Pageviews all the time

PETISIYO ISABA KO BBC GAHUZA YAKONGERA GUKORA VUBA NA BWANGU NTA MANANIZA


Nta n'umwe muri twe uyobewe akamaro iyi radiyo BBC Gahuza yagize kuva muri 1994 kugeza ubu. Yahuje imiryango yari yaraburanye kubera intambara zo mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika, yigisha abantu  kwirinda indwara; itanga umuganda mu kunywanisha Abahutu n'Abatutsi mu Rwanda no mu Burundi. Nyamara ubutegetsi bw'i Kigali buheruka kurenga kuri ibi byose bufunga BBC Gahuza mu Rwanda. Tukaba dukangurira buri wese wemera ko ibyo tuvuze hejuru BBC Gahuza yabikoze koko, gusinya iyi petisiyo kugirango BBC Gahuza ikomeze uyu murimo  wayo w'indashyikirwa yihaye.

Murakoze
Prudentienne Seward


Kanda  aha usinye petisiyo

Imwe mu mirimo itanga amafaranga atubutse kuri Enterineti/Nkusi Yozefu

ClixSense
Ubu kubona akazi ni ikibazo; ibi bikaba bitari mu Rwanda gusa kuko hano i Buraya ho wagirango niho byatangiriye! Muri Amerika na Aziya, ubucuruzi bwinshi ubu burakorerwa kuri Enterineti: ushobora gucuruza imyenda, amayoga,ibihangano wibereye iwawe mu gihe ufite enterineti, abantu bagatumiza ibyo bifuza bakariha ukaboherereza ibyo baguze bikabasanga mu rugo; ubucuruzi buteye gutya ubu burakorwa cyane mu Bushinwa , Amerika ndetse na hano i Buraya.


Uko ubucuruzi buriho bwimuka buva mu maduka bujya kuri Enterineti, niko abafite inganda zikora ibyo bicuruzwa bifuza kumenya neza isoko bakorera ibyo ryifuza ndetse n'abo bahangaye uko bahagaze muri iryo soko. Ni muri urwo rwego ubu kuri enterineti hariho amasosoyete menshi yiyemeje gufasha ziriya nganda n'abandi bikorera ku giti cyabo, gukora amatohoza yerekeye isoko n'abaguzi.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Mu gusoza amahugurwa y’abapolisi bo ku rwego rwisumbuye i Gishari kuri uyu wa mbere taliki 17 Werurwe 2014 Perezida Paul KAGAME yatashywe n’ubwoba aho yongeye gushimangira ibyo yavugiye mu masengesho y’imivumo muri KIGALI SERENA HOTEL taliki 12 Mutarama 2014 aho yemeje ko adakorera umuryango utagengwa na Leta (N.G.O) ndetse ko atari n’umuririmbyi wo muri korali ngo ashimishe rubanda.

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 17/3/2014

Kuva namenya Perezida Paul Kagame mu 1990, ni ubwa mbere mwiyumviye agaruka ku ijambo rutwitsi yavugiye muri Kigali Serena Hotel ku italiki 12 Mutarama 2014 aho yavuze amagambo yakuye rubanda umutima aho yemezaga ko abo atarica azabica kandi mu gihe kidatinze. Iri jambo Kagame arivuganye ubwoba bwamugaragaragaho ku mazo n’ikidodo ku mutima
Kuri uyu wa mbere taliki 17 Mutarama 2014, mu ishuri rya polisi y’igihugu ryitwa Gishari Police Trainning School riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba harangiye amahugurwa yari agenewe abo twita POLICE CADET CAURSE ni ukuvuga abapolisi bahugurwa kugira ngo bazahabwe ipeti ryo ku rwego rwo mu cyiciro kiringaniye.
Uwo muhango wabanjirijwe n’akarasisi kakozw

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Isesengura-mpamvu na Politiki: Muri gahunda ya NDI UMUNYARWANDA Bwana BUSHISHI Jiyovani ategetswe na FPR gusaba imbabazi z’uko yimye abatutsi buruse zo kwiga muri Kaminuza ku ngoma ya Habyarimana kugira ngo ahabwe ubudepite ku itike ya PSD. Ubu budepite se agabiwe n’ikidodo ku mutima azabumaraho kangahe ??? Ese azabasha kuvuganira rubanda ku Kimihurura ??? Soma SHIKAMA usobanukirwe!!!/UDAHEMUKA Eric

Iyi nyandiko yahise wa mbere kuri shikama kuri 20/3/2014
J. Bushishi



GUTA umutwe muri sisiteme bibaye ikibazo
Igihugu cy’u Rwanda kiyobowe n’agatsiko k’amabandi y’abaswa n’injiji-butwi kitwaje imbunda nkuko U. Evode yakise, ubu kigeze aho umuntu wese abona ko dutegekwa n’abasazi cyangwa abatamutwe. Ibintu Kagame n’agatsiko ke kamugaragiye barimo gukora, uretse n’abaturage batageze mu ishuri, nta n’umuntu usanzwe wiyubaha wabitekereza ngo atinyuke kubivuga mu kanwa ke uretse no kubikora.
Kubera ukuntu Kagame yataye umutwe muri Kigali ubu abamurinda kubera gukeka ko bashobora kumwirasira umunota ku munota isaha ku isaha, amakuru dufite muri SHIKAMA kandi si ukuyashakisha kuko dukorana hafi aratubwira ko buri munsi abamurinda abahindura inshuro enye kugira ngo akomeze ateshe umutwe ABAJEPE bibagore kumwica.

Urubuga rushya: www.udusajya.blogspot.com/Minisitiri wa Kagame ngo ushinzwe umuco yunze mu rya SHIKAMA: ntitugomba kwigana imvugo y'umukuru w'igihugu Pawulo Kagame/NKUSI Yozefu


Hari abari bwibaze bati ese ziriya mbuga zose ni iz'iki. Hariho abantu bagira imbuga zirenga 20, nyamara twe ntituragira n'eshanu! Impamvu y'uyu mubare mwita munini wose ituruka kuri gahunda umuntu aba ateganya guha buri rubuga n'ubutumwa cyangwa serivise ushaka kugeza ku basomyi. Ku byerekeye imbuga za SHIKAMA dore gahunda ya buri rubuga:

1. shikamaye.blogspot.com: Inyandiko zo mu bubiko mukunda cyane.
2. www.ki.shikamaye.net: inyandiko ndende hakaba hari n'umwanya wanyu uhagije wo kwinigura mutanga komanteri; www.shikamaye.net: inyandiko zo mu cyongereza; www.fr.shikamaye.net: serivise zinyuranye tuzabagezaho vuba zerekeranye n'akazi ku batagafite ndetse no kubagafite ngo inyogera mbi ni imisuha!
3. www.udusajya.blogspot.com: uru rubuga ruzajya rusohora inyandiko ngufi cyane zijyanye n'amakuru avugwa mu Rwanda 

Mushobora gukanda aha mugasoma inyandiko yacu ya mbere: kanda hano

Muryoherwe.

