Pageviews all the time

Sipesiyali. POLITIKI N’UMUTEKANO : LT.GEN. CHARLES MUHIRE WATUKIWE NA PEREZIDA KAGAME MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO KU KIMIHURURA MURI Mata 2010 AKANAMUTEGEKA KURAHIRA KU GAHATO IMBERE Y’ABADEPITE KU NSHINGANO NSHYA NYUMA Y’IMINSI ITATU GUSA AGAHITA AFUNGWA; AKUWE MU GISIRIKARI KU GAHATO KUBERA UKUNTU BENE WABO BO MU GATSIKO KA FPR BAVANYE I BUGANDE BAMUJUJUBIJE KUVA BAGIFATA UBUTEGETSI MURI NYAKANGA 1994 BAMUKEKAHO KUVUKA MU BWOKO BW’ABATWA IBYO BIKAMUHINDURA UMUNYACYAHA KURI BO!!!

Jenerali Muhire
Muri iki cyumweru dusoje Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME yirukanye mu gisirikari (yasezereye) abagera kuri 843 barimo n’abafite amapeti yo hejuru yo mu rwego rwa Jenerali bakaba barimo na Lieutenant General MUHIRE Charles.
Kubera ukuntu uyu muvandimwe w’umunyarwanda w’inzirakarengane (Lt. Gen. Charles MUHIRE) Kagame yamutesheje umutwe guhera muri 1994 bagifata ubutegetsi bikagera n’aho bashaka kumwica ariko Imana igakinga ukuboko, uyu munsi SHIKAMA tugiye kubagezaho inkuru isesenguye ibabwira inzira y’umusaraba MUHIRE Charles yanyuzemo.
Mu kubabwira iyi nzira turanaboneraho kubereka ikimwaro cya Kagame imbere y’abo ahemukira n’uburyo bo bamurusha ubutwari n’ubupfura kuko bamwihorera bakicecekera aka wa mugani w’abakurambere uvuga ngo : «Agakambye ugatega u Rwanda!»  

TURUSHEHO KWIYEGEREZA IMANA.IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 16 GISANZWE, TALIKI 20 NYAKANGA 2014 : Isomo rya mbere : Ubuhanga : 12,13.16-19 Zaburi : 85,5-6,9ab.10,15-16ab. Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 8,26-27 Ivanjiri : Matayo : 13,24-43 : « Ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame na FPR tudasiba kwamagana buri mu Rwanda; bumeze nk’urumamfu umwanzi yaje akaminjagira hejuru y’abanyarwanda b’intungane abasanze mu bitotsi kandi bugomba kurandurwa nta kabuza!!!» Abatagatifu : Eliyasi, Marina na Euneri.

Yezu acira abigishwa umugani
w'urumamfu
Kuri iki Cyumweru, taliki 20 Nyakanga 2014 tugeze ku cyumweru cya 16 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya. Kiliziya Gatulika umubyeyi wacu irakomeza kutwereka agaciro k’imigani y’imigenurano mu guha ubuzima rubanda bushingiye kuri Roho nzima ituye mu mubiri muzima.
Mu gitabo cy’ubuhanga baradusobanurira ukuntu imbaraga za Nyagasani arizo soko y’ubutabera ahorana iteka kuri bose. Bityo ubutegetsi afite kuri byose bugatuma abyitaho atarobanuye.

AMATEKA Y’U RWANDA : UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO.

iyangire nk'ingagi
IYANGIRE NK'INGAGI
 
Igice cya kane : Umusozo w’inyandiko y’ubucurabwenge yasomwaga mu gihe cyo kwimika umwami mushya mu Rwanda (Ibikurikira igice cya gatatu : Intangiriro y’ubucurabwenge)

Mu nyandiko iheruka twabagejejeho inyandiko yasomwaga mu gihe cyo kwimika abami batwaye u Rwanda. Niyo mpamvu uyu munsi tugiye kubagezaho urutonde rw’abami bari basigaye kugira ngo nabo mumenye ibisekuru bakomokagamo, amazina yabo ya gitûutsi (abatutsi), ba nyina bababyaraga n’ubwoko bagombaga kubyarana abami bazabasimbura.

Niyo mpamvu muri iyi nyandiko tugiye gukomereza ku umwami MIBAMBWE mwene KIGELI na NYIRAKIGELI,…. 

Mibambwe ni uwa KIGELI, izina rye ari Umututsi akaba NDABARASA. Nyina ni NYIRAKIGELI, izina rye ari Umututsi akaba RWESERO, rwa Muhoza wa Ruregeya : akaba Umukobwa w’Abagesera. Nyina ni Mboyire ya Rujuhe rwa Censha rya Nyirabahaya : akaba Umukobwa w’Abahondogo. Aho ga nyine, Abagesera bakabyarana Abami n’Abanyiginya.

