Pageviews all the time

ITANGAZO RYO KUBIKA: PAUL KAGAME YIKOZE MU NDA; THADÉE RUHUMURIZA YARASHWE NA DMI I CAPETOWN./Ikaze Iwacu

22 avril 2015

IKAZE IWACU ibabajwe no kumenyesha abanyarwanda bose ko wa muhungu wa Paul Kagame, witwa Ruhumuriza Thadée, wabaga muri Afrika y’epfo mu mugi wa Capetown, yivuganywe n’abicanyi ba Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 20-04-2015, arashwe amasasu.
Thadée Ruhumuriza, yarasiwe Capetown na ba maneko ba DMI
Thadée Ruhumuriza, yarasiwe Capetown na ba maneko ba DMI
Ubu bunyamaswa bwa Kagame burakabije, noneho ageze naho yikora mu nda kugirango adatakaza ubutegetsi. Ngaho abajya bamubyinira bibwira ko abakunda, nibakomeze twababwira iki! Abandi nabo nibabone isomo rivuga ngo: « KAGAME YAKORA ICYO ARI CYO CYOSE, ARIKO AKAGUMA KU BUTEGETSI, NIYO BYABA ARI UKWICA, UMWANA WE, UMUGORE WE…. » THADÉE RUHUMURIZA IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.

Ubwanditsi
Ikazeiwacu.fr

ISESENGURAMVUGO Y'ABATURAGE BATAKANDAGIYE MU ISHURI: «Uko byamera kose umuhutu, umututsi, n’umutwa ntibashobora gusa nk’uko mu ishyamba inturusu idashobora gusa nka barakatsi, ihene idashobora gusa nk’intama, umuhutu ntashobora gusa nk’umututsi.»/ Umusaza w'i Nyabikenke-Kiyumba-GITARAMA


Ubu hashize imyaka 21 uhereye mu 1994. Abantu bavutse muri uriya mwaka ubu bamaze guca akenge ku buryo babasha gufata icyerecyezo cy'ubuzima. Ariko rero, abavutse mu 1994 na nyuma yaho ntibashobora kumenya no gusobanukirwa ukuri kwuzuye ku Rwanda rutegekwa na FPR muri iki gihe kuko itegeko rihana icyo Paul KAGAME n'agatsiko ke bise ingengabitekerezo ya jonosidi ridafurutse rwose.

Mu 1994 nari mfite imyaka 16 irengaho amezi make. Indege ya Habyarimana ihanurwa mu ijoro ry'italiki 06 Mata 1994 nari naraye kwa marume w'umututsi witwaga RUHANGARA Dan wari utuye ku Buhanda bwa Kabagali. Saa cyenda zo mu rucyerera yarambyukije ahita antegeka gutaha n'amaguru nihuta nkagera aho nkomoka i Gakurazo mu Byimana kuko yambwiraga ko nimpatinda interahamwe zimpitana. Ngitirimuka koko baraje bamwicana n'abana be bose n'umudamu we babaziza gusa ko bari abatutsi(Mana ubakire kandi ubiyereke iteka!).

Meya KANGWAGYE Justus wa Rulindo yategetse ko buri rugo mu murenge wa Rusiga rutanga 300,000 Frw ngo yo kwishyura imitungo yangijwe muri '94 abanyamakuru babajije iki kibazo perezida Paul KAGAME Meya KANGWAGYE abashinja ingengabitekerezo ya jenoside/ UDAHEMUKA Eric


Umutegetsi w'akarere ka Rulindo Kangwagye Yusitusi

Tariki ya 2 Mata 2015, Umunyamakuru wa TV1 yabajije Perezida Paul KAGAME ikibazo cy’abatuye Umurenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, bavuga ko buri rugo rwategetswe kwishyura ibihumbi 300 by’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside, abaturage bakibaza uko bakwishyura ibyo batangije.

ABAHUTU BAGIYE GUSHIRA BICECEKEYE NK’ISHYO RY’INTAMA /James Kayitare

Intwari Ingabire Vigitoriya
Amateka ya muntu ya kera n’aya vuba atwereka ko muri kamere, umuntu ari ikiremwa kibaho muri sosiyete kitaremewe kwigunga (être social). Niyo mpamvu usanga abantu barabayeho, babaho  bibumbiye mu matsinda, ariyo abyara ubwoko (ethnies, peuple, population, …). Ndetse ni nayo mpamvu tubona habaho ibihugu, ukwishyira hamwe mu turere n’ibihugu.

Muri uko kwisungana ngo barengere cyangwa bagere ku nyungu rusange zabo, hari ubwo amatsinda y’abantu atera ayandi agamije kunyaga ndetse no kwigarurira ibyo andi matsinda atunze harimo n’ubutaka. Muri uko guhangana niho hagaragara intambara zihitana abantu ku mpande zihanganye ndetse izo ntambara zikamara n’imyaka myinshi. Ariko noneho biba agahomamunwa iyo amatsinda ahanganye aba atuye ku butaka bumwe (igihugu kimwe).

Itekinika F PR yadukuriye muri Uganda muri 1990 ikaba imaze imyaka 20 irikoresha nk'intwaro yo kwimakaza ubutegetsi bwayo ritangiye kuyigaruka! /Nkusi Yozefu

Iyi banki yo mu Bugesera, abakozi bayo baba bayisahuye
 barangije barayitwika
Ubajije umuturage nyarucari mu Rwanda niba yarigeze atora kuva Inkotanyi zafatata ubutegetsi mu Rwanda muri 1994 yakubwira ko yageze aho batorera inshuro nyinshi ariko agasanga FPR yarangije kumutorera kera. Ni muri urwo rwego ubu hari ijambo rishya ryinjiye mu rutonde rw'amagambo y'ururimi rwacu, "gutekenika" kuva muri 1994. Uku gutekinika bikaba bisobanura kwiba amatora, gufifika  ibyavuye mu matora bitari byo ugaha umwanya utawutsindiye. Bisobanura kandi kwandika nk'imibare y'abahitanywe n'urupfu uru n'uru ugakuba inshuro cumi umubare nyawo, amayeri akoreshwa kwerekana ko u Rwanda rwakataje mu iterambere byahe byo kajya, n'ibindi byinshi.

