Pageviews all the time

Kagame Pawulo asigaye yikanga baringa iterwa n'uko akeka buri gihe ko ibyo akora i Burundi nawe ashobora kubikorerwa vuba cyane: Ibyapa byose bigana ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga Gerigori KAYIBANDA yategetse ko bivaho mu masaha atarenga atanu!/NKUSI Yozefu


Kimwe mu byapa byari hafi y'ikibuga cy'indegde Gerigori Kayibanda


"  Petero, subiza inkota mu rwubati kuko uwicisha inkota ariyo azazira."Bibiliya Itunganye: Yezu  umwami w'abakirisitu abuza Petero gukoresha inkota igihe Abayahudi bariho bafata Yezu ngo bamubambe i Nyabihanga(Gologota)

Mu gihe kagame Pawulo yugarijwe n'ibibazo by'urugo rwe hari abantu benshi babyiniye ku rukoma bati : " Awa, sibo babona"! Nyamara uko ibintu bimeze ubu mu Rwanda, buri muntu wese ukunda kiriya gihugu yagombye kujya ku mavi akagisengera kuko isaha iyo ariyo yose Kagame Pawulo ashobora kugicumita inkota nkuko adasiba kubigirira inzirakarengane! Ibi muri Shikama tukaba tubivuga duhereye ku byemezo byuzuye ubuhubutsi bisigaye bifatwa n'umuyobozi nako umutegetsi Pawulo Kagame. Icyemezo cya hafi aheruka gufata kikaba ari ugukuraho ibyapa byose byamamaza byari biri ku mihanda igana ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga Gerigori KAYIBANDA Agatsiko kita ubu Kigali International Airport(KIA).Bene ibyapa ubu barira ayo kwarika bakaba barahawe amasaha atanu gusa ngo babe babikuyeho benshi bakaba bari bamaze kushyura imfatakibanza y'umwaka irenga miliyoni icumi y'amafranga y'u Rwanda(10,000,000FRW)!

Kagame Niwe wategetse ko ibyapa bikurwaho igitaraganya
Ubwo yaganaga mu nama ya EAC muri Tanzania mu ntangiriro z'iki cyumweru turimo, Pawulo Kagame yategetse ko ibyapa byose bigana ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga Gerigori Kayibanda bikurwaho. Umwidishyi Mukuru akimara gusohora iri tegeko, abagererwa be bahise bahamagara bene ibyapa: amabanki, amahoteli, amakompanyi,n'abandi bose babifiteyo,  bategekwa ko barara bakuyeho ibi byapa batabishobora umujyi wa Kigali ukabikuraho!Ibi bikaba byarabaye ku wa kane tariki ya 8/9/2016.

Icyababaje aba barebwa n'iri tegeko rya giturumbuka ni ukuntu batategujwe hakiri kare ngo babimenyeshe abakiliya babo kandi  banatekereze n'ahandi byakwimurirwa. Ibyabo byabaye nk'ibya ba baturage ba Byumba Shikama idahwema kwandikaho bahamagarwaga mu manama na RPF muri 1990-1994 bagerayo ikabica bose ntihasigare n'uwo kubara inkuru; umva uko bavuga :

" Twagiye kubona tubona ubutumwa  nyma ya sa saba z'amanywa buvuga ngo ufite ibyapa wese bigana ku kibuga cy'indege  mpuzamhanga cya Kigali agomba kuza mu nama ngo twigire hamwe uko byakwimurirwa ahandi. Twabaye tukihagera badutegeka kurara tubikuyeho tutabikora Umujyi wa Kigali ukabikora! Twabwiwe ko ari itegeko ryavuye muri Perezidansi ya Repubulika kubera impamvu z'umutekano"

Kagame afite ubwoba ko ibyo akora i Burundi nawe ashobora kubikorerwa 
Urubuga rwanyu Shikama rurabamenyesha ko Kagame Pawulo afite ubwoba kandi bukaba bufite ishingiro nkuko tuzabibagezaho mu minsi iri imbere mu BYAHISHUWE. Hagati aho muribuka ko abayobozi benshi b'i Burundi bagiye baraswaho bari mu muhanda bari mu modoka bajya cyangwa bava ku kazi; ni kenshi byavuzwe ko Pawulo Kagame ariwe uyobora ubu bwicanyi. Ibi rero biraducira amarenga ko Kagame Pawulo babandi aherutse kudutangariza ku itariki ya 4 Nyakanga 2016 ko bashaka gutera u Rwanda, bashobora gutangiza ibikorwa by'iterabwoba nk'iryo akorera i Bujumbura mu Burundi aho yica abayobozi b'iki gihugu nk'urasa inyoni!
Ubwoba Kagame afite bushobora kumuhitana cyangwa akisubirira mu mashyamba!

