Pageviews all the time

Shikama yamaganye Rwanda Deyi n'ibisa nayo: Abaturage tugomba kwigaragambya mu mahoro twamagana akarengane n'itsikamizwa dukomeje gukorerwa n'Agatsiko/Nkusi Yozefu


Abaturage hirya no hino bararira ayo kwarika: mu gihugu abana barwaye bwaki kubera kubura ibyo barya. Muri uyu mwaka wa 2016, Malariya yagaritse ingogo mu gihugu; abaturage hirya no hino bugarijwe n'inzara, mu ntara y'uburasirazuba ho hari abagabo n'abagore ngo barwaye bwaki!


Ibi byose Agatsiko karabirengaho kakaya, ndetse no kwangatwa bikazamo; urubuga rwanyu Shikama rwagiye rubagezaho inyandiko nyinshi zerekeranye n'uru rukozasoni.
Abagore bo mu Bugesera ngo barwaye bwake!
  • Twamaganye kenshi za Rwanda deyi(Rwanda Days), Agatsiko kajugunyamo akayabo mu rwego rwo kwishimisha nkuko byakorwaga muri Sodomu na Gomora, mu gihe Abaturage bugarijwe n'ibibazo twavuze hejuru akenshi byaturutse ku butegetsi bubi.
  • Twamaganye umuhango Agatsiko gakora ngarukamwaka wo guhuruza isi n'ijuru, abakire bo hirya no hino ku isi bakaza bambaye imyenda y'umweru bagahotswa umunsi wose bafatanyije n'abagashize bo mu Gatsiko mu gihe mu cyaro ba Ngofero inda yafatanye n'umugongo.
  • Irondabukungu  rikorerwa ba Ngofero, aho abana b'abakire bahabwa amashuri yabo abanza yo mu rwego rwo hejuru, afite ibikoresho bihagije n'abarimu bazobereye,ayisumbuye na kaminuza bakajya kubyigira muri USA; mu gihe ba Ngofero bapfunyikirwa amazi ( mu mashuri abanza , ayisummbuye na kaminuza kubera ko leta yayateye umugongo)bakarangiza za kaminuza zo mu Rwanda batazi gusoma no kwandika.
  • Ubu noneho mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali, Agatsiko kashyizemo igisata cyo kuzajya ngo bongera amabuno n'amabere y'abagore no kubaga ababyibushye bakaringanira. Ikiguzi cy'uru rukozasoni ngo ni byibura miliyoni ebyiri z'amafranga y'u Rwanda. Amamiliyari y'amafranga atbarika yajugunywe muri uyu mushinga w'abagashize mu gihe Abagore mu bitaro hafi ya byose byo mu Rwanda babyarizwa kuri buji n'isitimu kubera kubura amashanyarazi; abaturage hirya no hino mu Rwanda bakaba bafungirwa muri ibi bitaro kubera kubura amafranga yo kwishyura !
Bamwe mu banyarwanda bitabiriye Rwanda Deyi ( Kagame Deyi) igiye kubera mu burengerazuba bwa USA .
 Kanda ifoto uyigire nini urebe ibyari gutunga bariya bagore bo mu Bugesera barwaye bwake aho bijya!

Uyu murengwe w'Agatsiko mu gihe ba Ngofero tutakigira n'ikijumba cyo gusomeza amazi, ugomba kuduteramo akanyabugabo tukumva ko igihe cyo kwibohora ari iki. Icyo abyanyarwanda bagomba kubanza kwishyiramo ni uko nkuko bikorwa mu bihugu byose duturanye, bukaba ari uburenganzira butangwa n'amahame Umuryango w'Abibumbye (Loni) yubakiyeho, abaturage twese tugomba kwigaragambya mu gihe Abategetsi bakora ibihabanye n'ibyifuzo byacu nkuko bikorwa mu bihugu duturanye n'ahandi ku isi.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Kwigaragambya udasenya cyangwa ngo wice, ukamagana akarengane ukorerwa, ni uburengenzira bwawe.

8 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. Urakoze.

    ReplyDelete
  2. Ese buriya KAGAME ntitwaba tujya tumurenganya we n'agatsiko ke? Aba bantu ni ibirara bitazi uko kugira igihugu wigengamo biryoha ntibigeze biga uburere mboneragihugu, ntibagira kavukire icyabo ni ukurya bkoze mu mifuka no ku maraso ahasigaye bakarya bakabyina bakaryama bakabyukira ku rumogi.

    Uwaba yibazako bitaye kuri iyo nzara muvuga yaba yibeshya kuko ntabwo bifata nk'abanyarwanda bakuriye mu mahanga bibera mu mahanga. Ubwo ntimwaba mubarenganya? Ibyo byo kurya byanyu ntabyo bazi. Baza baje kubakama mo ayo bishyura amahoteri amamodoka ahenze bagendamo ubwo rero uwakubeshyako aba bari muri rwandawaye niko njya mbivuga kuberako amajigo yajegeye,ko ari abibonamo ubunyarwanda yaba akubeshye.