ISESENGURAMVUGO, POLITIKI N'UBUBANYI N'AMAHANGA:«Icyiza ni uko nta manda ya gatatu yabaho kuri Perezida Paul KAGAME, ariko umwanzuro ugomba gufatwa n’Abanyarwanda.» Nyakubahwa Peter FAHRENHOLTZ Ambasaderi w’ u Budage mu Rwanda/ UDAHEMUKA Eric


Muri iyi minsi inkuru irusha zose kuvugwaho cyane mu Rwanda ni impaka kuri manda ya gatatu ya Perezida Kagame. Bamwe baravuga ko atari ngombwa guta igihe kuri iyi ngingo kuko ari uburyo RPF irimo gukoresha kugira ngo irangaze abanyarwanda ibone uko itera u Burundi na RD Congo.
Muri SHIKAMA twemera ubwisanzure bwuzuye mu gutanga ibitekerezo no kuvuga icyo ushaka. Niyo mpamvu, kuri twe abakomeza kujya impaka kuri iyi ngingo kimwe n'abumva atari ngombwa buri wese ari uburenganzira bwe. Tugomba guharanira ko umuco wo kuniganwa ijambo ucika mu Rwanda kandi ukagenda ubutagaruka

Abana b'impunzi z'abanyarwanda ziba mu mashyamba ya RDCongo bakeneye ubufasha: ibikoresho byo kwigiraho.Umusonga w'undi nutubuze gusinzira dufashe aba bana.


TUBATUMIKIRE:Abantu kugeza ubu ntibarasobanukirwa.



Baraterana amagambo bashaka kubangamirana kandi umugambi wabo bose wagombye kuba uwo gukiza igihugu igitugu.icyakora bavuge cyangangwa bareke mu minsi itarambiranye iguhuru kizabyara igihunyira. Imana nta narimwe yanga abantu yiremeye cayne cyane impunzi. Iziri mu Congo zo, zaragowe bihagije. Ariko Imana irazireba kandi iri hafi kuzitabara. Ese aho abantu bashaka gusebya bayobozi ba FDLR bazi ko ntacyo bizahinduraho na gito? Baribuka se ko n'umwana w'Imana yahunze? Nibareke abo bayobozi ba FDLR bakomeze ibyo barimo, icyakora amaherezo bazatsinda kandi ukuri kuzajya ahagaragara


Murindwa M.

.

Tubatumikire

Mbanje kubasuhuza ikinteye kubandikira nikibazo kimaze iminsi ku VERITAS INFO kibabaje twebwe abasomyi urworubuga ntasoni rugifite uretse kwamamaza twagiramungu kandi babikora mundwano nimba bishoboka mumubwire atujye imbere areke kwibutsa amakosa yakoze kubwanjye nabuze email yabo cg fb ngire ibyo mbibariza kurugamba batangije hanze rwinzangano biturutse kuri FDLR mukwitandukanya na T faustin bikaba umujinya kandi buri shyaka rifite amahame yaryo

Philemon T.

Kubaho kwa FDLR niyo maramuko ya FPR n’Ubutegetsi bwa Paul Kagame /Veritas Info

Publié le par veritas

Rwarakabije ntabwo avugwa mu bagambaniye FDLR yarayiyoboraga, ahubwo Twagiramungu niwe ushinjwa ubwo bugambanyi!

Rwarakabije ntabwo avugwa mu bagambaniye FDLR yarayiyoboraga, ahubwo Twagiramungu niwe ushinjwa ubwo bugambanyi!
Maze gusoma inyandiko ya Nkusi Yozefu   ku Ikaze, aho yifatira mugahanga Nyakubahwa Faustin Twagiramungu  Prezida wa RDI Rwanda Rwiza na CPC. Aho amwiyama ko politique ye yamacakubili Kiga-Nduga itazongera kwihanganirwa. Bwana Yozefu Nkusi  ni ubwo n’ubundi wibeshye kuri politique ya Faustin Twagiramungu, biragaragara ko wa mugambi mubisha mwari mufite wo kumwica muri 1994 Imana igakinga akaboko  na n’uyu munsi ariwo mufite wo kurimbura Abacikacumu bose mufatanyije na FPR ya Paul Kagame!

Yihinduye injiji n’umubeshyi kandi ari Dogiteri kubera urwango afitiye Twagiramungu Faustin!/ VERITAS INFO


Publié le par veritas


Uyu ni Dogiteri Nkusi Joseph umuhanga mu gutekinika ibinyoma kuri Twagiramungu!

Uyu ni Dogiteri Nkusi Joseph umuhanga mu gutekinika ibinyoma kuri Twagiramungu!
Nkusi Joseph umwanditsi akaba na nyir’urubuga «shikamaye.blogspot.fr/» yatugejejeho inkuru  iri ku rubuga rwe yise ngo «Mbwire Twagiramungu Fawusitini, politiki y’amacakubiriyo mu 1991-1994 yasekuranyaga…». Uyu Nkusi Joseph ni umunyabwenge, akaba atuye ku mugabane w’u Burayi ndetse akaba azwiho n’igikorwa cyiza cy’akarusho cyo gushinga no gucunga urubuga rutangirwamo ibitekerezo n’amakuru Abanyarwanda benshi bakeneye ; ariko kubera urwango afitiye Twagiramungu ku mpamvu zitumvikana, byatumye yandika inkuru yo kumuharabika igaragaza ko ubwenge bwe yabwiyambuye akigira injiji n’umubeshyi kugera naho ananirwa kureba kuri interineti amakuru y’ukuri y’ibyo yandika kuri Twagiramungu !