NKUSI Yozefu

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Kikwete aragira inama EAC kudafata ibyemezo bihubukiweho

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 20/4/2014



1. Akazi:.   Kikwete:  buri gihugu cyatanze urutonde rw'akazi rusange n'akazi cyihariye.
2. Uruhusa rw'akazi = 2000 USD,Kikwete: ibyo twabiganiraho.
3. Gutembera hakoreshejwe indangamuntu imwe. Kikwete: ntituratanga indangamuntu, twazikoresha ntazo dufite!
4. Viza imwe ya bamukerarugendo. Kikwete.: tugomba kubanza kumenya uko 40% yacu bazajya bayiduha.
5. Ifaranga rimwe. Kikwete: tugomba kumva inama tugirwa na banki nkuru zacu; iri faranga rimwe niryo ryashenye EAC muri 1964

Iki kiganiro yakigiranye na Citizen Weekend

Nkusi Yozefu
Shikama.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Kubera amayeri n’ubugome-ndengakamere bya FPR, ubu Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda bakwiye kumera nka Musa mu gihe yari arangaje imbere Abisirayeli bagenda bambaza ibimasa-bisengwa afite isezerano ryo kubageza i Kanahani ka Galileya mu Gihugu cy’Isezerano!!! Iyimukamisiri : 32, 30-35

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikma kuri 2/3/2014

FPR









KILIZIYA Gatulika
Nkimara kumva urupfu rwa Padiri NAMBAJE Evarisiti wari umucungamutungo wa Diyosezi ya Cyangugu akaba yari n’inshuti yanjye cyane ariko mu buryo bw’imiryango, nababajwe bikomeye n’icyo gikorwa cya kinyamanswa.
Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, kuva italiki ya 01 Ukwakira 1990 yahuye n’akaga yatewe n’itera rya FPR iteye igihugu na n’ubu ikirimo kwivurugutamo. Mu mpera z’iyo ntambara yakoze ishyano mu Rwanda, Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yahombeyemo abasaseridoti batabarika kandi azize amaherere.
Kiliziya Gatolika y’u Rwanda kandi yaburiyemo Abepisikopi batanu (5) habariwemo na Musenyeri Agusitini MISAGO nk’uko tuza kubigarukaho kandi amakuru SHIKAMA dufite ni avuga ko na Musenyeri wa gatandatu nawe Kagame ashobora kumushyira mu kiziriko n’ikamba akamwirenza.

DEMOCRATIC PARTY(TANZANIA/2): Edward Lowasa ni umugambanyi wigaruriwe n'umunyagitugu Paul Kagame kugirango igihugu cyacu kibe ubukonde bw'ubwami-nyabami bw'Abahima n'Abatutsi. Kagame arifuza kumukoresha ngo abone uko yigarurira icyambu cya Dar-es Salaam azambukirizaho ibyo yiba mu bukonde bwe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Edward Lowasa
 Uzayobora igihugu agomba kuba ameze neza mu mutwe no ku mubiri
Ibyo ba ba majoro Kayitare na Bayingan ba FPR inkotanyi babwiye Kagame mu Kwakira 1990 igihe bavugaga bati:" wowe Pilato ufite uburwayi bwo mu mutwe no ku mubiri ntiwadutegeka. Genda ubwire Museveni aduhe umusirikare we Rushati aze atuyobore aho gutegetkwa nawe." Ibyo aba bagabo batinyaga byahise bigaragara rugikubita: amaraso n'imiborogo kugeza uyu munsi wa none kubera ubutegetsi bubi bw'umuntu urwaye mu mutwe.

Inyandiko zo mu bubiko. Inama ya BAD i Kigali yerekanye ko Afurika yapfuye cyera, aho itegekwa na ba Nyamigono!!!/NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 23/5/2014

Photo/Veritas Info

Aya manama atabarika akorwa buri munsi muri Afrika yagiye yibazwaho byinshi:Ikibazo cy'ingenzi kikaba "Kuki nta musaruro ufatika Afrika igeraho nyuma y'izi nama ziba zatwaye akayabo k'amadolari yagombaga gukoreshwa mu mishinga yo guteza abaturage imbere mu bikorwa bibaha ubuzima buzira umuze nko kubaha amazi meza?"

Abibaza gutyo rero barebe kuri aya mafoto yafatiwe i Kigali mu nama ya BAD aho abari baje mu nama bose wagirango baraye inkera cyangwa bafashwe na wa musinziro waduka mu nkoko!!!Aba baje bapfunyikiwe akayabo k'amadolari n'ibihugu byabo cyangwa imiryango bakoramo bari buve hariya nta n'umwe wumvise ibyahavugiwe!

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Jenerali Majoro Pawulo RWARAKABIJE wabaye muri FDLR-FOCA, agaha Major NINJA amabwiriza yo kurimbura abanyeshuri b’i Nyange, akagambanira abaturage ba Ruhengeri afatanyije na Gen. Maj. Marcel GATSINZI maze FPR ikabamarira ku icumu, nyuma akaza guhabwa u Rwanda ku kagambane kagizwemo uruhare rukomeye na Bill Clinton arengera icukurwa ry’amabuye muri RDC ubu ari mu mazi abira i Kigali!!! /UDAHEMUKA Eric

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 21/5/2014
Pawulo Rwarakabije
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru cyanyu SHIKAMA aremeza ko Gen. Maj. Paul RWARAKABIJE afungiye i Kigali azizwa gukorana n’umutwe wa F.D.L.R yahoze abereye umuyobozi mukuru ubwo wari ukitwa FDLR – FOCA Abacunguzi. Ayo makuru aravuga ko ubu arindiwe bikomeye ahantu hizewe cyane mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko aketsweho gushaka gufatanya na FDLR mu mugambi wo gushoza intambara ku Rwanda.

Umwicanyi Kagame ni Jenerali w'Abatutsi bafite ingengabitekerezo y'urukozasoni, ivuga ko Imana yabo yaremye "ABABANTU" ngo babe abagaragu b'Abatutsi, Abatutsi bakaba bararemewe kubategeka. Iyo ngengabitekerezo niyo Abatutsi bashingiraho bigarurira Akarere k'Ibiyaga Bigari mu njyana ya Empire Hima-Tutsi, akaboko kayo kakaba kari muri aya matora, umuntu wabo akaba ari Edward LOWASA/ Democratic Party(Tanzania)

                                                                 Edward Lowasa
Mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu mpera z'uyu mwaka muri Tanzania, abantu benshi bari muri icyo gihugu bahangayikishijwe nuko ibiba i Burundi no mu Rwanda, bishobora gutandukira bikagera iwabo. Imbwirwaruhame Kagame Pawulo yagiye akora umwaka ushize wa 2014, zakanguye Abanyafurika benshi bumva ko ibibazo biri hagati y'Abahutu n'Abatutsi mu Rwanda no mu Burundi, ari gahunda ndende yateguwe kuva kera n'ubwoko bumwe bushaka kugira andi moko abaja n'abagaragu ubuziraherezo; iyo gahunda ikaba ari ishyirwa mu bikorwa ry'Ubwami-nyabami bw'Abahima n'Abatutsi; Ubu bwami bukaba bushobora gukwira mu bihugu byinshi bya Afurika. Ni muri urwo rwego, ishyaka ryo muri Tanzania, Democratic Party, ryari ryiteguye kujya mu nkiko mu minsi ishize kugirango umukandida wa Empire Hima- Tutsi atabaterana intambwe akaba yayobora Tanzania. Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama Cha Mapinduzi, ryatoye John Pombe Joseph Magufuli ngo abe ariwe uzahagararira CCM mu matora y'umukuru w'igihugu.