Kwikunda birenze urugero
Mwese muzi ko Kagame Pawulo ariwe muperezida wa mbere wihorera mu ngendo zitabarika ku isi; ikibabaje ni uko igice cy'ibyo yacuruzaga mukeba we Gasana Richard ngo yazimiranye nacyo; Nyihangane! Muri izi ngendo rero zose akora, aca ku kibuga cy'indege cyavuzwe hejuru, ikaba ariyo mpamvu iki kibuga kigomba kurindwa kuva aho yuririra indege kugeza iwe mu mbere! Indi mpamvu ya kabiri ni uko Kagame azi ko Nyakwigendera Perezida Habyarimana, ikinani kitananiye abagome n'abagambanyi, yishwe yerekeza kuri kiriya kibuga, aha nkaba nkeka ko umuzimu wa Kinani nawe ariho azengereza Kagame akaba amubwira ko inkota yamwicishije nawe ariyo azazira, bigatuma arara atekereza uko iki gikombe cyamurenga!

Ikibazo muri Shikama twibaza rero kikaba ari iki:
Ese ko Kagame ariho akaza umutekano we, abagererwa bo bite? Tukaba twumva ko mu rwego rwo kubarindira nabo umutekano, Kagame yagombye gutanga itegeko ibyapa byose biri mu gihugu byose bigakurwaho niba yumva ko abazahungabanya umutekano bazajya bihisha inyuma ya biriya byapa!!!

Abanyarwanda baciye umugani ngo " Umwanzi ava mu nzu", tuzabereka mu Byahishuwe bitaha ko abagera amajanja Kagame Pawulo atari abazihisha inyuma ya biriya byapa arenganya ahubwo bibereye ku ibere iwe mu Rugwiro no ku Ntare!!

Uwapfuye yarihuse ataboonye iminsi ya nyuma ya RPF!!!!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze Kubabohore.



11 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. Urakoze

    ReplyDelete
    Replies
    1. Nkusi, abanyarwanda nibo bavuze ngo UMUNTU ASIGA IKIMWIRUKAHO NTASIGA IKIMWIRUKAMO. Kagame rero ameze nk'umuntu ushaka kwiruka ngo asige ikicucu cye! Buriya abishoboye yashaka n'abasirikare yinjiza mu mubiri we kugira ngo bamurinde ikimwirukamo gihora kimutesha umutwe.

      Mperuka bategeka abaturiye imihanda ko batagomba kubaka ibipangu bizamuka ngo bigere hejuru hose, ngo ko bagomba kubaka ibigiye bicagaguyemo kurenga muri 1/2 cy'uburebure bw'urukuta kuri buri ntera ya metero cg metero n'igice, noneho muri bya birangarizwa bagashyiramo grillage, ngo Kagame ajye abona uko abacunga igihe ariho atambuka kugira ngo batamurasa(bikanyobera rero uko abikora dore ko imodoka zimutwaye ziba zigenda nk'izahanzweho ziruka kurusha isasu).

      Abanyarwanda bawe rero nawe urabazi barabyubahirije bose, maze barangije imbere ya bya birangarizwa(mu gipangu) bateramo ibiti n'indabyo z'imitako ku buryo nka nyuma y'amezi 4 biba byakuze ndetse byanafunze neza rwose ibyo birangarizwa byose ku buryo n'ubundi utabona imbere mu gipangu uri inyuma. Cyangwa se nanone muri ibyo birangarizwa bagashyiramo grillage ariko zegeranye kurusha uko umusambi uboshye ku buryo n'ubundi uri inyuma atabona ibibera imbere.

      Ubwo nabyo ejo bundi Kagame nahuguka azababwira ko ibyo biti n'indabyo bagomba kubitema cg ko izo grillage bagomba kuzikuraho.

      Kagame arwaye ibyo bita mu ndimi z'amahanga PARANOIA, kandi umurwayi w'iyo ndwara aterwa ubwoba n'akantu ako ari ko kose, ku buryo n'iyo wamushyira ahantu hatari umuntu n'umwe, hatari akantu na kamwe nabyo ubwabyo byamutitiza. Umuti rero si ugukuzaho biriya byapa, kuko nubundi ejo buzacya akuzeho ubusitani (akeka ko abamuhiga babwihishamo),nibucya afunge imihanda( ibyo biramenyerewe), nibucya akuzeho amatara yo ku muhanda (kugira ngo atamumurika bakamubona), nibucya akuzeho bordures (kugira ngo batazazingongesha imodoka imutwaye),nibucya asenye yamiturirwa ahora arata ngo itazamugwira, nibucya asenye umuhanda burundu ngo batazawucamo baje kumuhitana, nibucya afunge ikibuga cy'indege, nibucya...nibucya...nibucya.....etc. Ngicyo icyo bita PARANOIA, ikira gusa ari uko nyirayo apfuye.