Ibyo Twabasomeye

2015-04-19 02:47:33
i#386178



Igihe cyirageze kugirango imizinga ivemo imyibano.Hashize imyaka 25 yose abanyarwanda bakulikirana ubulimanganya bw'abanyepolitiki bahemukiye u Rwanda,aho nta kitakozwe ngo ukuli gushye.Ubu ngirango n'abemeragato bamaze kubona ko ihame ali uko ukuli guca muziko ntigushye.Mbonye hasi aha inyangabirama yikomye Nkusi kuko yatangaje ibyo imvugakuli zose zali zizi na mbere ya 94.Koko rero umunyarwanda wese utali warokamwe n'irondakoko n'irondakarere yigishijwe na Twagiramungu ngo warotaga gusimbura Sebukwe,yali azi ko Twagiramungu,yitwaje Ishyaka rya Sebukwe yitaga Ishyaka ry'umucyo,rya Papa na Mama,Ishyaka ye....,yali Pirato Second(wa kabili )nyuma ya Pirato premier(wa mbere) Pawulo Kagame,uwa mbere imbere mu gihugu,uwa kabili,mu majyaruguru y'igihugu.

DMI za Perezida Paul KAGAME zirimo gukoresha amakosa abatwakazi bo muri Komini Busoni mu ntara ya Kirundo mu Burundi mu guhamya ibinyoma ko imbonerakure arizo zihohotera abafite amazuru asongoye(abatutsi) bikaba impamvu yo guhungira mu Rwanda ariko ngo abafite amazuru abwataraye (abahutu) bakababuza guhungira mu Rwanda/ UDAHEMUKA Eric


Maze iminsi nkurikiranira hafi umunota ku munota ibibera mu Burundi haba ku maradiyo mpuzamahanga nka RFI, BBC, DEUTSCHE WELLE, VOA no ku mateleviziyo anyuranye akomeye kuri yi si arimo BBC, FRANCE 24, AL JAZZEERA, CCTV-CHINA, CNN,... Mu biganiro binyura aha hose umwanya uwo ariwo wose ijambo rigarukamo cyane mu nkuru zikorwa ku Burundi ni IMBONERAKURE.

ISESENGURAMVUGO NA POLITIKI: Ambasaderi Jacques BIHOZAGARA ku italiki 04 Nyakanga 1999 yagize ati: «Niba abatutsi twarakorewe jenoside mu Rwanda, ntitugomba kubivanga n'ibibazo bya Kongo- Kinshassa; kereka niba dushaka ko amahanga yongera kutwibasira(...)»/ UDAHEMUKA Eric

                                                                Bihozagara Yakobo

Guhera FPR yagera ku butegetsi i Kigali, umutima wari muri Kongo. Leta zunze ubumwe z'Amerika ziheruka gutangaza ko, ku bwa minisiteri yabwo ishinzwe ububanyi n'amahanga, babona intara ya Kivu y'epfo na Kivu y'amajyaruguru zarigaruriwe n'u Rwanda. Mu Ugushyingo 2013 ubwo M23 yatsindwaga, Perezida Paul KAGAME w'u Rwanda yavuze ko M23 yarwanyijwe byihuta kandi ikarimburwa kubera ko abayigize ari abatutsi.

Mbwire Twagiramungu Fawusitini: "politike yawe y’amacakubiri yo muri 1991-1994 yasekuranyaga amajyaruguru y’u Rwanda n’Amajyepfo mucyo abanzi b’amahoro bise Kiga-Nduga kugirango bagere ku butegetsi, ntizongera kwihanganirwa ukundi"/NKUSI Yozefu

Twagiramungu Fawusitini
Hari iteranamagambo rimaze iminsi ricicikana ku mbuga za interineti hagati y'abayobozi b'impunzi z'Abahutu zibarizwa muri RDCongo zibarirwa mu bihumbi magana atatu n'ishyaka rya Fawusitini Twagiramungu( Rukokoma). Shikama, nk'urubuga rwiyemeje guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma yishimiye kugira icyo igeza ku basomyi bayo ku byerekeye iki kibazo cyatangiye gisa nk'ikiri hagati y'abantu ku giti cyabo, ubu Twagiramungu Fawusitini n'ishyaka rye bakaba bariho bagihindura icy'uturere, Kiga- Nduga. 

Hari ku mugoroba muri Werurwe 2012, abarwanashyaka b’ishyaka Ishema ryashinzwe kuri 28/1/2012 bari bateraniye kuri skype(soma sikayipe) ngo barebe aho buri wese ageze yumvikanisha ishyaka arishakira n’abarwanashyaka bandi. Padiri Tomasi Nahimana, umuyobozi mukuru w’Ishema yangezeho ashaka ko mubwira aho ngeze menyekanisha ishyaka, mubwira ko ahubwo njyewe kuva iryo joro ntakiri umurwanashyaka w’Ishema, nafashe iminota icumi yo gusobanura impamvu maze mpita nsezera! Bagenzi banjye babifashe nk’urwenya maze bansaba gukomeza kuganira kuri iki kibazo iminota mike, ariko nyuma babonye ko nkomeye ku mwanzuro wanjye  ari uko nyuma y’iminota 30 mbatse kunkura kuri Skype bakikomereza inama yabo.