Turakomeza kubasesengurira ibikubiye mu nyandiko iri shyaka rya democratic Party ryashyize ahagaragara yamagana uwo mugambi mubisha wa Empire Hima- Tutsi iyobowe na Pawulo Kagame, Museveni Yoweri Kaguta, Pawulo Buyoya, na Hypolite Kanambe Kabange wiyita Yozefu Kabila.( Iyi nyandiko yose murayisanga kuri SHIKAMA nshya mu  rurimi rw'igifaransa: www.fr.shikamaye.net, iracyari mu Kiswahili). 

Dore amagambo ari ku mutwe w'iyi nyandiko yacu  nkuko yanditswe mu Kiswahili na Democratic Party:

"Mwuaji Kagame ni jemadari wa Watusi wenye ile imani chafu sana, kwamba mungu wao aliumba Wabantu kwa ajili ya utumwa kwa Watusi, ila Watusi eti aliwaumba kuwa watawala wao! Imani hii ndiyo chimbuko la mkakati wa Watusi wa kuliteka eneo lote la Maziwa Makuu chini ya Hima au Tutsi empire, ambayo mkono wake umo katika Uchaguzi huu na mtu wao ni Edward Lowasa!"Democratic party

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.IBYAHISHUWE: Sobanukirwa n'umugambi w'ikinywamaraso Kagame wo gutsemba Abahutu ba Ruhengeri na Gisenyi. Urahita usobanukirwa n'intambara iriho ibera ku mupaka wa RDC na Gisenyi/Amakuru dukesha intasi iri mu Rugwiro kandi yizewe 100%!

      Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 13/6/2014

Niba mushaka urupfu narubaha nonaha. Pawulo Kagame abwira abanyaruhengeri
Abanyarwanda baherutse gukubitwa n'inkuba bumvise amagambo Kagame yavugiye i Nyabihu, igihe yabwiraga abaturage ko agiye kujya abarasa ku manywa y'ihangu. Nyamara bwaracyeye avugira mu Ruhengeri mu Ishuri rikuru ryigisoda cye kuri 6/6/2014,  ijambo riremereye kurusha ririya nta wigeze ukopfora! Niba ari uguhahamuka cyangwa guhebera urwaje simbizi.

Dore amwe mu magambo y'urukozasoni yahavugiye: 1. “Uko mwicaye ahangaha nk’abayobozi b’igihugu cyanyu, icyo mwahitamo mwakibona. Muhisemo ibyihuse bitavunanye murabibona, bibi bitavunanye ; murabibona aka kanya.”
2. “njyewe ndi umukozi wanyu, nimuhitamo nabi ubwo nanjye nzajyana namwe ingaruka zitugeraho twese.”
Aya magambo yavuye muri Kagame n'andi ari hejuru yari  yavugiye i Nyabihu, nimusoma inkuru ya Bakizimbwa Paul K. murasanga ko yari integuza kuri bariya bantu navuga ko bari mu mazi abira nko muri 1996 na 1998. Imana yonyine ibatabarishe akaboko kayo k'iburyo.
Dore Uko ibintu biteye:
- Nkuko Mgayane yari yarabihanuye igihe cya Kinani ko abazahungira mu majyaruguru bazashira, niko byagenze kuko Kagame yategetse Majoro Roze Kabuye gushyira amarozi mu biryo by'impunzi(soma inkuru irambuye ya Bakizimbwa /www.shikama2.com), abantu twahatakarije muribuka uko bangana n'urwo bapfuye
- Muri 1998: Kagame yategetse Koloneli( icyo gihe) Kayumba Nyamwasa kwica igihumeka cyose muri kariya karere.(soma Bakizimbwa /www.shikama2.com)
Kagame i Nyakinama kuri 6/6/2014

Izindi ntasi za Kagame(Abakomando b'igitsina) zafatiwe mu mujyi wa Dodoma muri Tanzania zihinduye indaya!

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 7/6/2014

Umenya Kagame amayeri yakoresheje atera u Rwanda atazamuhira muri Tanzania. Muribuka ko mbere gato ya 1990 hari hagezweho mu Rwanda ibyo bitaga 2e Bureau( Ibiro bya Kabiri), abenshi mu bari abayobozi bakuru kwa Kinani bari bariyeguriye batazi ko bari mu maboko y'intasi, zitabakamyemo inoti gusa ahubwo zabatwaye n'amabanga menshi ziyashyira abateguraga gutera u Rwanda baturutse muri Uganda, uyu mutego rero niwo Kagame na FPR bashaka gutega Tanzania mbere yo kuyitera. 

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. FDLR yashyize intwaro hasi naho Kagame na Kabarebe bararimbanyije mu gutera Tanzania n'u Burundi/NKUSI Yozefu

      Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 31/5/2014
Iryo ni ishuri ry'abana b'impunzi z'abahutu mu mashyamba ya RDCongo
bigaga banyagirwa aba Kagame n'Agatsiko bajyanwa kwiga muri USA
 ku mafaranga ya Leta. Kuri Kagame ariko aba nabo ni abo kuraswa


Tariki ya 30/5/2014, izajya yibukwa nk'imwe mu matariki yaranze amateka y'u Rwanda. Abanyarwanda bari bamaze imyaka irenga 20 baba mu mashyamba ya RDCongo baratereranywe n'isi ku kagambane ka Kagame Pawulo, niho amahanga yongeye kugana aho barokokeye mu gihe FDLR yari imaze imyaka 20 ibarwanaho ubutaruhuka yashyiraga intwaro hasi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30/5/2014.  Shikama irabibutsa ko Jenerali Pawulo Kagame afatanyije na ba Mpatsibihugu n'abasahuzi baturutse hirya no hino ku isi bateye inkambi zarimo

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Agatendo mu dutendo! Menya ukuntu Rutaremara igihe yari umuvunyi mukuru na Mudidi watangiranye n'inteko za FPR ku Kacyiru na Kimihurura akaba azisaziyemo, baviriyeho inda imwe umupfakazi Mukamutende bakamwambura ikibanza cye afite kuva muri 1982 bafatanyije n'ubucamanza/NKUSI Yozefu.

 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 19/04/2014


Uturutse iburyo: Mudidi, Mukamutende na Rutaremara
Abanyarwanda baca umugani ngo ujya guhakana ubugore aragarama! Ese ubu koko hari ikintu agatsiko ka Kagame kakora kugirango kerekane ko atari agatsiko k'Amabandi nkuko umwe mu basangirangendo bako Maitre Evode yabitangarije abanyamakuru kagahita kanamugororera umwanya ukomeye kuko yakaboneye icyivugo kigakwiye? Ninde waciye umutwe uyu n'uriya? Ni agatsiko. Ninde wanyanyagije amarozi mu banyarwanda?Ni agatsiko. Ninde wambuye abaturage amasambu yabo? Ni Agatsiko. Ninde usahura ibihugu by'abaturanyi? Ni agatsiko. N'andi mabi yako muri Shikama tudasiba kwamagana.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Kubera ibibazo bimaze kurenga Kagame byabaye ngombwa ko anyarukira muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika kuri 26 Mata 2014 ngo bamusengere. Ese amasengesho ya Rick Warren hari icyo azamumarira?Ese aho abihaye Imana yatsinze i Gakurazo muri 1994 n'ikibondo Sheja sibo bashoboraga kumusengera bikagira umumaro?/NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 27/05/2014