IGIKOMBE CY’ISI CYA 2014 GISIZE IBIMENYETSO BY’IMPURIRANE BIZANDIKWA MU MATEKA Y’ISI BIRIMO ABAPAPA (Vaticani) BABIRI BAHURIYE KU MUKINO WA NYUMA

http://envy.bloxode.com/images/126494887411.jpeg
http://www.familysecuritymatters.org/imgLib/20130315_pope_francis_waving_large.jpg

Igikombe cy’isi gishojwe mu gihugu cya Burezili cyabaye impurirane y’ibintu bibiri abantu batigeze batekerezaho mbere ngo bibwire ko bizabaho. Si ibyo gusa ariko kuko n’igihugu cyakiriye iyo mikino aricyo Burezili cyahuye n’uruva gusenya muri iyi mikino.
Ubundi igihugu cya Burezili ni igihugu muri politiki yacyo, umupira ufata umwanya wa mbere. Iyi ni nayo mpamvu mu ibendera ryacyo harimo umupira w’amaguru muzabyitegereze neza muzawusangamo. Iki gihugu cya Burezili cyakiriye iri rushanwa ryitabirwa n’abantu benshi ku isi cyatsinzwe ibitego 7 n’Ubudage.

IJAMBO RY'IBANZE. SHIKAMA TWONGEYE GUHA IKAZE ABAKUNZI BACU NYUMA Y’ISOZWA RY’IMIKINO Y’IGIKOMBE CY’ISI CYABERAGA MURI BUREZILI.

                                                      SHIKAMA
Nyuma y’imikino y’igikombe cy’isi imaze ukwezi kose ikinirwa muri Burezili ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo, ikinyamakuru cyanyu SHIKAMA twongeye guha ikaze abakunzi bacu, abasoma urubuga rwacu ndetse n’abandi banyarwanda bose barimo n’abadafite uburyo bwo gusoma bitewe n’amikoro make ariko bakaba bazi ko SHIKAMA ihari kandi ikora ubutaruhuka.

Nk’uko bisanzwe kandi mu bihe byose, umupira w’amaguru ni kimwe mu bintu bikundwa n’abantu benshi niba atari bose. Impamvu kandi irumvikana ndetse natwe muri SHIKAMA turayumva kuko umupira uruhura rubanda ukanarufasha gusabana no kungurana ibitekerezo.

NYUMA Y’IBIMENYETSO TWAKUSANYIJE BIDUHA UBURENGANZIRA BWO GUTANGA UMWANZURO, SHIKAMA TUKWEREKE KO NTA MAYOBERA NA MAKE ARI MU NKONGI Z’IMIRIRO ZIRIMO KUYOGOZA U RWANDA KUKO INKOMOKO YAYO ARI AGATSIKO KA FPR KARI KU BUTEGETSI I KIGALI KAGAMIJE KUNYUNYUZA IMITSI Y’ABANYARWANDA./GATENDO A.


Jenerali Jack Nziza
Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 23/7/2014

Hashize iminsi inkongi z'umuriro zigabije amagereza na bimwe mu bice bya Kigali. Magingo aya ntawe uramenya ikihishe inyuma y'iyo miriro n'ubwo nko ku giti cyanjye iperereza turirimo kandi rizarangira tumenye ukuri. N'ubwo ntawe uratungwa agatoki ko ariwe wihishe inyuma y'izo nkongi z'umuriro, ntihabura ibihuha biri guhwihwiswa mu matama tama y'abantu ko ari FPR, FDLR na RNC biri inyuma y'iki gikorwa kigayitse.

Muri aba batatu, uwaba ari gutwika igihugu wese byajya kumutwe wa FPR kuko niyo nyirabayazana yo kugirango ibintu nk'ibi bibe biri kuba kubera uburyo yimitse ubwicanyi imbere buyobowe n'intumwa ya Kagame, Jenerali Nziza, bityo bigatuma abantu bashobora kuba bakoresha inzira zose zishobotse ngo bahagarike uwo mu Jenerali.

Kigali ikomeje gushya: ubu ni Nyabugogo iriho ishya kuri uyu wa kabiri 15/7/2014/ Byavuguruwe saa 13.00GMT

Igorofa iriho igurumana


Imyotsi yatwikiriye Nyabugogo yose



Imiriro imaze iminsi yibasira u Rwanda cyane cyane umujyi wa Kigali irakomeje; ubu ni kuri Nyabugogo ahitwa kwa Mutanga hariho hashya. Ejo  kuri 14/7/2014 niho muri Parc Industriel i Gikondo muri Kigali  hahiye inganda 3 zakoraga kawunga zigakongoka.


Ndasaba abanyamakuru ba Shikama aho bari hose gutunganya inyandiko kuri iyi miriro iri mu Rwanda kuko bikabije.  Abanyarwanda bagomba kumenya ukuri kuri iyi miriro.

Amakuru amaze kutugeraho mu kanya aravuga ko igorofa yahiye yari ifite imiryango12: hasi hari 6 no hejuru hari 6 ikaba ariyo yahiye. Nta bantu baguye muri uyu muriro ariko ngo hangirikiyemo  byinshi cyane.