      Delete
    2. Muvandimwe Manzi,

      Ko ndebe ukamiritse mu ndwara zifata abaperezida b'Afrika, nta kuntu watelefona mu Rugwiro ukabaza niba umwanya wa Dr Gasakure utari wahabwa undi muntu? Ubanze urebe niba uri Umusajya ariko !!

      Delete
  2. Ubu noneho ndimiwe umwami abaye umusazi karabaye nonese n'ubwo yafata imyanzuro nk'iyo yabikora uko ashatse adatanze ingurane y'amafaranga kuri abo baba bakora ubucuruzi cg bamamaza ibikorwa byabo? Landmark ko narinzi koiba ifite amasezerano atari yayandi asanzwe murambwirako icyo atari ikimenyetso kerekanako urwnda ruyobowe n'umwami nawe utitaye ku baturage be

    Uko byagenda kose ntabuhinga afitebwo gusubiza iminsi inyuma niyemere we n'abo bafatanije kwenga inzoga yagahinda bakayitereka umunyarwanda aho ava akgera, iyisigayemo nibo bagomba kuyikonoza bakumva uko yarimeze gusa irasharira kandi bagomba kuyinywa cg bakiruka naho kwikanga ibyapa byo ni ubusazi.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Makoki,
      Niga abanza bajyaga batubwira ko burya ikinyarwanda cy'umwimerere kiri hariya mu kibaya cya IMBO, maze kubyemera rero kubera inyandiko zawe zuzuye izimiza kandi buri wese ashobora gusobanukirwa.

      Nikirambe ikinyarwanda cyacu, igisajya kizasubire i Busajya!

      Delete
  3. Aho mwene Rutagambwa ntiyaba yarahanuriwe ko unwambi uzamucumita uzaturuka ku birindiro biri hejuru y'ibyapa???!!!mmh uwapfuye yarihuse koko...ariko bazibuke gukuraho na kiriya cya KIA

    ReplyDelete
  4. Muraho Nkusi, ndagirango nkwibarize, ni kuki ingoma z'igitugu usanga iyo Perezida avuyeho ku mpamvu azo arizo zose ajyana n'shyaka rye kandi riba rikomeye (abacurabwenge baryo nibo bamufasha muri propaganda zose)?? Urugero Kagame avuyeho sinshidikanya ko na FPR byaba birangiye, Mugabe avuyeho sinshidikanya ko na ZANU-PF yaba igiye, etc. Murakoze.

    ReplyDelete
  5. Muraho Nkusi, ndagirango nkwibarize, ni kuki ingoma z'igitugu usanga iyo Perezida avuyeho ku mpamvu azo arizo zose ajyana n'shyaka rye kandi riba rikomeye (abacurabwenge baryo nibo bamufasha muri propaganda zose)?? Urugero Kagame avuyeho sinshidikanya ko na FPR byaba birangiye, Mugabe avuyeho sinshidikanya ko na ZANU-PF yaba igiye, etc. Murakoze.

    ReplyDelete
  6. Ubwo so ubwoba gusa ahubwo ni ukubushakira irindi zina kuko ahubwo twanasanga ari indwara nshya ishobora. kuba itaramenyekana yaba yaranduye!
    niba yikanga icyapa aho ubwo aracyatora agatotsi?

    ReplyDelete
  7. Nkusi, komera ndizera yuko ubutumwa bwabnge bwakugezeho. Naho ibyubwoba cyangwa uburwayi nimugihe, kuko umwicanyi niwe utinya urupfu kurusha abazima nabapfuye.

    Nkuko wabivuze uwicisha inkota nawe niyo aziciswa. Ibyo umuntu abiba kandi nibyo asarura, ndavuga ubwoko (quality) naho ubwinshi (quantity) byikuba kenshi. Kagame nabicanyibe nibitegure yuko ibibi bakoze bizabagaruka bikagaruka nababo.

    Mahoro, arikubaza ibyabanyagitugu ngo iyobavuyeho bajyana namashyaka yabo, nibyo. Kuko umunyagitugu ntashobora kwitandikanya na institution ayobora, niyo mpamvu ujya wumva Kagame yiyitiranya nurwanda. Akumva igihugu cyose aricye ahokuba icyabaturage. Amashyaka yabanyagitugu ntabwo aba aramashyaka kuko inimitungo yayo iba ariyigihugu yasahuye, umunyagitugu yapfa nishyaka rigapfa.

    ReplyDelete
  8. muraho nkusi we nandika SMS ntisohoke bisaba iki?ngo muyisohore

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355