Kagame na Rick Warren
“Turagusaba kurinda uyu muyobozi, Perezida Kagame, Guverinoma ye, Inteko nshingamategeko, abakozi be, bahe imbaraga ku mubiri n’ubuzima bwiza, barinde gutakaza icyizere, barinde gucibwa intege n’urugomo, ubahe umutima wita ku bandi. Turasaba ko buri gice cy’u Rwanda gihabwa umugisha, urwego rw’ubucuruzi rutere imbere, urwego rw’ubuzima rutere imbere, urwego rw’uburezi, Guverinoma, Itorero ; dusengeye buri gice cya sosiyete cyane cyane 71% by’abari munsi y’imyaka 30, uhe umugisha abo bajyambere bafite indangagaciro zimwe n’iza bariya babohoye igihugu mu myaka 20 ishize, tubisabye ku bw’iterambere rya kiriya gihugu n’iterambere ry’ubwiza bw’Imana, Tubisabye byose mu izina rya Yesu, Amen./ Rick Warren /www.igihe.com

Umwe muri ba Rubimburirangabo bagejeje u Rwanda ku bwigenge na Demukarasi twambuwe na FPR Inkotanyi, Habyarimana Yozezfu Gitera ngo yigeze kumara umunsi wose yateye urutoki ibwami yaka ijambo barimwima, ngo haza kuza undi muhutu amufasha akaboko ke kugeza igihe aherewe ijambo: isomo kuri twese duharanira kwibohoza ingoma ya gihake n'ubwicanyi ya FPR Inkotanyi

Rubimburirangabo Habyarimana Yozefu GITERA washinze
ishyaka APROSOMA muri 1957
Hasi aha murahasanga ubutumwa bw'umuvandimwe wacu uri muri Zambia bujyanye na ya tariki ya 10/7/1994, FPR Inkotanyi yaje igatsemba icyitwa umuhutu cyose muri segiteri ya Kibingo muri Komine Runyinya ubu hitwa ngo umurenge wa Karama; hibasiwe cyane cyane igitsina gabo. Abishwe kuri iriya tariki bagera ku ijana (100) hafi ya bose bari abasaza harimo na data umbyara.Turabibutsa ko intambara yarangiye mu Rwanda hose kuri 4/7/1994. Mu butumwa bwinshi nabonye bwo kuzirikana bariya bantu biciwe i Kibingo kuri iriya tariki, nashatse kubasangiza ubu bukurikira burimo inyigisho n'amateka nyiri ubwite yise Kaluvariyo( ndlr: inzira y'umusaraba). Ariko icyo nibanda ho cyane ni interuro ivuga ukuntu Rudatsimburwa ku ijambo Habyarimana Yozefu Gitera yazamuye  urutoki ibwami yaka ijambo amasaha agahita andi agataha kugeza igihe umuhutu wundi aje akamufasha ka kaboko ke ngo ibwami babone ko Gitera akeneye kumvwa! Ibi bigomba kutubera isomo  twese, ntawe ugomba kwigira Ntibindeba imbere y'amarorerwa Kagame Pawulo akorera abanyarwanda n'abaturanyi. Ntitugomba gutinya ingabo ze z'abicanyi nkuko Gitera atatinye Intore z'ibwami, akababazwa ndetse agakubitwa n'inshyi n'umwami Rudahigwa ariko akaba ari mu bagejeje u Rwanda ku bwigenge na Demukarasi twambuwe na FPR Inkotanyi tariki ya 4/7/1994.

Tugomba gushirika ubwoba tukereka Kagame Pawulo n'agatsiko ke k'Abicanyi ko ba Gitera bashibutseho amashami azatsinda Karinga ya II nkuko ba Rubimburirangabo Gitera, Kayibanda, Makuza, Habyarimana, Bicamumpaka  n'abandi batsinze Karinga ya I. Nimusome ubutumwa bw'uwo muvandimwe hasi aha.
Dg Nkusi Yozefu

Mbifulije ibihe byiza muvandimwe wanjye.kandi nkwihanganisha kimwe n’abandi bose kandi benshi,bahuye n’ibibazo byo muli iki kinyejana,kibasiye igihugu kimisozi igihumbi,nkaba nkwihanganishije kimwe n’abavandimwe bacu baliwe n’imbwebwe mu mashyamba ya Congo,inzoka.impyisi,aho twakoranye karuvaliyo y’imyaka ibili,nkongera kukwihanganisha hamwe n’abuliye gali ya moshi itujvana I Kisangani yitwa ko itujyanye mu Rwanda,aliko abahageze mwazabaza uwari uyitwaye,nge nfite umutwe munini imijugujugu ntijya indenga, aliko umufasha wa Karangwa F.,umufasha wa Bagezaho (murumuna wa Murasampongo uramuzi I Butare muli ESO abo kuko babaye nk’abiharurutswe baguhoza amalira)

Ndakwihanganisha muvandimwe wange,nk’abavandimwe bacu baguye I Bulinga,bagatabwa mu cyobo; ndakubona Sebazungu ,ingenieur w’umuhanga wize  iRuhande muli sciences appliquees.maze Marie jose umufasha wa ing. Sebazungu niba nalinzi ko agahinda kataguhitanye ngo nkwisabire cg nguhe adress z’umuvandimwe wange  Nkusi,ngo mufatanye ikiriyo; kera u Rwanda rukiri urw’abanyarwanda,twavugaga ko incuti y’incuti yawe aba ali incuti ya mwese,

Iyo biba biliho nali gushakisha Bernadeta mugafatanya ikiliyo cya Bagezaho  wize droit twasize ku gasi I Kisangani azira ko sebukwe yigishanyije na se witwaga Karake I Mishishiro, bose bali
mw’ishyaka MDR ,nyuma chef Gashagaza akamubwira ko yibeshye,agahungira muli Congo,nyuma isambu ye Munyagahunga akayigura na leta; mukomere muvandimwe si urwumwe,aliko se kuki? Naho akazi umazemo iminsi turakagushimira , kera baralilimbaga ngo ntiwaruhiye ubusa, iyo yali indilimbo y’abagabo b’i Gitrama(Abanyuramatwi)mwakoze. Ntabwo rero mwaruhiye ubusa mukora uwo mukoro ubagoye,mu buhungiro budafite ibisobanuro ku Mana,kuko ntawe uheza umuntu mu gihugu ke,mbibonye 
ubu. 

Mukomere tulishimye kandi tubikuye ku mutima,singe gusa n’incuti za Shikama nayikundishije,nabo bakayiyunvamo.kubera ubusesenguzi bwayo,.
Mukomera tuli kumwe kandi ukuli kuzatsinda,nuko abantu nk’ibiremwa turambirwa vuba; ntabwo  mwaruhiye ubusa kuko icyo mwashatse mwakigezeho n’ibindi muzabigeraho.umurage ntuhera; kuko iyo ntekereje GITERA HABYARIMANA Yozefu wamanitse akaboko umunsi wose ibwami banze kumuha ijambo bikagera aho haza undi muhutu agafata akaboko karushye (support) aliko bagezaho ijambo baralimuha;  nuko nge   mbambwira nti,ntimwaruhiye ubusa,kandi ntimuraruhuka,aliko bizagezaho,babahe  ijambo akaboko kamanuke nka GITERA HABYARIMANA Yozefu ,tubalilimbe tuti: “ imbeho” nk’igihe twalilimbaga izuba ryo ku Karubanda, ibyo byose bizwi na bake; ,”IMBEHO” nayo izamenywa na bake, ariko bavuge bati ntimwaharaniye ubusa.

