye cyane, abana babura mu kibuga no mu itangazamakuru, na Nyiramongi arazimira ntiyakongera kugaragara kugeza igihe perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni aziye i Kigali muri za nama ziheruka, maze yunga Kagame Pawulo na Nyiramongi, ariko kuri aba bombi ibisare biracyari ku mitima ku buryo babanishijwe n'inyungu za politiki.


Mu kinyyarwanda baca umugani ngo wiringira ijosi rikakubyarira umwingo, umenya Kagame Pawulo wizera RPF nk'intwaro yo kuguma ku butegetsi ariyo izaba intandaro yo kubuvaho nkuko tubibonye hejuru! Bigenze gutya byaba biciye mu nzira y'ibitekerezo aho kuba amasasu, maze Kagamae akababazwa cyane no kuba agiye adakoreshje ibitwaro yamaze imyaka arundanya nkuko byagendekeye Moamar Kadafi wa Libya muri 2011! 

Hagati aho abajya impaka niba ubuzima bw'urugo rwa Kagame bwavugwaho mu itangazamakuru cyangwa butavugwaho, igisubizo perezida wa USA, Barack Obama yaragitanze hariya hejuru. Muri make, tugomba kubuvugaho kuko butureba twese.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

11 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.Urakoze

    ReplyDelete
  2. Ahubwo birababaje kuba umuntu yumvako umukuru w'igihugu cg umuryango we muri rusange batagomba kuvugwa mu gihe aribo ndorerwamo ya rubanda. Bitari ibyo itegeko rijyanye n'imyitwarire idakemangwa ntacyo ryaba rimaze.

    Mu byukuri ibi bintu byari kuba ari agahomamunwa kubandi bategetsi b'ibihugu bituzengurutse ariko kwa Kagame ntacyo bivuze kuberako amahano bakoze arenze kujyanisha ibitsina kuko nta mahano arenze kwica, za miliyoni z'sbantu, gukenesha abaturage kwica abaturanyi b'ibindi bihugu n'ibindi byinshi. Icyo nemeza ni uko iri ari itangiriro ry'ihirima.

    ReplyDelete
    Replies
    1. @ Makoki muri comment yinyandiko yahise uyisome, nagusabye yuko ugomba kujya unyigisha kwivuga. Komera!

      Delete
    2. Mbonyingabo we reka tubanze gushaka ibyomoro dore amacumu ari guca ibitsi by'abatsimbaraye kuri karinga baduteze ayingobe batugira ingaruzwamuheto birirwa bivuga imyato mitirano babeshyako barangije urugamba banyarukiye murwambariro uwatangaga imidende arebe indeshyo n'indoro byabo ati nimwigere ariko ntimugeze kubitugu bine imidende bari inyuma.
      Reka dushake ibyomoro ababaye ni abacu uruguma nirwuma tuzivuga.

      Delete
  3. Ahubwo iyo aba umugabo yagombye kuba yareguye kuko kiliya gisebo kirenze ibyo umukuru w'igihugu yavugwaho ntibimubere igisebo nk'uko byagaragaye muli uyu mugani wo kwahukana kwa Janete.

    ReplyDelete
  4. Komera Dr Nkusi, ibivugwa muri iyi nkuru sinabitindaho cyane kuko ngo iguye ntawe utayigera ijanja. Ikindi kandi iteka iyo hari ikintu runaka kibaye buri umwe wese agerageza gushaka uko agisobanura bitewe n’inyungu cg impamvu ze bwite.

    Ngarutse k’umutwe w’inkuru ngo “Nyiramongi Janete muka Pawulo Kagame yaguye mu mutego w'abacunnyi ba RPF/FPR”

    Ibi birasekeje cyane, kuko kubera uburyo President Kagame abanye n’abandi bafatanyije kubohoza u Rwanda, abantu bakomeza kugenda bahimba inkuru uko babonye byagera kuri Nyiramongi bikaba ibindi.

    1. Nyiramongi nibyo koko afitanye amasinde nabenshi bakoranye n’umugabo we.
    2. Kagame nawe afitanye amasinde na FPR kuko yayifashe bugwate ayigira iye bwite

    Ariko rero hari ikintu gikomeye benshi batazi cg birengagiza nkana kandi gikomeye cyane, nubwo bwose ibyo bibazo bihari nkuko wabikomojeho gato FPR yakomeje gushakisha uburyo bwose bushoboka yakwikiza Kagame ntamaraso amenetse kuko FPR ntiyifuza ko u Rwanda rwakongera kubamo intambara kuko benshi batinya kuba basubira m’ubuhungiro cg ibyo bagezeho bikaba byaba umuyonga, ariko Kagame nawe arabizi cyane niyo mpamvu ahora akanuye amaso yirukana abasoda abona badashobokanye ubundi akazana amaraso mashya atamuzi cyane kugirango akomeze kuyobora.