«KUBERA UBUJIJI NA KAMERE MBI YA MUNTU YAMUNZWE N'ICYAHA, RUBANDA YIHAKANYE INICISHA INTUNGANE N'UMUGENGA W'UBUGINGO YEZU MAZE ISABA KO UMWAMI PILATO AREKURA UMWICANYI N'IGISAMBO RUHARWA WITWAGA BARABASI WARI WARAYOGOJE UMUJYI»: Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana ku cyumweru cya gatatu cya PASIKA mu mwaka wa Liturujiya B, taliki 19 Mata 2015: Isomo rya mbere. Ibyakozwe n'intumwa: 3,13-15.17-19 Isomo rya kabiri: Ibaruwa ya mbere ya Yohani: 2, 1-5a. Ivanjili: Luka: 24,35-48.


 Amasomo ya Liturujiya aracyakomeza kudutwara mu mwuka mwiza utagira uko usa ushingiye ku mutsindo wa Pasika ariwo mu by'ukuri Kirisito Yezu witanzeho igitambo rimwe rizima kugira ngo tujye twishimira kandi tunyurwe no kurya umugati udafunguye aduha wuje ineza n'ubuntu!

U RWANDA RUFITE INTEKO ISHINGA AMATEGEKO ARIKO NTIRUGIRA INTUMWA ZA RUBANDA»/ UDAHEMUKA Eric


                                                                   Inteko/Kimihurura
Mu bihugu byageze ku mpinduramatwara ya politiki mbere twavugamo nk'Uburusiya aho inteko ishinga amategeko yaho yitwa DOUMA. Twavuga kandi Leta zunze ubumwe z'Amerika zageze ku mpinduramatwara ya politiki yabaye mu 1776(Revolution americaine) iyi ikaba yarahinduye ibintu hafi ya byose muri iki gihugu aho inteko ishinga amategeko yitwa KONGERE.

ITYAZABWENGE: «MBONA BURI MUNTU WESE UVUTSE ABA ARI UMUTWARO UJE KONGERERA ISI IBIBAZO KUBYO ISANGANYWE; ARIKO NA NONE NTITUGOMBA KWIRENGAGIZA KO UMUNTU WESE UVUTSE ABA YIFITEMO IBISUBIZO BY'IBIBAZO BIBANGAMIYE ISI DUTUYE»/ UDAHEMUKA Eric

Umufransa RENE DESCARTES
31/3/1596-11/02/1650
Mbere y'uko nganiriza abasoma SHIKAMA ndagira ngo mbanze nerekane interuro 3 zavuzwe n'abafilozofe batatu aribo Socrates, Renes Descartes na Nietsche ari nazo ndi bwifashishe mu kwandika iyi nyandiko. Socrates yaravuze ngo JE PENSE DONC JE SUIS(KUBA NTEKEREZA NI ICYEMEZA KO NDIHO NKANJYE NYIRIZINA). Descartes we yaravuze ngo JE DOUTE DONC JE CROIS( KUBA NDI UMUNYAMAKENGA NI ICYEREKANA KO MFITE IBYO NEMERA) naho rero uwitwa NIETSCHE wavuze ko yishe imana yaravuze ngo IL N' Y A RIEN! MEME S'IL Y A QUELQUE CHOSE, CE QUELQUE CHOSE EST INCONNAISSABLE(NTA KINTU NA KIMWE GIHARI(KIBAHO), HARAMUTSE HARI N'IGIHARI, ICYO KINTU KIGOMBA KUBA KITAZWI)

Umusonga w’undi wabujije Abagande n’Abanyetanzania gusinzira naho mu Rwanda biba urwenya kubera kubura ubumuntu!/NKUSI Yozefu

Umuhanzi Desire Luzinda yababajwe n'umusonga wa Rosemary Nankabirwa bituma ajya
kugurisha inkweto ze imiguru 200 ngo abone inkunga yo kumuvuza Kanseri

Ku itariki ya 11/4/2015 ku wa gatandatu w’igishize niho Rosemary Nankabirwa w'imyaka 37 y'amavuko,  umunyamakuru w’ikirangirire kuri Televiziyo y’igihugu cya Uganda (NTV) yagejejwe igitaraganya mu bitaro bya Aga Khan i Nairobi muri Kenya kubera indwara ya kanseri yari imumereye nabi. Ibi bitaro umuntu avuze ko aribyo ibihugu by’akarere bikoreramo taransiferi y’abantu bitashoboye kwivurira ntiyaba yibeshye; hakaba rero havurirwa umugabo hagasiba undi, aha ndashaka kuvuga ko bihenda cyane. Niyo mpamvu abanyamakuru ba NTV bakoze ibishoboka byose ngo babone akayabo ka miliyoni ijana z’amashilingi ya Uganda ( 100,000,000UGX) ibi bitaro byari byatse kugirango uyu murwayi avurwe.

Higira uhakana cyangwa ngo apfobye jenoside kandi ntihagire uyigira intwaro yo gukandamiza abandi/NKUSI Yozefu


Hari umunyarwanda uherutse kumbwira ko ukwezi kwa Mata ari ukwezi k’umuvumo ku banyarwanda. Abenshi mu rubyiruko usanga  iyo uku kwezi kwegereje bahungira muri Uganda bakaza uku kwezi kurangiye nkuko biherutse gutangazwa na www.igihe.com umwaka ushize wa 2014, nkaba nkeka ko ariyo mpamvu Leta y’Agatsiko muri  yafashe ingamba zo gushyira amananiza ku bagenzi bajya Uganda kuva mu ntangiririo z’uku kwezi nkuko Shikama iheruka kubibatangariza.Muri iyi nyandiko, urasangamo impamvu uku kwezi ari uk’umusaraba ku banyarwanda bose cyane cyane Abahutu.