Mukomere kandi mugire ijoro ryiza.
Umuvandimwe wanyu wo muri ZAMBIA

Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Ikinyamakuru JAMHURI cyo kuri uyu wa Kabiri 10/6/2014 cyongeye kwandika ku Rwanda/NKUSI Yozef

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 10/6/2014

Iki kinyamakuru kiravuga ukuntu u Rwanda rwabujije imodoka z'abasirikare ba Tanzania bagiye kubungabunga amahoro muri Kivu umwaka ushize aho baherutse gukubita inshuro ingabo za RDF ziyitaga M23 mu mpera z'umwaka ushize. Ibi bikaba ari ibiherutse gutangazwa na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Tanzania imbere y'inteko shingamategeko y'icyo gihugu aho yagiraga ati: " ingabo zacu zarwanaga n'ingabo z'u Rwanda muri Kivu ntabwo ari M23". Kagame rero uzwiho kugira inzika n'umujinya w'umuranduranzuzi, yihimuye ku ngabo zamwambuye uturere yikuriragamo amabuye y'agaciro yanga kuziha umuhanda ngo zitahe iwazo muri Tanzania.


INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Intambara hagati ya TANZANIYA n’u RWANDA.Ku kagambane k’icyitso karundura Minisitiri Prof Silas LWAKABAMBA, izindi maneko zatahuwe muri Dar Es Salaam umugambi mubisha zari zahawe na Kagame wo kwinjira muri za Minisiteri n’ibindi bigo bikomeye gutata no gutahura ibihakorerwa uburizwamo zitabwa muri yombi ubu zikaba ziri ku munigo mu nzego z’iperereza za Tanzania/UDAHEMUKA Eric

Pr Lwakabamba Silas
Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 15/5/2014

Ubundi iyo uvuze intambara abantu benshi bahita bumva amasasu asakuza ku musozi n’ibibunda binini byomongana mu bikombe binini. Iki nacyo ni kimwe mu bice bigize igisobanuro cy’intambara ariko sibyo gusa kuko ako ari agace gato cyane mu bigize intambara.
Igice cya mbere cy’intambara ni ibitekerezo bishyira igikorwa nyirizina ari nabyo Kagame ubu abundarayeho. Ururubuga rwanyu SHIKAMA rwiyemeje kuzabatangariza 100% imigambi mibisha ya Kagame yo gutera igihugu cya Tanzaniya kuko byanze bikunze byo bizaba kandi ibimeyetso dukomeje kubibona.

Prof Lwakabamba mu idosiye y’amaraso
Umugabo witwa Silas LWAKABAMBA imfura y’igitangaza akaba n’umuhanga ngo ngwino urore ubu Kagame yamaze kumujandika mu nzarwe za politiki karabaye kandi nta garuriro. Ubwo Lwakabamba yari Rector wa kaminuza y’u Rwanda nibwo Kikwete yatunguye abatuye isi avuga ko Kagame akwiye gushyikirana na FDLR.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. SHIKAMA imaze kumenya ko mu nama y’abaminisitiri (idasanzwe) yateraniye ku Kacyiru muri Village Urugwiro kuwa mbere taliki 09 Kamena 2014, Perezida Kagame yikomye bamwe mu baminisitiri bayitumiwemo ko bakorana na FDLR anaboneraho kubabwira ko igihugu kirimo kugana ahantu habi cyane hashyira imivu y’amaraso nk’iyatembye muri 1994/BAZIGUKETA F.

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 10/6/2014

Kuwa mbere, taliki 09 Kamena 2014, Inama y’abaminisitiri byanditswe ko idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyoborwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ariwe Paul KAGAME. Kuba twamenye ko iyi nama yateranye nta banga rikibirimo kandi si n’icyaha kuko byatangajwe n’ibitangazamakuru binyuranye.
Mu mategeko agena imikorere ya Perezidansi ya Repubulika mu Rwanda ateganya uburyo inama y’abaminisitiri itegurwa n’igihe ibera. Ubusanzwe inama y’abaminisitiri ikorwa rimwe mu cyumweru. Ayo mategeko ateganya ko igomba guterana kuwa Gatatu wa buri cyumweru.
Ayo mategeko ngena-mikorere ariko ateganya ko habaye ikintu cyangwa impamvu ikomeye kandi yihutirwa, iyi nama ishobora gukorwa ku wundi munsi uwo ariwo wose ku cyemezo rukumbi cya Perezida wa Repubulika ari nawe uyiyobora kandi mu nyandiko-mvugo yayo igenerwa ibitangazamakuru hakandikwamo ko idasanzwe.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Hari abakiri mumwijima bagifata Kagame Pawulo nk'umuntu utekereza udapfa guhubuka/MBANGURUNUKA Paul


Iyi yandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 24/5/2014


Mukomere cyane!  
Hari message maze gusoma muri box yanjye, ituma ngira igitekerezo cyo kugira icyo nyandikaho kuko ije ikurikira izindi zisa nkayo rimwe na rimwe zigaragara no muri comments abantu bahitisha ku mbuga zimwe na zimwe nkoranyambaga. Hari abantu benshi usanga bafite icyo nakwita anxiety  ku nkuru zikunze gutambuka ku mbuga nkoranyambaga akenshi zitanzwe n'abatavuga rumwe na Leta y'Agatsiko cyangwa abazi amabi yako ntibayishimire nubwo kaba kabaha umugati rwose.

SHIKAMA IRASUBIZA ABAYANDIKIYE./NKUSI Yozefu


Nkuko twari twabibamenyesheje mu minsi ishize, uyu munsi turasubiza abatwandikiye; twahisemo kubasubiriza ku rubuga kuko twizera ko hari n'abandi benshi bafite ibibazo bisa n'ibi, usibye ko benshi twagiye tubasubiriza kuri email zabo.

Mbere yo gusubiza ibibazo byanyu, ndabanza gushimira abavandimwe mwese mwagiye mumfasha mu masengesho kugirango ndangize neza amasomo nari mfite muri kaminuza ya Oslo hano muri NORVEGE Icyiciro cya MASITAZI (MPhD in Health Economics, Policy and Management) mu ishami ry'ubuvuzi(Medicine).

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.SHIKAMA iratabariza NGORORERO. Abatabaza nimutabaze, abatabara batabare kuko amazi yarenze inkombe: Leta y'Agatsiko yemeje ko mu karere ka Ngororero hamaze kuburirwa irengero abaturage ibihumbi cumi na bitandatu(16,000). Ese aba baturage kimwe n'abandi bariho baburirwa irengero muri Gisenyi na Ruhengeri ntibaba bariho bakorerwa ibimeze nk'ibyo abaturage ba Byumba bakorewe muri za nama za FPR zo muri 1990, aho abaturage basukwagaho amasasu imirambo yabo ikarara itwikirwa mu Mutara mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso?!

ikarita yerekana uturere tw'u Rwanda

Iyi nyandiko yasotse bwa mbere kuri Shikama kuri 3/6/2014

Inkuru ebyiri ziteye ubwoba zasotse ku gihe.com, ziravuga ko abaturage b'Akarere ka Ngororero bagera ku bihumbi 16,000 ngo bamaze kuburirwa irengero. Ibi bikaba byemejwe n'umuyobozi nako umutegetsi w'Akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon, biza no gushimangirwa na Musoni James Minisitiri wa Kagame ushinzwe ubutegetsi bw'Agatsiko.