    Ariko kurundi ruhande FPR yahemukiye Kagame n’abandi basirikare bakuru kuko yabashoye mubwicanyi bukomeye none birangiye Kagame nabo basirikare babuze andi mahitamo uretse kugundira ubutegetsi no gupyinagaza abasivire cg abasirikare batumva neza amateka y’umusaraba bikoreye.

    Akandi kantu nuko Dr Rudasingwa na Gen Kayumba bashwanye bapfa ko kuri Gen Kayumba ikibazo ni Kagame naho FPR ntakibazo ifite, kandi na Col Karegeya nawe yigeze avuga ati ikosa bakoze nuko bemereye Kagame akaba umuyobozi. Kuri Dr Rudasingwa we ntakozwa FPR cg Kagame kuko we ntabwo abitandukanya akabayifuza ko FPR yajyana na Kagame ariko Gen Kayumba ati hoya Kagame nagende wenyine FPR isigare. Muri make hari umukino ukomeye tutazapfa kumenya neza, kuko ntawe ushobora gupfa gutobora ngo avuge ibintu uko biteye nyirizina.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Anonymous,
      nagushimiye muby'ukuri muri iki gitekerezo cyawe cyuzuyemo isesengura ryimibitse. Ndumva ntacyo nakongera kubyo uvuze usibye kugushimira no kugusaba gukomeza kudusangiza kubyo waba uzi byose byakorwa ngo tubuhoke twese Gahutu, Gatwa na Gatutsi.

      Delete
  5. @ Nkusi ndumva ntacyo navuga kuri iyinyandiko cyane, uretse yuko abicanyi nabandi bashaka kugundira ubutegetsi barahemukira abana babo. Nonese nyiramongi bamubwiye kujya gushira abanabe mubinyamakuru, yumva yuko aribyo bizatuma bajya kubutegetsi? Kadafi nawe niko yabishakaga yewe numugore wa wuwahoze ari presida wa Egypt Hosni Mubarak niko yabishakaga ariko byaranze. Iyo ubanye nabaturage neza umwana wawe ashobora kugusimbura kandi naho atagusimbura asigarana ubuzima bwiza.

    Ikindi kandi nashimwe ubu busobanuro bwa ANONYMOUS kubya Kayumba na Rudasingwa kuko bihuye nibyo nagiye mvuga. Bariya bagabo batandukanye mundangagaciro (Value) bikaba bigaragara yuko umwe ashaka guhindura system yubwicanyi undi akaba akiyikomeyeho.

    Burya mubuyobozi iyo udahinduye ibintu biraguhindura. Ntabwo tuzakunda yuko FPR izakomeza kwica, ahubwo igomba kujyana na Kagame.

    ReplyDelete
  6. mu giswahili baravuga ngo Malipo ni hapa duniani, nemera ntashidikanya ko iyo mvugo ari ukuri kwambaye ubisa, uretse n'inkotanyo nanjye njya mbona umusaruro wibyo nkora kandi narabikoze njyenyine, nta gitangaje rero kuba ibi turi kubyibonera atari inkuru.
    ahubwo bibere amasomo urubyiruko ruri kuzamuka ko narwo nirwigana abari gusezera kuri iyi si nabo ni ibi bibateganirijwe.

    ReplyDelete
  7. Ubuzima bw'umuntu ukomeye bugomba gutangazwa uko byagenda kose.Niyo mpamvu ubuzima cg se ibyo ibikomerezwa byiberamo binsanga ku ishyiga aho mba nibaza ukuntu nzabaho n'umuryango wanjye. By'umwihariko rero ubuzima bw'umukuru w'igihugu njye numva buba bukwiye gutangazwa dore ko aba agomba kuba intanga rugero muri byose,usibye ko uwacu we yabaye igicibwa yewe kurusha n'abi i mahanga bishe inzirakarengane bagamije inyungu zabo.

    ReplyDelete
  8. Bigaragara ko mwabuze icyi mukora mikirirwa mucuruza amagambo.Niba aho u Rwanda rugeze ntacyo hakubwiye,ukeneye guhumuka.U Rwanda si KAGAME mwirirwa muvuga,ni urw'abanyarwanda twese.Gusa aho yadukuye n'aho utugejeje turahazi,kandi tuzarwanya uwo ariwe wese uzashaka kudusubiza mu icuraburindi n'ubukene.Tureke kubatwa n'ibitekerezo by'ubuhezanguni twihishe inyuma y'inyungu zacu bwite,tuyobya abantu.Ntawe udakosa, ibyago ni ugukomeza.Iyaba wari mu Rwanda ngo uvuge ukuri wiboneye.Ntukumve amabwire kandi ukuze.Haranira kujyana n'igihe kandi wihatire guhinduka ubere n'abandi urugero rwiza.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355