Nkusi Yozefu
umuyobozi mukuru wa Shikama

Amayeri ya Kagame arakomeye cyane: birashoboka ko yamaze kwigarurira Rujugiro Ayababtwa T.


Kagame ni umuntu utinya umuntu wese abona ko yamurwanya kandi afatanyije n'abandi akaba ashobora kumunesha. Byatangiye cyera ubwo yatinyaga intambara y'Abacengezi, yemera kwinjiza Majoro Ninja mu gisirkare cy'u Rwanda kandi uyu Ninja yarafatiwe ku rugamba amaze kwica abanyeshuri amagana mu ishuli ry'i Nyange. Si majoro Ninja gusa kuko n'uwari umukuru we Jenerali Rwarakabije, Kagame yirengagije ibihumbi by'Abantu bishwe n'abacengezi ba Rwarakabije, ararenga amugororera umwanya ukomeye muri Leta. 


Kigali yongeye kwibasirwa n'imiriro kuri uyu wa mbere 14/7/2014

Dore uko zone industrielle iri gushya. Aha ni kuri Rwandex
Ejo ku cyumweru tariki ya 13/7/2014, niho twabagezagaho inyandiko ivuga ibyerekeranye n'umuriro wibasiye igaraje y'umugabo witwa Mandevu yari iherereye mu Gatsata yahiye igakongoka. Uyu munsi nabwo niho ku manywa y'ihangu inkongi y'umuriro yibasiye ahaherereye inganda muri Kigali bita Parc ndustriel iri i Gikondo, uruganda rwa Rwandex rukaba ruri mu zazahajwe n'umuriro w'uyu munsi kuwa 14/7/2014.

Iyi miriro kandi ije ikurikira indi iheruka kwibasira gereza ya Gitarama n'iya Gisenyi yaguyemo abantu Agatsiko kemeza ko ari 6 hagakomereka abarenga 40 ariko hakaba hahwihwiswa ko hapfuye umubare urenze uyu kure cyane.  Nta cyumweru cyari cyashira kandi izi nkongi nanone zibasiye amaduka aherereye mu mujyi wa Kigali rwagati aho bita kuri Karitiye Matewusi.

Ibi byose birimo biraba mu gihe Leta ya Kagame yari imaze iminsi itarenga 2 itangaje ko yafashe ingamba zikomeye zo guhangana n'iyi miriro. 
Mana tabara abawe.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


Leta y’agatsiko ka FPR mu rwego rwo gukomeza kunyunyuza abanyarwanda kugeza bicujije impamvu bavutse, kabujije abacuruzi mu gihugu hose gushyiraho abazamu babategeka gukoresha inkeragutabara zo kwa General IBINGIRA Fred none zibamazeho umutungo zibiba ndetse bamwe zikanabica

Jenerali Ibingira ntiyahunze ahubwo yasubijwe mu kazi - MINADEF
Mu rwego rwo kurushaho kugeza ku banyarwanda inyandiko nyinshi cyane uko dushoboye kandi zifite ireme tugamije ikintu kimwe rukumbi (Guhindura ubutegetsi mu Rwanda dukoresheje revolisiyo ikaramu itavusha amaraso) twiyemeje kugerageza uko dushoboye kugera mu byiciro byose by’ubuzima bw’igihugu.
Ni ukuvuga ko ubuhinzi, ubworozi, ububanyi n’amahanga, ibidukikije, umurimo, ikoranabuhanga, igisirikari, umutekano n’ubusugire bw’igihugu, ubutabera, ibikorwa remezo, ubwikorezi, akarengane kabaye ndanze kwa Kagame na FPR, umuco n’ururimi rw’ikinyarwanda,… byose muri SHIKAMA tubyandikaho kandi dushimitse.

Entre Tom Ndahiro et Ally Yussef MUGENZI, qui propage la haine ethnique?

Ally Yussuf Mugenzi
Tom Ndahiro



Je me demande pourquoi mon compatriote Tom NDAHIRO  manifeste toujours un extrêmisme ethnique aveugle, à son âge!

En effet, il ya presque un mois monsieur Tom Ndahiro faisait éloge du journaliste de la BBC Ally Yussuf Mugenzi  après un débat radiodiffusé  sur  la BBC/Gahuza qui opposait Mr Twagiramungu Faustin à d’autres invités de Mr Mugenzi.  Ainsi, Tom Ndahiro signala sur le website www.rushyashya.net  : 
«  Yussuf Mugenzi est un journaliste très bien respecté à la BBC, il exerce bien sa profession, Mr Twagiramungu voulait dérailler et Mugenzi  décida de ne plus lui accorder la parole »

Umusirikare mukuru mu gisoda cya Kagame aherutse kwemeza imbere y'imbaga y'abantu ko kwica abaturage bikomeje kandi na gahunda yo gutera ibihugu by'abaturanyi yarangije kunozwa!