    Babaze kwambara impenure ubabaze kunywa urumojyi ubundi niba ushaka kugura kukiri cy'urumojyi no mimajipo ibiciro barabiringaniza.

    Ntarandiriye rero uziko yahaye KAGAME amahirwe yo kwicara mu rugwiro natege imisaya ishyano rimugwire ku matama kuberako ntabwo yitaye ku marira yanyu n'ururimi muvuga ntarwumva.

    ReplyDelete
  3. Nkusi, ubyuvuga yuko abantu bakwiriye kwigaragambya bakamagana abategetsi batabitayeho; bashaka kwinezeza mubyarubanda nibyo. Areko ndagirango twumvikane kuri ikikibazo, yuko abaturage bakora ibivuye kubabayobora muguharanira uburenganzira bwabo.

    Murwanda rero dukeneye urubuga rwokuvugiramo, kandi uzineza yuko rwafunze kuva FPR yafata ubutegetsi. Kugirango rufunguke hakeneye gushyira hamwe kwitangazamakuru, opposition, imiryango iharanira uburenganzira bywikiremwa muntu, ndetse nabakozi bareta (civil servants) bagaharanira urworubuga. Ururubuga nitwe gukwiriye kwerekana uko abaturage bagomba kurubona.

    Twirirwa twamagana amashyaka ya opposition yohanze ngo ntashira hamwe nyamara tukirengagira yuko gushyirahamwe bishobora noguhera muriyo miryango navuze haruguru, naho amashyaka ya opposition atakwiyunga. Gewe simbona yuo kwiyunga kwa opposition kwihuturwa cyangwa kwagira icyo kwica bitabayeho. Nkurunziza yafasha ubutegetsi agifitanye ibibazo Nyangoma na ba Rwasa.

    ReplyDelete
  4. JENERALI amaze iminsi atagaragara muri iki gihugu! Abari muri Mozambique mukomeze mutugezeho iby'uyu mugabo.

    Ubu Shikama iriho iragerageza kumenya niba yaragiye muri Rwanda deyi(Kagame deyi) cyangwa niba yaragiye guhabwa amabwiriza mashya i Kigali.

    Abari muri USA, i San Francisko namwe musabwe kutugezaho amakuru y'ihotswa murimo aho muri USA.

    ReplyDelete
  5. @ Nkusi, utekereza yuko ziriya mbaraga zokwica bazazihora? Ushobora gusanga ubu zisigaye mumadesikuru ya Kagame gusa. Umuntumwe yaravuzengo bwambere FPR igifite imbaraga yarateye igera i Kinshasa, yongeye igarukira i Massisi, ubwanyuma yananiwe nokurenga i Goma.

    Ubungubu imbaraga zisigaye nukwica abaratuge mugihugu, kuribwa - ribwa, nogutegereza yuko barenga umurongo kugirango abereke.

    ReplyDelete
  6. Mbonyingabo we ibyuvuga nukuri ahubwo nimbaraga zokwica abomugihugu zizashira Umunsi abanyarwanda baciye akenge kizabyara igihuru.gusa njya ndeba urubyiruko ruri kwibere ryamaraso birirwa bazenguruka ibihugu barongorindaya ngo bagiye kuneka ESE umunsi bumbishe ko shebuja nawe yabuze ahwajya bazajyahe ko nayurumogi ntayo bazibonera

    ReplyDelete
  7. Mwaramutse Muvandimwe Dg Nkusi? Uwiyita Jenerali ni byo koko ntakibarizwa i Maputo. Amakuru nanjye ntarabonera gihamya yemeza ko yasubiye mu Rwanda. Ngo intandaro ikaba ya magambo ye yavugaga ko ngo atunze imbunda kandi ngo agendana n’amafaranga yo guha polisi baramutse bamufashe. Nubwo yabyigambaga mu Kinyarwanda abasemuzi babishyize mu giporutugali babishyikiriza inzego z’umutekano. Rero ngo mu minsi ishize ngo abashinzwe umutekano baba baragiye bamutemberera bagamije kumusaba kubaha ya mbunda. Ngo yaba yarakoze rero nkuko abivuga muri ya Youtube: ngo uko bazaga niko yabaha ruswa ngo bamureke. Ariko abaje uyu munsi ejo ntibabe aribo bagaruka. Jenerali rero ngo yaba yaraje kubona ko ari hafi guhomba kandi abona ko amaherezo azafatwa akaba yafungwa, noneho atangira kugurisha utwangushye rwihishwa, arangije arahafata. Ariko ngo mbere gato Kigali yari yamutumyeho ngo abanza kwanga. Nyuma rero ngo abonye ko no muri Mozambiki ntaho ahagaze ngo ahitamo kwiyahura mu Rwanda. Ariko nkuko nabivuze ntangira ndacyatohoza neza nta gihamya mfite, amakuru nyayo nshobora kuzayabagezaho mu minsi iri imbere. MIHETO

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355