Inyandiko zo mu bubiko: Anje Kagame hari ibyo yumva kimwe na Kizito Mihigo muri uru urugamba rwo kubohora u Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro. Rubyiruko rundi rwo mu Gatsiko, namwe nimukanguke buracyeye!/NKUSI Yozefu



Anje  Kagame
Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 12/5/2014

Ifungwa rya Kizito Mihigo ryababaje abari bamuzi bose, baba abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu mahanga ndetse n’abanyamahanga. Imbuga nyinshi, amaradiyo anyuranye, ibinyamakuru byo hirya no hino ku isi, byose byagiye bigaruka ku ifungwa rya kizito Mihigo byerekana akababaro byatewe n’iki gikorwa benshi bitaga ko kigayitse .Imwe mu maradiyo yavuze birambuye ku ifungwa rya Kizito Mihigo ni Ijwi ry’Itahuka, iradiyo ya RNC leta ya Kagame Pawulo ishinja Kizito Mihigo kuba yarakoranaga nayo kugirango bahirike ingoma ye. Abacikacumu bagiye batanga ibitekerezo byabo kuri kimwe mu biganiro cyamaze hafi isaha n’iminota mirongo ine n’itanu, bemezaga ko ifungwa rya Kizito Mihigo ryatewe n' ishyari rya Kagame Pawulo yari amufiyiye ko yabonaga agiye kugera ku gikorwa cyo kunga abanyarwanda kandi we byaramunaniye. Intandaro y’ifungwa rya Kizito Mihigo ariko abenshi bayibona mu bitekerezo bikubiye mu ndirimbo aherutse gushyira ahagaragara yise «igisobanuro cy’urupfu» aho yerekanaga ko inzira nziza yo kunga abanyarwanda ari uguha agaciro abahitanywe na jenoside n’ibindi bitiswe yo. Amatohoza urubuga rwanyu Shikama ruherutse gukora ku mbuga nkoranyambaga Tuwiteri( Twitter) na Fesibuku(Facebook) aragaragaza ko abanyarwanda benshi  cyane cyane urubyiruko bashyigikiye iyi myumvire ya Kizito Mihigo , urugero ruri hafi akaba ari Anje Kagame nkuko tugiye kubibona mu kanya.

IGISOBANURO CY'URUPFU /KIZITO MIHIGO


INYANDIKO ZO MU BUBIKO: Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga MUTAKWASUKU Ivona yagiye gushyinguza Sebukwe BINEGO mu cyubahiro, FPR imutegeka kumusubiza mu muringoti yamwiciyemo i Shyogwe mu 1994 ahubwo imutegeka gutaburuza MBONYUMUTWA Dominiko no kumuhambisha mu irimbi rusange mu Cyakabiri ngo yegere ABAPARIMEHUTU yayoboraga atarapfa!!! None MUTAKWASUKU Ivona yirirwa yigisha gahunda ya NDUMUNYARWANDA !!!!

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 21/01/2014
Meya  wa Muhanga, Mutakwasuku Y.

Muri SHIKAMA twiyemeje kubagezaho ukuri kose ku buzima bw’abanyarwanda n’amateka babayemo / twabayemo kuko ntaho wahungira amateka. Dufite byinshi byo kubasangiza kandi byose bigakorwa ku nyungu z’u Rwanda rwose kugira ngo duce burundu akarengane bamwe bagirira ku bandi.
Hari abajya bagira ngo u Rwanda ruyoborwa n’abantu nyamara atari byo. Ni abantu biyemeje gukandamiza no kurenganya abanyarwanda bo mu gice kimwe kandi bigakorwa kuri gahunda yizwe, yasesenguwe, yateguwe kandi ku buryo nta wemerewe kugira icyo abihinduraho nk’aho aribo kamara. Iki nicyo tudashaka muri SHIKAMA.
Nk’uko tutahwemye kwerekana ko gahunda ya NDUMUNYARWANDA igamije kumvisha bamwe abandi ikabazamura hejuru cyane y’umurongo fatizo w’ubuzima ibi kandi bikaba byarateguwe mu rwego rwo gukomeza gutesha agaciro abanyarwanda bamwe bo mu bwoko bw’abahutu.

«UKWEMERA KWACU NIYO NTSINZI YAGANJE ISI»: Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana ku cyumweru cya kabiri cya PASIKA mu mwaka wa Liturujiya B, taliki 12 Mata 2015: Isomo rya mbere. Ibyakozwe n'intumwa: 4,32-35 Isomo rya kabiri: Ibaruwa ya mbere ya Yohani: 5, 1-6. Ivanjili: Yohani: 20,19-31.


Mu gukomeza kwizihiza intsizi ya Pasika, mu isomo rya mbere tuributswa ubumwe bukwiye kuranga abemera. Muri ibyo harimo kugira ubumwe, no kwirinda kwikubira. Muri ubu bumwe niho intumwa za Yezu zakomeje guhamya izuka rya Yezu.

PAWULO KAGAME AGOMBA KWIRUKANWA MU RUGWIRO NONE KUKO EJO HAZABA ARI KERA CYANE, NTITUGOMBA KWIBESHYA NGO DUTEGEREZE 2017/NKUSI YOZEFU

Ntidukeneye ba Rwabujindiri mu bihugu bikennye, munyagitugu BLAISE tumuka !
 Niko ibyo byapa bivuga. Kuki tutabwira ibi umunyagitugu Kagame Pawulo none?