Jenerali Kayumba ngo si abicanyi ba
Kagame bamuhushije kuko barasa
mu cyico batarasa mu nda
Umwe mu basirikare bakuru ba Kagame aherutse kwemera mu ijambo mbwirwaruhame yavugiye imbere y'abaturage ko igisoda cya Kagame kigizwe n'abicanyi babigize umwuga bica uwo batumwe aho ari hose kandi batagomba kumuhusha. Ikindi yemeje imbere y'imbaga ni uko mu Rwanda nta butabera buhaba kuko yavuze ko Kizito Mihigo na bagenzi be bazahanwa bihanukiriye nta mbabazi, ibi bikaba byagombaga gukorwa n'inkiko zigenga atari abakoloneli ba RDF. Yarangije yemeza ko u Rwanda rwiteguye gutera abaturanyi igihe icyo aricyo cyose kandi imbunda babahaye ngo ni izo kwica si izo gukingira u Rwanda, bityo abaturage bakazajya baraswa amanywa y'ihangu.

Tuzajya tubarasa ku manywa y'ihangu bose babireba


Soma iyo nkuru kuri link iri aho hejuru cyangwa uyisange hasi aha

Shikama
_________________________________________________________________________________

AMATEKA Y’U RWANDA : UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO

iyangire nk'ingagi

AMATEKA Y’U RWANDA : UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO.

Umugambi wo kwirukana inzirakarengane z’abahutu mu mirimo hose mu Rwanda ushobora guhitana minisitiri Anastase MUREKEZI bitewe n’umugambi mubisha uhombya igihugu inshuro 10 Kagame na Musoni bamutegetse ku gahato guha Singapore Cooperation Enterprise nta piganwa

Image result for Minister murekezi anastase,photo
Muri SHIKAMA duheruka kubagezaho inkuru ndende yavugaga ku nama yabereye ku Kimihurura mu bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi iyobowe na Kagame. Muri iyo nyandiko, twababwiye ko mu bari bayitumiwemo harimo ambasaderi Claver GATETE mimisitiri w’imari n’igenamigambi.

IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 15 GISANZWE, TALIKI 13 NYAKANGA 2014 : Isomo rya mbere : Izayi : 55,10-11 Zaburi : 64,10a-d,10c-11, 12-13 Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 8,18-23 Ivanjiri : Matayo : 13,1-23 : «Abanyarwanda barekereje n’amizero kwakira Demukarasi, ubwigenge n’ukwishyira ukizana kuko ingoyi baboheyeho mu gihugu cyabo itakomotse ku bushake bwabo» Abatagatifu : Heneriko, Eugene, Silas na Anaclet.

umubibyi

Kuri iki Cyumweru, taliki 13 Nyakanga 2014 tugeze ku cyumweru cya 15 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya. Kiliziya Fatulika umubyeyi wacu irakomeza kudusobanurira agakiza kacu ibinyujije mu migani Yezu acirag intumwa ze mu gisa n’amarenga kugira ngo zirusheho guca akenge muri iyi si y’ibishuko.

Kubera ukuntu amabombu ariho aturika hirya no hino mu mijyi ya Tanzania ahangayikishije abaturage, umwe mu badepite b'icyo gihugu Catherine Magege arasaba Leta gushyira umujyi wa Arusha mu bihe bidasanzwe.

Umuryango wakomerekejwe na gerenade
Arusha 7/7/2014
Hirya no hino mu mijyi ikomeye ya Tanzania cyane cyane Dar es Salaam, Dodoma, na Arusha hamaze iminsi havugwa ituruka za rya za Gerenade n'amabombu. Ibi bikorwa bigayitse bikaba bihitana abaturage batagira ingano abandi bagakomereka. Igikomeje gutangaza abaturage n'ibinyamakuru ni uko nta bantu bari bagezwa imbere y'ubutabera  baregwa ibyo bikorwa by'urugomo. Bamwe ntibatinya kuvuga ko polisi yananiwe gukora inshingano zayo zo kurinda umutekano w'abaturage. Ibi turabisanga ku rubuga rusurwa cyane rwitwa Mwananchi mu nyandiko yarwo y'ejo kuri 10/7/2014 aho rwemeza ko polisi yananiwe kurinda umutekano w'abaturage Arusha.



Impamvu ubwicanyi bwakorewe Abahutu bukwiriye kwitwa Jenoside


Guhera Inkotanyi zitera  taliki ya 01/10/1990, Abanyarwanda bo  mu bwoko bw’Abahutu na bamwe mu Batutsi (Abagogwe) bagiye bicwa umusubirizo n’ingabo zari iza APR zitwaga Inkotanyi.

Inkotanyi zimaze gufata igihugu taliki ya 04/07/1994, ziraye mu baturage b’Abahutu zirarimbura, zikoresheje agafuni, a n’akandoyi.

Mu mwaka w’i 1996, Inkotanyi zinjiye muri Zaire yitwaga Congo, zica Abahutu  babaga mu inkambi zitandukanye muri Zaire, harokoka mbarwa. 