Ibi rero si ibintu byo gufata runono mu gihe tumaze kumenya ubugome n'amayeri byagiye bikoreshwa na Kagame mu rwego rwo kurimbura abahutu kuva za Byumba kugera muri RDCongo. Kubona FPR itangaje ko habuze umubare w'abantu ungana gutya, ntivuge igihe baburiye, ikavuga gusa ko baba baragiye mu ntara y'Uburengerazuba, abandi bakajya mu Ntara yAmajyaruguru basanga ari heza bakigumirayo,abandi bakagana muri FDLR ni ibintu byo guhagurukirwa mu maguru mashya tukamenya uko Kagame na FPR bagize bariya bantu, n'aho babatabitse.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Ibyari urujijo ubu birasobanutse: impamvu yo gutera Tanzania Kagame yarayidusobanuriye kandi ifitanye isano n'iyicwa rya Karegeya, ihushwa rya Kayumba, ipfuba ry'ihitanwa rya Twagiramungu F., ibeshyerwa ry'abazira FDLR na Triple Alliance(Rwanda, Uganda na Kenya) mu minsi ishize/MBANGURUNUKA Paul

Subiri, utapata cha mutema kuni, utajua TZ
 zaidi hatimaye utajuta
Nzakugira nkuko nagize Kinani, Ndadaye, Ntaryamira,
Kabila na mucuti wawe ikigarasha Karegeya.
Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 6/6/2014

Nushaka ubyite ngo bibe ibyuya ntibibe amaraso, ariko kutaba amaraso ntibibuza imivu yayo gutemba mu rwa Gasabo mu gihe kitarambiranye niba ntagihindutse ku mitekerereze ya Kagame. Ubwo bigeze aho Kagame adutangariza gahunda asa n'unagisha inama, ntawashidikanya kuvuga ko bigeze kure kandi nubwo yari asanzwe yarihebye, noneho umuntu yahita akubitaho akadomo ko Kagame yihebye burundu, ugahita unemeza ko indagu za Magayane na Nyirabiyoro zigeze isohora ryazo rya nyuma.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara. Tanzania imaze imyaka ari igihugu cy'amahoro, gufatanya na Museveni bagashyira ku butegetsi FPR biyikozeho: Inyeshyamba ziharanira ubwigenge bwa Sonjo zamaze gushyiraho Leta, igisoda, igipolisi n'ibendera byabo!

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 30/4/2014

Amakuru umunyamakuru wacu uri muri Tanzania agejeje kuri SHIKAMA mu kanya akaba ayakesha ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu cyitwa Jamhuri, ni uko ubu muri Tanzania ibyabo bishobora kumera nk'ibyo muri RDCongo batarebye neza. Nta mezi 2 ashize tubatangarije ko umuntu witwa Profeseri Silas Lwakabamba, Minisitiri ushinzwe ingufu mu Rwanda, amaze iminsi afite akazi katoroshye ko gukusanya inkunga yo gutera Tanzania. Ko na Kagame ubwe yatanze inkunga muri icyo kigega ingana na 500, 000USD.  Ikindi Lwakabamba ashinzwe kukaba ari ugushaka ibyitso muri Leta ya Kikwete.

Tugarutse ku nkuru nyamukuru rero, ni uko ubu bitakiri ibanga iby' imiyiteguro yo gutera Tanzania byatangiye muri 2010 nkuko byemezwa na Jamhuri, bishobora kuba byarangiye igisigaye ari ugutera Tanzania hakoreshejwe imitwe y'inyeshyamba inyuranye nkuko byakozwe muri Republika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) kuva muri 1996 kugeza ubu.  Muribuka ko muri 1996, Kagame na USA bashaka gutera icyitwaga Zaire, bakoresheje Abanyamulenge bababeshyera ko bigumuye kuri leta ya Mobutu bakaba bateye ngo baharanire uburenganzira bwabo.

UDUSAJYA TWA KABIRI."Kuki twibagirwa vuba? Kuki tutigira ku mateka?" Kofi Anan avugira kuri Perezida Petero Nkurunziza. Dg Antoni Mugesera avuye kuzenguruka i Buraya asobanurira abazungu n'abana b'indobanure bo mu Gatsiko bariyo ibikubiye mu gitabo cye kivuga ngo ukuntu Abatutsi bahejwe mu burezi no mu buyobozi mu Rwanda kuva muri 1959 kugeza muri 1990. Aho impanuro ya Kofi Anan we ntimureba?/NKUSI Yozefu


Kuva aho umwicanyi jenrali Karenzi Karake afashwe agafungirwa mu Bwongereza, Agatsiko kariho karasamba gasaza imigeri hirya no hino ngo karebe ko kakomeza kurangaza amahanga n'abanyarwanda ngo boye kwita kuri jenoside n'ubwicanyi ndengakamere bakoreye ABAHUTU mu Rwnada no muri RDCongo kuva muri 1994 kugeza muri 2003 bivugwa mu cyegeranyo cy'umucamanza wa Espanye Dg FERNANDO Andru Melles. Ni muri urwo rwego Dg Antoni Mugesera avuye kuzenguruka i Buraya asobanura ibikubiye mu gitabo cye ubundi cyari mu kinyarwanda ariko kiza gushyirwa mu gifaransa igitaraganya nyuma y'ifatwa ry'umwicanyi ruharwa jenerali Karenzi Karake kuri 20/6/2015 wafatiwe kandi akaba agifungiye mu Bwongereza. Muri icyo gitabo, Dg Mugesera avuga ko yifashishije ibimenyetso bifatika byerekana ko Abatutsi bari barahejwe mu mashuri no mu buyobozi mu Rwanda kuva muri 1959 kugeza FPR ije kubabohora muri 1990.

UDUSAJYA TWA MBERE. Pawulo Kagame yakinnye amayida n'abanyeshurikazi ba kaminuza nkuru y'u Rwanda ishami rya HUYE. Bamuciriye amarenga ko gutereranwa kwabo byatumye bishakamo ibisubizo nkuko amabwiriza ya FPR Inkotanyi abiteganya ntiyasobanukirwa!/Nkusi Yozefu

Kaminuza Nkuru y'u Rwanda/Ishami rya Huye
Buri gihe iyo Kagame yagenendereye umujyi wa Butare habonekamo udushya; Kagame Pawulo ahavugira amagambo akenshi abanyeshuri baba badashaka kumva(tuzabigarukaho) kuko ikiba kibashishikaje kuri bo ni imibereho myiza yatuma babasha gukora neza inshingano zabo z'abanyeshuri, si ukumva umubare w'abantu Kagame yishe n'abandi ateganya kwisasira. Hasi aha murasanga ukuntu abanyeshuri bamubwiye ibibazo byabo nyamara we akabifata runono; kuri videwo ijyanye n'iyi nkuru, murasanga Pawulo Kagame yarashakaga kwivugira intambara ya FDLR,M23, Revolisiyo yo muri 1959, nyamara abanyeshuri bo bamubwiye keshi ko inzara ibageze ibuce.Nyuma y'amezi 2 Kagame avuye muri kampisi ya Huye, hakwiriye inkuru mu binyamakuru ko abanyeshurikazi baho bakora uburaya mu mahoteri yaho ngo barebe ko basunika iminsi.