Hashize igihe havugwa ko bamwe mu bategetsi bo mu karere k'Ibiyaga bigari by'Afrika bafite umugambi wo guhindura itegeko nshinga kugirango bagundire ubutegetsi kugeza bapfuye. Ibi byavugishije abatavuga rumwe  n'izi nyangabirama z'abategetsi zahindutse abakegesi bagesa ijosi buri wese ushaka kubangamira uriya mugambi wabo mubisha.Ibihugu by'ibihangange nabyo akenshi biri mu bimitse aba bakegesi, biriho biratera hejuru byamagana uyu mugambi mubisha. Ibi nibyo byatumye bamwe muri aba bategetsi bumva igikwiye maze bemera kutazagwa mu ntebe y'ubutegetsi, urugero twatanga hano ni urwa Joseph Kabila wa RDCongo umaze gutangaza ko ataziyamamariza manda ya gatatu. Nkurunziza Petero w'Uburundi we nawe ariho arakoresha amanyanga yose ngo ahindure itegeko nshinga abone uko ategeka ubuziraherezo, ariko Abarundi bamubereye ibamba ku buryo umuntu yakwemeza 100% ko bitazamushobokera gufata manda ya 3!

PAUL KAGAME NA F.P.R I KIGALI: «U Rwanda wagira ngo rutegekwa n'abapagasi baje kwihahira bazamara kugwiza ifeza, zahabu, diyama n'ibindi ntarondora bifuza byose maze bakazisubirira iyo baturutse»/ UDAHEMUKA Eric



 


Ntabwo ndakurikirana nitonze ngo menye neza niba ijambo GUPAGASA ari ijambo ry'Ikinyarwanda mwimerere ariko ndizera ko buri musomyi w'iyi nyandiko ari bubashe kwiyumvisha icyo risobanura. Hambere ku ngoma ya Habyarimana Juvenal, najyaga mbona iwacu mu Byimana(mu Marangara) abakiga bagendaga n'udufuka ku ntugu. Umunsi umwe babiri binjiye iwacu mu rugo basanga twinikije inka niko kwibwira Data ko ari abapagasi baturutse i Rwamatamu ku Kibuye bamusaba kubaha umurimo.

KIGALI-AMAKURU YIHUTIRWA: Muri Kigali icyoba ni cyose ntawe unyeganyega, ntawe uzi ikiza gukurikiraho! Mu Rwanda hose birabujijwe kumva BBC uzafatwa ayumva azafungwa imyaka 25. Nta munyarwanda ucyemerewe kujya muri UGANDA na KENYA akoresheje INDANGAMUNTU: Baragera ku mipaka(Cyanika, Gatuna na Kagitumba) bagategekwa gusubirayo gushaka pasiporo igura 50,000 Frw/ UDAHEMUKA Eric

Umupaka wa Cyanika


Amakuru ya nyuma agera kuri SHIKAMA aremeza ko uko bucya, uko amasaha yisunika, uhagarara muri Kigali ukagira amakenga akomeye. Ibi biraterwa n'uko nk'uko bimaze imyaka 3, nta muntu n'umwe wemerewe guhagararana n'undi mu nzira nyabagendwa ngo bamarane iminota irenze umwe kuko ako kanya hahita haza abantu bambaye siviri utazi iyo bavuye bakabategeka gutandukana byihuse!

ISESENGURAMVUGO NA POLITIKI: Umunyamakuru Francois SOUDAN wa JEUNE AFRIQUE yabajije Paul KAGAME niba azahindura ingingo y'101, 2 mu itegeko nshinga agafata manda ya 3 maze KAGAME amusubizanya ubwihebe n'ubwiyahuzi agira ati: «Nahindura itegeko nshinga nkaguma ku butegetsi ubuziraherezo cyangwa nareka kurihindura nkabuvaho, byose ntacyo bizahindura; abumva ko bampaye ubutegetsi bamaze gufata imyanzuro yabo kera!»/ UDAHEMUKA Eric


Tito Rutaremara wakoze ibishoboka byose LUNARI ikiyubururamo  FPR Inkotanyi.
Ariho arakora uko ashoboye ngo itegeko nshinga naryo rihinduke LUNARI ikomeze  itegeke
 u Rwanda kugeza igihe isi izashirira ngo kuko bo bavukana imbuto yo gutegeka, turabyanze Rutarema!!



Uko ibintu bimeze ubu mu Rwanda ni uko witegereje neza wabona ko hari ibihande bine urebye neza wasanga ntacyo bipfana ku kuri u Rwanda rutegereje kuko mu isesengura ngiye kubagezaho muraza gusanga ibintu mu Rwanda bikaze kuruta uko mwaba mubyibwira byose bikomotse ku kirunga cyenda gusandara hejuru y'abanyarwanda nk'ingaruka z'uko FPR yubatse igihugu gishingiye ku muntu umwe ariwe Paul KAGAME.

Buruse/Scholarship

Hari buruse nyinshi kuri Shikama y'icyongereza

UBUHANUZI:«UBUTUMWA BUGENEWE ABANYARWANDA AHO BARI HOSE BUTURUTSE KU MUKOZI W’IMANA WITWA MAMAN JEANNE WABWERETSWE MU 2008 AKEMEZA KO YAHAWE N'IMANA UBURENGANZIRA BWO GUTANGAZA IBYO YERETSWE K'U RWANDA KU ITALIKI 13 GICURASI 2014»



Kuwa 13/5/2014 nibwo nahawe uburenganzira bwo gutangaza ubutumwa nahawe n’Uwiteka Imana bugenewe abanyarwanda
aho baherereye hose, ndetse n’abantu b’isi yose. Ubwo nari mw’iyerekwa nabwiwe ko igihe ari iki Imana Imbwira ko “ubuhanuzi bwicaye ku ntebe”.