Uko kwica Abahutu byarakomeje mu intambara zindi zagiye zikurikira, harimo n’intamabara ya rurangiza yiswe iy’Abacengezi yibasiye ibice by’amajyaruguru 
 y’u Rwanda mu myaka ya 1997 na 1998.                                     Ubwicanyi FPR yakoreye i KIBEHO                                                                                                                                                                       

Karitiye Matewusi i Kigali rwagati yahiye irakongoka

Amaduka yagurumanye nk'amashara
Amaduka muri Karitiye ya Matewusi yafashwe n'inkongi y'umuriro aragurumana . Imodoka za polisi za kizimyamoto zaje gutabara ariko ntacyo zaramiye . Kubera imyubakire y'aha hantu, inzu imwe irashya igakongeza indi. Ubu abacuruzi bumiwe, babuze ayo bacira n'ayo bamira.

Uyu muriro uje ukurikira undi wibasiye Gereza ya Gisenyi ejobundi, ahaguye abantu batanu abandi benshi barenga 60 bagakomereka. Mbere y'aho gato mu kwezi gushize nanone Gereza ya Gitarama yibasiwe n'inkongi y'umuriro. Ntawakwibagirwa kuvuga ko no mu myaka ishize gato habaye indi miriro yibasiye amashuri i Gitarama, utubyiniro hirya no hino mu Rwanda  n'amazu y'ubucuruzi.

Ese twavuga ko noneho u Rwanda rwatewe n'umuzimu utwika! Mana tabara abawe.


Nkusi Joseph
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi (SKUD)

ISESENGURAMVUGO-AMATEKA-POLITIKI : «Uburangare bwa LONI itaributse uko byagendekeye ingabo zayo z’amahoro zahagarariye amatora ya Kamarampaka mu Rwanda kuri 25 Nzeri 1961 nibwo bwatumye Kagame na FPR batsinda urugamba rutari ngombwa»



                                                          
Nyakubahwa Makuza Anasitazi
 n'abana be
«Ahh..Urebyeeee…mu mateka y’u Rwanda abatutsi ari nabo bacye bangana na 14% by’abatuye u Rwanda….bakaba barategetse rubanda nyamwinshi urebye kandi urebye rubanda nyamwinshi akaba arirwo twakwita…abanyarwanda b’umwimerere » MAKUZA Anasitazi i Kabgayi mu 1957
Muri iyi minsi u Rwanda ruri mu kintu twakwita nk’igihitasi gisa n’igitegura indi mpinduramatwara ya politiki ishobora kubaho. Si mu Rwanda gusa kuko no mu bindi bihugu birahaba kandi nta na rimwe byigeze bibaho ko abantu barenze umwe bumva ibintu mu buryo bumwe. Ikindi ni uko kunyereza abantu byerekana ko haba hari ikitagenda.
Ikibazo kiri mu Rwanda ni uko ingoma ya FPR ihwanye na Kagame ishaka ko abantu bose babyumva kimwe nawe ndetse bikagera n’aho bavuga ngo abafite ingengabitekerezo ya Jenocide izabaheremo bayimire ibagumemo. Icyo baba bashaka kuvuga ni uguha gasopo umuntu wese ubyumva mu buryo butandukanye n’uko Kagame abyumva kurya azi ko yasiribanze amateka y’igihugu akaba nta jambo akwiye mu bihe bisanzwe.

Nyuma yo gukongeza Gereza y'i Gitarama mu kwezi gushize, ubu noneho Agatsiko kakongeje gereza ya Gisenyi!

Gereza ya Rubavu yafashwe n’inkongi y’umuriro
Gereza ya Gisenyi (Rubavu)yafashwe n'inkongi y'umuriro
Amakuru amaze kugera kuri Shikama aratubwira ko uyu munsi  kuri 7/7/2014, igihe cya sa kumi n'imwe za nimugoroba, gereza ya Giseni Agatsiko ubu kabatije Rubavu yafashwe n'inkongi y'umuriro hakaba hari abanyururu bapfuye abandi bagakomereka bikabjije.

Turabibutsa ko mu kwezi gushize, gereza ya Gitarama yahiye  ku manywa y'ihangu mu gihe ngo bariho bayiteramo umuti wica imperi! Abayiguyemo n'ibyangijwe n'iyo nkongi ubu biracyari ibanga ry'Agatsiko.

Ikindi twabibutsa ni uko mu minsi ishize nanone, amazu amwe y'ubucuruzi n'utubyiniro byibasiwe n'inkongi y'umurriro. Akarere k'u Rwanda kibasiwe cyane kakaba ari ahahoze hitwa Perefegitura ya Gitarama, Agatsiko ubu kita Muhanga.

Iyi Gisenyi na Ruhengeri Kagame amaze iminsi azibasiye avuga ko zicumbikiye abarwanyi ba FDLR, ko niba bashaka intambara ashobora kuyibaha igihe cyose.  Shikama irakomeza kubagezaho amakuru arambuye kuri iyo miriro.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

Bwengebuke ingirwadepite BAMPORIKI nta burenganzira na bucye afite bwo gusuzugura intwari zaharaniye Repubulika azitirira akaga u Rwanda rwashowemo n’agatsiko ka FPR-Inkotanyi.