Gahunda nshya za SHIKAMA : Udusajya, Ibyahishuwe./NKUSI Yozefu

Dg NKUSI Yozefu
Urubuga rwanyu Shikama ruhora rubazirikana, niyo mpamvu rugendana n'ibyifuzo byanyu runasesengura buri gihe ibyo mukunda kurusha ibindi. Ni muri urwo rwego Shikama izakomeza kubageza ho inyandiko zerekeranye n'IBYAHISHUWE mukunda cyane ikaba izanye n'akandi gashya ko kubaha izindi nyandiko zidasanzwe zitwa UDUSAJYA.

1. IBYAHISHUWE: Shikama imaze iminsi ikora ubushakashatsi ku bibazo bivugwa mu Rwanda ubu , mu gihe kitarambiranye muzagezwaho ibyahishuwe bizatuma mumenya akari i Murori!
2. UDUSAJYA: Udusajya turatangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 8/7/2015, natwo ntituzabagwa nabi! 

Izi gahunda zombi zizajya zihita ku rubuga rushaje rwa SHIKAMA:  www.shikamaye.blogspot.com
------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Icyitonderwa: 
Hari abatwandikiye batubaza ibibazo binyuranye, Shikama izabasubiza mu ruhame kuri uru rubuga kuri 11/7/2015

Murakoze

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

IBYO LONI IZI KURI MANEKO MUKURU W'U RWANDA/Judi Rever "Hari igihe cya saa kumi n'imwe n'igice za nimugoroba muri Kanama 1994, nagiye i Kami, nsanga umusoda ariho ataha yinubiraga ko yari amaze amasaha cumi n'imwe yica Abahutu ubutaruhuka. Yavuze ko kandi Afandi Karenzi Karake yamubwiye kurangiza akazi uwo munsi, yarambwiye ati ndarambiwe sinshoboye kandi abahutu bo kwica baracyari benshi. ----Hari abahutu benshi bariho basamba amaboko yabo aboheye ku mugongo, nabwiwe ko abasoda ba FPR/APR/RDF bariho bashaka amasuka yo kubahamba babona. Karenzi Karake yarahaciye nimugoroba areba uko ibyo bintu bimeze asubira ku biro bya DMI ku Kabindi yishimye."/Umusirikare w'umututsi mukuru wa FPR/APR/RDF mu buhamya yahaye urukiko rwashyiriweho u Rwanda Arusha

Karenzi Karake
Umunyamakuru wo muri Canada  Judi Rever  wihaye umukoro wo gushaka ko ukuri ku byabaye mu Rwanda kumenyekana, nta nyungu yindi agamije nka Andrew Mwenda wo muri Uganda cyangwa Francois Sudan wa Jeune Afrique ikorera mu Bufransa bahembwa agashendeburo k'amadolari buri kwezi kugirango basige amavuta ubwicanyi n'ikinyoma bya FPR/APR/RDF. Judi Rever yakoze ubushakashatsi bwinshi kuri jenoside yo mu Rwanda, ndetse hari n'inyandiko zimwe yagejeje muri LONI umuntu atahinyura uburemere bwazo none n'ejo hazaza. Bikaba bivugwa ko kuba  Ikinywamaraso KAZURA kitarashoboye kongezwa indi manda yo kuyobora ingabo za LONI muri Mali byaba byaraturutse ku gitutu uyu mugore yashyize kuri LONI, ariko umunyamabanga mukuru wa LONI bwana Ki Moon yarabihakanye.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Ninde uzategeka u Rwanda nyuma y’urupfu rw’icyihebe gikuru Kagame P.?!/Mbangurunuka Paul


Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 19/03/2014

ikarita y'u Rwanda

Nongeye kubasuhuza,

 Nshuti basangirangendo, iyo witegereje akaga u Rwanda rurimo, ukareba naho ibihe bigenda bigana, uhita ubona ko abari ku ngoyi y’agatsiko k’amabandi y’Abagande akuriwe n’ibandi rikuru ry’Umunyarwanda P. Kagame, igihe cyabo cyageze ngo barutswe ibyo bariye bitarika aribyo umutungo wa Rubanda, cyane cyane Abanyarwanda n’Abanyekongo. Igisigaye gusa ni ikibazo cy’igihe nk’uko ibandi rikuru rihora ribyikangurira.

Ariko nyuma y’urupfu rwe, abantu benshi baribaza ikizakurikira. Abemera iby’ubuhanuzi cyangwa ubupfumu, basa nk’abamazwe amatsiko na Magayane cg Nyirabiyoro. Hari n’abandi badakozwa iby’ubuhanuzi ariko ntibibujije ko bagira amatsiko yo kumenya uko nyuma y’uyu musaraba  ibintu bizagenda.

Mbere yo kurebera hamwe uko ibintu byazagenda, reka tubanze turebere hamwe niba koko nyiripfundo ry’ikibazo azarekura ubutegetsi ari uko apfuye yishwe. Ese ubundi ni iyihe mpamvu yatuma urupfu rumutwara muri ubwo buryo?

INYADIKO ZO MU BUBIKO.Bigeze ahakomeye!/MBANGURUNUKA Paul

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 13/4/2014

Mukomere cyane!

 Bavandimwe, sinzi aho nabihera ariko reka ngerageze namwe mwishyirireho akanyu.
Uhereye ku bibazo Kagame yikoreye yabuze ubimutura, urasangamo ibintu bikurikira:
1. Gushinja Abafaransa  n’Ababiligi uruhare rwabo  muri Genocide,
2. Amashyaka ari kumwotsa igitutu.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Mu kujujubya no gufunga KIZITO MIHIGO umuhanzi uharanira amahoro no kunga abanyarwanda akaba n'umucikacumu, Kagame yivuyemo nk'inopfu

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 14/4/2014








Nta gihe Kagame na FPR bahwemye kuvuga ko bavuye Uganda barasa imbere yabo ikigamijwe ari ukubohora abanyarwanda.Kuri bo iyo bavuga abanyarwanda baba bavuga Abatutsi nkuko Kagame aherutse kubitangariza muri Kenya ko gahunda ye y'urukozasoni ya Ndi Umunyarwanda icyo igamije nta kindi usibye guharanira inyungu za ba Nyamuke, ubwo akaba yaravugaga abatutsi.

Umuntu rero arebye ibintu Kagame ariho akora ubu yakwibaza abo batutsi aba avuga abo aribo! None se ko nka Karegeya P. yamushumurije abicanyi be bakamwicisha umurunga muri Afrika y'Epfo ntiyari umututsi? A. Rwisereka Se yaciye umutwe ntiyari we?. Kayumba se umaze kurusimbuka inshuro zirenze ebyiri we Kagame yatubwira ko atari umututsi.? 