MITALI Protais washenye burundu ishyaka PL kubera FPR akaburagiza abarwanashyaka, agasahura iri shyaka miliyoni 63, akagambanira KIZITO Mihigo,... ahunze nta n'ukwezi amaze agizwe na Kagame ambasaderi muri Ethiopia. Minisitiri Cheikh Musa Fazil HARELIMANA se wasenye PDI kubera FPR bakanafatanya kubambisha Kizito MIHIGO aho yaba akiri i Kigali cyangwa nawe yahunze ntibabimenya???/ UDAHEMUKA Eric


Mitali Porotazi
Ati muceceke ntimuvuge aho nihishe

Ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose! Inyamanswa ibona ishyamba ririmo gukongoka ikituramira iba ari igikenya! Ese Kagame na FPR bakoresheje Mitali Protais mu gusenya PL barangiza bakamugororera kuba minisitiri, ambasaderi, aho baba barigeze batekereza ko umunsi umwe azitandukanya nabo agahunga? Mitali se we aho azakira FPR n'amabanga ayibikiye ku makosa atagira ingano yamukoresheje?

RDC: AFERWAR-DUTERIMBERE IRIFURIZA ABARI N’ABATEGARUGORI PASIKA NZIZA.

                                                Racy Nyinawanshuti, perezida wa AFERWAR-DUTERIMBERE

Racy Nyinawanshuti
AFERWAR-DUTERIMBERE
Perezida
Isoko: ikazeiwacu.fr

Pawulo Kagame yariye byinshi agezeho n'aho arya akataribwa: kwakira impunzi z'Abanyafurika zahungiye ku yindi migabane ni ubugambanyi buzoreka u Rwanda n'Akarere rurimo/NKUSI Yozefu

Zimwe mu mpunzi za Eritrea zigeze muri Israel.
90% ntibazi gusoma no kwandika kandi bavuga ururimi rumwe gusa
rwitwa TIGRINYA!
Mu gitabao cye yise "IGIKOMANGOMA" gisobanura uko igikomangoma gishobora gufata ubutegetsi kikanabukomeza Nikola Machiaveli avuga ko ntawe ukubaza uko wageze ku butegetsi iyo wabugezeho kuko intebe uriho niyo isobanura  amayira wanyuzemo. Bityo ushobora kwiba, kuroga, kwica, gusambana ukagera ku ntebe y'ubutegetsi ukiyita intwari kandi ukabyumvisha abantu bakabyemera. Wagirango Machiaveli yari azi ko FPR na Kagame bazabaho cyangwa se FPR  na Kagame babanje kwihugura ku mitetekerereze ya Machiaveli mbere yo kwambuka Kagitumba kuri ya tariki y'umuvumo 1/10/1990! None se ibyo Machiaveli avuga sibyo Kagame na FPR bakoresheje ngo bagere ku butegetsi kandi babugumeho kugeza na n'ubu? Turaza kurebera hamwe hasi aha indi nzira ya Machiaveli Kagame ariho acamo ngo agume kuri ya ntebe y'ikinyoma yo mu Rugwiro, iyo nta yindi atari ukugambanira impunzi z'Abanyafurika zari zimereye neza muri Israel akaba ashaka kuzigeza iwe ngo azohereze kwica impunzi z'abana b'abahutu yahejeje ishyanga mu mashyamba y'inzitane ya RDCongo. Iki ni igikorwa cya kabiri Kagame akoreye Israel kugirango imufashe kuramba ku ntebe y'ikinyoma yicayeho mu Rugwiro. Igiheruka ni bwa buryo bwo gukona Abahutu hakoreshejwe agapira kitwa Prepex gakorerwa muri Israel, ubu kakaba kamaze kugira ibiremba abagabo batabarika, cyane cyane muri Ruhengeri na Gisenyi.

NYAMARA U RWANDA RWONGEYE KWIGARURIRWA NA BA GASHAKABUHAKE ! / UWIMANA Jean de Dieu


Kagame yagiye gufata amabwiriza k'umwamikazi Elisabeth w'Ubwongereza
Iyi nkuru njya kuyandika natekereje ku kintu nabonye mu minsi micye ishize ku bibera hano mu Rwanda. Icyo gihe nari ndi mu modoka itwara abagenzi (Coaster) tuva i Huye twerekeza mu mugi wa Nyamagabe ahitwaga Gikongoro kera. Turi muri iyo modoka, umushoferi  yashakishije radio tugenda twumva mu modoka, maze  afatisha imwe mu maradiyo akorera i Kigali.

Ubwicanyi bwibasira inzirakarengane z'abasivile nk'ibyabaye i Garissa kuri 2/4/2015 ni ibyo kwamaganwa/Nkusi Yozefu

Amashusho y'ubugome burenze kamere nk'aherutse kugaragara ku mbuga
yerekeranye n'imirambo iherutse kujugunywa mu kiyaga cya Rweru
Umunsi w'ejo tariki ya 2/4/2015 mu gicuku niho abanyeshuri ba Kaminuza ya Garissa yagabweho igitero n'abantu bagera kuri 5 bipfutse ibitambaro mu maso bitwaje imbunda za K47 barobaboanura abayisilamu babashyira ku ruhande maze batangira kurasa urufaya abatari abayisilamu.Leta ya Kenya itangaza ko muri iki gitero cyaguyemo abantu bagera kuri 147, hakaba hari abarenga 70  bakomeretse.

Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana ku munsi mukuru wa PASIKA, taliki 05 Mata 2015: Isomo rya mbere. Ibyakozwe n'intumwa: 10,34a.37-43 Isomo rya kabiri: 1 Abanyakorinti: 5, 6b-8 cyangwa Abanyakolosi:3,1-4. Ivanjili: Yohani: 20,1-9.: «YEZU YAZUKIYE GUHA UBUGINGO RUBANDA RWOSE YIFASHISHIJE ABAHAMYA BE YATOYE MBERE NGO BAMAMAZE INKURU NZIZA Y'UMUKIRO»/ Padiri Tabaro



Mu masomo yo ku minsi isanzwe no mu Misa ku byumweru bisanzwe, isomo rya mbere twarisangaga mu isezerano rya cyera ariko kuri Pasika siko biri kuko amasomo yose avanwa mu isezerano rishya twarazwe na Yezu Kirisitu.