Bamporiki

























Kuwa Kane taliki 03 Nyakanga 2014 ingirwa-depite BAMPORIKI yanditse ibaruwa ndende isa n’igisigo ngo yandikiye perezida w’u Rwanda Paul Kagame umunsi umwe mbere y’umunsi mukuru wo kwibuka isabukuru ya makumyabiri agatsiko ka Kagame kise ngo iyo kwibohora twe muri Shikama tubona ko ari ukoboha urwatubyaye.
Muri iyi baruwa www.igihe.com cya FPR cyashyize ku rubuga rwacyo ariko rugahita ruyikuraho ubu ukaba utayisangaho kubera ubugoryi n’ubuswa yandikanywe, muri SHIKAMA tukiyitera imboni twahise twicwa n’ishavu n’agahinda kuko BAMPORIKI  E. arimo kugoreka amateka y’u Rwanda yigiza nkana.

Igice cya 4 cy’ubuhamya kw’iyicwa ry’abasenyeri i Gakurazo, taliki 05 Kamena 1994. Umwicanyi ruharwa Paul KAGAME n’amashumi ye (Kabandana, Gumisiriza na Ibingira) yacuze inkumbi i Gakurazo ntibakwiye kuryozwa amaraso y’intore za Kiliziya gusa ahubwo bakwiye no kwishyura Kiliziya Ntagatifu umutungo wayo urimo n’amafaranga basahuye ku manywa y’ihangu nk’uko n’abahutu bishyuye ibitoki n’inyama z’inka z’abatutsi bariye mu 1994.


Mgr Thaddée Nsengiyumva (4),
 Mgr Joseph Ruzindana,
(6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7

Nyina w'ikibondo Sheja

 kicanywe n'abasenyeri 
ku mabwiriza ya 
Paul Kagame

Kuri uru rubuga rwanyu SHIKAMA mukunda muri benshi, tumaze ubagezaho inyandiko eshatu (3) zibabwira akari imurori ku bwicanyi bwakorewe abasenyeri n’abapadiri ba Kiliziya Gatulika bwabereye i Gakurazo ku Cyumweru, taliki 05 Kamena 1994 ku itegeko ndakuka rya General Major Paul KAGAME.
Tubibutse ko muri izo nyandiko eshatu twagarutse mu buryo burambuye ku miterere ya Kabgayi mu gihe ingabo za FPR zahasesekaraga, hari kuwa Kane, taliki 02 Kamena 1994. Twababwiye kandi uko Kagame yategetse ko bica Furere Barthazar NTIBADENDEREZA w’umurundi wakomokaga mu Nyakabiga mu Burundi bamutsinze i Kinazi, uyu yari Furere Mukuru i Gakurazo.

AMATEKA Y’U RWANDA: UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO

Iyangire nk'ingagi!
Igice cya kabiri : Urutonde rw’abami b’ingoma-Nyiginya, igihe batwariye u Rwanda, n’abagabekazi batwaranye n’ubwoko buri mugabekazi yakomokagamo (Ibikurikira igice cya mbere : Amateka y’ibimanuka)  .

Mu nyandiko iheruka ari nayo yabimburiye izindi nyinshi tuzagenda tubagezaho uko iminsi izagenda yisunika, twahereye ku mateka n’inkomoko y’IBIMANUKA. Muri iyo nyandiko, twababwiye ko abakurambere bacu bemeje ko ibimanuka byahanantutse mu ijuru ngo byururukira mu Mubari mu gihugu cy’Abazigaba.

Iki gihugu cyayoborwaga muri icyo gihe na KABEJA bahita bacana umuriro wabo hafi y’urutare rwitwa IKINANI. Aho hantu bahaha izina ry’u RWANDA nk’igisobanuro cy’uko bageze ku isi / ku butaka bavuye mu ijuru.Iyi ikaba ariyo nkomoko y’igitekerezo cy’IBIMANUKA. Mbere y'uko dukomeza turashaka kubwira abasomyi bacu ko nta Bimanuka byavuye mu ijuru byabayeho. Iri jambo Ibimanuka rishobora kuba ryaraturutse ku bantu twakwita abasangwabutaka bo muri za Mubari bakiriye bariya bantu b'abavantara bari bamanutse baturutse mu mpugu zigize Uganda y'ubu. Andi mateka yagiye ashamikira kuri iri jambo ibimanuka, agomba kuba yarahimbwe na bariya bantu bari bamanutse bavuye muri turiya duce twa Uganda, bakaba barabikoze mu rwego rwo gushaka kwifatira abo basanze babereka ko atari abantu basanzwe, bityo bagomba kububaha byarimba bakanababera abagaragu n'abaja!

IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 14 GISANZWE, TALIKI 06 NYAKANGA 2014 : Isomo rya mbere : Zakaliya : 9,9-10 Zaburi : 144,1-2,8-9.11-13 Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 8,9.11-13 Ivanjiri : Matayo : 11,25-30 : «Imana umukiza wa rubanda ibingingira guca bugufi ngo bagere ku gakiza gashyitse ni nawe ugamburuza abategetsi b’amahanga bigize agati kadacanwa bagashinga ijosi.» Abatagatifu : Goreti, Dominika na Godeliva



Hahirwa abameze nk,abana bato


Kuri iki cyumweru, taliki 06 Nyakanga 2014, Kiliziya Gatulika nk’uko bisanzwe ku yindi minsi yose nabwo yagize amasomo igenera abana bayo ikunda mu buryo butambutse imitekerereze n’imyumvire yacu ya hano munsi. Rimwe na rimwe tukanabisuzugura nyamara mu nyigisho Yezu yaduteguriye uyu munsi aragaragaza ko icyo Kiliziya idusaba kitavunanye na gato.

Mu isomo rya mbere riherereye mu gitabo cy’umuhanuzi Zakariya baraturarikira gusanga umwami wacu Yezu kuko ari intungane, umutware kandi akaba arangwa no koroshya. Zakariya aremeza ko Yezu azavunaguza abashoza intambara bityo abaturage abatangarize amahoro. Zakariya yabayeho mu gihe kimwe n’umuhanuzi Hagayi muri 519 mbere y’Ivuka ry’uyu Yezu avuga ku buryo ibyo yahanuye bikwiye kwizerwa rwose. Naho muri Zaburi baratubwira ko Imana ariwe mukiza w’abantu akabaha n’ubwihugiko mu bihe byose akanagamburuza abategetsi b’amahanga bigize akari aha kajyahe.

Umucuruzi Ayabatwa Tribert Rujugiro uherutse gushimutirwa I Bujumbura akajyanwa i Kigali ni mutaraga, Shikama irakubwira byinshi utari uzi ku mibanire ye na Kagame.

Ayabatwa Jujugiro Tribert
Hamaze iminsi amakuru acicikana hirya no hino ko umucuruzi Rujugiro T. uzwi cyane mu Rwanda, Burundi, Congo, Niger na Africa y'Epfo, ko yaba yarashimuswe ari mu gihugu cy'u Burundi ariko hakaba hataramenyekana aho aherereye. Ikinyamukuru Rushyashya Leta ya Kagame ikoresha mu gukwirakwiza ibihuha yifashishije umuyobozi wacyo Burasa J.G., cyasohoye inkuru iyobya uburari ku ishimutwa rya Rujugiro, icyo kinyamukuru kivuga kandi cyemeza ko Rujugiro yashimuswe na bamwe mu bakuru b'ishyaka rya RNC ritavuga rumwe na Leta ya Kagame.

Nyuma yo kubabazwa n'ibinyoma Leta y'Agatsiko gakuriwe na Kagame igenda ibeshya abaturage cyane cyane ishimutwa ry'umunyemari Rujugiro, umwe mu bakorana bya hafi akaba n'inshuti ntusige y'umwicanyi mukuru J. Nziza, ariko akaba ahuje ibitekerezo na SHIKAMA byo kuvana abanyarwanda mu kaga, yahisemo kutwoherereza amakuru y'ukuri kuri uyu mucuruzi ukomeye ngo tuyatangarize rubanda, hanyuma natwe tuboneraho akanya ko kubanyuriramo ibyo tuzi ku mibanire hagati ya Rujugiro, FPR na Kagame.

Inama y’abaminisitiri yo ku italiki 30/06/2014 yasubije irudubi ikibazo cy’abaturage bazimurwa ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera batarahabwa ingurane kuko Perezida Paul KAGAME akomeje kugenda biguru-ntege no kuyobya uburari mu ifatwa ry’ibyemezo bigomba kuvana abo baturage mu kangaratete nyamara amafaranga azubaka icyo kibuga arimo kuborera ku makonti muri B.N.R ; kurya azi neza ko MAGAYANE yaraguye ko byanze bikunze ariho azarasirwa n’umuntu we yizeye cyane kandi adacyeka!!!


uko ikibuga kizaba kimeze kimaze kuzura
Aho ikibuga kizubakwa



Ku italiki 06 Mata 2014 kuri uru rubuga rwanyu SHIKAMA mukunda twabagejejeho inkuru yari ifite umutwe ugira uti : Perezida KAGAME kubera gutinya ko umwambi w’igishirira azaraswa n’umuntu ngo azaba yizera kurusha abandi uzamwahuranya mu gatuza ari i Bugesera; amaze imyaka 8 ahejeje mu kangaratete abaturage bo mu tugari 3 mu Murenge wa RILIMA i BUGESERA mu mbago z’ahazubakwa ikibuga cy’indege : «Kugera n’aho abaturage bagenda 40km bacunga umurambo ku magare bashaka aho bawushyingura na 30km bashaka aho bavoma amazi yo gukoresha mu rugo!!!»