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Kwibuka 2014 bibaye Perezida Paul Kagame agifite inzika y’uko Ubufaransa bwamubujije kurimbura ABAHUTU muri zone turquoise mu gihe ahubwo yari akwiye kubushimira ko mu 1994 bwamuhaye abaturage 1, 000, 000 bikamufasha gushinga Leta ikemerwa : « Kugera n’aho ategeka ko Amabasaderi w’u Bufaransa yirukanwa kuri Sitadi Amahoro i Remera mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20!!!/GATENDO A.

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 11/4/2014






Uko Bush yashushanyije Kagame
Perezida Kagame, umugabo w’amayeri menshi kandi ukeka ko ariwe uzi ubwenge wenyine kuri iyi si, aherutse kwirahuriraho umuriro ataba mu nama Perezida w’u Bufaransa Nyakubahwa François Hollande. Ubwo bari mu nama yahuzaga Uburayi n’Afurika, aba banyacyubahiro bombi baganiriye byinshi kandi byagombye kugeza ibihugu byombi ku cyerecyezo kizima.
Mu byo baganiriye hanarimo ko Ubufaransa bwari bwamwemereye ko ku munsi wo kwibuka ku nshuro ya 20 buzohereza Minisitiri wabwo b’Ubutabera Madamu Christine Taubilat. Bakiva muri iyo nama, Kagame ugira amayeri yahise aha ikiganiro ikinyamakuru JEUNE AFRIQUE.
Muri icyo kiganiro yavuzemo ko Ubufaransa bwateguye Genocide yo gutsemba ABATUTSI mu Rwanda mu 1994. Kubera aya magambo abategetsi b’i Paris mu Bufaransa bahise bafatwa n’uburakari banafata icyemezo cy’uko Minisirtiri wabo w’Ububtabera atakigiye i Kigali mu birori byo kwibuka ku nshuro ya makumyabiri (20).
Amakuru yatangajwe na R.F.I ku mugoroba wo ku Cyumweru taliki 06 Mata 2014 yavugaga ko Ubufaransa bwasabye ambasaderi wabwo mu Rwanda kubuhagararira muri ibyo birori i Kigali muri sitadi Nasiyonari Amahoro i Remera.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Kuki Kagame ahisha ukuri Shikama yabwiye abanyarwanda Cyera? Kuki atemera ko agiye guhindagura inzego z'ubutegetsi kubera ikibazo cy'amafranga yifitiye nkuko Shikama iherutse kubitangaza?



 

Iyi nyandiko yahise kuri Shikama kuri 11/3/2014


Mucyo Agatsiko ka Kagame na FPR n'inyakwaha zabo  bita Umwihererero uherutse kubera i Gabiro kuva ku itariki ya 8 kugeza ku itariki ya 10 za Werurwe, hemejwe ko ngo hagiye kuvugururwa inzego z'igihugu ngo kugirango hanozwe imikoranire hagati yazo!
Mu kinyarwanda baca umugani ngo utigerera i Bwami abeshywa byinshi!!  Twe muri SHIKAMA  twigerera mu Rugwiro, twari twababwiye mu minsi mike ishize ko Inzego za Leta zigiye kuvugururwa kubera ikibazo cy'amafranga Leta ya Kagame yifitiye ubu isanduku ya Leta ikaba irimo ubusa! Impamvu rero si iriya Agatsiko gatanga nkuko byasotse kuri rwa rubuga rwa Kagame na FPR ye igihe.com. Soma iyi nkuru yatangajwe na Igihe, usome n'iya Shikama iri hasi yayo urahita umenya ukuri kwihishe inyuma z'aya mavugurura ya buri munsi.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blospot.no
shikamaye.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


INYANDIKO ZO MU BUBIKO. UMUCO Wa BANTU ushingiye ku ngengabitekerezo : “ UBUNTU” dusanga muri Afrika y’Epfo no mu Rwanda wakwifashishwa kwerekana neza uwigiza nkana hagati y’u Rwanda na Afrika y’Epfo no gukemura amatati ari hagati y'ibi bihugu/NKUSI Yozefu.

 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri  Shikama kkur 14/4/2014












Umuco ni ikintu cy’ingenzi nacyo gishobora kwifashishwa igihe icyo aricyo cyose mu gukemura amatati hagati mu muryango nkuko byahozeho cyera mbere y’umwaduko w’abazungu muri Afrika. Uyu muco ushobora no kwifashishwa mu gukemura amatati ashobora kuvuka  hagati y’ibihugu mu gihe cya none. Ikiganiro giheruka guhita mu Mvo n’Imvano gitangwa n’umunyamakuru Yussuf Mugenzi, mu byumweru 2 bishize, hatumiwe abarimu 2 ba Kaminuza, umwe uri muri USA witwa Dr Kambanda C. n’undi uri mu Rwanda witwa Dr Karambizi.Abatumirwa ba Yussuf Mugenzi bakoresheje :  amasezerano ya Geneve yo muri 1951, amasezerano ya Vienne yo muri 1961, na UN Charter for civil rights mu gusubiza ikibazo cye” Ni nde uri mu kuri hagati y’Afrika y’Epfo n’u Rwanda mu matati amaze iminsi agaragara hagati y’ibi bihugu”

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.KAGAME MU MAHURIZO 3 Y'IBIHE BYA NYUMA/NKUSI Yozefu


 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 6/3/2014

Kagame Pawulo

Iyi nyadiko muby'ukuri yasotse mu kinyamakuru UMUCO cyandikirwaga mu Rwanda kiyobowe na bwana BIZUMUREMYI Bonaventure. Yateguwe n'umunyamakuru bwana MUKASA Jason wakoreraga iki kinyamakuru.  Yasotse mu ntangiriro za 2008 mu gihe KAGAME yariho akora amanyanga hirya no hino ngo yandikwe ku rutonde rw'bantu bashoboraga gufata cya gihembo mpuzamahanga gihabwa uwitangiye ibikorwa by'amahoro cyitiriwe NOBEL ngo kuko yahagaritse Jenoside. Rwose nusoma iyi nyandiko urakeka ko uyu munyamakuru ayanditse uyu munsi ukurikije uko ibintu byifashe mu Rwanda ubu, bitandukanye na kiriya gihe kuko abo mu gatsiko ka FPR bari batarasubiranamo, Kagame yakirwa n'abakuru b'ibihugu bikomeye nk'umuyobozi w'amahoro, abazungu muri make bataravumbura ukuri kwe n'Agatsiko ke. Iyi nyandiko ikimara gusoka, inama Nkuru y'itangazamakuru yarateranye kuri 21/3/2008 igizwe na : Ruboneka Thais, Ines Mpambara, Bahati Prince, Uwimana Gabrielle, Dr Nyabienda Laurien na  Dr Karambizi Venuste maze itegeka ko aba bagabo 2 b'Umuco bamburwa amakarita y'itangazamakuru kandi bagakurikiranwa n'inkiko ngo kuko basebeje umukuru w'igihugu kandi bakamucira n'urubanza atari abacamanza! Soma witonze wumve niba umwanditsi w'iyi nyandiko hari aho yibeshye ukurikije aho Kagame agejeje u Rwanda n'aho aruganisha. Ngo bavuga ibigoramye imihoro ikarakara kandi ngo n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye! 

Ubwanditsi bwa shikamaye.blogspot.no

_______________________________________________________________________