UBUTUMWA BWA AFERWAR–DUTERIMBERE: IGIHE CYOSE IMANA IKIDUSHYIZEHO AMABOKO, TUZIBUKA ABACU.

2 avril 2015Amakuru

Nkuko bigaragara mu bikorwa birimo bitegurwa ubu mu gihugu, dusanga ko nta cyahindutse, kuko urukundo rwabuze mu bana b’u Rwanda, rugatuma haba intambara igikomeza kugeza uyu munsi, aho bamwe muri twe tugikurikiranwa aho twahungiye n’abashaka kuturimbura,mu nyungu zishingiye ku kwikunda birengeje urugero, no kwiyibagiza ko natwe turi abantu, ruracyabura, ari nabyo bituma hari abagikomeza kwibwira ko amaraso ya bamwe arusha agaciro ay’abandi.
Racy Nyinawanshuti, perezida wa AFERWAR-DUTERIMBERE
Racy Nyinawanshuti, perezida wa AFERWAR-DUTERIMBERE
Niyo mpamvu dufashe uyu mwanya ngo twibutse abanyarwanda, ko ubwiyunge nyabwo hagati y’abanyarwanda, cyane cyane abahutu n’abatutsi, budashobora kugerwaho mu gihe ubutegetsi bwa FPR bugikomeza kwigisha no gukwirakwiza kw’isi yose, ko bikwiye kumvisha umubyeyi w’umuhutu cyangwa imfubyi y’umuhutu biciwe ababo na FPR bakaba babizi neza, ko agaciro k’amaraso y’ababo kari hasi y’amaraso y’abatutsi bapfuye, mu by’umuryango w’abibumbye wise jenoside nyarwanda; inkotanyi zikaba zikomeza kubikoresha nk’impiri zihora zikubita ku mitwe y’abatari abatutsi mu Rwanda, kandi nabo bariciwe.

Dr. MUKABARAMBA Alvera umunyamabanga wa Leta muri MINALOC uvuga ahumbaguza, ateshaguzwa kubera ukuntu Kagame na FPR bamuhahamuye mu matora ya perezida muri 2010 aho yari kandida ku itike ya PPC; akoresheje ishyaka rye PPC ikosa rya politiki asabira Paul Kagame guhindura itegeko nshinga ngo azapfire ku butegetsi/ UDAHEMUKA Eric

Dr Mukabaramba Alvera

 Buri wese agira uko abona ibintu akagira n'umubera icyitegererezo mu buzima bwe. Ku giti cyanjye nzahora nzirikana n'icyubahiro cyinshi Dr. NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene kuko ari umugabo utavugirwamo kandi akaba umutaripfana.

AMATORA YA PEREZIDA MURI NIJERIYA:«Kuki Imana yirirwa ahandi ikanararayo ntitahe mu Rwanda? Ubanza natwe abariho muri iyi minsi tuzapfa tutabonye mu Rwanda perezida asimburana n'undi mu mahoro!»/ UDAHEMUKA Eric


Genda uruhuke wakoreye neza igihugu cyakubyaye ntuhwanye na Pawulo
 Kagame ugiye kutumarira ku icumu

                                                          
Dr. NKUSI Yozefu aheruka kubagezaho inkuru ndende aho yibazaga impamvu Goodluck Jonathan atabanza ngo aperereze amenye ibibera mu Rwanda noneho ngo abone gutanga ikiganiro kuri BBC TV. Icyari kigamijwe ni ukwerekana ko mu Rwanda abaturage bicwa umusubizo kandi Kagame akigamba ko azajya abarasa ku manywa y'ihangu mu gihe Goodluck Jonathan we yavugaga ko nta mukuru w'igihugu wakwishimira ko abaturage be bapfa uko baba bameze kose aganisha kuri Boko Haram.

Nyuma y'intara z'iburasirazuba n'iburengerazuba, serwakira y'ingoma ya FPR yo kweguza abayobozi b'uturere ku gahato no kubafunga isesekaye mu ntara y'amajyepfo:«Muri Ruhango ibanje, bavanyemo perezida wa njyanama y'akarere Bwana GAKUBA Didier kugira ngo FPR izabone uko ikanyaga Meya MBABAZI Francois-Xavier n'abamwungirije nta kirengera bafite!»/ UDAHEMUKA Eric

Mbabazi Franswa Saveri

Ntabwo nzi impamvu FPR iha abantu akazi bakakemera kuko birangira bicuza bagasanga birutwa n'iyo bari kukihorera. Nyuma ya serwakira ya FPR iherutse gukukumba abayobozi b'uturere tw'intara y'iburasirazuba ikimukira i Burengerazuba naho ikabamaramo(Gaspard wa Rutsiro nawe ari hafi), ubu noneho intara y'amajyepfo niyo itahiwe.

UBUREZI N'ITERAMBERE: «Ese mwari muzi ko mu Rwanda hari abantu barangiza Kaminuza batarakandagira mu nzu zibikwamo ibitabo(Bibliothèques/Libraries) bagahabwa imbeshya-bumenyi batarasoma igitabo na kimwe!»/ UDAHEMUKA Eric

Iri somero rishya riri i Kigali ryatwaye akayabo ariko ngo Makuza
Berinarudo niwe utiramo ibitabo byinshi!
Reba hasi y'iyi nyandiko uko amasomero y'ahandi akora/urugero rwa Noruveje

Uyu munsi ntabwo ndi bujye muri POLITIKI ahubwo nagira ngo abasoma SHIKAMA mwese muze dufatane urunana maze tujye gutemberera mu nzu zibikwamo ibitabo byo gusoma twita libraries cyangwa bibliothèques.