«Bahangayikishijwe n’ibitsina byabo(ndlr: imboro) byakakaye nyuma yo gusiramurwa»igihe.com yo kuwa 27/5/2014. "barabeshya, abo ni abadashaka ko n’abandi baza kwisiramuza.Twabikozeho ubushakashatsi mu bitaro bya CHUB, ariko usanga ari nk’umugabo 1% ufite icyo kibazo”. Dr Sabin Nsabimana. Aho kumva intabaza z’abaturage bagizwe ibisenzegeri n’isiramura ridahwitse rya PREPEX, Leta ya Kagame irakoresha iterabwoba ku batabaza ivuga ko barwanya gahunda za Leta!

·






  Gusiramura ni iki, byatangiye ryari kandi bigamije iki?
Biragoye kumenya neza inkomoko y’umugenzo wo gusiramura abenshi bitirira idini y’abayisilamu n’abayahudi aho dusoma mu Itangiriro muri Bibiliya ko Imana yategetse Musa kwisiramura, n’umuryango we n’abagaragu be bose nk’isezerano agiranye nayo(Itangiriro 17: 10-14), uyu mugenzo ukaba warakorewe na Yezu Kristu amaze kuvuka. Gusiramura bivuga gukata agace gato k’uruhu  gahera ku mboro. Abantu bamwe bakaba babikora mu rwego rw’idini nk’abayisilamu n’abayahudi, abandi bakabikora nk’ikimenyetso ko uwari umwana agiye mu rundi rwego rw’ubugaragu nko mu moko menshi yo muri afrika: kuva muri Gambia kugeza muri Kenya ukamanuka ukagera mu Bazulu bo muri Afrika y’Epfo. Uyu mugenzo tukaba tunawusanga mu banyamisiri ba cyera cyane mu kinyejana cya 25 mbere y'ivuka rya Yezu Kristu.

Agatendo mu Dutendo: Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zirarusha Kakame n'Agatsiko ke kumenya ko u Rwanda rwabonye ubwigenge ku itariki ya 1 Nyakanga 1962. Kuri iyi sabukuru y'imyaka 52 tumaze twigenga Kagame atemera, igihugu cya USA kiramushimira ibyo ariho akorera abanyarwanda!!!!! Shame upon you USA!

John Kerry.

Hasi aha murahasanga ubutumwa  Umunyamabanga wa Leta wa USA, John Kerry yageneye abanyarwanda kuri uyu munsi twibukaho imyaka 52 twigenga. Ubu bwigenge butemerwa na FPR ya Kagame na Rutaremara. Nkuko Shikama yaraye ibibagejejeho ku buryo burambuye, Kagame mu guhakana kwe ibyo amahanga yemera, akaba akomeje gushimangira mu mvugo ye ijyana n'ingiro ko u Rwanda rwikukiye kuri 1/7/1962 rwongeye kubohwa  n'Agatsiko kuva muri 1994 rukaba ruyoborwa cyami n'umunyagitugu n' umwicanyi Kagame.

Kuwa 01 Nyakanga 1962 – Kuwa 01 Nyakanga 2014 : Isabukuru y’imyaka 52 y’Ubwigenge bw’u Rwanda. Kwikunda birenze urugero no gushaka kwikubira ibyiza by’igihugu nibyo byatumwe FPR Inkotanyi yonse ibere rya UNAR ihakana ubwigenge igihugu cyabonye ikagera n’aho igira umwihariko wo gukora ishyano ku isi ishwanyaguza ibirango bya Repubulika ku manywa y’ihangu(yavuguruwe 1/7/2014,13:39GMT)













Ubwigenge oyeeeee !!! Independance oyeeeeee !!! Uhuru oyeeeee !!! : Aya ni amagambo y’umuhezagiro yo kwishimira ko igihugu runaka kibonye ubwigenge. Hari ku italiki 01 Nyakanga 1962, ku mpeshyi amasaka yeze mu gihugu hose, nta nzara y’ibiryo ihari ariko imitima itari mu bitereko ku bana b’u Rwanda bitewe n’amacakubiri yari amaze gukwirakwizwa n’agatsiko gato cyane k’abari bakomeye ku mwami bashaka kumushuka ngo abahutu bakomeze kuba abaja ibwami.
                              
Kuri uwo munsi u Rwanda rwabonyeho ubwigenge nari ntaravuka ariko Sogokuru yari umusaza w’imvi wagiye gutora muri KAMARAMPAKA kandi na Data icyo gihe yari umusore w’intarumikwa. Abanditsi bamwe bemeza ko abanyarwanda baharaniye ubwigenge abandi bakavuga ko abanyarwanda batigeze babuharanira ahubwo babuhawe n’ababiligi ku mpuhwe gusa.


    Indirimbo yubahiriza ibendera ry'igihugu
Ibendera ry'u Rwanda ryazamuwe kuri 1/7/1962